Igice cya (98) cy’ubuhanuzi

Nov 6, 2018 Njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa amaso ya abantu,mbona mu gihugu cy’Ibabylon hakorwa ibirori bikomeye mu barwanashyaka ba H.E Raila Amolo Odinga,balimo kotsa inyama z’inkoko ndetse banatumiza ibinyobwa bilimo za WINE,CHAMPAIN,nandi moko yose y’Inzoga aba mu gihugu cy’Ibabylon.

Ubwo Umuhanuzi nawe yarahari afata inkoko yabazwe ayijyana aho balimo botsa izo nkoko,nawe asaba ko bamuha umwanya akotsa inkoko ye yari yahawe ngo nawe yishimire ibyo birori.Mu gihe yaramaze kuyishyira kumuriro,ahamagarwa na telephone ya H.E Raila Odinga,abwira Umuhanuzi ati nagirango menye ko iyo numeri ari yawe maze nkoherereze ka ‘AIRTIME’uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

«Umukuru w’igihugu mu bisobanuro bw’ubuhanuzi,bisobanura Uwiteka Imana Nyiringabo.Cyangwa se Umwami uyoboye igihugu Uwiteka aba yakugendereye mu nzozi cyangwa mu iyerekwa»

Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,rinzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Uhoraho Nyiringabo agiye ku koherereza ka air time(umugisha) nkuko yabivuze uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona nzamuka umusozi wubatsweho ishuli ryo kwigisha abanyarwanda bo mu bwoko bwa abatutsi kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ibyatsi nibiti byo kuri uwo musozi,byose byari icyatsi kibisi(Green)ubona ko izuba risa naho ryagabanutse,kandi ko imvura yaguye ibimera nabyo bigahabwa umugisha uturuka k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko abivuga.

Mvuye kuri wa musozi ndamanuka njya mu butayu kwitegereza ibimera uko bimeze byose,nsanga biguwe neza cyane kandi byishimye cyane kuko Uwiteka yabyibutse niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uramenye umunsi wejo kwa kane uzirinde cyane kuko za  nkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa abega,abatangana,abasinga,abashambo,na abashingwe babukereye barashaka ku kubuza ubugingo Uwiteka yakwihereye ku buntu niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inzoka zo mu bwoko bwa CHACK zisohoka ahantu hasa ni Nyanja,cyangwa hasi mu butaka busa nuburimo amazi.Mbona zisohokana ubukana bwinshi cyane kandi zari nyinshi ku buryo kumenya umubare wazo byari bigoye cyane.

Mu gihe zitari zagera k’Umuhanuzi mbona Malaika ufite mukuboko inkota yaka umuriro,azica ibihanga zose zicirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nkorera uko niko Uwiteka abivuga.

Nov 7, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zirimo Nyagasaza Innocent,hamwe na bagenzi be,bongera guhabwa umugambi wo kugenza Umuhanuzi ngo bamuce igihanga.

Mbona bahawe ibihumbi 7300$ byo kwishyura itangaza makuru rya mashusho TV,kugirango nibamara guhitana Umuhanuzi umunyamakuru wa TV azabe aria ho ngaho,afate amashusho maze atangarize isi yose ko Umuhanuzi yishwe nabagizi ba nabi nkuko abega basanzwe babigenza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,uwo mugambi usa n’umukobwa wireba mu ndorerwamo akibwira yuko ari mwiza kurusha abandi,maze yamara kugera mu murwa agatangira kubona abaruta ubwiza nawe ubwe akabyibonera maze ibyiringiro yarafite bigahita biyoyoka.Maze bigasa no gushinga umuhunda ku kirenge niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa maze mbona ko izo za magigiri mbere yuko zijya guhiga Umuhanuzi mbona ko zibanje kujya kuraguza mu bayisilamu babaterera inzu,babasaba kuzana rusake kugirango baterekerere abazimu babo maze babwire niba bazahirwa muri gahunda zabo.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,genda nawe ugure RUSAKE maze uyice igihanga kandi ntuyiteke ahubwo uyotse kugirango uburizemo imigambi yizo nkozi z’ibibi zimaze kugambirira uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona hariho itsinda ry’Abasirikare ba Leta zunz’Ubumwe z’America balimo gukora ibishoboka byose ngo barase President Dinald Trump.Ariko kuko igihe cye cyo gukurwaho cyari kitaragera mbona aho yarahagaze arahavuye maze uwari yamaze gumika imbunda(target)abuze uko amurasa.

Maze numva bitotomba ngo atwaza isi igitugu ngo niyompamvu bashaka kumuca igihanga bakamukura kubutegetsi ntakomeze gutwaza igitugu isi na Leta zunz’Ubumwe z’America uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nov 8, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona umudayimoni wo mu bwoko bw’inkoko(guterekerera urugimbu)maze njya gufata iyo RUSAKE ngo nyice umutwe,ako kanya ihindukamo inyoni ntoya cyane mbona iragurutse irancika irigendera.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,uriya mudayimoni ubonye yoherejwe n’inkozi z’ibibi(evildoers)kugirango akumvangire mu buhanuzi maze babone uko baguta muri yombi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore za nkozi z’ibibi(evildoers)zohereje umwuka w’uburiganya kugirango bariganye ubugingo bwawe.Nuko rero ukwiye kuba maso cyane kugirango utagwa mu moshya uko niko Uwiteka Imana yabakiranutsi abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona b’abadayimoni bari bateguwe kohererezwa Umuhanuzi,mbona bamanurwa mu butayu bugufiya kandi bukomeye cyane.Bamaze kugerayo batangira gupfa bishwe n’ubushyuhe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imbwa ziri muruzabibu rw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,zilimo zisenzanya(ubusambanyi)mbona nindi ifite ibibwana bitoya(umugore ufite abana)bose balimo basambana(umwuka w’Uhoraho)anzaho arambwira ati,ijwi ry’Urangurura amu butayu bugufiya,dore none ho hahagurutse umwuka w’ubusambanyi bukomeye buhagurukiye uruzabibu rw’Uhoraho ngaho genda wice ziriya mbwa zose uzikure muruzabibu rw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Ndagenda nica bya bibwana byose ndetse na zambwa nkuru zarimo gusezanya nazo zirahunga zirukanka.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu uhize neza kuko ikizira kivuye muruzabibu rw’Uhoraho uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu ukwiye maso cyane kuko inkozi z’ibibi zaguhagurukiye cyane zirigukora ibishoboka byose zikoresheje ikoranabuhanga ndetse nimyuka mibi rugeretse kugirango baburizemo umugambi w’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ariko uhumure cyane kuko Uhoraho afite umugambi ukomeye cyane kubugingo bwawe,kandi yakurwaniriye intambara nyinshi cyane rero izisigaye ntabwo arizo zizamunanira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nov 8, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona umugore utwite akuriwe,ariko inda ye,ntabwo yari inda isanzwe kuko yakuraga vuba vuba cyane.Maze mbona igenda yigira imbere cyane umunsi kumunsi.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ,rinzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore isezerano Uwiteka araryihutishije cyane kandi vuba nkuko yabivuze kugirango gahunda zose yateguye zitunganire mu gihe cyategetswe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibwami bajya gukora inama yihuse cyane,mpura na nzika ya nzigo ambwira yuko ngo nawe bamutumiye,ariko ubwo abimbwira yasaga nutagiyeyo,ariko we akavuga ko yagiyeyo,mpita menya yuko yari yohereje umuhagararira kuko we bamaze kuwmikenga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nov 9, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona umusore umwe ahabwa akazi k’ubuzamu(watchman)mukigo runaka,umushahara we warutubutse cyane,kuko wageraga kubihumbi 50,000 byamashillingi yo mu gihugu cy’Ibabylon.

Haza bagenzi be bamubwira ko akwiye kwishyura amadeni yabo afitiye imyenda,ndetse akanasaba imbabazi abo yaba yarahemukiye,ariko we aho kubumvira rabyanga ahubwo ajya kwirebera bagenzi be basangiraga inzoga bakomeza kwinywera inzoga aho kwishyura amadeni yabo yafatiye!

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uburire abantu bafite imyenda cyangwa amadeni yabandi bayishyure,kandi uburire nabandi bafitanye ikibazo na bagenzi babo babihaneho kugirango ubwo iminsi mibi igiye kuza izasange bariyejeje batazarimbuka kuko ijuru ari iryera kandi ko nta muntu ufite ikizinga icyari cyo cyose uzaryinjiramo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga abivuga.

Nerekwa umugabo wahoze ari umusirikare ajyanwa akwiga kaminuza(university)agezeyo asangayo abandi banyeshuli bamubganjirije.Batangira kumunnyuzura cyane bakajya bamubuza amahoro buri kanya.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uburire ingabo z’Umwakagara,ko ibyo zakoreye bagenzi babo,ndetse nibyo zakoreye abaturage muri rusange,yuko zigiye kubyishyura kuko byanditswe ngo,buri muntu azasarura icyo yabibye.

Uwabibye ineza,azasarura umugisha,uwabibye inabi,azasarura umuvumo,kuko ubwo bakoreraga ibibi bagenzi babo,mbese bibwiraga yuko mu ijuru ari nta Imana Uwiteka Nyiringabo uca imanza zitabera?Uko niko Uhoraho Nyiringabo ababaza!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,utwayeho abandi umunyago,nawe azanyagwa.Uwica nawe azicwa,uwiba nawe azamburwa ibyo atunze,uroga azacirwaho iteka,ugaya nawe azagawa,uhemuka nawe azahemukirwa buri cyaha cyose umuntu akorera mugenzi we,giciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyirinngabo.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,tanga numero yubutabera kuri ibyo byaha byose uvuze haruguru,kugirango ababisoma babimenye kandi babisobanukirwe batazitwaza ngo ntibigize babimenya.Nº0212/0011/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abapadiri(Father’s)bahabwa umwanya wo kwihana,ariko aho kugirango bihane,ahabwo bakabya gukiranirwa.Maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo,rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ucireho iteka abapadiri(father’s)kandi ubahe numero yubutabera kuko badateze kwihana,ahubwo barushirizaho gukiranirwa.Bahabwa Nº0213/0011/0018 uko niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse!

Njyanwa mu iyerekwa mbona icyegera cya Kenyatta Uhuru Muigai,William Ruto,ajya kureba MaMa Ngina(nyina wa Kenyatta)yihishe kugirango amusabe yuko yabwira umuhungu we akamudoherera mukufatira ibyemezo bijyanye no kwamburwa imitungo ye yasahuye igihugu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umwega yohereza cash mu mazina yanjye avuga ngo nyamuhere mwene wabo,maze ndabwirwa ngo,uburiganya bwa abega buraje ni ukuba maso uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ko urubyiruko rwo mu gihugu cy’ibabylon rugiye guhura nikibazo gikomeye kuri babandi bashakaga Driving Lisence (DL)kuko icyo gihugu bashyizeho amategeko akomereye abatwara ibinyabizinga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona haba intambara mukarere k’ibiyaga bigari zikomeye kandi igihugu cy’Abakaludaya(Tanzania)nicyo cyabaye umuhuza wabarwanaga batanaga mu mitwe.

Maze igihugu cy’Abakaludaya gitangira kwiyemera cyane kumahanga yuko ngo cyo gifite politike ihamye na demokarasi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa njya gusangira n’umwanzi wanjye kumeza imwe,ariko mbona alimo kurya inyama gusa,naho jyeweho akampa umuceri (Rice)maze ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,umwanzi wawe agiye kwigambanira yibwira yuko agambanira ubugingo bwawe n’itorero rya Kristo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi ku ishuri ry’ubakiwe abanyarwanda bo mu bwoko bwa abatutsi,ariko sinigeze ninjiramo imbere mbona abana batoya balimo biga maze mbwira uhagarariye iryo shuri yari umudame(gore)ko nje gufata certificate yanjye maze ajya kuyishaka ngo ayimpe,mbona manuka uwo musozi(kuva mu kibazo)ndamanuka nyura inyuma yaho abega batuye kugirango batanca iryera uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nov 10, 2018 Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi ahanganye ni Nzika z’Inzigo [2];arwana nazo kugeza azirimbuye burundu.Nibwo zahise zijya kwitabaza amaboko ya abega nabasangirangendo babo.Mbona bazanye abitwa abakada ngo baze kutwigisha ko dukwiye kuva muri gakondo yacu tugashaka irindi hanga tujyamo bitaba ibyo,bakaturimbura cyangwa bakatugurishana na gakondo yacu tuba abacakara iteka ryose!!!

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi muri gakondo ya bakiranutsi maze intumwa z’Abega ziza kutwirukana muri gakondo yacu bavuga ko ngo babitumwe nabakomeye ngo kuko bashaka kuyigurisha bikibonera intonorano.

Mbabaza uko bashobora kugurisha gakondo yacu twasigiwe nababyeyi bacu,baranga baravuga ngo hatanzwe itegeko ni ngoma ya abega.Ariko wabonaga nabatumwe gukora ibyo,badashiyigikiye ko twirukanwa muri gakondo yacu(Igihugu)ubwo baragenda basubirayo bavuga ko ngo Umuhanuzi yabananije babwirwa ko ahasigaye ari ugukoresha ingufu za gisirikare.

Ubwo dukwirwa imishwaro twambukiranya gakondo y’ubwami bw’uRwanda,duhunga abega ngo batatugurishana na gakondo ya bakiranutsi tukajya kuba abacakara kuko baturusha imbaraga z’ubutegetsi hamwe na maboko turahunga.

Hirya ya gakondo y’ubwami bw’uRwanda na none hari gakondo ya abega bahafite urusenngero balimo kuririmbira imana zabo bishimye banezerewe cyane dupfa kujya kuba twihishe ahongaho ariko tuzi yuiko umwanya uwari wo wose bashobora kuduca ibihnaga.

Nuko ndibwira nti,babuzwa niki se, kutugirira nabi ko,Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yabateye bagashora imizi,kandi bajya ku ngoma yarabarebaga arabihorera abatiza amaboko badukorera ibyo bashaka.Badushyira mu itanuru ry’umururo baradutwika bamwe barashaya abandi umuriro wanga kubatwika udusirigariza inkota yaka umuriro ngo bazaturimburane nubugingo bwacu kuko ariwo mugabane wonyine dusigaranye nabwo barabugenza barashaka kuturimbura.

Uwiteka abega wabateye iruhande rw’inyanja,igiti cyabo ubanza kidashobora kuma,cyeretse ubanje gukamya iriya Nyanja.Kandi naho wayikamya bazakoresha ikorana buhanga bahangane naawe,mbeze tuzatabarwa nande ko ari wowe twari dusiganye twiringiye yuko nibura uzakiza ububugingo bwacu?

Reka nture agahinda kanjye kuko numva kamaze kungera kundiba y’ubugingo,kandi akaba ari wowe mugaba w’ingabo zo mu ijuru twari dusigaranyeho umucunguzi,kandi naho wakuraho abega ubanza agahinda banateye kadateze kuzapfa gashize sinz’uku uzabugenza ngo womore ubugingo bwanjye uko niko Umuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Uwiteka Nyiringabo ndumva kanyishe kangeze mu misokoro,mbega uzasohoza ryali ijambo ryawe ry’ubuhanuzi?Amarira yambayemo inyanja,imisokoro yo mu magupfa yarumagaye,eze haba hakiriho ibyiringiro byo kuzongera guteranya amagupfa nkuko umugaragu wawe EZEKIEL ya yahanuriye maze akongera gusubirana?

Ntegereza yuko Uhoraho ansubiza ndaheba,ariko numva mu iyerekwa ijwi ry’Urangurura mu butayu ahanura aravuga ngo,”dutegereze ubuhanuzi kuko ari bwo byiringiro byacu twahaweho gakondo ya bakiranutsi”uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umugabo umwe w’inshuti yanjye ahabwa ikiraka cyo gutanga ibikoresho,ariko abura amafaranga yo kubigura,maze aza kunyitabaza ngo dufatanye icyo kiraka.

Nerekwa igitoke kinini cyane cyatemwe murutoki bivugwa ko ngo gitegurirwa Umuhanuzi ngo bakimwoherereze.Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,dore umugisha urajye kandi wamaze gutegurwa niwowe wohererejwe uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inyugiti [2] zanditswe ku kibaho(Board)zari zikozwe mu mashanyarazi,burikanya zimyasa myasa cyangwa zika zisimburanwa inyuguti ya mbere ya X,naho iyakabiri yari W,mpita ndibwira nti,ubanza isezerano rya “NYAMPINGA”ry’Uhoraho ryaba lilimo guca amarenga uko niko Uwiteka Nyringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka wa Nzika na Nzigo,«usenyuka igice kimwe cya gakondo ya bakiranutsi,ndetse ushaka kugwira kimwe cya ⅓ cya gakondo ya bakiranutsi»mbonako Nzika na Nzigo bashaka kwigarurira kimwe cya gatatu gisigaye,ariko hatunguka Umuhanuzi aburizamo uwo mugambi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za RDF/Kagame Defense Force,KDF,zitotombera uwahoze ari minisitiri w’ingabo Gen.James Kabarebe ko kuva yaba Chief Army Of Staff,ndetse akanaba minisitiri w’ingabo,ari nta cyo yazimariye.

Nerekwa bamuvumira ku gahera badashaka no kumva izina rye,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,icyo umuntu abibye ninacyo asarura uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa izo ngabo nyine za RDF zikomeza kwitotombera ubutabera bw’ingabo zabo,yuko baca imanza zibera,bagafunga uwo bashaka,bagafungura uwo bashaka bitewe ni nyungu bamufiteho.Mbona ko ingabo zifite agahinda gakomeye cyane,kuburyo zitanemera yuko haba hariho imitwe irwanya ubutegetsi bwa abega,ko ngo ari imitwe y’Umwakagara kuko na Gen.Kayumba Nyamwasa zari ziringiye zamaze kubona yuko atazazikiza amaboko ya abega naho yaza azasanga bamaze gucibwa ibihanga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Ukwezi n’Izuba,byose bimurikira Umuhanuzi aho yibereye mu butayu bugufiya.Ariko urumuri rw’Ukwezi rwakaga gahoro gusa naho kugiye kurenga,ndetse Izuba naryo ryakaga risa naho ritungutse umucyo unyura mu mwijima mwinshi cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Nyirigabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Murekatete Odette wahoze ari madamu ajya gutanga ikirego mu butabera bwo mu gihugu cy’Ibabylon ngo butumize Umuhanuzi aze kuburana nawe ibirego yahawe na za magigiri nyuma y’imyaka [4] ansize mu butayu.

Umugambi wabo ngo akaba ari ukugirango bazaburizemo urugendo rw’Umuhanuzi yerekeza mu mazi magari.Mbona ko ageze mu butabera ikirego cye bagindura ubusa mbona bamuhaye amazi bari bajunditse mukanwa bayamushyirira mukiganza agenda amunyura mu myanya y’intoke uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nov 11, 2018 The parable of the Lord from heaven: The Rhema word comes from heaven to the Prophet, and told him. No one will driving your life,but you need to understand that you’re the only one who will driving your life a lone thus is how the Lord God of heaven says.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abatutsi baturutse mu gihugu cy’UBUPERESI (Uganda) batavuga rumwe nubutegetsi bw’ubwami bw’Abega,RNC bakoresha za magigiri ngo bamenye gahunda zose z’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro ngo kuko ari bwo kibazo cyabo bashobora gutuma badafata ubutegetsi nkuko babyifuza.

Mbona ko ibyo kurwanya Umwakagara babaye nk’ababihagaritse bagiye kubanza guhangana n’ubwami bw’uRwanda buyobowe n’Umwami YUHI VI uri mu gihugu cy’Ubwongereza kiyobowe n’Umwami Kazi Elizabeth ll uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,burira ubwami bw’uRwanda bwirinde cyane kuko umwanzi yamaze kugambirira kubagirira nabi(RNC)niba batabaye maso cyane barabaca muri humye maze babacemo igikuba uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona amasaka yeze asa neza aburaho gatoya kugirango bayasarure,maze ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uburire ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ko igihe cy’Isarura kigeze kandi gisohoye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uburire abakijya gusengera mu madini babe babihagaritse kuko hagiye kubaho ibihe bibi cyane muri gakondo ya bakiranutsi.Ejo batazahura nakabutindi bavuga ko ngo bavuye gusenga Uwiteka Imana Nyiringabo bityo bakazamwitotombera bavuga ko ngo yagombaga kubarinda uko niko Uwiteka ataze umugabo,kandi ni uko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu masiganwa hamwe nabandi bari bajyanywe muri ayo masiganwa,dutangira amasiganwa gutsinda byari kamanota 50%,nishyiramo kwizera gukomeye ko ndibuyatsinde maze ndiruka mbona mbonye  amanota 46% uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abaririmbyi bahoze bitwa Arlme baje gushinga idini ahitwa Igikondo,ko bose bagiye gusarurwa hagasigara umucurazi akaba n’umuririmbyi witwa MIMA uwo wenyine niwe uzarokoka isarurwa rigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bashoreye inka bazijyana kuziragira mu gihugu cy’ubutayu bugufiya(abadayimoni)mbona bitotombera itangaza makuru ry’InyangeNews.com ko ngo rigiye kuvuga ko ngo nubundi ngo abega ntabwo bazi gutegeka bakoreshaga imbaraga za gisirikare uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inzira nyabagendwa aho Umuhanuzi ajya anyura mu gihugu cy’Ibabylon mu murwa mukuru w’ISHUSHAN,mbona ko bagiye bahashyira amabyi mu nzira kugirango naza agiye kuhanyura ayakandagire(guhumanya)uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona hategurwa ibizamini (exam) 2,kuko kimwe abega bari bakiguze mubashinzwe gukoresha ikizamini,bamaze kukigura,abashinzwe ibizamini barongera baragihindura bakora ikindi cya kabiri icyambere barakireka.

Nerekwa Umuhanuzi ahabwa ikizamini cya kabiri,naho abega bahabwa icya mbere,tugiye gukora ikizamini batanga ibisubuzo bidahuye maze batsindwa ikizamini naho Umuhanuzi ahita aragitsinda uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,abega imigambi yabo ntabwo izabahira,nubwo balimo gukoresha imbaraga namashillingi kugirango bagucishe igihanga,ubanza balimo gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona hari gukorwa itumanaho hagati ya abega,abasing kazi,balimo bavugana uko bagiye kugambanira Umuhanuzi ngo atabwe mu maboko yabanyabyaha ngo bamuce igihanga.

Ariko mbona itumanaho ryabo rikiri hasi cyane,kandi hagati muri bo,ari banga ribarimo,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore baragambanye(abasinga,abashambo,abanyakibungo)baciriweho iteka kubera ubugambanyi bwabo aho bagambanira umuntu w’Imana kandi ari nta cyaha afite uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umutangana kazi(Mukandirima Odette)ahabwa ibirego byibihimbano ngo ajye kubitanga murukiko,agezeyo asanga ibirego bye biteguye nabi cyane maze barabimusubiza ntibaba bakibyakiriye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri [2] z’abagabo zihabwa misiyo yo kujya guhiga Umuhanuzi ngo kuko itangaza makuru ahagarariye rikomeje gutuma abanyamuryango ba RNC baba bacye cyane bagenda bagabanuka.Bityo bagasanga umuti ari uko bakwica Umuhanuzi agakurwa ku isi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko ndazamuka njya kwiga ku ishuli ry’ubatswe kumusozi witiriwe abatutsi aho bazajyanwa kwigishwa kubaha  Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ngeze haruguru kumusozi mpura na za magigiri za RNC turahangana bikomeye cyane,ndabanesha bacika intege.Maze babonye yuko mbanesheje bahitamo ko dushyikirana baza bitwaje intonorano zo guha Umuhanuzi.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu byakomeye cyane kuko umwanzi(RNC)aguhagurukiye cyane alimo yiga imigambi yose uko yagukura ku isi.

Ariko umubwire uti,izo n’izonzi urota kumanywa yihangu zidaturutse k’Uwiteka Imana yabakiranutsi,kandi umwibutse yuko(RNC)yamaze gucirwaho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nkilimo kurwana na za magigiri za RNC,haba hazamutse za magigiri za FPR,nazo duhanganira kuri wa musozi wubakiwe ukanitirirwa abatutsi wubatsweho ishuli ribigisha kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nabo turarwana barikumwe na Nzika na Nzigo bose ndabanesha bacirwaho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore inkoramaraso za FPR na RNC zigambiriye kwica abatariho urubanza,nyamara nibiyimbire kuko bashobora kwisanga ayabo ariyo amenetse mbere yawe kandi imbwa zikazayanywera ubusa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko rero iyo migambi yabo yose uyicireho iteka kugirango itazatungana.Bahabwa Nº0214/0011/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko abantu biciye imanzi(Tatos)baciriweho iteka,kuko bakoze ibyangwa namaso y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kuko niwe wenyine uca imanzi mukiganza cye,nta kindi kiremwa cyaba mu ijuru cyangwa mu isi cyemerewe kwica imanzi.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ucireho iteka abiciye imanzi bose,kandi ubahe numero yubutabera.Bahabwa Nº0215/0011/0018 uko niko Uwiteka nyiringabo abivuga.Isaya 49:16

Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri za RNC zimaze kubura Umuhanuzi Ainesha,zikomereza urugendo zijya guhiga Umwami YUHI VI utuye mu gihugu cy’Umwami Kazi(UK)ngo zimuce igihanga maze mu gihe bazaba bari muri gahunda yo kwimika undi Mwami zizahite zitera Umwakagara uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega ko bagiye gukoresha abanyarwanda imilimo y’uburetwa iruta ubwa Ababiligi bakoresheje abanyarwanda mu gihe cy’Ubukoloni.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uburire ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bwirinde cyane kandi uwo bizakundira azakuremo ake karenge kuko hagiye kuzaca uwambaye naho ubundi ntabwo bizoroha uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ko abega na RNC babajwe cyane ni uko igihugu cy’Ubwongereza cyatanze itangazo ryo kwinjiza abanyarwanda mu gisirikare,bikaba bibaye impamvu ikomeye igiye gutuma yaba Leta y’Abega cyangwa umutwe utavuga rumwe na Leta ya Kigali RNC,Babura ababagana bakwinjira mu gisirikare.Ikaba impamvu imwe rukumbi itumye bahiga Umuhanuzi Ainesha ulimo gukangurira urubyiruko kwinjira mu gisirikare cy’Abongereza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Impande zombi zizabura abazirwanirira kuko isi ibakoze aho batishyikira,kandi igihagaritse umutima RNC,na FPR,izo ngabo zigiye kwinjira mu ngabo za Abongereza ntawuzi gahunda zabyo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Balimo barakeka yuko ngo zaba ari ingabo zigiye kurwanirira ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkoko [2];imwe ifite imishwe [3] iyindi yarifite umushwi [1] kandi izo nkoko zilimo zihisha ibisiga kugirango niyo mishwi isigaye idatwarwa nibisiga(abadayimoni)bagenzi babo.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore havutse abadayimoni bazanywe no kurwanya Umuhanuzi,ariko nubwo bavutse bariyimbire kuko nabo batorohewe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona radio inyangeNews yimuriye ibiganiro byayo kumurongo wayo wa kabiri radio egretNews.com yumvikana neza cyane ku isi yose abayikurikira bayumva neza cyane.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,kimwe mu byo RNC ndetse n’Umwakagara bagiye ku kuziza niyo radio yawe kuko ibiganiro utanga bikurikirwa na bantu benshi kandi birabafasha cyane bakaba rero bafite ubwoba bwinshi yuko mu gihe cyo kumashana radio inyangenews izajya ifasha abaturage ikababwira uko ibintu bimeze kurugamba ku buryo bya binyoma byabo bitazagira aho bihurira nabaturage niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abandi bagabo [2] bari kurubaraza(Velanda)rw’inzu,balimu kotsa inyama z’Ihene,izo nyama zari [3]; kandi nabo bari [2] n’umuhanuzi wa [3].

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore hariho abagabo boherejwe kuza ku kugambanaho uramenye ntiwemere guhura nabo kuko imigambi yabo atari myiza uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ishyaka ry’Abademokrate bo muri America,bakora ibishoboka byose ngo bice presidet Donald Trump,maze babone uko bakwigarurira ubutegetsi.Mu gihe balimo bashyira target mu cyico,mbona ko aho yarahagaze arahavuye umugambi wabo uburizwamo n’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko Umwakagara agiye gukomererwa n’umuryango wa African Union (AU)aho uwo muryango ugiye kumusaba ko yafungura urubuga rwa politike ndetse akarangiza imanza burundu zibanyapolitike batavuga rumwe nawe kandi bahaganye nawe.

Ndetse mbona ko uRwanda ruza kumwanya w’ibihugu bifite amadeni menshi cyane bidateze kuzapfa bishyuye ngo bayarangize uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nov 12, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ndoba urufi runini cyane ndufata mu matwi no mukanwa kugirango rutancika,ndukura mu Nyanja nduzana imusozi menya yuko Uhoraho ampesheje umugisha utubutse uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa njyanwa mu nzu y’imbohe(kubahwa cyangwa guhumanywa)ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore hari ahantu ujyu jya gufata amafunguro,hariyo umukobwa wakubengutse ari mu migambi yo kuguhumanya ngo akwigarurire umubere umugabo ukwiye kumenya icyo gukora niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona uwahoze ari Umuhanuzi wakoranye n’Umuhanuzi Ainesha witwa NSENGIYUMVA RENOVAT waturutse mu gihugu cy’Isamariya alimo gutuka Umuhanuzi,kandi azengurutswe nubusambanyi impande zose haba murugo iwe cyangwa iwabo mu babyeyi be.Mbona murugo rwe hari ibibwana(puppies)ndetse niwabo naho ari uko acirwaho iteka kuko yarenze ku itegeko ry’Uhoraho rizi atari ukuvuga ko yajijwe niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ucireho iteka uwo mugabo umuhe numero yurubanza ko aciriweho iteka,kuko yatutse umwuka wera kandi abatutse umwuka w’Imana yaba isi ya none cyangwa izaza ntabwo bazabababarirwa.Ahabwa Nº0216/0011/0018 uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Nzika ya Nzigo asa naho ananiwe kwigarurira gakondo ya bakiranutsi.Mbona arimo gushaka uko yavugana n’Umuhanuzi ariko agakomeza kwihagararaho.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Nzika na Nzigo bashatse kugurisha gakondo ya bakiranutsi,none babuze umuguzi,imigambi yabo ikaba imaze kuburizwamo n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Babonye ko babuze umuguzi,bashyiraho ingabo za abega na za magigiri ngo zikomeze kurinda gakondo ya bakiranutsi mu gihe balimo gushakisha undi muguzi.Ndabwirwa ngo,Uhoraho Nyiringabo yabashyiriyeho imipaka nta  bwo ibyo mwibwira cyangwa ibyo mwifuza muzongera kubigeraho kugirango muzamenye yuko Uhoraho Nyiringabo ariwe Imana yaremye ijuru nisi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umuhererezi cyangwa bucura bwa JEZEBEL NYIRAMONGI n’UMWAKAGARA,ahabwa kurya ibigori bitetse.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore uwo mwana ahawe ikigeragezo cyihuse kandi gikomeye cya vuba cyane agiye guhura nacyo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abaPastors baturutse mu gihugu cy’UBUPERESI batangira kwemera ijambo ry’Ubuhanuzi,no gushaka kumenyana n’Umuhanuzi Ainesha.Mbona batangiye kwiyambura umwenda w aba (REP) bagiye gushyigikira ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abafarisayo bamaze kurambirwa republika itemewe namategeko,kuko zibahoza mu ntambara na RNC bamaze kubona ko ari nta cyo izabagezaho none bahisemo kwifatanya n’ubwami bw’uRwanda uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ubwo nkomeza kwerekwa ibiri gukorerwa mu isi yabazima,mbona abafarisayo bagira inama Umwakagara yo gushyikirana n’ubwami bw’uRwanda maze ikibazo cya RNC kigahita kirangira burundu ndetse ni ntambara yariteganijwe igahita iburizwamo gutyo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abagore [2] bari mu bwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro,bateza akaduruvayo kubera ishyari no kutumvikana.

Bombi bari ibigina(brown)maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,batangiye guteza akavuyo kugirango bazabone uko bashinjanya ibirego by’ubugambanyi barimo kugambanira Umwami w’uRwanda YUHI VI uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi ariwe utanga akazi muri gakondo ya bakiranutsi,mbona abahezanguzi bo mu bwoko bwa abarepublike b’abahutu banze gushyigikira ubwami bw’uRwanda mu itahuka ryabwo,baza bakoresha intonorano kugirango bahabwe akazi ko gukora muri Leta izaba iyobowe na minisitiri w’intebe.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,izo nkozi z’ibibi zarwanije umugambi w’Uwiteka uzicireho iteka kandi ntuzigere uziha imilimo kuko ari abana bo gukiranirwa kuko nibaramuka binjiye mu butegetsi nubundi ntibazabura kurwanya ubwami buzaba bumaze kubakamira uko niko Uwiteka abitegetse kandi nuko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umukobwa wabashambo,na abasinga ahabwa imperekeza kuza kugigira Umuhanuzi,aza izo nkozi z’ikibi zimuri inyuma kugorango ababere YUDA ISKARIYOTI.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abanyaKIBUNGO baraje kandi bazanywe nubugambanyi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko abagabo batuye hitwa Igisenyi bagiye kwinjizwa muri kaminuza kuko batarangije kwiga bafite amashuli [6] gusa yisumbuye kugirango bige kandi barangize babone gusubira mukazi bakoraga uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nov 13, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona umuririmbyi akaba na pastori,wo mu gihugu cy’Isamariya witwa Appolineri,mbona yarahinze ibigori(ibigeragezo)alimo kubibagarira kugirango bizere neza kkandi vuba.Ariko numva umugabo umwe wari kumwe nawe,amubwira ngo ibyo bigori bizerera imyaka [6].

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho cyane maze rirambwira riti,yewe wajwi we rirangurura mu butayu,uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga.Dore uwo muririmbyi agiye gushyirwa mu bigeragezo mu gihe kingana nimyaka [6] kugirango amenye ko Uwiteka Imana Nyiringabo atajya yishimira imilimo yo gukiranirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abashoramali bakorera mu bwami bwa abega muri gakondo yabakiranutsi,uko binubira imikorere ya abega babafata nkabagaragu aho kubafata nkabashoramali baje guteza igihugu imbere.Ndabwirwa ngo«dore abo bashoramali bagiye kwikuriramo akabo karenge»kuko aho kunguka,ahubwo bakora bahomba kubera imisanzu y’umurengera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Numva bavuga ko ngo babayeho mu iterabwoba ry’ubutegetsi bubakangisha kubafunga bakaba babashyiraho ibyaha by’ubucuruzi bijyanye nimisoro batigeze bakora.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,igihe kirageze kandi kirasohoye kugirango ibyahanuwe bisohoze umurimo wabyo kuko ingoma ya abega izaremerera abantu bose,bikazarangira nabo ubwabo bayikoreye nkurusyo rushyushye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nov 14, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ihurira nyarwanda rya politike Rwanda National Congress RNC,rikora ibishoboka byose ngo ribone ryafata ubutegetsi maze bavuguruze ijambo ry’ubuhanuzi bwavuze ko badateze gufata ubutegetsi.

Mbona Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba,Gen.Kayumba Nyamwasa ashogoshera ajya gushaka antikristo wigaragaje muri iyiminsi witwa “JOSE LUIS DE JESUS”wavuzwe nijambo ry’Imana bibiliya ko azaba afite umubare wa 666,akaba aherereye muri America ahitwa MIAMI BEACH.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,Gen.Kayumba Nyamwasa yagiriwe inama n’umwe mu banyamuryango(Gervais Condo) usanzwe ari umunyaryango wa antikristo na Satani,ko yajya gushaka uwo mugabo kuko ariwe ufite imbaraga zo gutegeka isi yose maze azabahe ubutegetsi bazasimbure Umwakagara ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ariko bariyimbire kuko bisa no gushinga umuhunda ku kirenge,kandi bakaba badashobora kuvuguruza Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kuko nawe yavuzwe n’ubuhanuzi bwa bibiliya ko azategeka isi igihe cye gisohoye.Ariko ntambaraga afite zo kuvuguruza ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo.Dore ko hanashize umwaka yaraciriweho iteka nijambo ry’Uhoraho Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imitungo ya nyakwigendera Rwigara Assinapol igaruzwa n’umwuka w’Inzika y’Inzigo,nyuma yo kugerwaho nigisuzuguriro cy’amahanga kizaba giturutse k’Uwiteka Imana Nyiringabo.Mbona bagaruye ibibanza(plot)byose batwaye nindi mitungo.

Ariko mbona ko bashyizeho ingenza zizajya zigenza abo muri uwo muryango cyane cyane umunyapolitike «Shima Diane Rwigara»kugirango nimba bishoboka bamuce igihanga nkuko bamaze igihe kinini babigambiriye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umwe mu bakozi basigiwe imitungo yuwo muryango atarayikoresheje neza,kuko habayeho kwigabiza iyo mitungo abitegetswe ningabo za abega(solders)kugirango ajye abaha ibyo bifuza byose igihe cyose bazaba babikeneye.

Nerekwa abadayimoni [2] bakomeye bari munsi yurugo baziritse bategereje ko bafungurwa ngo bajye gutera uwo muryango wa Rwigara.

Mbona kandi hirya yurugo rwabo hari ahantu Uwiteka yahishe umugisha wabo abega ntibigeze bawurabukwa.Mbona nindi migisha yamaze gutegurwa no gutunganywa igiye koherezwa muri uwo muryango uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,namara gusohoza ibyo yakuvuzeho byose,ntuzabure kwibuka umuryango wa RAPHAEL wabagiriye neza ubwo mwari mu buhunzi mu gihugu cy’ABAKALUDAYA(Tanzania)uko niko Uwiteka abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abantu benshi bize amashuli menshi barangije za kaminuza,barimo bashakisha imilimo muri za society zitandukanye,cyangwa mu bigo byigenga harimo ni bya Leta.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwib ry’Urangurura mu butayu,bariya bantu ureba,bose barangije za kaminuza,kandi bitwa abanyabwenge,ariko ubabwiye ngo bagukorere umushinga wateza imbere abaturage muri rusange ndetse nabo ukaba wabagirira umumaro,ntabwo bashobora kuwukora kuko abenshi biga amashuli ari nko kuragiza umuhango kugirango bitwe ko bize amashuli akomeye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Usanga ibyo bakora byose,ari ibyo bakoporora kubandi banyabwenge babanjirije,aho bakora copy and paste.Nta bwenge basigaye ku isi kuko bose ibyo bakora byose babikora bagambiriye kuzuza ibifu byabo,mu gihe ababanjirije bo ibyo bakoraga byabaga ari ukugirango nabazaza hanyuma yabo bizabagirire umumaro.

Nuko rero uburire abatarize za kaminuza,ntabakicireho iteka,cyangwa ngo bibatere agahinda kuko nabazize ari nta cyo bamariye isi batuyemo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri republika iharanira demokarasi ya Kongo,mbona abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu bwoko bwa abahutu,ko bakabije gushayisha cyane mu byaha.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uburire ubwo bwoko yuko ukuboko k’Uwiteka Imana Nyiringabo kubaramburiwe kubera gushayisha gukabije uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zakoreshejwe kwica Rwigara Assinapol,bazikura mu gisirikare kugirango ubwo ubutabera buzabakurikirana bazabe batakibarizwa mu gisirikare cy’Umwakagara uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ibyo babikoze murwego rwo kuburizamo ibimenyetso kugirango Leta itazabibazwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Leta ya abega uburyo yikubira inkunga ziba zagenewe impunzi,ndetse nabanyarwanda bakennye kugirango zibafashe mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mbona ko bakoresha igipolisi gutwara izo nkunga bavuga ko bazishyiriye rubanda,bagera mu nzira bakazikatana bakazishyira bashebuja babo nabo bakabanza gukuraho utwabo mbere yuko babigeza kwa bashebuja uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nov 15, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona imiruho yose naruhijwe na abega,numva kandi nongeye kuruha kandi ndi mu iyerekwa.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,imiruho yose warushye izasigara mu gihugu cy’Ibabylon ubwo uzaba werekeje muri Leta zunz’ubumwe za America.

Kandi nta mwana uzagukomokaho uzaruha nkuko warushye kuko bose ari abanyamugisha uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyirimgabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abakobwa bo mu bwoko bwa abahutukazi,abatoya kubakuru,ko basigaye bajya gutega abagabo mu nzira nyabagendwa ngo barebe ko hari uwabemera ngo basambane maze abahe ibiguzi.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,burira aba bakobwa ko bagiye gucirwaho iteka,nimba bataretse iyo ngeso uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ubugambanyi warushizwe kugambanira Umuhanuzi Ainesha,woherezwa ujyanwa kuba mu butayu bugufiya.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,abega balimo gukora ibishoboka byose ngo utabacika ukerekeza kumugabane wa Leta zunz’ubumwe za America maze ubuhanuzi bukabasohoreraho uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Mbona ko bohereje umudayimoni wo mu bwoko bw’Amasega(wolf)mbona zije kurunguruka,ariko Umuhanuzi ziramushakisha ziramubura uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore bagiye gukoresha umuzungu kugirango akwandikire e-mail akubwira ko yaosmye ubuhanuzi wandika,none akaba yarakugeneye miliyoni (8) zamashillingi akaba ashaka kugusaba konti yawe ngo ayoherezeho kugirango bazagufatire kuri bank.Nyamara ntayo azohereza ahubwo azaba ari uburyo bwo kugirango bakurindagize maze ubwo uzaba ulimo kuburana kuri bank ko bakwimye amashillingi wohererejwe bahite baza bahagufatire uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bahumanya umupfakazi wa Rwigara Assinapol Adeline Mukangemanyi,bamuteza kurwara (URUSHWIMA) kugirango bigaragare ko atwite yasambanye kandi yiyita umurokore wubaha Imana.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,burira umuryango wa Rwigara babe maso cyane kandi bakimara gusoma ubu butumwa bahite binjira mu masengesho yo kwiyiriza no gusenga Imana kugirango bahabwe kurindwa.Ubwoko bwa amasengesho bazasenga nuguhera kumasaha [72] nta kurya nta kunywa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar