Urukundo rugura angahe ngo nigurire?!!

Bene data bakundwa ndagisha inama ngo mfashe kugirango nsobanukirwe kubyo ntasobanukiwe,urukundo niki?Kandi se rwaturutse he? Hanyuma se rushobora kwigabanyamo ibice bice?Niba rudashobora kwigabanyamo ibice bice,Uwiteka we yaba abigenza gute kugirango ashobore gukunda abantu bose yaremye ndetse ukomngeraho nibiremwa byose harimo inyamaswa,udusimba,ibiguruka,nibigendera hasi bitamabatamba?
Igitangaje byose abikunda urukundo rumwe,kandi rungana,kuko buri kimwe agiha ubutabera bugikwiriye,ariko se urukundo rwa abantu bakunda bamwe abandi bakabanga ,rwo rwaba rukomokahe?
Ese urukundo rwaba rurobanura kubutoni?Hanyuma se rushobora gukunda abantu bose kumwe? Niba se bishoboka,kuki abantu bavuga ko bidashoboka ko umuntu adashobora gukunda abantu kumwe?
Ese umwuka w’Uhoraho waremye ijuru nisi,ubaye uri muri wowe,byashoboka ko wakunda abantu kimwe?Ese uwabishobora abantu bakwemera yuko abo bantu abakunda kumwe?Ariko se ko buri muntu agira imiterere ye,nimiremere ye,abaye agushimisha kurusha abandi aho urukundo ntirwayongera.
Ubundi se niki kigabanya ukurukundo rubaka rucye,tutagiye kure,niki cyaguteye gukunda Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo urukundo bita urumamo?Ese wasanze we yaragukunze urumamo?
Niba atari byo waba warabutewe niki? Ese haba hari ahantu baba bagurisha urukundo,ese habaye hahari,ntirwaba ruhenze?Habaye hadahari byaba biterwe niki?ubundi se urukundo rukomoka he?Isooko yarwo niyihe ngo nibura nzigire kuri iryo riba njye gucukurayo urukundo rw’inyongera!!!
Niba hadaahari bishatse kuvuga yuko Uhoraho yaba yararemanye umuntu urukundo ruhagije?Niba ari byo,kuki abantu batarukoresha neza?Ese ntibayaba arakaga gakomeye cyane mu gihe abantu baba barahawe impano yurukundo none bakaba basigaye barugurisha igiciro gihambaye cyane kandi bo bararuherewe Ubuntu?
Ninde urufite ngo angurishe muhe impiya zose yaba yifuza,ariko se ubundi yatanga igiciro ashingiye kuko kandi we yararuherewe Ubuntu?Mbega yamenya igiciro cyarwo kandi yararuherewe Ubuntu?
Nukuri ndabinginze ngo mumfashe kuko nkeneye urukundo cyane ngo nigurire rwinshi kubaba barugurisha kugirango ahari wenda urwo mfite umunsi rwambanye rukeya nzashobore kongera sinzakorwe nisoni!Nyamara ntimubikinishe kuko numva ndukenye cyane kandi niteguye kurwishyuraho igiciro cyose bazansaba.
Hari uwambwiye ngo urukundo umuntu araruvukana,kando ngo nibintu byaremwe biri mu maraso ya muntu.none kuko abantu bagurisha urukundo kandi bararuherewe ibuntu!? Ubundi se urukundo rufite ibiro bingahe?Iyo barupima bakoresha umunzani wuhe? Ubundi se rufite ibiro bingahe?Ikilo kimwe se cyaba kigura angahe?
Hari igihe naba mvuga gutya ugasanga runahenze igiciro cyarwo nkaba ntagishobora kuba nakigura ? Bibaye gutyo byaba aragahoma munwa !
Ariko na none naba nshobora kuba mfite ubujiji ubundi nakagombye kuba nabanje kubaza uko rusa ! Urukundo rwaba rufite ibara risa gute ? Kugirango aho nzajya njya hose njye nitegereza nindubona mbashe kubaza igiciro cyarwo !!?
Bantu b’Imana ndatabaza kandi ndasaba ubufasha kugirango nikemurira akabazo kanjya nifitiye,ninde wandangira,ninde waba arufite kandi akaba arugirisha yaba ku kilo cyangwa kuri gram imwe ngo anyibwirire uko twahura ngo mwishyure ?
Nukuri wowe usoma iyi nyandiko ndakwinginze ngo umfashe niba wumvise ikibazo cyanjye kugirango nanjye ndebe uko nakwingenza.
Ikindi kibazo nabazaga ntararangiza,mbese iyo umuntu arugurishije,nigute yongera gusubirana urwo yagurishije ?None se mushatse kuvuga ko rudashira ?Bibaye gutyo,Imana yaba yaratanze ubutunxi buhambaye ?Hanyuma se abarugura urwabo baba bararushyize hehe ?Ese urukundo rujya rurangira ? Niba se rutarangira abarugura kandi ko ngo bashobora kuba barugura mu bantu benshi cyane ngo abagore nabakobwa ngo nibo bakunda kurugurisha,ese abagabo bagura urwo rukundo bo barujyana he ? Byashoboka yuko ari ryo banga rya tumye bakira bakaba abaherwe.
Abagore nabakobwa barugurisha iyo bamaze kurugurisha ko numva ko ngo bahora barugurisha ese urwo rukundo nta bwo rujya rushira ?Cyangwa bajya barutubura kuburyo bahora bagurisha ibitari urukundi ariko urukundo nyirizina bararutanze cyera !!!
Abagabo bo bahora barugura,nta bwo bajya banyurwa ? Igihe baruririye nta bwo bajya bahanga? Ariko se haba hariho nabagabo baba bagurisha urukundo?Byashoboka niba baruguze rwinshi bakaba bamaze kwibikaho urutubutse bashobora kuba bagurisha!
Hanyuma se kuki barugurisha kandi bo bararuherewe Ubuntu?Uwarubahaye umunsi yaje agasanga nta rwo bafite,bazamubwira iki?Ibi bintu bishobora kuba birimo amabanga akomeye cyane kandi bikaba bigoye ubwenge bwa muntu kumenya ibyarwo!!!
Ese ibindi biremwa byaba bigurisha urukundo nkuko abana b’abantu babigenza?Niba ibindi biremwa bidakora gutyo,kuki umuntu we yaba abigenza uko bidakwiriye.Niba rero rero urukundo rudashira kandi rukaba rushobora guhaza buri wese nibagaragara yuko abantu baoresha ubusambo mugutanga urukundo kuko bidakwiye ko umuntu yakunda umuntu mwe gusa ngo yiharire urwo rukundo wenyine kandi hariho nabandi barukeneye.
Byashoboka yuko uwatanze urwo rukundo ashobora no kuba yaratanze amabwiriza yuburyo rukoreshwa ariko abahawe ayo mabwiriza mbere bakaba baraduhishe iryo banga akaba aribyo byateje akaga,amakuba,ibyago nibindi byose bisa nabyo.
Ikigaragara ni uko urukundo rwaba ari rugali cyane kuburyo hatabayeho ubusambo abantu bashobora kurusangira neza kandi rukaba bagirira umumaro.Ubwo uwambonera igisubizo yanyandikira kuri email yanjye ya nccleon@gmail.com akampa igisubizo byaba kungurisha cyangwa kuba yangira inama aho narubona ngo nigurire nongereze kurwo narinsigaranye ntiruzarangire.