Umurwa mukuru w’Iyerusalem(Kigali)usenywa n’Umwakagara!!!



29 dec, 2018 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mu ntara yuburengerazuba yahitwa Igisenyi mu idini rya ZION TEMPLE.Mbona murusengero basaba gusozaraniza intumwa ya Satani Paul Gitwaza akaba numukuru wiryo dini.Numva umushumba wahongaho muri zion temple ku gisenyi avuga ko ngo;ubukene bwugarije intumwa yabo,none akaba asaba ko basozaraniza impiya zo kumwoherereza nkintumwa yabo kugirango adakorwa nisoni uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,intumwa ya sekibi Paul Gitwaza ubuhanuzi bumugeze ahaga,kuko nisaho ye,imaze gutoboka nkuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yavuze!Uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ndikumwe na banyeshuli tuvuye mu ishuli tugiye hanze murugendo shuri,aho twisanze twambuka ikiraro twerekeza mu mirima yaririmo imbuto zo kurya zitandukanye.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore wambutse ikiraro bisobanura kwambuka ibigeragezo,ibyago,na makuba byari bitegereje Umuhanuzi uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Inyama zitetse zuzuye isafuriya,kandi nyinshi cyane.Mba nk’aho nerengagiza iryo yerekwa kuko narindimo mpanga uko nagura inkoko yo kumusi mukuru wo kurangiza umwaka.

Iyerekwa rikomeza kunzaho cyane mbona noneho umwuka w’inzika y’inzigo ukomoka mu abega bahora bagera kwica Umuhanuzi,maze menya ko,hariho icyo umwuka w’ubuhanuzi arimo kuvugana nanjye.

Noneho mbyitaho cyane ntega amatwi na maso kugirango mbashe kumenya icyo umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyirimgabo arimo kumburira.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,dore ugiye kwakira ubutumwa bwa e-mail buvuye kuri magigiri (imbangamatwi)zo mu bwoko bwa abega.

Mu gihe narindimo ngitekereza kuri ubwo butumwa ngiye kwakira,mbona ihene yuzuye amabondo yayo isa naho ihaka igenda imbere yanjye isa nihunga yerekeza mu butayu.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu dore umwuka w’ikinyoma uraje kandi woherejwe na za mbangamatwi zo mu bwoko bwa abega.Nuko rero ntugire icyo ubabwira cyaba icyiza cyangwa ikibi ahubwo ubihorere kuko batagenzwa na kamwe uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa igitoki cyatemwe murutoki kigenda gushya ubushye bwacyo aho kuba umuhondo,ahubwo wa muhondo ukagenda wirabura nk’aho kigiye kubora.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,nta mugisha uzongera guturuka mu za mbangamatwi za abega,kuko icyo bashakaga batakibonye.

Bari biringiye ko bazagufatira ku byangombwa niyompamvu bahoraga bohereza umugisha bakirengagiza ibyo ubandikaho byose kuko bari bafite network ya bantu barimo bagufasha guhabwa ibyangombwa.

Bamaze kubona yuko ubihawe batagufashe kandi barifuzaga kuguta muri yombi,bahise bacika intege cyane Babura icyerekezo kindi bashobora ku kuboneramo gahunda yo gukoresha amashillingi bakugigira basa naho bayihagaritse uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ibyo byose Uwiteka yabikoze kugirango abereke yuko uri Umuhanuzi kandi ko ari nta muntu numwe ushobora kugigira Umuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Niyompamvu muri magigiri batazongera ku kwandikira bagusaba ko ubasengera kuko bazi yuko uzababwira kubanza gutanga ituro ry’ishimwe ry’Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango asengerwe,ahubwo bazajya bakwandikira bagusaba kubasobanurira inzozi kugirango bagufatire kuri (map of networking)

Bakoresheje software yitwa «SPY NETWORK»bo bazibwira yuko udashobora kubyitaho ko aria bantu basanzwe basobanuza inzozi bityo bahite bamenya ikirere uherereyemo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Leta ya America yihutisha ibikorwa byabanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa abega na FPR,maze Leta ya America isaba abanyapolitike batavuga rumwe n’umwana w’umwega gutangira kwitegura uko batangira kuva muri gakondo ya bakiranutsi.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,burira abo banyapolitike batangire bisuganye kuko umuriro ugiye kwaka kandi Umwakagara akaba ashobora kubakorera urugomo akabaca ibihanga uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Kuko yamaze kumera nk’umwiyahuzi cyangwa inyamaswa yakomeretse akaba yabagirira nabi kuko amezi atatu yahawe yo kuba yarekuye abanyapolitike bafungiye akamama batavuga rumwe nubutegetsi bwe,yashize ari nta cyo akoze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bakora inama ikomeye biga cyane k’Umuhanuzi Ainesha uburyo babona izindi nzira batigeze bakoresha mu myaka [9] tumaze duhanganye kugirango babe bamugeraho.Ndangiza iryo yerekwa mbona ko babuze igisubizo muriyo nama yabo kuko basanze inzira zose zishoboka barazikoresheje ariko nta cyo byatanze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibintu bitangaje kandi bigoye gusobanura, mbona ingabo za RDF,zifata urugendo zerekeza kurugamba,zagera mu nzira zigenda na maguru zikaraswa ni ntwaro zitazwi aho zaturukaga.

Ntiwashoboga kumenya nimba zituruka mukirere cyangwa hasi kubutaka,gusa icyagaragaraga ni uko ingabo za RDF zose zaraswaga urufaya zigapfa zose zigashyiraho zitari zagera aho urugamba rurimo kubera maze abari kurugamba bakabura amaboko bigatuma batsindwa urugamba bariho barwana uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,wibutse ubwoko bw’Uhoraho yuko ubukwe bwa Ange Kagame,ari kimwe mu bimenyetso byo kuvaho k’Umwakagara kuko handitswe mu buhanuzi yuko hari umukobwa w’umuherwe ugiye gukora ubukwe kandi ko ubwo bukwe buzaba ari ikimenyetso cya nyuma mu bimenyetso byo gukuraho Umwakagara ari we umubyeyi we uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nongera kwerekwa umurwa w’IYERUSALEM muri gakondo ya bakiranutsi(Kigali)usenywa wose uko wakabaye.Ahitwa muri commericial Street,Mateus Street,kugenda ukageza mugacinjiro aho hose Umwakagara agiye kuhahindura amatungo kugirango ijambo ry’ubuhanuzi risohoze umurimo waryo niko Uwiteka avuze!

Njyanwa mu iyerekwa mbona nakira ibaruwa(letter)y’umunyamategeko utuye muri Leta zunz’ubumwe za America.Yansabaga kwemera gukorana na batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Umwakagara barwanya Leta;murwego rw’itangaza makuru ariko bigakorwa habanje kubaho amasezerano ashingiye kumategeko y’impande zombi zitavuga rumwe ni ngoma y’ikigali uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bongera kwitabaza imandwa zabo baterekerera Umuhanuzi ngo barebe yuko bamuteza imyuka mibi bakamuvangira kugirango barebe ko bamuta muri yombi kuko akomeje guhagarika imitima yabo kubera ijambo ry’Ubuhanuzi yandika buturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

30 Dec, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa abarozi kazi,b’Abega,borora abazimu cyangwa abadayimoni bashya kuko abari basanzwe bakorana nabo bose Umuhanuzi yarabishe bose barapfa nyuma yo gukora amasengesho ya masaha (192) maze mbona borora abandi badayimoni bashyashya bakiri batoya barimo kurerwa no gutozwa uko bajya gutera Umuhanuzi uko niko Uwiteka avuga.

Mbona ko bakura vuba vuba,ariko bamaze kwigira hejuru,batangira kuryana no kwicana.Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,ubwire abega uti,murimo murashinga umuhunda ku kirenge kuko bidaashoboka yuko mwaterekerera Uwiteka Imana Nyiringabo akandi ariwe umuremyi wanyu uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore umugisha mwinshi cyane uraje,kandi zuba naawe araje kuko yoherejwe na kwezi,kugirango aze kureba uko umerewe mu butayu bwo mu gihugu cy’ibabyloni kumurwa mukuru w’Ishushani uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

tray filled with food inside the self service Chinese restaurant

Njyanwa mu iyerekwa mu gihugu cy’ibabyloni kumurwa mukuru w’ishushani mu nzu yuburiro ikorerwamo na bacuruzi baturutse mu gihugu cy’Ubuperesi hakaba hakunze kurira za magigiri z’umwakagara nyinshi cyane ziba zihigana n’iz’umwana w’UMUSITA.

Hakunze kuba agatogo n’umunyigye,Umuhanuzi yakundaga kujyayo kuhafata ifunguro,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu uramenye ntuzongere kujya muri iriya nzu y’uburiro kuko umwuka w’Inzika y’Inzigo yamaze kuhagira ibyicaro uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar