Rwara Rwumugara amenera ibanga kubakunzi be,ko agiye gushyigikira ubwami bw’uRwanda

10 February 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba Gen.Kayumba Nyamwasa  arikumwe na madame we Rossette Kayumba hamwe na bandi bagize umuryango we,maze ababwira yuko agiye kwifatanya nabatavuga rumwe na Leta y’abega FPR.

 

 

Bashyigikiye ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro,mbona ko madame we hamwe nabagize umuryango we hamwe ninshuti ze,ndetse na bamwe mu ba cadles ba RNC,banezezwa niryo jambo babwiwe na gen.Kayumba Nyamwasa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,zamuka ujye mu murwa kugura utwungucenge kuko twagabanutse igiciro barikugurisha ibihumbi 3000 by’ibabyloni maze ugure utugera kuri 30 kugirango tuzagufashe gukomeza umurimo w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abacuruzi ba mabuye ya gaciro (Minerals) bo mu gihugu cya Assyria (DR Congo) mbonz isoko rya mabuye ya gaciro yitwa colta bagurisshirizaga muri gakondo ya bakiranutsi,mbona isoko ryabo ryimurirwa mu murwa mukuru mu gihugu cy’ibabyloni bakazajya baturuka mu gihugu cya Assyria bakaza kugurishiriza amabuye ya gaciro mu gihugu cy’ibabyloni uko niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuze.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,nta bwo Rwara Rwumugara nta akiri umwanzi wawe, kuko yamaze gutegekwa ko ashyigikira ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro usibyeko nyine bitamushimishije ariko kandi nta kundi byagenda uko niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse kugirango ijambo ryahanuwe n’umwuka w’Uhoraho risohoze umurimo waryo niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore umugisha wawe uraje kandi uje ku buryo bwihuse kugirango utunganye imirimo y’Uhoraho yadindiye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mu gihugu cya Assyria mbona ingabo z’Umwakagara zifata intara ya Goma ndetse no ku nkengero zayo zirahigarurira zose barahategeka bahomeka kuri gakondo ya bakiranutsi.

Mbona i Goma hahinduka amatongo gusa gusa ari nta bantu bakihatuye,nyuma y’umwanya mutoya abaturage bongera kugaruka mu murwa wa Goma batangira imirimo yabo ya burimunsi.

Ariko nubwo byari bimeze gutyo,za society zose zakoreraga muri gakondo ya bakiranutsi zicuruza amabuye ya gacciro, zahise zitegekwa kwimukira mu gihugu cy’ibabyloni maze isoko Umwakagara yarafite mu murwa mukuru wa Yerusalem riburizwamo nibyo bihugu by’ibihangange bisanzwe bigura ayo mabuye ya gaciro.

Usibye kwihagararaho gusa,nta zindi nyungu zihambaye zijyanye n’ubutunzi kamere bucukurwa mu butaka yongeye kubona kuko ari nta isoko rigura ayo mabuye yaragifite. Ahubwo nawe yazaga kugurishiriza ibabyloni uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,manuka ujye ku Nyanja ushyiremo incundura maze urobe amafi.

Ndamanuka ndagenda ngezeyo nshyiramo inshundura ndatega ntegereza umwanya utari munini ariko ngira umugisha mfatisha ifi imwe yo mu bwoko bwa Trapia nini bitari cyane mfata iyo mba ariyo ntahana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

11 Feb 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona bacagagura inyama ibice bice(ubugambanyi)ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Umwakagara nyuma yuko umugambi wo guca ibihanga uburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,agiye kongera gutegura undi mugambi mubisha ariko nta cyo uribugereho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka wurukoza soni,ushoreranye nimivu ya mazi kandi imvura itaguye,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu bugufiya,umwanzi wo gukiranuka (Umwakagara) akomeje imigambi ye mibisha nyamara arimo gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka abega bakoresha wo gutindahaza abaturage na bandi bari bakomeye bifite,ariko kubera ishyari no kubatinya bakaza kubakenesha bitwaje ko ngo banze kuba inkoma mashyi.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Umwakagara yakenesheje abantu banjye n’ubwoko bwanjye,ariko noneho ibyo agiye kubakorera nagahoma munwa.

Dore agiye kubica abace ibihanga,kandi amahanga yaramushyigikiye,ninayo yamuhaye rugali maze ararengwa akora ibyo umutima we wifuza,abanzi be,yabakandagiriye munsi y’ibirenge bye,ariko noneho igihe kirahe kandi iminsi imugeze bugufiya aho abo yagiriye nabi,bagiye kumusekera kumusaya kandi bazamurebesha amaso yabo yombi mbere yuko abaca ibihanga,nibo bazabanza kumwishima hejuru kugirango ijambo rya hanuwe n’Umuhanuzi yuko aho yambariye inkindi,ariho azambarira incocera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore hagiye gukoreshwa uburiganya bwo kongera kureba uko bagerageza ngo bakuriganye,nyuma yo kwanga intonorano zabo,bari baguteza ngo bakore bank transfer kuri konti (account)yawe ariko umwuka uba muri wowe wo kurondora imyuka y’uburiganya wababereye imbogamizi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

Share :

Translate »
Skip to toolbar