Niba Trump ashaka amahoro muri Africa,nabanze akureho Umwakagara!!!

Perezida Donald Trump w’Amerika yasezeranyije kurangiza amakimbirane yo muri Afurika

Bwana Trump avuga ko intego ye ari ukubaka igisirikare gikomeye cy’Amerika, hanyuma kikagarura amahoro ku isi

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasezeranyije ko agiye gufasha mu kurangiza amakimbirane yo ku mugabane w’Afurika arangwa n'”ubugome n’ubugizi bwa nabi.”

Bwana Trump yagize ati:”Afurika kuri ubu ifite urusobe rw’ibibazo abantu bacye bonyinye bashobora kwiyumvisha.”Yongeyeho ati: “Birababaje cyane, hari ubugizi bwa nabi n’urugomo.”

Yasezeranyije ko intego ye ari ukubaka igisirikare gikomeye cy’Amerika, hanyuma kikagarura amahoro ku isi.

Amerika isanzwe ikora mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba no guha imyitozo igisikare cyo mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika mu kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu mu karere k’ubutayu bwa Sahara.

Bwana Trump w’imyaka 72 y’amavuko, yavuze aya magambo ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Buruseli mu Bubiligi muri iki cyumweru, aho yari mu nama y’iminsi ibiri y’ibihugu by’Uburayi n’Amerika bihuriye mu muryango w’ubwirinzi wa OTAN.

Trump yavugiye aya magambo i Buruseri mu Bubirigi, aho yari yitabye inama ya OTAN

Muri iyi nama ibihugu bihuriye mu muryango OTAN byemeranyijwe ko bigiye kongera ingengo y’imari bitanga mu bikorwa bya gisirikare.

Bwana Trump yavuze ayo magambo ajyanye n’ibibazo by’Afurika nyuma yaho umunyamakuru wo muri Tuniziya yari amaze kumushimira kubera ibikorwa by’Amerika mu majyaruguru y’Afurika, ahakorera imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu.

Muri Amerika naho si “Paradizo”…

Bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter bavuze ko amagambo ya Trump yaje akomeza gushimangira uburyo bamwe mu bo ku mugabane w’Uburayi n’Amerika bafata umugabane w’Afurika.

Umwe muri aba bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter ni Elizabeth Merab, umunyamakuru w’Umunya Kenya, wavuze ko Bwana Trump yari yabaye nk’uwirengagiza ko Afurika igizwe n’ibihugu 54 bitandukanye mu miterere yabyo.

Undi ukoresha uru rubuga nkoranyambaga witwa Allan Golombek, we yavuze ko ubwicanyi buterwa no kurasana mu mashuri amwe yo muri Amerika, burimo ubugizi bwa nabi n’urugomo biri ku kigero kimwe n’amakimbirane ayo ari yo yose yo ku mugabane w’Afurika.

I Londres mu Bwongereza, aho Trump ari mu rugendo, abamurwanya bateguye imyigaragambyo ikomeye

Umunyamakuru wa BBC Alastair Leithead ukurikiranira hafi inkuru zo muri Afurika, avuga ko Amerika ifite abasirikare barenga ibihumbi 7 ku mugabane w’Afurika, ikanagira ibigo 34 cyangwa ibindi bimeze nkabyo kuri uyu mugabane.

Yongeraho ko bishoboka ko Amerika ifite n’ibindi bigo bya gisirikare bigirwa ibanga biri ku mugabane w’Afurika.

Mu mwaka ushize wa 2017, abasirikare bane kabuhariwe b’Amerika biciwe mu mutego bari batezwe mu gihugu cya Niger.

Ni bo basirikare benshi Amerika yari itakaje mu gitero kibereye ku mugabane w’Afurika, nyuma yabo yatakaje muri Somalia mu myaka 25 ishize mu gikorwa cya gisirikare cyiswe “Black Hawk Down.”

Translate »
Skip to toolbar