Utazi Umwega,Azamweguza Inka Amabere!!!

RPRK UMUTWE WA ZA MAGIGIRI UHARANIRA UBWAMI BWA ABEGA

RPRK COMMITTEE IN UGANDA:

Uyumutwe wa za magigiri watangiye muri 2006,icyo gihe witwaga RPR Inkeragutabara,wari warashinzwe na CPT.MUYENZI,usengera muri ADEPR wigize umuvugabutumwa bwiza.Yarafatanije na LT.Jean De dieu NTIRUSHWA nawe wasengeraga muri ADEPR,bakaba bari bashinzwe kugigira idini rya ADEPR,no kubatangaho amakuru mu nzego zishinzwe iperereza.

Uyu LT.NTIRUSHWA yaje gutumizwa ni nzego z’ubutasi za Uganda (CMI) ajyayo,yarahamagajwe na magigiri wa RNC LT.Aloys Ruyenzi,baragenda bamusaba ko,yazajya abaha amakuru y’ibikorerwa mu nzego zigisirikare cy’Umwakagara(DMI).

Icyo ajyayo yigaga muri KIST,yagiye avuga ko ngo agiye gusengera cyangwa kwiherera n’Uwiteka Imana Nyiringabo(prayer mountain) aragenda abonana na LT.Ruyenzi Aloys,hamwe ni nzego za CMI,avuyeyo araza ahita atanga raporo muri DMI ya yoborwaga na Gen.Jack Musemakweri.

Ako kanya bahise bamuha akazi muruganda rw’ICYAYI kumurindi wa byumba,inzego z’ubutasi za Uganda zaje kumenya yuko yatanze amakuru,zimuvaho zisigara zishakisha abandi zakoresha.Nyamara yaravuyeyo bamupfunyikiye igipfunyika cyamashillingi.Ariko kuko umugore we ari mwenewabo na Gen.James Kabarebe akaba ar’umucika cumu wo KIBUYE we n’umugore we.

ubwo yakomeje kujya yandikirana ni nzego z’ubutasi za Uganda kuri e-mail,ndibuka ko twajyaga tujyana nkamufasha gufungura computer kuko we yigaga management naho jye niga ICT.Zimwe mu nkuru nasomye ni uko bamubwiraga yuko bashaka gutera uRwanda kandi bafite ibikoresho byinshi ndetse bikomeye cyane!!!

Namubajije uburyo ki bamusaba ko yajya abaha amakuru kandi ari nta cash bamuhaye zo gushakisha amakuru?Icyo sinarinzi ko yaravuye muri Uganda akabimpisha,ariko kuko yumvaga nikundira ubwami yangendagaho cyane akagerageza kumva ko naba mfite za connection zo hanze kugirango antambikane!

Ubwo baje kumukuru muruganda rw’icyayi,bamuha akazi muri Intersec security company,ifite ikicaro gikuru KAKIRU(Gasabo)bamugira Human Resouce HR.

Ubwo ntabwo tuvuze uko urubanza rwabo we na Muyenzi rwagenze nyuma yogufatwa bashinjwa ko baakorana n’ubwami bw’uRwanda aribyo byaje kuvamo ifatwa rya Rukeba Francis hamwe nabandi [6] bafatiwe muri Uganda bagambaniwe na Rwangabo Paul hamwe na SGT.SASITA ubu ari kumugabane w’Uburayi(France).

Urubanza Gen.James Kabarebe niwe warwitambitsemo,barabafungura mu buryo butasobanutse,ndetse yaje no kujya gukora mu bitaro by’ikanombe (Kanombe Military Hospital) bamugira umubitsi ushinzwe kugenzura umutungo winjira ndetse nusohoka aho yakoze amezi [7] gusa akahava ashyirwa muri gereze bamugeretseho ibyaha by’uko yibyo umutungo wagisirikare kuko uwo yasimbuye batigeze bakora ihererekanya bubasha ngo amenye ibyo bamusigiye uko bingana.

Icyo gihe nabwo Gen.James Kabarebe yaritambitse binyuze mu mugore wa LT.Ntirushwa,abarwanyaga Ntirushwa ntabwo bari bazi ko hari aho ahuriya na Gen.James Kabarebe.Kuko bari baziko ngo ari umucika cumu gusa.

LT.Ntirushwa Jean De Dieu amaze guhabwa akazi muruganda rw’icyayi Byumba,nibwo bamuhaye misiyo yo kujya gutangiza undi mutwe wa RPRK,mu mwaka wa 2010 mukwezi kwa kabiri.Kandi ajyayo yagiye yitwaje ko ajyanye amakuru mu nzego z’ubutasi za Uganda za CMI,nyamara yahavuye ashinze umutwe wa za magigiri uharanira ubwami bw’Abega.Ahore niho yaje bamuhemba kuba HR wa intesec security company.

Uyu mutwe wa za magigiri niwo magigiri CPT.Munyandinda James na mukuru we Munyandinda MBAYIHA JOHN,hamwe na mama wabo utuye ahitwa IGANGA muri Uganda bahise batangiza ibikorwa by’ubumagigiri bitaga ubukangura mbaga bukangurira abanyarwanda gushyigikira ubwami bw’uRwanda ko bwasubira ku ngoma.

Munyandinda Mbayiha John alias Nkubito Eugene Chairman (fulltime in RPRK)

Munyandinda James alias Munyeragwe Jackson Mugisha James S/G and vice chairma n(fulltime in RPRK)

Majeshi N.Leon Cordinator(akaba umunyamakuru,umubitsi,n’ushinzwe umutekano) akaba numusesenguzi mu bya politike.

Seruhinja Stanly (sponsor and adviser) yakoraga muruganda rw’itabi kwa Rujugiro kampala

Hon.Munyaneza Emmanuel yahoze ari umushingamateka wa PSD ku KIBUYE (Internal politics)

Kwitonda Thadee waruvuye Belgium (international relationships) and legal advisory

Rwangabo Paul wari umukangurambaga mu mpunzi zabanyarwanda nawe ni umwe  mu bashinze RPR Inkeragutabara,hamwe na SGT.SASITA,RUKEBA Francis,Ruzibiza Abdul,na CPT.Muyenzi,LT.Ntirushwa Jean de dieu,Mbayiha john waje kubagambanira bagafatwa bagatwarwa mu Rwanda.

SGT.Nsabagasani Dominic umukangurambaga wa RPRK

Reka dusubire kukiganiro cyacu twaganiraga ubushize,urumva warumbajije umuryango RPR Inkeragutabara,uyu muryango washinzwe na Gen.Kabarebe James agamije gusebya Umwami w’Urwanda ko arimo gutegura ibikorwa byokurwanya igihugu cye!

Abashinze uwo muryango nkuko nabikubwiye harimo CPT.Muyenzi,LT.Ntirushwa Jean de dieu, barangije bawushakira umuyobozi mukuru ariwe Francises Rukeba ubu ushobora kuba akibarizwa mu buroko,hamwe nabagenzi be,bakaba barafatishijwe n’Uwari Secretary general wuwo muryango maneko SGT.SASITA,hamwe Rwangabo Paul,wongeye kugaragara mubikorwa byo kurwanya ubwami bw’uRwandakunshuro ya 2.

Mu wundi muryango witwa R.P.R.K,uyobowe n’umwakagara witwa MBAYIHA John Munyandinda,uyu Mbayiha nawe akaba afite inararibonye mukurwanya ubwami dore ko we na Rwangabo Paul na SASITA aribo bafatishije ba Rukeba,SASITA yahise yurira indege yigira mu Ssuise aho yaje kuhava agana mubufaransa abifashijwemo na LT.Ruyenzi Aloys,ariko amufasha ntiyarazi ko yatangiye akazi ko gushing za antenne.

Yamuherukaga ubwo bahuriraga mubuhunzi mu gihugu cy’uRwanda,amaze kwiba amafaranga yabasirikare yarashinzwe guhemba,maze ageze mubusuwise haramunanira kubera system yahoo,nibwo yagarutse mubufaransa amaze gukora akazi keza cyane yari yarashinzwe na LT.Col.KAKIRA waruyoboye D.M.I, icyo gihe.Nibwo bifatikanyije na nyakwigendera LT.Ruzibiza Abdul batangira gushaka inkunga ngo batere Urwanda,ariko nyamara ntibigeze bamenya ko ibyo bikorwa biyobowe n’Urwanda,usibye ko hanyuma yibyo Umwami Nyir’Urwanda ngo yaba yaraje kumenya ukuri bigatuma bacika intege.

Nibwo bateguye umushinga wa R.P.R.K,na none ushinzwe na Ntirushwa,awusigira abakagara biyita amazina menshi nk’Ayashitani,Munyandinda James,Mugisha James,Munyeregwa Jackson undi nawe ngo MBAYIHA John,NKubito Eugene,Munyandinda John abo nibo kugez’ubu bakomeje kurwanya Ubwami bivuye mu mizi,hanyuma se bahuye bate na Bamenya?

Bwenge:Ariko buha,kuki ubaza nk’abana,ubwo ntiwamubaza nigewe ugomba kumusubiriza?

Buhanga:Mbabarira

Bamenya:urumva jyewe nahunze 2010 Apr,ngeze Igalilaya mpasanga abahanuzi benshi bari baratuturutse ISAMARIYA,maze dutangira kuganira kuby’Igihugu cyacu,nibwo naje guhura n’umugabo witwa BOSCO warutuye ahitwa KIBOGA,maze aza kundarika kuzajya kubwirizayo,ubwo nahahuriye n’umuhanuzi witwa SGT.Nsabagasani,ubwo tumenyana dutyo,aza kunsanga Iyerusalemu turaganira budukeraho,nibwo yambwiye ko harabantu bagiye gucyura Umwami w’Urwanda.

Bitewe n’uko ubuhanuzi narimfite bwamuvugagaho cyane,kandi n’Imana ikaba yari yarambwiye izampuza n’Umwami w’Urwanda KIGELI V Ndahindurwa,ubwo nashushye umutwe nti buntindiye gucya ngo tujye kubareba,ng’uko Nsabagasani yantwaye muri abo ba maneko,nanjye mbaha ubuhanuzi bw’Umwami bumugeraho ariko banyima Tel ze ngo tujye twivuganira,Naje kuzibona nzihawe na Ruyenzi Aloys.

Bamenya:Uwo Rulangirwa AFRED n’umwe muri bamaneko za James Kabarebe yohereje kuneka Umwami w’Urwanda,niyompamvu yiyise icyegera cy’Umwami w’Urwanda ariko naje kubaz nsanga ar’ikinyoma,gusa gariho igihe yaragiye kwica Umwami w’Urwanda yitwaje ko bamutuye mu nama yo muri Canada,ariko Imana yaje gukinga ukuboko kwayo,uwo Rulangirwa wumva niwe washatse umudamu wa CPT.ISOKE wishwe nyuma yoguhabwa misiyo yo kwica umuntu maze uwo yagombaga kwiva aramuburira bityo agwa mukimbo cye,uwo Rulangirwa niwe muyobozi mukuru wa RPRK,niwe uha amabwiriza MBAYIHA John,akanamubwira amwe mu mabanga y’Ubwami burimo gutegura.

Buhanga : Ubwo se abimenya ate?

Bamenya :Niyompamvu yitwa maneko,maneko akazi ke n’ugushaka amakuru hasi hejuru yayagura,yayiba!icyangombwa n’uko abona amakuru agomga gutanga akayaha ba shebuja.

06/04/1994, nubundi akaduruvayo kenshi kari kuvamo Jenoside cyangwa mass killings kari gateganyijwe vuba kuko twari twamaze guhabwa briefing ko tugomba kuba standby
igihe icyo aricyo cyose ikintu kidasanzwe gishobora kuba.

Ayo mabwiriza twayahabwaga n’abayobozi bacu bazaga kudusura bigize abo mu muryango. Gihamya cyane yabyo ni uko batangiye kudusigira imbunda ariko zishwanyaguje bakaduha na magazines nk’eshanu zicurikiranyije.

Abaduhaga amabwiriza babaga muri CND ahari ingabo za Lt Col Charles Kayonga. Amazina yabo nibiba ngombwa nzagenda ntangaza ayo nibuka ndetse nibukiranye n’abandi. Habyarimana amaze kwicwa, nitwe twagize uruhare mu kuyobora za platoon zabaga ziri kwadivasinga (zicuma zigira imbere) mu Mujyi wa Kigali.

 Hari byinshi birebana n’igihe twari turi muri Kigali igihe cy’imishyikirano ndetse na nyuma y’aho tumaze gufata igihugu, ariko tuzagenda tubiganiraho buhoro buhoro gusa icyo nshaka gusimbukiraho ni uburyo agastiko ka Kagame kari gucanga amarita kugirango karebe ko bwacya bukira kabiri, agahohotera inzirakarengane nka Late KaregeyaP., Lt Mutabazi Joel n’abo barikumwe.

Mpereye nko kuri Late Col Karegeya,kuki Jenerali Majoro Fred Rwigema amaze kwicwa na Dodo ku mabwiriza ya Museveni, Majoro Kagame wamusimbuye ko atakurikiranywe na Perezida Jenerali Majoro Habyarimana Yuvenali ngo amutsinde I Mbarara cyangwa Kampala aho yirirwaga yihishe yahunze urugamba? Ni uko se Habyarimana byari kumunanira?

Ntabwo byarikumunanira kuko yashoboye kuzana Col Biseruka amugeza imbere ye kandi Col Biseruka yari umusirikare wo mu rwego rwo hejuru wabyigiye ureke Major Kagame wari ufite amashuli ane gusa ya Secondary school!

Nonese kuki Kagame yakohereza Lt Col Gakwerere hamwe n’uriya Muswayile Apollo Karegeya yizeraga cyane, ngo bajye kuniga Karegeya kuko atishimiye ibyo Leta mbi yica,
yiba, yanganisha abantu, iduteranya n’Ibihugu duturanye, igakenesha rubanda ariko iruteranya ishaka ko ubwoko bw’abahutu buba ibicibwa?!

Usibye ko mwabifata nk’aho nishongoye ku batarize, mumbabarire ariko ndashaka kwerekana ko kuyoborwa n’injiji nka Kagame wikojeje mu ishuri gusa, ari ukunyagwa zigahera. Nonese ko yishe Karegeya, none ibitekerezo by’uyu mugabo akaba atarabyishe, yibaza ko Karegeya ari imbwa nkawe ku buryo atahorerwa? Nahagarare abone, yiyemeje kumanika agati yicaye mu ntebe yibye Abanyarwanda mu Rugwiro, ariko aho atandukaniye n’abandi ni uko we atazabona amahirwe yo guhaguruka ngo akamanure.

Kuba yarampushije ubugira gatatu, yarangiza agahitana uwo nubahaga ariwe Col Karegeya, igisigaye ni ukuzamujugunyira imbwa ze z’Abafumbira bakaba aribo bamugabana nubwo bazaba bagabana ikidashyitse.

  • RAPOSDY OF REALITIES: (Urusobe rw’ibiriho)

Ubwo kuwa 27.OCT.2011 Imana yabwiye umuhanuzi Majeshi Leon, yuko agiye kunyagirwa n’imvura yumunyu!!!,ndetse ko iyo mvura nihita akanyagirwa niyindi isanzwe,ariko Imana imubwira yuko byose izabimurinda,nibwo kuwa 20 Nov 2011 ahagana mu masaha ya samoja FRUIT Nyagasaza INNOCENT yahamagaye umuhanuzi Leon kuri tel ijyendanwa mu ntoke (MOBILE) amubwira yuko ngo amaraso ye Imana itazayamubaza, ngo kuko INGABIRE CHARLES yamaze kumugambanira,ngo nabona umwanya aze bahure amubwire uko bimeze,naho ubwo yashakaga yuko bahita bamurangiza muri iryo joro.

Nyamara se INGABIRE umuhanuzi Majeshi Leon ntiyari yaramuhanuriye yuko azagwa mu ntoki za maneko za kigali?! Ariko ntiyabihaye agaciro.Ushobora kwibaza uburyo Leon na INGABIRE bakoreye iyi nkoramaraso ubukwe bamurwanirira ishyaka ngo adakorwa n’isoni ariko akabahemba kubica?ubwo mubukwe bwe Fruit yaboneyeho kurarika ba maneko bose bakorera uRwanda mu murwa wa kampala,barimo (RUCOGOZA wiyita Captaine cyangwa COPPE wari kuruhande rw’umugore wa Fruit Mutesi,akaba anakorana na Willy ukorera umuryango Amnesty International,nyamara akaba anakorera Urwanda,uyu wiyita Captaine akaba ariwe watumye umuhanuzi Majeshi Leon adafashwa na Amnesty International ngo akurwe muri Africa kugirango babone uko bamwirenza kuko misiyo yambere yari yabananiye.

YABAYE M.C, MU BUKWE BWA FRUIT,ARANGIJE ARAMWIVUGANA

Tubibutse yuko uyu FRUIT yakoranaga n’inkoramaraso yaruharwa yitwa RENE RUTAGUNGIRA amakuru anavuga yuko ari nawe wakubise IKINTU MU MUTWE ARIKO ICYO GIHE NTIYAPFA! ingabire kuwa 03 Sept 2011 kuri Hotel  yitwa G:ONE, kumuhanda wa NAMIREMBE ROAD,usa n’ugana bunamwaya,icyo gihe babonye adapfuye,bapanga neza neza uburyo bamurangiza dore ko yarasigaye abafitiye icyizere kuburyo yasuranaga nabo,binavugwa yuko yajyaga arara kwa Rutagungira RENE,nibwo bateguye umugambi wo kwica Majeshi bakoresheje inzego z’ubutasi za Uganda abantu bakunze kwita CMI maze bamushimuta mu gitondo cyo kuwa 22 NOV, 2011 kuri station ya kobill saa mbili za mu gitondo mu gace ka KASUBI ubwo yaragiye mu murwa wa kampala bamaze kumushimuta bagitegereje kureba yuko harabantu bamukurikirana kugirango niba ntabahari bahite bamuca igihanga,bivugwa ko nyuma y’ibyumweru (2) INGABIRE bahise bamwirenza bamukura ku isi.

Mu gihe Leon yarari mu nzu y’imbohe aho yarakingiraniwe,barimo bashakisha uburyo bamwohereza mu Rwanda ngo acibwe igihanga ntangaruka,bagira ibyago Imana ikinga ukuboko kwayo arinda avamo mu gihome akiri muzima maze bakorwa n’isoni Imana igaragaza ko ibyo yavuze no kubikora ishobora kubikora,Fruit yaramuhize cyane kuko yarazi neza yuko aya makuru azayashyira ahagaragara,akora ibishoboka byose ngo amenye aho aherereye ariko Imana imuhisha muri Hotel ya BUNAMWAYA yitwa CITY VIEW,kuburyo yahavuye batamurabutswe.

Urutonde rwabamaneko bakorera muri Uganda,bakaba ari nabo bashinze umuryango RPRK

General.James Kabarebe

    RULANGIRWA Alfred.yiyita icyegera cy‘Umwami w’Urwanda.

LT.Ntirutwa Jean de Diue. Human Resource muri Intersec security akaba ari nawe washinze RPRK.

Cpt.Muyenzi. Security Officer mu kigo cya ISSAR

CPT.Sibo Charles

Rwangabo Paul:Igikomangoma cyo ku ngoma yabega.

Mbayiha John,Nkubito Eugene,alias Munyandinda John:Igikomangoma cyo ku ngoma yabega.

Mugisha James alias Munyeragwe Jackson alias Munyandinda James:Igikomangoma cyo ngoma yabega.

Nyagasaza Innocent Fruit:Yigize uvugabutumwa kugirango abone uko aneka umudendezo wa benedata.

Pastor Maso John: Yiyita umunyamurenge ariko ukuri n’uko ar’umunyacyangugu akaba akorera kampala ahitwa mu Gisenyi niho afite itorero rineka abanyarwanda

Ruhorimbere Jacque: Uyu n’umunyamurenge ushonje.

Pastor Mbabazi Jules:Uyu we birumvikana yarashyingiwe n’ingoma;

Karekezi Pascal: Yigize umuhutu w’umwega ukomoka Congo,kandi iwabo ni ku Gisenyi;

Pascal uyu yigize umunyarwanda waturutse Congo ariko yahunze 1994 kandi akorera leta ya kigali,yagerageje kwigira inshuti y’umunyamakuru Ingabire Charles kugeza aho bamukuriyemo ubugingo.Yabeshyaga insore nsore z’abanyarwanda ko batangiye igisirikare cy’Umwami maze akabatwara babageza muri Congo bakabica,kugirango iyo myumvire nicyo gitekerezo kive mubantu,abacitse ku icumu bagahungira muri FDRL,nayo ikaba irababonye ikabarangiza.

PASCAL KAREKEZI wihutuye.We na nyakwigendera Ingabire nibo batwaraga abasore mu gisirikare kitwa icy’Umwami kitariho,uyu akaba yarakoranaga na RPRK muburyo guhashya abafite ibitekerezo by’Ubwami bw’Urwanda,yavugaga ko we akorera abarwanya leta ya Congo C.N.D.P,kurundi ruhande agakorana na Rene Rutagingira,uyu Pascal Karekezi, yarashinzwe gushaka amakuru yabagomba kwicwa,aho baba naho batuye,kugirango inkoramaraso zibashe kubona amakuru ahagije murwego rwokurangiza umugambi wabo ubisha,uko niko bagiye biyegereza umunyamakuru ingabire barinda bamukiriramo umwuka.Uyu Pascal Karekezi,yagerageja no guhiga umuhanuzi Majeshi Leon ariko ntibyamuhira.

Munyaneza Emmanuel  yakoranye n’umushofeur wa kagame witwa ERIC,akaba ari nawe uhagarariye umushinga wa Ricky Warren mu Rwanda witwa Peace For Rwanda,akaba ari nawe wamushyize mu kazi ko kuneka benese muri Kristo Yesu,n’uko ar’inzara  ubundi yarakijijwe.Ndetse yanahawe misiyo yokujya kwica umugabo umwe w’umuhutu utuye mu gihugu cy’Ubufaransa maze ashakirwa pass-port y’Indundi,nyuma yaho uwo mugambi uza gahagarikwa ataramwirenza.

Medarid:Yigize umuhanuzi n’umuvugabutumwa muri Uganda,ubu akomeje gukorera ubutegetsi bw’inkoramaraso,aho yirirwa yivuga ko ngo Imana yamutegetsi kurongora umuhutu-kazi ukagirango bo s’abantu?.

LT.Rugigana Antoine alias Kalisa Antoine yigaga kansanga kuri K.I.U,ubu yatawe muri yombi ninzego z’ubutasi za Uganda akaba ashobora kuba akiri muri gereza cyangwa yaravuyemo akomeje umurimo we nkuko bisanzwe bashinzwe kunekana ariko nabavandimwe.

Jean Paul ukorera namirembe road ahafite saloon yokugosheramo abantu kugirango abone uko akora umurimo we neza.

Kanyana Gisa umudamu wa manage wa Jaqual.

Niyihe impamvu leta y’Urwanda ishinga imitwe yiyitirira Umwami w’Urwanda Kigeli V Ndahindurwa? ikinyamakuru Inyangenews.com, cyaganiriye nabamwe mu nzobere mu bya politiki yo mukarere ko mu biyaga bigari,cyane cyane ku Rwanda!Batubwira yuko ngo kugeza ubu leta y’Urwanda nayo ubwayo izi neza yuko iriho ku gitugu cy’Ababirigi barukanye ubwami bw’Urwanda, bifatikanije n’abiyise abarepubulike,kugeza ubu bamaze kugaragaza yuko badashoboye kuyobora igihugu usibye kuzambaguza igihugu cyacu biyita abanyepolitiki nyamara iyo usubije amaso inyuma usanga kuva ku ngoma ya Kayibanda,Habyarimana,kugeza kuri Kagame Paul usanga nta cyo bamariye abanyarwanda.

Bahamagaye abacika cumu (4) bavuka mu karere ka masaka,kugirango abe aribo bajya kurasa iyo ndege ya Habyarimana kuko bari bahazwi bityo hakaba ntakibazo bari kugira nubwo hari hashize igihe kirekire batagaragara,nibwo uwitwa KIZURI  nawe yabonetse muri abo basirikare (4) bemererwa guhabwa millioni 200,000,000,00 z’Amanyarwanda nyuma yokurangiza icyo gikorwa.

Amakuru avuga yuko nyuma yokurangiza guhanura perezida Habyara.Ngo banyakubahwa batangiye urugendo rwo kubica gahoro gahoro abantu bagize uruhare muri icyo gikorwa kugirango hatazagira inkuru izamenyekana.

KIZURI watanze urugo rw’iwabo aho bashinze imbunda yahanuye Habyarimana,yakunze kwitabaza Gen.Nyamwasa,akiri umukuru w’ingabo,ndetse anakiri umukuru w’urwego rukuru rw’iperereza (NSS) ariko nta cyo yigeze amumarira barinze aho bamwica nkimbwa nyamara yarabagiriye umumaro ukomeye ndetse n’umuryango we interahamwe ziwiraramo zirawungiza.

Ariko byanze  Gen.Jack Nziza  ashirwa amwivuganye.

Umugani w’Umwakagara isi nta mbabazi ugira,ubwo KIZURI yaje guhungira mu gihugu cy’Uganda,maze aba nk’ugosoreye murucaca,maneko z’Urwanda ziyobowe na Nziza zaje gukoresha umudamu tutaramenya amazina ye,aramushaka amubwira ko hari deal yo kujya kurangura zahabu muri congo mu mujyi wa Goma,kandi ko adashaka kwijyana amusaba ko bajyana kandi ko azajjya amwishyura komisiyo uko bazajya bavayo bakagurisha yigira injiji ko atazi Uganda ndetse no muri Kongo naho atahazi,ubwo maze nawe aremera ntiyamenya ko yatezwe umutego wakanyobwa bamwicira muri Kongo gutyo.

Uwitwa COPPE cyangwa aliasi Captain RUCOGOZA ubu atwara imodoka za mukerarugendo akunda guparika  kuri SHELLATON HOTEL KAMPALA,yananiwe kumukiza ahubwo aramuroha ngo amushyize muri deal naho yaramutanze, bitewe n’uko nawe yari mubashinzwe kumuhiga kuko yari yaroherejwe mu gihugu cy’UBUGANDE kera kugirango ajye akora akazi ke ,neza yitwa ko we yacitse ku icumu,ubwo rero abatabizi bicwa no kutabimenya,byamuhesheje gukora akazi ke neza KIZURIapfa atyo aguye muri CONGO.

 LT.RUYENZI ALOYS nuwa 3,muri R.N.C, murwego rwagisirikare

Uko niko bashatse kwikiza umuhanuzi Majeshi Leon,nyuma yaho atahuriye amabanga ya PANAFRICANISME agatsiko gashinzwe gusahura no gutegekesha igitugu,no gukora ibishoboka byose ngo ubwami ntibuzasubire ku ngoma!!Ariko bitewe n’uko ibyahanuwe ntawabihagarika cyangwa ngo ibyavuzwe n’abahanuzi biburizwemo niyompamvu Imana yabateje kutumvikana kugirango bacikemo ibice bibiri maze ibyahanuwe bibone aho bisohorera.

CPT.Munyandinda James wavugiye kuri bbc/gahuza ubu yibereye Iparis muri Consulate y’uRwanda hamwe na Umuhoza Benon aho birirwa bahiga bukware abatavuga rumwe n’ingoma ya abega ikorera ikigali.

Abanyarwanda mukwiye kumenya ukuri kuko niko konyine kuzababatura mukava mu bubata bw’ingoma y’ikinyoma y aba (REP) itemewe namategeko.Nimukomeza kwijandika ngo murwanya Umwakagara muciye muri RNC cyangwa na handi mudafite amakuru ahagije kuri abo bantu mugiye gukorana nabo ntakabuza yuko batazabura kubagira nka KIZURI umucika cumu wikijije Habyarima yarangiza agahita amukurikira.

Umwakagara mu mwihorere we ubwe azikura ku ngoma mutarinze kumutakazaho umwanya, byakabaye byiza twongeye gukorera hamwe,ariko se turakorana na bande?

SANKARA nguwo bamushyizeho magigiri Mukashema Esperance na Noble Marara,none ntibamaze kabiri batangiye gusubiranamo.Ibi mwibuke yuko twabibabwiye bigitangira mukabifata minenengwe.

Ngaho nimufashe Gen.Kayumba Nyamwasa ubwo abatamuzi muzamumenya doreko ntawitinya ishyamba, ahubwo atinya icyo barihuriyemo.

Nuko rero niba ntabyiringiro bya abana b’abantu dusigaranye, mureke twiringire Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,kuko we azi neza uko azabigenza,kandi akaba azi naho bipfira naho yabikiriza.

bitari ibyo umwakagara mu mureke ayobore kuko byose ari iri niri.

Ubwo se uwaguha abagome babiri ngo uhitemo umwiza, wahitamo inde?mu gihe bose banganya ubugome cyangwa baburushanya ubwo icyakubera kiza nikihe?

Gusa ntimwihebe kuko mu ijuru hariyo umucunguzi,kandi yadusezeranije kuzaduha gakondo ya bakiranutsi.Nubwo bimeze gutyo,bikomeye cyane kandi bikakaye ndetse wenda amahanga akaba akomeje kuduhanda,nitwihangane inkono ihira igihe uko niko abanyarwanda bavuga.

Translate »
Skip to toolbar