Thoma Sankara arahakana ko atigeze aba mubashinze “SOLIDARITE KIBUYE.”

Thoma Sankara arahakana ko atigeze aba mubashinze “SOLIDARITE KIBUYE”nyuma yogusohora inkuru yerekana inkomoko y’urupfu rwa nyakwigendera Rwigara Assinapol ,yagaragarayemo abantu bafatanije mugushinga icyahozecyitwa SOLIDARITE KIBUYE  ikaba ari nayo yabaye inkomoko nyamukuru yimbarutso yo gutsemba abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomoka mu cyahoze cyitwa KIBUYE.

Thoma Sankara yemeza ko ayo mazina araye ataramahimbano,ndetse akanahamya yuko ishingwa rya SOLIDARITE ribaho Atari mu gihugu,ariko mubushashakatsi bwakoze n’ikinyamakuru inyangenews,bigaragara yuko SOLIDARITE  yashinzwe 1995,icyo birashoboka yuko Sankara yarakiri mu gihugu.

Kuko SOLIDARITE  yashingiwe mu nzu kwa nyakwigendera kandi nta cyaha cyari kirimo kuko bitari binyuranije namategeko imiryango yigenga ikaba yemewe mu Rwanda,tuboneyeho kwisengura kuri Sankara nabasomyi binyangenews yuko habayeho udukosa mukwandika inkuru nko kuvuga ngo ‘yiyita’,ntabwo twabigambiriye.

Naho kuba umwe mubashinze solidarite ntabwo byaba byiza ko yabyitirirwa kandi atarabirimo,ariko mu makuru yakusanyijwe numunyamakuru w’inyangenews hagaragayemo yuko mubashinze uwo muryango nawe yararimo bityo tukaba tumushimiye kuba yaratwandikiye adusaba kuvuguruza iryo zina mubashinze uwo muryango.

Tukaba tuboneyeho kubwira nabandi bose uwazagaragara ku nkuru akifuza ko twayisubiramo nyuma yo kuduha ibimenyetso birambuye ,ntakibazo kuko nimwe dukorera ntabwoaritwe twikorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar