Ubugambanyi bw’Abashambo,na Abagesera burarimbanije!!!

OCT 13,2018 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,tega amatwi maze wumve ibyo abagambanyi uwitwa Rucamihigo Mark na numugore we Rachael balimo bagambana na abega.

 

 

 

Ntega amatwi numva bavuga ngo twohereze umugore wawe maze ajye gutata kureba niba Umuhanuzi agituye aho mwamusize,kandi agende yinjire mu nzu ye,ndetse agerageze aryamana nawe kandi ashakishe uko yakwiba icyintu kigaragaza yuko yahamusanze kugirango twibyizere ko yakoze akazi neza niko Uwiteka avuga.

Bageze aho Rachael arabyanga aratinya asanga ashobora kubigwamo,nibwo bashakishije uko baza kugigira aho Umuhanuzi atuye ngo bagurire abanyababylon bababwire yuko ngo bari baje kwishyura Umuhanuzi bamuzaniye amashillingi ye bityo bahite bamenya yuko ahari cyangwa adahari.

Mbona baguze umweyo cyangwa umukubuzo bisobanura ngo bari buze bigurishe akantu kamafuti,maze babone uko bagigira neza.

Ibyo nabyo barabihindura noneho bavuga ko ngo,bagiye gushaka umugore w’umunyababyloni bamubwira ko avuga ko anyishyuza mufitiye amadeni ngo akaba yaraje kunyishyuza.

Rachael ababwira ko ngo Umuhanuzi atajya afata amadeni ngo kuko ubwo babanaga nawe bari bagiye kwicwa ninzara ngo kuko atajya afata amadeni kandi ko muri iki gihugu batanabyemera kuko nta madeni abantu bajya batanga.

Barahindura baravuga bati noneho twebwe twavuga ko tumwishyuza bityo tukabona uko tumugeraho.Nabwo bisa naho ngo bidashobora kubahira kuko kuzabona Umuhanuzi mutahanye gahunda biragora ngo amaze kwerekwa ahita yigendera,kandi ibyo mwakora byose abibana mbere y’igihe agafata ibyemezo uko niko Uwiteka Nyirinngabo abivuga.

Ahongaho niho barangirije inama yabo tubahaye ikaze muze neza turabakira kandi turabiteguye kuko ni INGWE ntabwo yarizi gufata ku gakanu yarabyigishijwe!!!

Translate »
Skip to toolbar