Inama ya Gen.Museveni na Gen.Kayumba Nyamwasa gutangiza intambara yo kwigarurira akarere kibiyaga bigari no gushinga ubutegetsi bwa “HIMA EMPIRE”

OCT 9, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za Abega zishyirirwaho inzitizi zikomeye cyane zitabemerera kurwana urugamba ngo barutsinde.Kandi aho igihugu kigeze buri umwe agiye gukiza amagara ye,kuko ibyo gukomeza kulinda ubutegetsi bw’Umwakagara busa naho bamaze kubirambirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

 

Dore Uwiteka Imana Nyiringabo agiye kubamanuraho ibyago bikomeye cyane ku buryo batazashobora kwirinda ubwabo.Niba badashobora kwirinda bivuzeko nabandi baturage batashobora kubarinda usibye ko nta nabo barindaga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inyama mbisi(bisobanura ubugambanyi)baraziteka ariko uwazitekewe yanga kuzirya(Umuhanuzi)maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyirinngabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abagambanyi baciriweho iteka kandi umugambi wabo uburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Imana yabakiranutsi abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuzukuru w’Umwami David ajya kwimikwa ngo abe Umwami wa gakondo ya bakiranutsi asimbure Umwami YUHI VI.Mbona ashorewe nibikomangoma bigiye kumwikira mu butayu bwa kure,maze ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibyo Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yavuze kuri gakondo ya bakiranutsi birasohoye kandi bigiye gusohora vuba cyane uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha igihe cye cyo kujya muri America nkuko Uwiteka Imana Nyiringabo yabivuze kigeze.Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo Uhoraho yagusezeranije agiye kubisohoza byihuse cyane.

Dore ibisabwa byose byamaze ku kugera mu ntoki,none tangira witunganye kandi witegure, kuko umwanzi atagushobora kuko ulinzwe n’imbaraga zikomeye z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Uzabanyura mu maso bakureba kandi icyo gihe bazaba batakigira ijambo kuko ari nta cyo bazashobora kugukoraho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo wimukira kumugabane w’UBURAYI mu gihugu cya France,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inzigo yakugenzeho cyane none yimukiye kumugabane w’UBURAYI kuko ibyo abega bibwiraga bibaye imfabusa kandi biburijwemo n’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Kandi kubera ubufatanye bwabo n’Abafaransa niyompamvu icyo gihugu gihawe ibihano bikomeye cyane bitashobora kwihanganirwa kuko barwanije ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,manuka ujye mu butayu bugufiya maze ufate rwa rukwavu(RABIT)wasizeyo uhambiriye,maze urujyane urutungire iwawe kuko igihe cyose uzajya urukenera kugirango rukubere umumaro uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

OCT  10, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri z’abega n’Abasinga balimo gukoresha amayeri yose ashoboka ngo zirebe yuko zigera k’Umuhanuzi Ainesha,ariko ukuboko k’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo,uca imanza zitabera arahagoboka ambera ubuhungiro uko niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo z’abega zihura nikibazo cy’ubukene bwinshi cyane,kugeza ubwo bagurishije za telephone zabo hamwe nibyombo byagisirikare bikora communication hagati yabo.

Maze mbona ko imiryango yabo abagore,abana,babo bose bafite ikibazo cy’imibereho ibintu birushaho gukomera cyane bituma ingabo zitakita ku kibazo cy’umutekano w’igihugu ahubwo batangira gushaka umutekano w’inda zabo nimiryango yabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba,agorana inama n’umwana w’UMUSITA,balimo biga ukuntu batangiza intambara bagafata imbago za gakondo ya bakiranutsi zatwawe n’igihugu cy’Ubuperesi,NKORE,MASAKA,UBUFUBIRA,nahandi hose hashoboka,bavuga ko na DRCongo,KIVU yamajyaruguru na KIVU yamajyepfo,nabyo babyigarurira.

Numva bahamagara perezida Kabila bamwumvisha yuko adakwiye guha inzira Umwakagara,kandi ko bagiye kwigarurira izo ntara zahoze ari iza gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dire umwana w’UMUSITA yamaze kubona ko abanyaBUPERESI bamutahuye ko akomoka muri gakondo ya bakiranutsi,kandi akaba amaze kubona neza ko namahanga atakimushaka yamaze kumurambirwa cyane.

None bakoze inama bemeza ko imbago za gakondo zose zihawe Ubupresi(Uganda)bazisubiza kuri gakondo,ariko ngo ibyo bazabikora ari uko Rwara Rwumugara ahawe ubutegetsi.Kugirango bitazavugwa yuko ngo baje gutegekwa nabanyamahanga uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Numva bavuga ko ngo bashaka aho bazahungishiriza imitungo yabo ntizafatwe namahanga ubwo bazaba bavuye kuvutegetsi,kandi ko Rwara Rwumugara namara gutegeka igihe cye,azahita ahereza umuhungu w’umwana w’UMUSITA Gen.KEINERUGABA MUHOZI.

Numva ndatangaye cyane uburyo abana b’abantu bajyaho bagapangira abandi bantu bo muri gakondo ya bakiranutsi,nkaho turi impumyi cyangwa tudafiteho umukiza wacu umucungizi.Ngo natwe Uhoraho adutoremo umucunguzi w’ubwoko bwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Azarias Ruberwa na Moise Nyarugabo

Numva bavugana na bakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi biyita abanyamurenge, ko ngo bakwiye gukorera hamwe kandi bakazagabana ubutegetsi kuko buri bantu bazajya bategeka mu gace kabo,ariko umwanya w’umukuru w’igihugu bakawusimburanaho nkuko bisanzwe kandi ko ari nta muhutu uzabasha kubameneramo ngo bamuhe ubutegetsi usibyeko ngo bazabashyira mu butegetsi kugirango bazateza induru muri rubanda uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ubutaka bwa gakondo ya bakiranutsi bwarabembye busa nabo kandi bwaracikaguritsemo(gusadukamo kabiri)maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubutaka bwa gakondo ya bakiranutsi bwaravumwe kubera amaraso yinzira karengane yahamenetse menshi cyane.

Ndetse no mu gihugu cy’Ubuperesi naho nuko,nuko rero ubutaka buciriweho iteka ntabwo buzongera kwera kuzageza igihe buzavumurirwa n’Umuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore RNC ntaho itandukaniye na FPR,kuko bose bashingiye ku kinyoma kandi bakora ibinyuranye nijambo ry’Uhoraho ndetse n’imigambi ye.

Nuko reri ubacireho iteka kugirango iyo migambi yabo itazasohoza mu mahoro,ahubwo iy’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abe ariyo izasohoza nkuko Uwiteka ayabize!Nuko nitegereza mu gitabo cy’ubutabera bw’Uhoraho mbaha Nº2001/0010/0018,naho imigambi y’UMUSITA nayo ihabwa Nº2002/0010/0018 mu gitabo cya mategeko mpanabyaha yo mu ijuru uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Nerekwa na magigiri zategeye Umuhanuzi ku biro bitanga urupaparo rw’inzira bita passport,maze bategerereza aho ngo kuko imandwa zari zababwiye ko ngo ndibujye gusaba passport.Barategereza baraheba!Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubihorere bakomeze baruhe kuzageza igihe bazakuvaho gahunda zawe uzazikomeza hanyuma kandi zizatungana nkuko Uwiteka yabivuze uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa magigiri Rucamihigo Mark ahangayitse cyane,yabize ibyuya ku kabuno,kubera ko intonorano zabandi bamuhaye ngo agurishe igihanga cy’Umuhanuzi zitabyaye umusaruro uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara abagore bose ahaye umwanya muri leta abanza kuryamana nabo.Ariko Uwiteka yishimira umugore umwe wamunaniye yanga kuryamana nawe ahita amwirukana kumulimo uwo mugore yabaye intwari cyane imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwana w’umukobwa ufite imyaka ibiri atwite inda nini isa nigiye kuvuka.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore isezerano ry’Uhoraho rigiye gusohoza umugambi wayo,kandi ibyo ibyo Rwara Rwumugara byose alimo ntabwo bizamuhira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za abega zinjizwa mu butayu bugufiya,mbona zizamuka umusozi zinanirwa kuwuzamuka zinanirwa no kuwumanuka ngo zitinya shebuja Umwakagara uko niko Uhoraho Uwitekaa Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubugambanyi bw’uyu munsi bwaciriweho iteka nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ururabo rwiza cyane ndufashe mu ntoki ndushyiriye umukunzi wanjye(NYAMPINGA)maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore “NYAMPINGA”araje kandi vuba cyane ukomeze umutegereze kandi wiringire Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar