Irimbuka ry’umurwa mukuru w’Iyerusalemu muri gakondo ya bakiranutsi!!!

8 jan,2019 njyanwa mu iyerekwa ku nkengero z’ubutayu bugufiya,nsangayo bene data barimo gusenga batabaza Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,nyiribihe byose.Ubwo nyine tugabana ubutayu buri muntu afata igice kimwe cy’aho asengera abona hamunyuze maze tutangira gusenga twambaza umuremyi w’isi n’ijuru kugirango atabare gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka abitegetse!

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uku niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Tega amatwi wumve igihimbano cy’umwuka maze Numara kumva usubiremo uririmbe.

Nuko ntega amatwi numva ijwi ry’Urangurura mu butayu aririmba igihimbano cy’umwuka kivuga ngo«Ur’Imana,Ur’Imana,Umwuzukuru Wo Mu Muryango wa Davud»maze kumva iryo ijwi,nanjye nsubiramo ndaririmba kuko numvaga ar’ijwi ryiza ryaririmbaga bikangera k’umutima.

Ur’Imana,Ur’Imana,Umwuzukuru wo mu muryango wa David×2,maze ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,rirambwira riti,bitangaze kurubuga rwa InyangeNewss.com kugirango bimenyekane yuko;ari wowe mwuzukuru ukomoka mu gisekuruza cy’Umwami David uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

9 jan, 2019 Njyanwa mu iyerekwa mbona igitero cya za magigiri za Abega baterana bongera gukora inama,nyuma y’inama yabereye mu gihugu cy’Ububiligi kumugabane w’Uburayi.

Mu byo barimo biga byari ugushaka andi mayeri akomeye cyane bashaka uko batega Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,umugaragu w’Uwiteka Imana Nyiringabo,kugirango babone uko bamugwa gitumo bakamufata agacibwa igihanga uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa nambikwa impeta ya zahabu(gold)yo gukora ubukwe,maze ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore ubukwe buraje vuba kandi cyane ku buryo bwihuse kugirango Uwiteka asohoze ibyo Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yakuvuzeho niko Uwiteka abivuga.

10 jan,2019 njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi asangira inyama kumeza imwe na banzi be,ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore ubugambanyi buraje kandi niwowe buziye.Abateranye bagambana ntabwo Uwiteka ari we ubateranije,ariko ubanza barimo gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ko ngomba kugura camera ya digital yo gukoresha mukazi,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ukwiye kugura camera yo mu bwoko bwa digital kugirango igufashe gukora umurimo neza kuko muri uyu mwaka hagiye kubaho ibikomeye cyane kandi bizagusaba gukoresha camera ya digital atari telephone uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore ngiye kuguha umugisha kugirango uzamuke ujye mu murwa mukuru w’ISHUSHAN,maze ushakeyo camera kuko igihe kirihuta vuba cyane utazatungurwa ugakorwa nisoni imbere ya bakomeye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse!

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndimo kurwana na za magigiri zari zaje muruzabibu rw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ngo barwangize,kuko babonaga inzabibu igihe cyazo cyo gusarurwa cyegereje maze bagira ishyari bituma baza muruzabibu kwangiza inzabibu zahinzwe mu murima w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

Ndabarwanya cyane kuko bari benshi ariko ndabanesha kuko barwanaga birukanka bakiza amagara yabo.Kandi narimfite inkota ari k obo nta kintu bari bafite usibye amaboko gusa maze barahunga barirukanka uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona harimo gutegurwa umugisha mwinshi cyane,udasanzwe,maze mbona inkozi z’ibibi zishakisha uko zawuhagarika ngo ntugere k’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha.Ndwana nizo njangwe(abarozi cyangwa umujinya wabarozi)maze barahunga bariruka mba ndabanesheje uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ku nshuro ya kabiri kandi nsangira na nzika ya nzigo kumeza imwe,ndetse mbona bategura inyama hamwe nibigori,ariko ibigori byagenze mu ntoki sinabirya mbabwira yuko biribwa nabanyamuvumo nkabo naho Umuhanuzi nta bwo ashobora kurya ibigori niko Uwiteka avuga.

10 jan, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona nzika ya nzigo akora ibishoboka byose ngo yice umwana w’umuhungu w’umuhanuzi wari akiri mutoya, aramufata amushyira mu byuma hagati Umuhanuzi aramwihorera aramubera ngo arebe amaherezo ye,ariko birangira ananiwe kwica uwo mwana w’umuhungu niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abantu babaga inka(ubugambanyi)maze bafata imbavu z’inyama z’inka,bazishyira kuruhande batangira kuzigabana kugirango buri umwe ahabwe umugabane we (assignment of works) y’ubugambanyi (betrayers).

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,hariho ubugambanyi burimo gutegurwa na abega kuko badashaka kwemera ko Umuhanuzi bidashoboka ko bamuta muri yombi,ariko ibyo bibwira barimo gushinga umuhunda ku kirenge kuko badashobora kunesha ubuhanuzi bw’uhoraho Nyiringabo yavugiye mukanwa k’Umuhanuzi niko Uwiteka abivuga.

Igihe kiraje kandi kirasohoye ngo”Uhoraho Nyiringabo”yiheshe icyubahiro akoze isono za magigiri zakubujije amahwemo,kandi ubabwire uti,Umuhanuzi azagenda mu mureba na maso yanyu (2) kuko icyo gihe nta banga rizaa rigihari kandi nta cyo muzabasha kubikoraho muzababara cyane mugire agahinda uhereye ubwo muzamenya yuko mudashobora kuzongera gukinisha Umugaragu w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko abivuga.

11 jan, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona inkoko ifite imishwi myinshi igenda yerekeza munsi y’igiti aho Umuhanuzi akunda gukorera imirimo y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Akandagira umushwi umwe urapfa,ubwo umubare wabadayimoni uba uragabanutse.

Nkandangira uwa kabiri,ariko ntiwapfa,kandi iyo mishwi nubwo yarikivuka,ntibyayibuzaga kuguruka kandi idafite amababa.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,havutse abazimu nabadayimoni baje ku kurwanya,kandi dore ya nkoko igiye kwihisha munsi ya giti ujya ukoreramo imirimo y’Uwiteka,nuko rero urabe maso (be watchfully)kugirango umwanzi atakunyura muri humye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ndrya inyama zitetse(umugambi w’ubugambanyi umaze gutunganywa)maze ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,witegure rero ubugambanyi buraje nubwo baajya bemera umwuka ukurimo bagashishikarira kuwurwanya.

Ariko noneho bareke baze maze ubagenze kwa kundi Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yakwigishije maze bazakorwe nisoni uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa rikomeye cyane,mbona abega bategura ingabo zabo za abajepe(Kagame Defense Force)KDF,kugirango barwanirire ingoma ya abega.Mbona ko bishe abaturage benshi cyane batuye mu murwa wa gakondo ya bakiranutsi(Jerusalem)maze umurwa usigaramo abantu bacye cyane igihugu barakeza gisigaramo ubusa mbona ko abahungiye imahanga aribo bazaza kugituramo nyuma yuko abari bagituye bashizemo bamazwe n’ingoma ya abega bamaze gucirwaho iteka uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Mbona ko abantu bahunguka bajya gutura mu kiyovu cy’abakungu,ariko nubwo na mazu yari yasenywe,nayasigaye ntabwo abahungutse babashije kuyuzuramo ntihabuze nayandi asigara atarimo abantu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi kugenda mu nzira nyabagendwa,ngera ahantu mukigunda iruhande rw’umuhanda,mpasanga inkoko ntoya igikura,ariko yaribwa.Ndayifata ngo njye kuyitunganya nyifungure.Kuruhande rwayo mpabona izindi ebyeri [2] imwe nini cyane,niyindi nayo ijya kungana niyo nkuru cyane.

Mfata izo ebyeri [2] njugunya ya yindi igikura,ndazifata ndazijyana murugo njya kuzifungura,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,unesheje abazimu b’Abega bari bateguwe nibarumuka baje bazakubitirwa ahareba inzega uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mfatwa na za magigiri,zinjyana kumfungira mu kimodoka kigikamyo gihishe muri ruhurira.iruhande rw’icyo gikamyo hateyeho imbigo.Kugera muriyo kamyo byasabaga kuwurira izo mbigo,kandi iyo kamyo niyo bakodesheje ntabwo ari iyabo(Safe House)aho basanzwe bicira abantu,nsangamo abandi banyarwanda bafatiwe mu gihugu cy’ibabyloni bategereje kwicwa umwanya n’umwanya.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uramenye ubu nta cyintu wemerewe gukora kuzageza igihe «NYAMPINGA» azaba amaze kugera mu gihugu cy’ibabylon kumurwa mukuru w’ISHUSHAN uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa numva ijwi ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,abanyarwanda bo mu bwoko bwa abatutsi biyita abanyamurenge baheruka Imana mu mwaka w’1980 nyuma yahoo ngaho ntabwo Uwiteka yongeye kuba hagati muri bo.Kuko yahise abavamo arigendera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.None birirwa inyuma ya badayimoni nibo imana yabo niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa mfite utwungucenge mu ntoki,maze haza za mayibobo(street Kids)baza kunyambura utwo twungu cenge,ndabarwanya kandi ndabanesha maze manuka mu mazi y’ikidendezi barimo bagamo.

Nyuzamo ibirenge maze bavuga ko mbandurije amazi bagaruka kundwanya mpabwa amababa(Spiritual Wingis)ndaguruka ndabacika nsimbuka urukuta rule rule cyane rwubatswe aho ngaho abo badayimoni bakorera ndigendera.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu uranesheje igitero cy’Abadayimoni b’Abega urakinesheje uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa mfite umusambi wo kwicaraho(mart)ndagenda ngera murugo rw’Abashingwe ngo narimbashyiriye inkwano yuwo musambi,ariko nibagirwa imibavu ihumura neza kuko nayo nagombaga kuyibajyanira.

Ngeze kumuryango w’inzu,mpasanga nzika na nzigo ariho bicaye,hamwe n’umukobwa wabo,mbaha ya nkwano y’umusambi wo kwicaraho(mart)hanyuma nsubira inyuma njya kuzana imibavu ihumura neza.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,abashingwe baravumwe kubera gukiranirwa kwabo no gukorera ibigirwamana bitumva kandi ntibivuge,kandi abakobwa babo ntabwo bazongera gukobwa inkwano kuko bacumuye k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka Nnyiringabo abivuga.Bahabwa Nº 0241/0001/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar