M7 aziko Umwakagara avoma hafi cyane!!!

Impamvu Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 yatinyutse kwandikira Perezida Kagame, asaba imishyikirano.

Ayo mashyaka avugwa ni PS-Imberakuri, PDP-Imanzi, FDU-Inkingi, Amahoro na RNC yose atemewe mu Rwanda.

Amakuru Rushyashya yatohoje kuri iki kibazo  agaragaza ko ibi nibyo Kayumba na bagenzi be bafite umugambi umwe wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bamazemo iminsi. Ngo  Perezida Museveni  yabagiriye inama yo kubanza gusaba dialogue, bagashobora gushyikirana na  Perezida Kagame. Ababwira ko Kagame niyanga [ ngo kandi aziko azanga] abe aribwo bazatangiza urugamba.  Nawe azaba abari inyuma .Iyi  baruwa banditse  n’urwiyerurutso  kandi  uyu  mugambi bawuhuriyeho n’Uburundi , arinaho uyu mugambi wo guhungabanya u Rwanda utegurirwa.

N’ubwo mu kiganiro Umunyamabanga  mukuru wa RNC, Gervais Condo, yagiranye na Ijwi rya Amerika, yasobanuye icyatumye bandikira Perezida w’u Rwanda iyo baruwa.

Ati: “Murabizi kiriya gihugu cy’u Rwanda gifite ibibazo bicyugarije ni byinshi cyane, twagerageza kubibwira leta iyobowe na perezida Kagame, ugasanga barashaka kubyima amatwi, ubwo rero byabaye ngombwa ko mu kwezi kwa karindwi, ku itariki mbese 20 z’ukwezi kwa karindwi kw’uyu mwaka urunani P5 rumwandikira rugaragaza ibyo bibazo byose runasaba y’uko akwiriye gushyira mu gaciro, noneho abantu bakicara hamwe, abatavuga rumwe na leta ndetse n’iyo miryango idaharanira inyungu cyangwa itegamiye kuri leta bakaba bakwicara hamwe bakaganira kuri ibyo bibazo byugarije u Rwanda bakanabishakira n’umuti ukwiye.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko bandikiye Perezida Kagame nka Perezida w’u Rwanda ndetse bakanamuha na kopi nka Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe. Ngo muri iki gihe, babonye adasubije biba ngombwa ko bongera kumwibutsa mu yindi baruwa bohereje kuwa 13 Ugushyingo bibutsa bakaba bagitegereje igisubizo.

Abajijwe icyo bazakora mu gihe Leta y’u Rwanda yaba ikomeje kutabaha igisubizo, Gervais Condo, yavuze ko wenda ubutegetsi buzageraho bugashyira mu gaciro, avuga ko hari ibintu abantu batatekerezaga ko bishoboka nko kuba u Rwanda rwaricaranye n’u Bufaransa ngo Igifaransa kikagaruka.

Ibi iri huriro rirabisaba mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gushimangira ko idashobora kugirana imishyikirano n’abarigize barimo nka RNC ifata nk’umutwe w’iterabwoba rikaba ryaragiye rishinjwa kugira uruhare mu bitero bya grenades byigeze kwibasira umujyi wa Kigali mu myaka ishize.

Mu minsi ishize iri shyaka  rya Nyamwasa [ RNC ]ryacitsemo ibice bibiri, bamwe mu barigize bajya ku ruhande rwa Kayumba Nyamwasa, abandi bajya ku ruhande rwa Dr Rudasingwa Theogene wari usanzwe ari umuhuzabikorwa waryo.

Amakuru  Rushyashya yabashije kumenya  ni uko  Gervais Condo [ usaba imishyikirano na Leta y’u Rwanda ] ntagaciro agira muri RNC. Uti : Biteye bite ? Gervais Condo , wari umaze gutorwa nk’Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa kabiri  wa RNC, nawe  yaje kugirana ibibazo na  Kayumba, ibi  byatewe n’ amagambo y’ubwishongozi yavuzwe na  Kayumba Nyamwasa, avuga ko Gervais Condo ari umuteruzi w’ibibindi muri politiki, aya magambo ya Kayumba ngo yarakaje bikomeye Gervais Condo, wafashe icyemezo cyo kuva muri RNC akitandukanya n’abo yitaga  agatsiko k’abasilkare b’abatutsi ndetse yari afite n’igitekerezo cyo guhita  ashinga igice cya gatatu  cya RNC, kigizwe n’abahutu bahoze muri RNC.

Gervais Condo

Mu migabo n’imigambi ya Condo harimo  ko afite gihamya ko  Kayumba ariwe wabiciye impunzi muri Congo zari mu nkambi ya Tingitingi n’ahandi ..

Ibi ariko Kayumba amaze kubimenya yohereje intuma kujya gucyura Gervais Condo wari wivumbuye kubera amagambo y’ubwishongozi ya Kayumba ndetse n’ubu bakaba babana  nk’umugabo n’umugore  wahukana  buri munsi  bamugarura mu rugo.

Yaba Gervais Condo n’ayo mashyaka  PS-Imberakuri, PDP-Imanzi, FDU-Inkingi, Amahoro na RNC , mu byukuri ntibabaho. Icyi byihishe inyuma ni  Uganda , CIM na Parezida Museveni utifuriza ineza u Rwanda.

Translate »
Skip to toolbar