Pastoro Ezira Mpyisi yahishuye ibanga ry’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa yarahiriye kuba Umwami uganje w’ubwami bugendera ku itegeko nshinga.

Amakuru yagaragaye kurubuga rw’Igihe.com ikinyamakuru cyegamiye kuri leta ya fpr,mukiganiro bagiranye na Pastoro Ezira Mpyisi yatangaje yuko Umwami mutara lll Rudahigwa yar’Umwami wa politike,ariko Umwami kigeli akaba atar’Umwami wa politike ahubwo ko yarahiriye ubwami buganje bugendera ku itegeko nshinga.

ezEzira Mpyisi yanavuze yuko ONU yakoze amakosa akomeye aho yahaye abahutu ubwigenge kandi ataribo babusabye,kubera iyo mpamvu byatumye ikinyamakuru inyangenews kigirana ikiganiro na Administration y’ibiro by’Umwami I Washngton DC kuri iki gicamunsi.

Ikinyamakuru inyangenews cyabajije ibiro by’Umwami w’uRwanda koko ayo makuru niba arukuri ,badutangariza ako arukuri.Tubabaza uko Umwami w’uRwanda yakiriye independence yahawe abahutu bo mu bwoko bw’Abarepubulike kandi ataribo bayisabye,Department ishinzwe itumanaho yatangarije ikinyamakuru inyangenews yuko Umwami byamushimishije ngo kuko Abazungu bab’Ababiligi babwiye Umwami w’Urwanda ko bamuhimye ubwingenge yasabye bukaba buhawe Abahutu bab;Abarepubulike bitwa Extremist abanyamoko.

Umwami ngo yabasubije yuko ntakibazo kirimo ngo kuko nabo arirubanda rwe,kugezamagingo aya amakuru yari yarahishe ndetse akagirwa ibanga ry’Abahutu babanyamoko arimo kugenda ashyirwa ahagaragara.

Aho bukera uraza kumva abanyarwanda batangaza yuko ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegeko nshinga za repubulika zakunze guhakana baraza kubishyira ahagaragara,erega ukuri naho kwatinda amaherezo kuzajya ahabona kuko ntabwo gushobopra guhishwa iteka ryose kuko ukuri iyo kuje umwijima urahunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar