Hari abanyarwanda bari mw’isi batangije igikorwa cyo gufunguza Diane Rwigara

Abo ba nyarwanda bahuriye mw’ishyirahamwe ”African Great Lakes Action Network” nibo batangije iryo kampanye yo kwamagana ubutegetsi bw’uRwanda kugirango babugondoze burekure umunyapolitike SHIMA DIANE RWIGARA.
Claude Gatebuke uyoboye iryo shyirahamwe, yabwiye BBC ko, bakuye isomo ku byakozwe n’abanyekenya, ndetse n’abava mu mubihugu itandukanye mu gusaba bashimitse ngo umuganda Bobi Wine afungurwe.
Gatebuke yavuze ati, ”Twaragerageje kuvugana na leta y’u Rwanda, baratwihorera”.
- Amasanamu y’ingene Diane Rwigara, nyina na mwenewabo bafashwe
- Rwanda: Diane Rwigara yagirijwe kugumuka
- Diane Rwigara: “Ubuzima bwacu ntabwo bworoshye”
Mu byaha Diane Rwigara yagirizwa, harimo ko yaba yarakoresheje impapuro za magendu igihe yashakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Ubutabera bw’u Rwanda kandi bunamwagiriza guhemukira igihugu hamwe no kudatanga amakori.Icyo cyaha akaba agihuriyeho n’abo mu muryango wa se Assinapol Rwigara.Kubwa Claude Gatebuke, abona ko leta y’u Rwanda ibandanya ishimangira mu makosa irimo.
Mu gusobanura impamvu yiyo yamagana ryakorewe ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati ”Umuntu uri mu makosa, nta kumwihorera, ahubwo n’uguhora umwibutsa ibyo akora”.Hashize umwaka Diane Rwigara atavuga rumwe na leta y’u Rwanda ari mu muri gereza.
Claude Gatebuke akavuga ko nk’ico cerekana ko ”ubutungane bw’u Rwanda biboneka butigenga”.Diane Rwigara yafashwe igihe yari yegeje kwitoza kumwanya w’umukuru w’igihugu, yakuwe ku rutonde.
Mugusaba bashimitse u Rwanda n’abarufasha ngo Diane Rwigara, hari umurwi w’abanyarwanda batanguje ukwiyerekana ku mbuga ngurukana bumenyi.