Ubushyuhe bukabije bumaze kwica abantu 30 mu Buyabani mu gihe cy’ibyumweru

Ubu bushyuhe bwatumye abantu bayoboka ahantu rusange ho kogera, ariko bumaze no guhitana abagera kuri 30

Abantu mu bice bitandukanye by’Ubuyapani basabwe kwigengesera kubera ubushyuhe bukabije bumaze guhitana abantu bagera kuri 30 mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Abandi babarirwa mu bihumbi bagannye ibitaro bagiye kwivuza uburwayi batewe n’ubu bushyuhe mu byumweru bibiri bishize.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru, ubushyuhe bwageze ku gipimo cya dogere 40.7 mu bice byo mu Buyapani hagati. Ni cyo gipimo cy’ubushyuhe cyo hejuru kibayeho mu Buyapani mu gihe cy’imyaka itanu ishize.

Mu mujyi wa Kyoto, ubushyuhe bwageze ku gipimo cya dogere 38 mu gihe cy’iminsi irindwi ikurikiranye. Bwari bubaye ubwa mbere bibaye kuva hatangira kubarwa ibi bipimo by’ubushyuhe mu kinyejana cya 19.

Minisiteri y’uburezi mu Buyapani yasabye ibigo by’amashuri gufata ingamba zihamye zo guhangana n’ubu bushyuhe.

Ni nyuma yaho ku wa kabiri umunyeshuri w’umuhungu w’imyaka 6 y’amavuko apfiriye azize kumagara no guta ubwenge ubwo abanyeshuri bo mu ishuri yigagamo bari basohotse bagiye kwigira hanze muri perefegitura ya Aichi.

Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe iteganyagihe, cyashishikarije abaturage kunywa amazi ahagije mu rwego rwo kurwanya umwuma utewe n’ubushyuhe.

Ubu bushyuhe bwashyize mu kaga abakorerabushake bari gutabara mu bice byibasiwe n'imyuzure mu BuyapaniUwufise ububasha kw’isanamuREUTERS
Image captionUbu bushyuhe bwashyize mu kaga abakorerabushake bari gutabara mu bice byibasiwe n’imyuzure mu Buyapani

Ubu bushyuhe buri no gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi mu bice byo mu burengerazuba bw’Ubuyapani byibasiwe n’imyuzure, aho abakorerabushake bari guhangana n’ubu bushyuhe.

Abantu barenga 200 bishwe n’imyuzure n’ihirima ry’ubutaka bw’imisozi byatewe n’imvura nyinshi ku gipimo kitari bwigere kibaho mu Buyapani yaguye mu ntangiriro y’uku kwezi.

Translate »
Skip to toolbar