Museveni Bravo,komeza uhashye za magigiri turebe ko twakwikiza Umwakagara watwimikiye akatubera Umwami tutarabishakaga!!!
Igipolisi cya Uganda kivuga ko nta muntu n’umwe gifata kimuhora kuba Umunyarwanda, ngo haba hari impamvu:Igipolisi cya Uganda kivuga ko nta muntu n’umwe gifata kimuhoye ubwoko cyangwa ubwenegihugu, ngo abafatwa bose baba bakekwako ibyaha ngo kandi hariho n’abanye Uganda.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Rwanda cegereye ubutegetsi, igihe.com, avuga ko ibikorwa vy’ubugizi bwa nabi ku Banyarwanda bakorera muri Uganda bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi, aho abadatawe muri yombi baba bahigwa bukware.
Iki kinyamakuru kivuga ko abo bantu bahigwa n’inzego z’iperereza zo muri Uganda, urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare cyo kimwe n’urwego rushinzwe umutekano wo mu gihugu hagati.
- Uganda: Ikinyamakuru canditse ku Rwanda cahagaritswe
- Uganda yapfunze abanya Rwanda 45 kubera iterabwoba
Mu cyumwerui gishize bavuze ko hafashwe abantu 22 na babiri.Mugenzi wacu Prime Ndikumagenge yavuganye n’umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Emiliane Kayima, atangira amubaza umubare w’abo bamaze gufata n’icyo babafatira.