Urucira mukaso rugatwara nyoko!!!

Uganda: Perezida Yoweri Museveni Yarusimbutse Imwe Mu Modoka Ze IrangizwaIgipolisi cya Uganda ndetse n’Umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (SFC) byatangiye iperereza ku cyatumye perezida Museveni agabwaho igitero muri Arua imwe mu modoka ye ikangizwa bikomeye.

 

Ushinzwe itangazamakuru muri perezidansi ya Uganda, Don Wanyama yemereye Chimpreports aya makuru, avuga ko Perezida Museveni yari ari muri imwe mu modoka ziba zimuherekeje ubwo zagabwagaho igitero n’abashyigikiye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Amafoto yashyizwe ahagaragara n’uyu mukozi wa perezidansi agaragaza ibirahuri by’imodoka byashwanyujwe, akanemeza ko Perezida Museveni ntacyo yabaye. Iyo witegereje amafoto neza, ubona ko ikirahuri k’imbere mu modoka uturutse inyuma ntacyo cyabaye, mu gihe ikindi kirahuri cy’inyuma cyangiritse.

Umuvugizi wa polisi muri Kampala, Emilian Kayima, yemeje ko imodoka za Perezida Museveni zagabweho igitero ahagana saa 6:30 z’umugoroba n’abo yise ingengera, ubwo ngo yari avuye ahitwa Booma ahari habereye ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba NRM mu matora y’abadepite.

Imwe mu modoka ziba ziri imbere niyo yatewe irangizwa bikomeye.

Bitewe n’uko ubusanzwe imodoka ya perezida Museveni ari umutamenwa, iperereza ngo rigomba kuzagaragaza ikintu cyakoreshejwe mu kuyangiza.

Iyi modoka iba ifite ibirahuri bibiri inyuma

Iyi nkuru iravuga ko ari bwo bwa mbere kuva mu myaka isaga 30 amaze ku butegetsi ubuzima bwa perezida Museveni bugiye mu kaga kuri uru rwego.

Ibi ngo bikaba byabaye nyuma y’iyicwa ry’umushoferi wa Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Uyu mushoferi witwa Yasin Kawuma akaba yariciwe mu myivumbagatanyo yo kuri uyu wa Mbere.

Bobi Wine mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere abinyujije kuri twitter akaba yavuze ko umushoferi we yarashwe na polisi ikeka ko ari we irashe. Ntiyigeze ariko avuga icyo abishingiraho.

Translate »
Skip to toolbar