Perezida Trump yakangishije ko ashobora gukura Amerika mu muryango w’ubucuruzi ku isi

Mu mezi ya vuba ashize, Bwana Trump yishoye mu ntambara z’ubucuruzi zo kwihimura mu bice byinshi byo ku isi

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakangishije ko yakura iki gihugu mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, avuga ko urenganya Amerika.

Mu kiganiro n’igitangazamakuru Bloomberg News, Bwana Trump yagize ati:

“Niba bativuguruye, nzava mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi.”

Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi washyiriweho gutanga amategeko agenga ubucuruzi ku isi ndetse no gucyemura amakimbirane hagati y’ibihugu.

Bwana Trump yavuze ko kenshi cyane uyu muryango w’ubucuruzi ku isi urenganya Amerika, nubwo bwose yemeye ko Amerika yatsinze mu byemezo bimwe na bimwe uyu muryango wafashe mu bihe bya vuba bishize.

Mbere yaho muri uyu mwaka, yari yabwiye televiziyo Fox News ko umuryango w’ubucuruzi ku isi washyiriweho “kungukira buri muntu wese wundi usibye twebwe. Dutsindwa imanza, imanza hafi ya zose zo mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi.”

Ariko hari isesengura rigaragaza ko Amerika itsinda imanza ku kigero cya 90% iyo iregeye uyu muryango ndetse igatsindwa kuri iryo janisha iyo yarezwe.

Uku kuburira kwa Bwana Trump ko Amerika ishobora kwikura mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, kugaragaza amakimbirane ari hagati y’ingamba ze zo kurinda ubucuruzi bw’Amerika n’uburyo uyu muryango ukora bugamije ubwisanzure mu bucuruzi.

Translate »
Skip to toolbar