Igice cy’i (106) cy’ubuhanuzi

25 feb, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi abantu bahinduka ibyigenge, buri wese noneho ko ashobora gukora icyo yifuza, nyuma yo kugeranirwa n’ubuzima bukomeye cyane bwatewe na abega bashatse kwigarurira imitungo yose ya baturage ba gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Nerekwa ko noneho na ya masengesho ya bantu bacyeya bo mu bwoko bwa abakiranutsi, yarabeshejeho abanyarwanda, ko nayo yamaze gukama atagisengwa.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu, ariya masengesho niyo yabeshejeho umwakagara  imyaka amaze kubutegetsi.Ariko uko yagiye agirira nabi ubwoko bwanjye na bantu banjye, niko umubare wabasenga wagiye ugabanuka.Uko gusenga kwagiye kugabanuka, niko ni byago nabyo byagiye byiyongera cyane mu butegetsi.

Igice cy’i (105) cy’ubuhanuzi

Kandi kuva aho yaburije ubwoko bwanjye kongera kuza imbere yanjye, niko umujinya wanjye nawo wakomeje kwiyongera uburakari bugenda burushaho kugurumana bituma ibyago byinshi yarateganirijwe harushaho kwiyongera ibindi bitari biteganijwe niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ubusambanyi bukomeye cyane muri gakondo ya bakiranutsi, uhereye mu basheshe akanguhe bafite imisatsi yabaye uruyenzi,kugeza mu bangavu namajigija nibikwerere ubu gusambana muri gakondo ya bakiranutsi byamaze kuba umuco wamaze kwinjira mu micyo ya banyarwanda kandi ukabona ari nta cyo bibabwiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rikomeza munzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,burira ubwo bwoko ubabwire uti,dore iminsi yibyago,akaga na makuba byanyu biregereje,bigeze mu irebe ryo mu irango kandi bizabatungura cyane uko mu byiteze siko bizaza kandi nzabahana kuzageza igihe ibyo bitsina byanyu musigaye mutwara mu ntoke nk’aho ari intwaro mwitwaza bitazongera kwifuza mu bakari byabagore uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza cyane kumbwira iby’ubugome bw’ubwoko bw’Uhoraho bukomeje gukiranirwa no kwitabira kurwanya ijambo ry’Uhoraho mubikorwa byabo bakora bya buri munsi.

Rirambwira riti,ubwire abo bagore bo mu bwoko bwa abatutsi kazi,uti,kuba narabaremye neza,nkabasiga igikundiro,nta bwo kwari ukugirango bibabere inyungu zanyu,ahubwo kwari ukugirango muzampeshe ikuzo ishimwe nicyubahiro mu banyamahanga.

Ariko noneho ubwiza bwanyu nibitsina byanyu,musigaye mubikoresha mu gukiranirwa kwanyu.Igihugu cyose cyuzuyemo ubusambanyi, ubwicanyi, ubugambanyi, ubujuru,ubugizi bwa nabi bwose bubaho; kandi bushoboka! Ngo ni uko mwabwigishijwe na abega yuko abazajya bakiranirwa cyane ko aribo bazajya babishimirwa bagahabwa imidari uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore ubwo bwiza bwanyu nzabuhindura umwanda,nzabakoza isoni imbere ya mahanga,ababifuzaga bose bajyaga babaha impiya kugirango binjire mu bikari byanyu,ntakabuza yuko nzahahindura umwanda.

Kandi abajyaga babaha impiya nta bwo bazongera kuzibaha kuko bazajya babasambanyiriza Ubuntu,uzagirirwa Ubuntu bazajya bamuha irindazi rimwe ritagira amazi yo kuri manura uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Dore nzabajyana mu butayu bukomeye mukidaturwa ahatagira amazi,maze ubwiza mwarataga, nimubura amazi yo koga, muzajya mu banukira abazajya baza kuryamana namwe bazajya basanga munuka maze basubireyo nta cyo babamariye aha niho muzavuga muti,koko twacumuye k’Uhoraho Uwiteka Imana yo mu ijuru icyo gihe nibwo muzibuka ibicumuro byanyu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Muzifuza ababasambanya mubabure, ahubwo musigare mutega abahisi nabagenzi, mwibwira yuko kubareshya kwanyu kuzabakurura,ariko nanjye nzabanangira imitima kugirango hatazagira ubakiza akaga mugiye guhura nako uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Abazahungira mu mirwa aho naho nzabateza indryanyi kugirango ubutunzi mwasahuye mu gihugu cyanjye, bazabubambure, ibyo muzakora byose nzabirwanya kugirango mutazakora mukuguka, maze mukavuga muti,burya Uwiteka yaradukangaga uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nzabateza akaga gatandukanye, nzabateza abajura, uburwayi, icyangiro mu bantu nta muntu numwe uzongera kubagirira imbabazi,ahubwo buri wese azajya ababona nk’aho mwaciriweho iteka uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwami YUHI VI ategura uzamusimbura ku ngoma y’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro,mbona umugabo wateguriwe kuzima ingoma,amanuka aturutse imahanga aza muri gakondo ya bakiranutsi kwima ingoma aherekejwe n’abagore (inkozi z’ibibi).

Ageze muri gakondo ya bakiranutsi asanga Umwami w’amahoro w’ISALEM yamaze kwima ingoma.Numva uwo mugabo avuza induru cyane avuga ngo,” mutwibye ingoma yacu,”mutwibye ingoma yacu” ararira cyane ariko igitangaje cyane ni uko muri abo bagore, bari bamuherekeje, nta numwe muribo wamanuye nigitonyanga cyamarira bose baryumaho ahubwo bakajya bongorerana ngo «niko byari byarahanuwe n’ubuhanuzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga»

Njyanwa mu iyerekwa mbona Rachel Mwubahamana abega bamuzanira urusenda,kugirango ajye arurya,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Mwubahamaana Rachel abega bamuhaye urusenda (gusharirirwa bivanze no kokerwa) kugirango ubutayu bwe bwitwe izina uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imyuka mibi ishinzwe gukwirakwiza ibinyoma mu isi yabazima, yazanywe na abega muri gakondo ya bakiranutsi,yongera guhunga iragenda yihisha mu bihuru byinzitane,maze hashyirwaho abagabo bashinzwe kuyirinda iyo myuka mibi, (evil spirits) kugirango bazongere bayikoreshe mukinyoma barimo bategura cyo kongera kubeshya amahanga.

Nerekwa ko imyuka (4) muri iyo ngiyo yajyanywe mu buhungiro, icirwaho iteka, haza umuyaga urayiba uyijyana mu butayu bwakure,kuko niyo yarikomeye cyane yashoboraga kumvisha amahanga ibyo yifuza kubumvisha maze bakemera.

Abega bamaze gutunganya inzira z’ibinyoma byabo, nkuko bisanzwe,mbona baje bihuta cyane gufata ya myuka (4) ikomeye cyane ngo bajye kuyikoresha.Ariko uwarushinzwe kurinda iyo myuka yose ishinzwe kubeshya isi,nta bwo yaraziko hariho imyuka (4) yakuwemo  hagati muyindi ikajyanwa mu butayu bwa kure.

Mbona ko abagabo bo mu abega,baje basanga iyo myuka bari bizeye ko iri bubafashe kubeshya amahanga ntayihari.Batangira kubaza uwo mugabo warushinzwe kuyirinda ibibazo byinshi (interrogations) nawe abura ibyo asobanura maze banzura bavuga ko; iyo myuka mibi haba hari abantu baje bakayiba mu bo bari bahanganye nabo bakaba nabo bagiye kuyikoresha niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ndamukanya na Nzika ya Nzigo,tugenda tuganira neza kandi twirukanka,tugera ahantu hari umworera muremure cyane baciye mu nzira nyabagendwa,maze mbona Nzika yuriye ibiti byubakishije iryo teme cyangwa urutindo,maze nanjye nkurikiraho,nzika abonye ko nidi hejuru yibyo biti byubatse ikiraro ateza umuyaga kugirango ngwemo.Ariko nditonda cyane ibyo biti mbikandagiraho neza nambuka icyo kiraro  uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,hanura uvuge uti,umukuru w’igihugu cya “VENEZUELLA NICOLLAS MADURO” akuwe ku ngoma kandi ahuye na kaga gakomeye cyane kuko Uwiteka yamaze kumuciraho iteka uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore igihugu cy’ibabyloni kigiye kwinjira mu mapfa akomeye cyane (droughty) kandi amazi azaba ikibazo gikomeye muri icyo gihugu ndetse n’inzara izababera umusozi uzamuka kuko bakomeje gukiranirwa imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka abivuga.

26 February 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona abagabo,abasore,na ba kadogo bazanwa mu gihugu cy’ibabyloni aho bari baje kwigishwa amahame na mabwiriza yitabaro,kugirango nibarangiza kwigishwa maze bajye ku itabaro batabarire gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ya INYENYERI yamanukanye niyindi INYENYERI ngenzi yayo bije gusura Umuhanuzi, maze bigeze mu gihugu cy’ibabyloni, imwe irazimira ntiyaba icyemerewe gusubira hejuru mukirere cyangwa kugaragara ngo izajye icanira cyangwa imurikire abatuye isi,cyane abo muri gakondo ya bakiranutsi.

Mbona ko yongeye kugaragara iza gusura Umuhauzi Majeshi Leon Ainesha,maze imubwira ikiyigenza,imusobanurira ko,yoherejwe kuza kumurikira abatabariye gakondo ya bakiranutsi,aho bazaba bari mu myitozo ko izajya ibamurikira yabona hari ikibi kije kubahungabanya maze igahita izima icyo kikazaba aricyo kimenyetso cy’uko inkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa abega zije guhungabanya umutekano wabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko iyo INYENYERI insaba ko naba nyicumbikiye mbere yuko ibikorwa nyirizina byo gutabarira gakondo yabakiranutsi kugirango ibe iruhutse kuko yagenze urugendo rulerule cyane kugirango izagere ku isi aho dutuye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nuko mbona Malaika w’Uwiteka Imana Nyiringabo waje akurikiye iyo INYENYERI, arambwira ati,mugaragu w’Uhoraho,niwowe Uwiteka Imana Nyiringabo yahisemo kuzakoresha imirimo ikomeye cyane muri gakondo ya bakiranutsi.

Dore abatabazi baraje kandi bazanywe namahoro baje ku kureba kugirango ubabwire icyo Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yavuze kuri gakondo ya bakiranutsi.None ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko boherejwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Dore benshi bazakugiriraho umugisha kuko Uhoraho Nyiringabo ari ko yabiteguye,kugirango abadasobanukiwe ijambo ry’Uwiteka Imana yawe,babone gusobanukirwa uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi yongera kunga ubumwe na nzika ya nzigo,mbona nzika ya nzigo asaba imbabazi cyane kandi yemera kwica icyiru kugirango abone uko yasaba imbabazi kubera gukiranirwa kwamugaragayeho maze amahoro atembe muri we hagati ye n’Umuhanuzi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Pastor MBABAZI JULES waje guhinduka magigiri w’ingoma ya abega,mbona bongeye kumwohereza mu gihugu cy’ibabyloni azanye na bagabo bagenzi be [3] bitwaje ko baje kwiga Theology (Theo-Ology) bisobanura kwiga Uwiteka Imana Nyiringabo. Ariko mu byukuri bari bazanywe no kugigira abatavuga rumwe n’abega kugirango bamenye ibikorwa bya gisirikare bigiye gukorerwa mu gihugu cy’ibabyloni maze batange report k’Umwakagara uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Baraza bagera mu gihugu cy’ibabyloni Umuhanuzi Majeshi Leon ainesha yari mu igorofa hejuru abarebesha amazo yumubiri nay’umwuka,ndetse nabo bamubonesha amaso y’umubiri bararebana amaso kumaso maze mbona babuze aho bakwirwa kuko nibwo bari bakimara kumanuka bus yari ibazanye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ingabo za RNC zimaze kumva yuko ingabo zishyigikiye ubwami bw’uRwanda nazo ziri mu mahugurwa zigiye gutabarira gakondo ya bakiranutsi,mbona bakoze vuba na bwangu batangiza intamabra vuba vuba mbere yuko ingabo zishyigikiye ubwami bw’uRwanda zirangiza imyitozo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nubwo ingabo za RNC,zigiye gukuraho Umwakagara zibwira ko zizafata gakondo ya bakiranutsi,nyamara ntacyo bazafata kuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryababayeho karande kuko ritabuze kubaremerera kugirango bamenye ko Uwiteka Nyiringabo ariwe Imana ikomeye cyane uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri z’umwakagara ziza mu gihugu cy’ibabyloni zihura na kaga gakomeye cyane,mbona imodoka barimo ipfira mu muhanda habura abayikurura ngo ive mu muhanda abari bayirimo bakizwa na maguru barahunga barigendera ibura nyirayo (ubuyobozi) bwazamagigiri zizaba irresponsible bazasiga ibikorwa byabo ari ntawubigenzura uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa Pastor Jules waje guhinduka magigiri wuzuye aho mu mwaka wa 2010 yagiye kwiga theology mu gihugu cy’UBUPERESI ahitwa WAKISO hanze y’umurwa wa Kampala akaba yararangije theology,mbona kandi ahabwa misiyo yo kuza kugigira mu gihugu cy’ibabyloni ariko ntibyamuhira.

Atumwa kuzajya ajya mu nsengero ahanini zashinzwe nabanyarwanda,kuko bizerera yuko munsengero hakorerwa politike nkuko babigenza iwabo muri gakondo ya bakiranutsi.

Ariko ahanini yari yoherejwe guhiga Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha kuko baziranye neza,ndetse mbona ko ahawe ikiraka cyo kumenyana na banyeshuri bahiga bahazanzwe ko bazabimufashamo akamenyera igihugu cy’ibabyloni kandi ko ambassador izabibafashamo ikazajya ibarindira umutekano uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore umwanzi akomeje kurosera umurimo wanjye,ariko umbwirire ubwoko bwanjye yuko ngiye gukora ikintu gishya muri za magigiri kugirango bamenye yuko nd’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo.

Uzabyumvisha amatwi ye,azajya kubise kandi ari ntanda afite uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ubabwire bakomere kumuheto kuko inkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa abega zavuze ko ngo zizahangana nanjye,none reka duhangane ndebe imbaraga zabo,no gukomera kwabo nanjye icyo gihe nzamenya ko bakomeye kundusha cyangwa bazemera yuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ucireho iteka Pastor MBABAZI Jules kuko byanditswe ngo,havumwe ukora icyaha abigambiriye kandi abizi neza yuko arimo gukora icyaha uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko Umuhanuzi areba mu bitabo by’ubucamanza kugirango amuhe numero yubutabera ko atsinzwe nurubanza,ahabwa Nº0179/0002/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ucireho iteka za magigiri zikorera mu gihugu cy’ibabyloni kugirango ibikorwa byabo bicirweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ndabwirwa ngo,yaba abo banyeshuri,cyangwa abacuruzi bakorera muri icyo gihugu,bose urubanza rwabo urucire hamwe.Bahabwa Nº0180/0002/0019 yubutabera yuko batsinzwe nurubanza imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abashinzwe ikoranabuhanga ryo gufasha abashinzwe impinduramatwa barimo bategura cables of networks bakoresheje port zombi RJ 11, na RJ 45, mugutunganya uko bagiye gukoresha iryo koranabuhanga mugufasha umutwe w’ingabo, ryitwa BUS NETWORK Topology , cyangwa BUS NETWORK CONFIGURATION” uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Bus Network Configuration (this is topology system created and used by the army of United State US) during the war, and it has been succeeded.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,iyi ntambara igiye kuba muri gakondo ya bakiranutsi izaba irimo ubwenge bwinshi cyane,n’ubuhanga bukomeye cyane kugirango Umwakagara azapfe kuyigondera bizamugora niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ibi bigahura n’ubuhanuzi bwo mu bice byabanje by’ubuhanuzi buvuga ko,Umwakagara azakurwaho hakoreshejwe ikoranabuhanga rikomeye cyane uko niko Uwiteka yabivuze,kandi niko yabitegetse!!!

27 February 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo zishinzwe kurinda Felix TSHISEKED,ari ingabo za abanyarwanda gusa zonyine.Numva abajepe baganira bibaza nimba bazasubira muri gakondo ya bakiranutsi cyangwa nimba batazasubirayo.

Mbonamo umusirikare umwe uturuka kugisozi,ariko akaba atarashakaga kumenyana na benewabo bari baturutse muri gakondo ya bakiranutsi kuko we yarahamaze igihe kirekire cyane.Bityo ahitamo kwihindura umugomani ariko ari uburyo bwo guhunga bene wabo kugirango batazamusubiza murwagasabo kandi yaramaze kwigerera ahari umugati no gukira urutoto rw’ingoma ya abega uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’ibabyloni ko hagiye kubaho ibihe bidasanzwe,aho muri icyo gihugu bagiye guhiga bukware za magigiri z’umwakagara zazanywe no kugigira umduendezo wabatuye muri icyo gihugu uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,burira abantu banjye hamwe n’ubwoko bwanjye bakora imirimo yubucuruzi cyangwa abafite akazi bajya banyura mutubari bajye bataha kare kuko hagiye kubaho ibihe bidasanzwe kandi bizakorwa mu binga byititirirwa ko barimo guhiga abashinzwe iterabwoba (terrorist) cyane cyane muri za weekend uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Za magigiri ibyo ntabwo zabishobora kuko igihe cyazo cyo gushakisha amakuru kiba kigeze kandi gisohoye aho barara inkera barimo gushakisha amakuru yabatavuga rumwe na Leta ya Abega bibwira yuko nabo barara inkera uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

NB: abafite abana bigengensere kuko muzafatwa kandi kuzarekurwa bizagorana cyane kuko hariho ikibazo cy’Umwakagara cyo gutata ibihugu bihuriye mu muryango wa Easter African Community EAC,urabe wumva birenge niwowe ubwirwa uko niko Uhoraho abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abaririmbyi baririmbaga muri kolari mu idini rya Col.Dodo Twahirwa na Col.Fred Nyamurangwa ryitwa CELPR rikorera ku kimihurura.

Abo baririmbyi bakaba batakiririmba ariko igihe cyabo baririmbaga indirimbo nziza cyane zashimishaga Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uburire abo baririmbyi,uti,ntimwihebe kandi ntimucike intege, kuko Uwiteka Imana Nyiringabo azabashyira muri kolari izabaho nyuma y’intambara yo gukuraho Umwakagara uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Dore muzahabwa ibihimbano by’umwuka wera byiza kandi bizashimisha Imana na bantu,kugirango Uwiteka Imana Nyiringabo yiyerekane yuko yabanye namwe.Ntimwiguge kandi ntimubabare kuko uwiringira umuntu atabura kugibwaho n’umuvumo niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umujinya w’Uwiteka Imana Nyiringabo,uzabiranywa no gushaka guhana inkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa “HOMESEXAL” cyangwa (GAY”S) ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,wagize neza guciraho iteka ziriya nkozi z’ibibi dore noneho kuko Uhoraho yamaze kubaha ubutabera amanuye umujinya mu isi yose kurizo nkozi z’ibibi ngo azinahire mu maso yabatuye isi uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona urumuli rwiza kandi rwinshi,ariko uko nakomezaga kurwitegereza niko umucyo wagendaga ushiraho gahoro gahoro uhinduka umwijima.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambaza riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu ubonyiki?Ndasubiza nti,mbonye umucyo uhinduka umwijima,aransubiza ati,uko ubibonye ninako bigiye kugenda kuko ahari umucyo hasimbuye umwijima akaba ariyompamvu umujinya w’Uhoraho umanukiye guhana abatuye gakondo ya bakiranutsi,kandi ubutegetsi bw’Umwakagara na Abega bukuweho mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Burira abatuye icyo gihugu uti,ukuboko k’Uwiteka kwabavuyeho kubera gukunda gukiranairwa kandi umwijima w’umwijima niwo ugiye kubabera imana kandi uzababera umucyo kuko ariwo mwiringiye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho ntiryashirwa ringarukaho rirambwira riti,kandi ntiwibagirwe kubabwira yuko ibyabaye mu w’1994 byari igitonyanga n’injereri,ariko ubu noneho mugiye kumva ijwi ry’urusaku rwamurura kandi ryirangira kugirango muzamenye yuko Nyiribihe byose yanyuze mu gihugu cyanyu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi kimodoka cyo mu bwoko bw’Ikamyo (Truck) mbona ndikumwe na NZIKA ya NZIGO,ariko umudereva warudutwaye ntabwo nigeze mu menya.

Aducisha inzira y’ubutayu tugenda ubutayu bwose,maze aho kugirango akomeze umuhanda yanyuragamo,ahita ayoba inzira anyura kuruhande rw’inzira maze yurira umugunguzi amanuka mu manga ry’umworera ugana ikuzimu utagira iherezo.

Mbiciye iryera ndasimbuka maze NZIKA asigara wenyine muri cya “IGIKAMYO” bamanuka muri ya manga we na dereva numva nzika avuga ariko sinabashaga kumubona ngo nta cyo twabaye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ringarukaho maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore za magigiri zakujujubije igihe kirekire zijyanywe mu butayu kandi zizamanuka imanga igana ikuzimu kuzahikura bizaba umugabo usibye undi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

NB: Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,burira abagore bajya mu masinagogi (Religion) cyangwa idini,uti,uku niko Uwiteka avuga,umugore wese uri mu mihango yabagore, ntakongere gukandigiza ikirenge cye murusengero, kuko ahavugirwa izina ryanjye ari ahera.

Uzabirengaho azacirwaho iteka,dore numero yubutabera kumugore wese wumvise ubu butumwa uzarengaho.Akajya murusengero cyangwa kuruhimbi rwitirirwa “Uhora Uwiteka Imana Nyiringabo,”aciriweho iteka kandi muhawe numero yubutabera imwe muhiryeho kuko muri benshi muhuje rubanza, cyangwa musangiye urubanza kuko bahuje ikibazo Nº0181/0002/0019 uwo uwariwe wese,uzarenga kuri aya mabwiriza atanzwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, azahita acirwaho iteka nuyu mubare wuru rubanza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwami wabakiranutsi “YESU KRISTO” arekura ya nzoka na satani,ngo bize mu isi gushuka abayituye,ariko mbona akoze akantu ntamenye akariko,mbona ko yarafite udufu mu kiganza cye kiburyo,anyanyagiza twa dufu imbere y’inzoka,mbona umuyaga uhuha twa dufu uganisha yafu mukanwa kiyonzoka,winjira mukanwa kayo ndetse ntiyashirwa ahubwo ikomeza kurya na twa dufu twaguye hasi maze irangije iza guhiga Umuhanuzi “Majeshi Leon Ainesha” ariko aho Umuhanuzi yarari hahinduka umwijima iraza irya uwo bari bicaranye yibwira yuko iriye Umuhanuzi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,Umwami wabakiranutsi arekuye ya nzoka ngo ize mu isi gushuka abayituye,turiya dufu wabonye yarigatishije inzoka na Satani,n’imbaraga yayishyizemo ngo itazigera yegera abakiranutsi,ariko abatanditse mu gitabo cy’ubugingo bose ibagaraguze agati uko ibyifuza kuko banze kugira neza kw’Ihoraho yo mu Ijuru uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibintu bibabaje cyane,mbona amasaka atemwa ashyirwa ahantu mucyumba cy’inzu nziza cyane,maze bayahunika muri icyo cyumba.Harimo abagore [2] umwe yagesaga amasaka, undi amureberera,(kugesa amasaka bisobanuye kwihanisha abantu ngo bahinduke abakiranutsi batazarimbuka) muyandi mugambo,nisarura ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Uwagesaga amasaka ntabwo yose ari ko ya yagesaga,ahubwo harimo amasaka afite ikimenyetso kijya gusa nicyatsi kibisi (bisobanura ubuzima bwo gukiranuka) maze uwo mugore akaba ariyo agenda agesa gusa ayandi akayihorera.

Nanjye wari ahongaho, ndabyitegereza cyane numva binteye ubwoba cyane, maze wa mugore ushinzwe kureberera (idini) aramubwira ati, nubwo ugesa ayo masaka ubwo bubasha wabuhawe n’uyu mugabo uruzi hano twicaranye cyangwa turikumwe, wa mugore ugeza amasaka arahakana cyane.

Ndamubwirwa nti, ngaho mbwira mpagarike ayo masaka urimo kugenda ugesa ntiwongere kuyabona, umugore abanza kujya impaka cyane mushyiriraho intego ya madollar $1000, ndamubwira nti noneho nawe shyiraho andi nk’ayo maze utsinda undi ayatware.Aranga aratinya cyane kuko iyo abyemera atarikongera kubona bya bimenyetso byamasaka yatoranijwe (abakiranutsi) bagiye kuzamurwa mu ijuru abandi bagasigara ikuzimu bagategereza gucirwaho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane, rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu, abantu bo muri gakondo ya bakiranutsi, gupfa barapfuye, nta gisibya, ariko ikibabaje ni uko abazajya mu ijuru ari imbarwa, kuko bakomeje gukiranirwa cyane kandi bakomeje no kubishyirano umwete mucye mugushaka mu maso h’Uwiteka kugirango abatabare mu gihe gisa nk’iki,uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Abantu bakomeje kubwirwa kwihana no kwitunganya ariko bavuga ko, ngo ar’ibikabyo, kandi bikaba ibikangisho by’Umuhanuzi nyamara bararimbutse kandi barapfuye kuko bagoswe n’umwijima kandi akaba ariwo ugiye kubabera mama na papa uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Muzambaza iyo mu ijuru nayo izabihorera, kuko yamaze kubaha umubyeyi wanyu, ariwe umwijima, kandi uwo mwijima ninawo uzababera umucyo, kuko n’ubundi umucyo wavuye mu mwijima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibikomeye ku ngoma ya abega,nirangira ry’ingoma yabo,mbona birukanwa muri gakondo ya bakiranutsi,bamanuka mu irembo ry’ubutayu bugufiya ku nkengero z’ubutayu,aho Umuhanuzi yamaze imyaka [3] ategereje kuvanwa mu butayu bugufiya.

Abega baramanuka baragenda bamaze kuhagera batangira gutanguranwa ubutaka bwaho,barabugabana bataziko,bufite banyirabwo.Bamaze kubugabana haza banyirabwo arabubambura bahitamo kubukodesha cyangwa kwatisha bakazajya bahinga kugirango nibimara kwera (imyaka) basarure maze bongere bahinge kandi ari uko bamaze kwishyurira ibya mbere bamaze gusarura.

Ubwo bamaze kwatisha ubwo butaka barahinga,bateramo imyaka mu gihe bari bizeye yuko bagiye gusarura haturuka amazi y’umwuzure (flood) mu butaka (from nowhere) yuzura muri ubwo butaka bwo ku nkengero z’ubutayu bugufiya igice cyose batishije hamwe nikindi gice cyo haruguru bateganyaga kuzatisha nyuma yo gusarura umusaruro wa mbere.

Ntangazwa cyane ni uko nabonye inka (demons) zari ziturutse mu majyaruguru y’ubutayu munsi ya wa masozi wabatutsi wubatsweho amashuri yo kwigisha abatutsi kubaha Uwiteka Imana Nyiringabo,munsi yahoo abajiji bari batuye,maze ziza zifite inyota nyinshi cyane hamwe ninzara nyinshi cyane,ziraza ziribata ya myaka abega bahinze kuko  zagendaga zikurikira amazi kandi amazi nayo ntabwo yagwiraga ngo azamuke ubujyejuru,ahubwo yakomezaga kwimanukira yigira mu majyepfo y’ubutayu,ariko ntabwo yagezeyo neza ahubwo yahise azenguruka ya mirima y’abega bahinze yose hamwe nikindi gice bateganyaga kuzatisha bamaze gusarura kugirango bongere umusaruro hose za nka ziraharibata zihahindura imbuga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ikinamico abega bakinnye ariko ntibayitsinda,mbona igisa na film isekeje cyane yakinnywe na abagabo [4] b’Abega bayobowe na CAPT.MUNYANDINDA James alias Munyeragwe Jackson,Mugisha James uherereye mu gihugu cya France.

Mbona iyo film mu gihe barimo bayikina igihe cyari kibajyanye itari yarangira,bahitamo kuyishyira hanze itari yarangira neza,nibwo bashyize barayerekana. Ariko kuko abatuye isi batayishimye,nibwo bahisemo gukoresha ihene (ikinyoma) bahishe mu nzu (igihugu) yubatse hafi no ku nkengero z’inyanja (isi).

Nerekwa mbona basohora za hene nyinshi cyane (ibinyoma) byinshi cyane,zisohoka muri ya nzu,ziza mu bantu,ariko zigira ibyago zisanga aho kuri za nkengero z’inyanja ariho Umuhanuzi yarari yaje gufata akayaga,maze zimubonye zisubira mu nzu yazo yubatse ku nkengero z’inyanja (kumpande z’isi).

Abega ntabwo bigeze bamenya cyangwa batekereza yuko muriyo Nyanja (isi) hashobora guturukamo icyahungabanya umutekano wa za hene,mbona mukanya gatoya ubwo za hene zashakaga kongera gusohoka zibwira yuko Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha ashobora kuba yagiye,nibwo zahuye n’Intare (Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo) yaje yoga iturutse hakurya y’inyanja iraza irazubikira maze isohotse kunywa amazi,igahita iyifata ikayirya kugeza ubwo za hene zaje gushiraho zose uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore amahanga yamaze gutahura ikinyoma cy’Abega babeshye isi igihe kirakire,kandi dore abega bagiye guhimba ibindi binyoma bakoreshe Munyandinda James nk’uko basanzwe bamukoresha. Ariko nta cyo bizatanga ahubwo bazarushaho kwishyira ahabona barusheho gufungura amaso ya mahanga amenye ibinyoma byabo,maze igihe cyo kubakura ku ngoma bazaba batagifite numwe ubacira akari urutega uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo ryongera kungarukaho,rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore mu gihugu cy’ibabyloni bagiye guhindura Permit Driving  Lisence PDL,burira abatuye ibabyloni bitegure kuko batazabura kubishyuza amashillingi kandi bazajya babakoresha nikizamini. Kandi habamo za ruswa nyinshi cyane kuko bashaka kugabanya umubare wabatunze PDL,uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

28 February 2019 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona ibikomeye kandi biteye ubwoba cyane Umwakagara agiye gukorera abatuye uwo murwa mukuru w’Iyerusalem (Kigali) wiswe n’ubuhanuzi ko uzitwa “New Jerusalem.”

Mbona umwakagara akoresha ibiceri (coins) uhereye kugiceri cya 500 kugeza ku giceri (1),mbona abiha abahutu bakomoka Byumba,Ruhengeri,Gisenyi,bubatse amazu mugace kitirirwa VERMA,mbona batangira gufata amamodoka yitwa ”PONCTUEL BUS” zitwara abantu zidahagaze mu nzira,zerekeza murizo ntara twavuze hejuru.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ijambo ryahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha rirasohoye!

Kandi iryavuze n’umwana w’umwega rirasohoye, «yagize ati, nzarusiga uko narusanze nibaramuka banyambuye ubutegetsi» uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nkurwaho ngaho kwa VERMA, manurwa kwa Rubangura burlding mbona inzu yo kwa Rubangura iyo bayiretse,ariko iziri kumurongo wayo zose werekeza ‘Commercial Street’ukanyura no munsi ujya kumuhima werekeza kwa ‘NDAMAGE’ako gace kose mbona ayo mazu Umwakagara ayasenya yose ayakubita hasi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore ingoma ya abega yararahiye ngo igomba gukenesha abacika cumu,hamwe na bahutu bose cyane abakomoka “BYUMBA,RUHENGERI,GISENYI“,ngo kugirango batazongea kugira imbaraga muri politike ngo kuko banga ingoma ya FPR,n’Umwakagara uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ndabwirwa ngo,abega bamaze kubona ko,ubutegetsi bwamaze kubava mu biganza,none barashaka gusiga bashenye gakondo ya bakiranutsi,kugirango barubure bose baruhombe uko niko Umwakagara avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,maze ubambwirire uti,gusenya muasenya kuko nubundi mwaje musenya kandi ntabwo mwigeze mwubaka,ariko mu menye yuko ubwiza bw’umurwa wa nyuma buzaruta ubwiza bw’umurwa wa mbere niko Uhoraho Uwiteka  Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’ibabyloni bamaze kwemerera ingabo ziharanira ubwami bw’uRwanda ko busubira ku ngoma,aho gukorera imyitozo,mbona babahaye ikibanza kinini cyane,kandi mbona harinzwe n’ingabo z’utwana zitwa ba ‘KADOGO’kandi abenshi bari ibigina gusa gusa uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore aho gutoreza ingabo za Anarchist Armies hamaze kuboneka,ndetse hamaze gushyirwaho na balinzi,kugirango umwanzi atazapfa ahinjiye cyangwa ahamenye.Hari ahantu hanini cyane,hari umukyenke,kandi inzira zose zijyayo zari inzira ebyeri gusa,nta handi hantu warikubona wamenera ngo ube Wabasha kuhagera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko mbona ko Umwakagara agiye guhura na kabazo katazamworohera,kuko kurwanya ubwami,ukarwanya RNC,bitazapfa kumworohera,kuko bizamusaba imbaraga adashobora kubona,cyane ko,nabo yibwira ko akoresha abenshi bategereje kureba uko rwambikana ubundi bakikuriramo akarenge uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Kandi mbona na RNC, P5, bahura nakabazo katoroshye, kuko nabo kuzabona ingabo zikwiye bizabagora, kandi kuzakoresha abanyamahanga warangiza ntufate ubutegetsi, kuzabona ibyo bazazishyura bizabagora uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti, ese ijwi ry’Urangurura mu butayu, ninde wakwemera gusanga ikinyoma akireba, kandi bazi neza aho kibagejeje? Uko niko umwuka w’Uwiteka Nyiringabo abaza!

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,umwuka w’ikinyoma ugeze ku iherezo,kandi wamaze gucirwaho iteka,n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu, burira abo bahutu bose bagiye gusenyerwa, bakuremo akaba karenge, kuko nyuma yo kubasenyera bazabica kugirango bazungure ibibanza byabo babone uko bazabyukamo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ubabwire uti, ubutaka buhoraho, ariko iyo upfuye ibyawe biba birangiye hasigaye kuzacirwa urubanza n’Uwiteka Imana Nyiringabo.Ariko ubugingo ntabwo buhoraho, kuko wishwe uba urangiye mu isi ya bazima, ariko ukijije ubugingo bwawe ibyo wambuwe wazabisubizwa cyangwa ugashaka ibindi kuko haguma ubugingo uko niko Uwiteka Nyringabo abivuga.

Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo yaravuze ati,  byaba byiza kwinjira mu ijuru,ufite ijisho rimwe,ukuboko kumwe,na kaguru kamwe,kuruta kwinjira muriro ufite ingingo zose z’umubiri.Uko niko Uwiteka ababuriye,kandi ni uko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’ibabyloni hashingwa uruganda rukora itabi, ryitwa ‘Cigarrette’ rijya kumera nka ‘Super Match’ mbona abantu benshi bacuruza itabi, baryitabira cyane baza kuri rangura kubwinshi cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore hariho abashoramali bo mu bwoko bwanjye bagiye kuza gushinga uruganda rukora itabi,kandi urwo ruganda nirwo ruzafasha ingabo zanjye (INGABO Z’UWITEKA) zitwa INKOTANYI, zigiye gukuraho Umwakagara ku ngoma,maze ubwami bwanjye niyimikiye Umwami wa mahoro no gukiranuka akima ingoma.

Nerekwa ko, urwo ruganda ruzaba ruhaagararirwa na bantu [3], umusore, inkumi, n’umugabo wigikwerere, kugirango batunganye ibidatunye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uburire abo bashoramali uti,uku niko Uwiteka Nyiringabo avuga ati,mwitegure guhunika amazi menshi cyane kuko igihugu cy’ibabyloni ngiye guhagarika imvura kubera gukiranirwa kw’abatuye icyo gihugu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umuyaga mwinshi wajyaga uzana imvura iturutse mu Nyanja ya “INDIA OCEAN” ko ubaye mwinshi cyane, akaba ariyompamvu imvura yakaguye mu gihugu cy’ibabyloni, igiye kwimukira ahandi ijyanywe n’umuyaga. Akaba ariyompamvu igihugu cy’ibabyloni hagiye kubayo amapfa menshi cyane mu bihe biri mbere kandi bikomeye cyane uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Uhuru Kenyatta ajya gusura mucuti we, maze agezeyo asanga iyo nshuti ye idafite intebe zo kwicara hasi, maze Kenyatta yicara hasi kumusambi cyangwa umucyeka, maze batangira gukina amakarita (card play) maze Kenyatta atuma umwe mu bantu baraho ngo ajye kumutirira intebe yo kwicaraho mu baturanyi.

Aragenda arayizana maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu, dore Uhuru Kenyatta akuwe ku ngoma, kandi ubutegetsi bwe arabwambuwe nk’uko ijambo ry’Uhoraho ryabihanuye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Gen.Nkunda yongera kwambikwa imyenda yagisirikare, no gusubira kwandika mu bitangaza makuru.Mbona ahawe kuyobora ingabo mu karere kagiye gutangiramo intambara igiye kongera kubura imirwano mu gihugu cya Assiria uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona intebe yari yarambuwe yongera kuyisubizwa, kandi abamurwanije, ninabo bongeye kumuha icyubahiro uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona umwana w’UMUSITA, ahagaritse umutima cyane nyuma yuko Gen.Nkundabatware yongeye guhabwa intebe nabayimwabuye, kuko agiye kongera kwigarurira akarere kose yahoranye ubwo yagambanirwaga na Abega kubera kumugirira ishyari uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mu gihugu cy’UBUPERESI-Kampala, nerekwa ubugambanyi bukomeye cyane burimo gukorerwa Umuhanuzi “Majeshi Leon Ainesha,” nyuma yuko yashyize ahabona iyi nyandiko y’ishingwa ry’umutwe w’ingabo ziharanira gusubiraho ku ubwami bw’uRwanda bumaze imyaka [60] mu buhungiro.

Mbona Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba hamwe n’umwana w’UMUSITA, bahagaritse umutima bikomeye cyane.Kumva ko habayeho undi mutwe urwanya Umwakagara kandi nyamara bari bazi yuko aribo ba “KIZIGENZA” mu ntambara zo gukuraho no gushyiraho ubutegetsi muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona bokeje inyama zimishito [3], harimo impyiko, ni  nyama z’imibiri, mbona kandi ko bateguye ubukwe ngo barashaka gushyingira Umuhanuzi (urupfu) maze ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, rikomeza kunzaho kandi cyane, rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu,burira izo ndakebwa z’abanyabinyoma b’AbRepublike, ubabwire uti, kwica mwarishe, kandi muzakomeza kwica, kuzageza igihe cyanyu cyategetswe ubwo muzajyanwa guhanirwa hamwe na ya nkozi y’ikibi so wanyu SATANI uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Guca igihanga Umuhanuzi byarabananiye kuko mwabinaniwe akibari mu maboko, koko muzabishobora yarabavuye mu nzara? Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza! Ibyo babyita gushinga umuhunda ku kirenge niko Uhoraho Nyiringabo abivuga. «For Ge IT, That’s a Dream You Dreaming Day Light»

Akaburiwe mu isiza, ntabwo kabonekera mu isakara,kandi nzarwana ngaramye,nibirimba nicare, nyamara ukanga umugabo kenshi, bwacya agashira ubwoba!!! Ubwose nimba mwarabaye intwari z’ibinyoma, mukaba murambye bigeze aho, bizagenda gute, ubwo hazaboneka intwari z’ukuri z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo? Na nyina wundi abyara agahungu, iki n’igihe cy’Uwiteka Nyiringabo, nta bwo imbaraga zanyu zizahoraho, kuko mwamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Nyiringabo.

Ariko se nta soni mugira iyo imigambi yanyu Uwiteka ayishyira ahabona? Niba atari ukuri, kuki mushaka agahanga kanjye? “Shame On You Museveni, Shame On You Gen Kayumba Nyamwasa, You’re a Killers, And Let’s The Whole World know That, You’re coward Men.You’re people who’s contemptibly lacking in the courage to do or endure dangerous or unpleasant things.”

Umunsi mwacishijwe bugufi nibwo muzamenya yuko nkorera Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, ariko muri yimbire kuko icyuma cyamaze gushyirwa mu muriro niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ndababwiza ukuri yuko mwamaze gucirwaho iteka, umufungwa ntabwo ashobora kwidegembya iyo akiri mu nzu y’imbohe cyeretse abanje kubohorwa.Uko niko namwe mu meze muri imbohe za Satani nibyaha nta cyintu nakimwe muzongera gukora ngo gitungane, kuko mwamaze gucirwa urubanza nijambo ry’ubuhanuzi ryahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwana w’UMUSITA Kaguta Museveni, ahiga ubugingo bwanjye akora ibishboka byose ngo ance igihanga, ubanza yaaginzengo ndi Gen.Kazini.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu, dore UMUSITA ari munama na Rwara Rwumugara barimo gutegura kohereza abantu mu gihugu cy’ibabyloni kuza guhiga ubugingo bwawe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umubyeyi witwa Ceciriya yari mwene wabo na mama twaburanye hagati yumwaka wa 1978-1980, yavuye mu gihugu cy’Abakaludaya yerekeza mu gihugu cy’Isamariya, nibwiraga ko ubwo twasubiraga mu gihugu 1994 wenda tuzamubona ariko sinamubonye.

Nyamara ubuhanuzi bumaze kuza inshuro zirenga [2] buvugako tuzongera kubonana nyuma y’imyaka 39,ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore umubyeyi Ceciriya Uwiteka Imana Nyiringabo akomeje kumurinda kuko azi neza ko mwatandukanye mu nzira zamayoberane none Uwiteka atanze isezerano yuko azongera kubahuza nkuko yahuje ASSAU na YAKOBO uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Uyu mubyeyi niwe wenyine wari mwene wanyu na mama wawe, kuko afite amakuru yuko muriho,kandi akaba ahora ansaba kuzakubona,niyompamvu nongeye kwirahira yuko muzongera mukabonana kuko wari umwana we wikinege kuri we uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ariko ndakwinginze uzarinda UMUSITA kugirango azarebe imirimo yawe,nubundi arashaje kandi akwiye gupfa abantu bakaruhuka kuko aruhije benshi,ariko niba ubikunze kandi ubyemeye uzamurinde azabanze arebe kugiraneza kwawe maze abadayimoni yiringiye ndetse akayiringiza n’ubwoko bwawe bose bazamenye yuko ujya ugira neza kandi ugaca imanza zitabera uko niko Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha aabisabye.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’urangurura mu butayu,dore murumuma wawe yarazinzwe n’inkozi z’ibibi,warasenze wica inzoka zose bamuzingishije,ariko hasigaye amagyi,yazo bamutegeyeho kugirango atazigera yizingura.

None kora amasengesho y’iminsi [3] kugirango ariya magyi wabonye ameneke maze nawe ahinduke imbohore nkawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Kandi ntugire ubwoba iyamurinze cya gihe, nubundi ntizabura kongera kumurinda niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu, ntiwite kumigenzerenze ya Anne Uwamahoro Rwigara, ahubwo musengere Uwiteka Imana Nyiringabo amuhe ubwenge kuko umwuka wurukoza soni ukomeje kumusatira.

Kuko nutamusengera ukishinga ubwibone bwe, abega baramukoza isoni kandi bamugirire nabi, nyamara naragushinze uriya muryango kuko nkwufiteho umugambi mu gihe gisa nk’iki! Uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

 

Kuko imbaraga z’abazimu na badayimoni by’abega, ntabwo yapfa kubiganza, niyompamvu udakwiye kwita kubimuhanurwagaho, ahubwo wite kubugingo bwe, kuko bariya bakobwa ni abanjye nabakuye mu bandi ndabatoranya (by chosen and put them aside thus how God of armies declared) kugirango bazankorere umurimo,none dore abanzi bararikanuye bategereje kumva ibibi byababaho kugirango babishime hejuru, nuko rero,kuko ibyo babakoreye bitanyuze imtima yabo,barashaka ikindi cyababaho ngo babone uko babagirira nabi,ariko bariyimbire kuko bitazarangira batabapfukamiye bakazabaramya bavuga ko ari abahiriwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Abigair wo kumugabane w’Uburayi, ubuzima bwe bubereya amayobera abanyabwenge bavuga ko bize science bumva ko ubwenge bwabo bushobora guhigana nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, ariko noneho bibabereye amayobera kuko igihe kigeze ngo ubwenge bwa muntu bushyirweho iherezo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, ndagushima yuko utajya wirengagiza abakwambaza kwandi bagushakana umwete, cyeretse abava mu masezerano ari ntampamvu.kandi abo nabo, iyo bagize umutima wo kwihana no kugarukira Uwiteka Nyiringabo, ujya ubakiriza amaboko y’imbabazi niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Hahirwa abadakurikiza imigambi yababi, cyangwa ngo bagendere mu nzira zo gukiranirwa, bakirinda kwicarana n’inkozi z’ibibi kumbaraza z’uruganiriro rutaguhesha icyubahiro.

Abo ntibazabura kugubwa neza bakamera nk’igiti giteye ku inyanja gihora gitoshye amababi yacyo ibihe byose nta bwo kijya kimenya yuko habayeho icyi, cyangwa itumba kuko kitajya kigira icyo gikena uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Amanywa nijoro babihaye igipimo kugirango banezeze ubwenge bwabo,ariko nubwo biruko, ntabwo bose babivugaho rumwe,kuko umuntu wese aba ashaka kwemeza abandi ko ariwe munyabwenge muri ya mbutu yicyaha ya Adam na Eva basigiwe na Satani kuko barenze kumabwiriza yawe maze bemera kurya ku giti cyabujijwe n’Uwiteka, maze bahinduka ibicibwa imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Umwanzi Satani yarabizi neza yuko umugore ari ikiremwe gifite integenke, kandi yarazi neza yuko, umugabo yakunze cyane yimariramo akabavu kurubavu rwe, maze bimutera integenke kuko nubundi Imana ikora ibitangaje ubwenge bwa muntu budashobora gusingira uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Gucumura kumugore bigaragaza kubaho k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, kutuzuza inshingano za kigabo, umugabo yahawe n’Uwiteka mbere yuko imuremera umugore (Eva) bigaragaza imbaraga z’Uwiteka Nyiringabo, no gukomera kwayo, kandi bikagaragaza ko, imbaraga z’ubwenge bukomoka mu cyaha zidashobora gusobanukirwa gukomera k’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

Naho bariye ku giti kimenyesha ibyiza n’ibibi,nta bwo ubwo bwenge bwari bwagera ku kigero gikwiye bari kugeraho iyo bataza gukora icyaha,kuko nubundi ubwenge bari bafite, ntibwashoboraga kumenya ikibi, ahubwo bwamenyaga ikizi gusa.

Bivuze ngo, iyo bataza gukora icyaha, ubwenge bwo gukora ibyiza bwari kwiyongera cyane ikiremwa muntu cyari gukora imirimo itangaje kandi ikomeye cyane,ariko kuko umwanzi yamenye ko wakunze ikiremwa muntu,yashishikariye kumuyobya maze nawe ashishikarira gukiranirwa yibagirwa uwamuremye yumvira wa mubeshyi satani akora icyaha arangije yanga no kwihana ngo nibura Uwiteka yongere amugirire imbabazi.

Umwanzi satani yarazi neza ko badashobora kwihana nyuma yuko bahawe ubwenge bwo gukiranirwa budakorana n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Kandi umwanzi yarazi neza yuko Uwiteka ari burakare agahita abaciraho iteka.

Ariko yatangajwe nuko Uwiteka ibyo byose yabyirengagije ahubwo agashaka ko, umuntu yigenga kugirango muri bwa bwenge bwe, igihe kizagere maze amenye yuko yakiraniwe yihane uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Uyumunsi wa none turashima Uwiteka ko, nibura urufatiro rw’imbabazi yashyizeho rukiriho, kuko rwabashije gukiza abagera kuri miliyoni (1,000,000) yabakiranutsi mu batuye mu isi ya bazima babarirwa mu bwoko bwa abakiranutsi nibuze bigaragara ko wa mugambi Uwiteka Imana Nyiringabo yarafitiye ubwoko bwe buzibera mu isi nshya maze Uwiteka akazajya aza kubasura nk’uko yabikoreraga Adam na Eva,utazabura gukomeza,nyuma yuko isi ya mbere nijuru byose bizaba bimaze gukurwaho uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

1 March 2019 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona ko hakenewe miliyari umunani (8) z’amafaranga y’uRwanda zikuraho ubutegetsi bw’ikinyoma bw’Umwakagara hamwe n’Abega nagatsiko kose karimo inkoma mashyi nabasangirangendo uko niko Uhoraho Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore bakoze (Business Proposal Project), ya miliyari (7) nyamara baribeshye kuko hakiburaho miliyari (1) kugirango umushinga wose ube wuzuye neza kugirango ingoma ya abega irimburwe niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu, uburire abatavuga rumwe n’ingoma ya abega ko,iyo miliyari (1) iburaho izaturuka mu banyarwanda nta bwo byabuza igikorwa gutangira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibikorerwa ahishe mu isi ya bazima,mbona umugore witwa Rachel Mwubahamana wagiriwe neza n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,amukiza indwa zikomeye ndetse amuha nurubyaro yari yarazinzwe,ariko birangira agambaniye ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo,hamwe n’Umuhanuzi majeshi Leon Ainesha.

Nerekwa yitabza abasenzi ngo bamusengere nyuma yo kujyanwa mu butayu bugufiya kwigishwa n’Uwiteka Imana Nyiringabo, ariko yanga gukora ubutayu, kandi yanga no kwihana nyamara yahawe umwanya mwiza wose ushoboka wo kwihana kugirango akomeze kubana n’Uwiteka Imana Nyiringabo mubusabane budasanzwe maze Uhoraho Nyiringabo amusohoreze isezerano yari yaramusezeranije.

Nerekwa yitabaza abasenzi, ngo bamufashe gusenga Imana maze imugirire imbabazi, nyamarra yari yirengagije yuko ibyaha yakoze biri hagati ye, n’Umuhanuzi Majeshi Leon ainesha, igikenewe n’ukwihana nta bwo ari ugusenga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona ko bacanye umuriro n’ingiga z’ibiti, ariko zanga gufata umuriro (amasengesho) ubwo kuruhande yararimo kumesa imyenda kandi akayimesa yihuta cyane agahita ayikamura vuba vuba (umurenzaho nta bwo wera ibijumba) ariko yamara kwanika agasanga hari ahakiri ibizinga (ibyaha) hatacyeye neza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu, uwo ,mugore Rachel Mwubahamana, we n’umugabo we, aho bari ku nkengero z’ubutayu bugufiya, yahawe iyerekwa aho Uwiteka yamusabye kwihana ariko arinangira umutima.

Wibuke yuko yeretswe ajya kuregera kumucamanza, kandi uwo mucamanza akaba ari we yaregaga, nyamara akaba ariwe wagombaga guca urubanza rwe, nta bwo yumvise ibyo Imana yamubwiraga kuko nubwo wagerageje kumusobanurira, yanze kubyizera kuko bitari biri mu irali rye!

Byatumye ajyanwa mu butayu kugirango abanze yigishwe guca bugufi no gushaka mu maso h’Uhoraho no gukiranuka uko niko Uwiteka Nyiringabo yabivuze.Umubwire uti, uzazenguruka isi yose ushaka abagusengera ariko nta narimwe uzahirwa kuko wasuzuguye umwuka wera ukorera mu Muhanuzi wakugiriye neza.Ariko wowe bikarangira ugambanye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona “NYAMPINGA” wavuzwe n’ubuhanuzi arimo yitegurira urugendo rwo kuza gusura Umuhanuzi mu butayu bugufiya kugirango banategure gahunda y’ubukwe buzaba mu ukwakira.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunsanga cyane maze rirambwira riti,nyamara “NYAMPINGA” wawe arimo kwitegura kuko yarangije ubutayu ubu akaba ageze ku nkengero z’ubutayu yerekeza mu gihugu cy’ibabyloni gusura Umuhanuzi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibirerwa mu isi ya bazima, byitwa amabanga nyamara byose Uwiteka abishyira ahabona mu gihe abibwira ko ari abahanga na banyabwenge bamaze gucirwaho iteka.

Nerekwa Rwara Rwumugara ategekwa n’America kwifatanya n’ingabo za FDLR, mbona ahamagara FDLR abagurira amarwa barasangira maze bategura uko bagiye gutera Rwabujindiri Rurya Ntiruhage, mbona amakipe [3] agiye gukona umupira w’intamabara iya [1] RNC, ikipe ya [2] FPR+RDF, ikipe ya [3] Joseph Kabila urinyuma ya Rabujindiri rurya Ntiruhage, naawe akaba ikipe ye ifatanije n’ikipe ya FPR+RDF uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona ko batangije intambara vuba cyane basahura inka za abatutsi nyinshi cyane bazijyana kuzihisha ahandi hantu ha kure yahabera intambara kugirango banyirazo batazamenya irengero ryazo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,igihugu cy’America abagize congress baraye bakoze inama ikomeye yabereye mu ibanga maze bategeka yuko Umwakagara akwiye gukurwaho ku nguvu za gisirikare uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

None bamaze gutegeka abamurwanya kwitegura vuba byihuse kandi bishoboka kugirango umwakagara akurwe ku ngoma uko niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona RNC bashinga magigiri LT.Aloys Ruyenzi, kugigira Uburayi bw’amajyepfo n’amajyaruguru y’UBURAYI ko ariwe ushinzwe kuzajya akurikirana abanyarwanda bahatuye kandi bahakorera igihe bizaba ngombwa ko hari igikorwa bashaka gukora niwe uzajya abibazwa kurebera hamwe umutekano wabo (RNC) no guca ibihanga abashinzwe kubarwanya cyane abakagara babigize umwuga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane rirambwira riti, Ruyenzi Aloys s’uko akunda igihugu, ahubwo ni uko azi neza amafaranga menshi aba mu nzego zubutasi atajya abarwa (accountabilitiy) we icyo areba nifaranga gusa ariko nyine bikitwa gukunda igihugu no gukorera igihugu asa nurimo atanguranwa niminsi (ngo iyo iminsi ihuze urayiba) uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umugisha mwinshi cyane wamaze gutegurirwa Umuhanuzi kugirango arusheho gukomeza imirimo y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ijambo rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu dore umugisha uraje kandi uje mu gihe abatutsi bagiye guhangana kugirango nawe urusheho gutunganya ibidatunganye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,umukuru wa SUDAN perezida Ell Bashir akuwe ku ngoma, nkuko byahanuwe mu bice by’ubuhanuzi byabanje mu mwaka wa 2010-2011 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

2 March 2019 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,abantu wamaze gucira imanza ntukabagirire imbabazi kuko uba waramaze kubaciraho iteka ibyabo biba birangiye bityo rero nta cyo wabikoraho usbiye kwishyira mukaga gusa nta kindi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Jyewe nd’Uwiteka ndeba umutima w’umuntu,burya uwamaze gucirwaho iteka nuko biba bidashoboka ko yihana.Ariko mbonye umutima wifuza kwihana no kugirirwa, nta cyatuma ntamugirira neza kuko nanjye nkunda imitima iciye buguifya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Uwo mugore Rachel Mwubahamana n’abazagerageza kumusengera nabo bazajya bahita bajya mukaga gakomeye cyane kubera ariho umuvumo yavumwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,kugeza bamwirukanye kuko batazabura kumera nka YONAH munda y’Urufi nabateje umuhengeri kugeza YONAH bamujugunye mu Nyanja uko niko nshaka kugenza abigize abakiranutsi kandi ar’inkozi z’ibibi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore aho umugore yahungiye murusengero (church) ngo bamusengere ngiye kubajyana bose mu butayu bugufiya kuzageza bamenye ko ariwe ubateza akaga,n’ ibyago, namakuba, uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.Bwira abantu yuko bari mu bihe byahanuwe nabahanuzi yuko ubucamanza bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bumaze imyaka [6] butangiye bityo buriwese yigengensere atazacirwaho iteka uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’AbaRepublike zigerageza gushimuta gakondo y’Umuhanuzi, nyuma yo kubonako,amaze iminsi irenga (8) adakora ariko abantu bagakomeza kwitabira ikinyamakuru inyangeNewss.com  ndetse na EgretNews.com maze bafatwa nishyari bahitamo gutegura umugambi wo gushimuta gakondo yanjye niherewe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

A user has just signed in to your Google Account from a new device. We are sending you this email to verify that it is you.

Location :Moscow Russian

Hi nccleon@gmail.com,

A user has just signed in to your Facebook Account from a new device.
We are sending you this email to verify that it is you.

Click here to contact us.

Location:Mumbai India

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,bagerageje gushimuta itangazamakuru ryawe ryigenga ariko byabananiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

RNC na P5,bafite ubwoba bwinshi bw’itangaza makuru wahawe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,none barimo guhiga ubugingo bwawe bakubura,bagashimuta itangaza makuru ariko ubanza barimo gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona akanama kumuryango wabibumbye gashinzwe amahanga,bakora inama mu bwihisho bukomeye cyane,maze bemeza bidasubirwaho ko Umwakagara akwiye gukurwa ku ngoma kuko akomeje kubera abaturage ikibazo gikomeye akaba arenganya ikiremwa muntu,kandi akarwanya abatavuga rumwe nawe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,Umwakagara akuwe ku ngoma,arimo ararwana nubusa kuko isi yamaze kumuhagurukira kugirango ubutegetsi bwe bashyigikiye burandurwa mu mbaraga zagisirikare niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa inkweto zikoze muri zahabu (ubutumwa bukomeye) maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore uzaniwe ubutumwa budasanzwe kandi buturutse ahakomeye cyane kuko igihe cyawe cyo gutangira umurimo wasezeranijwe kirageze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umudayimoni wo mu bwoko bwa “FLAMINGO”aza gushonda Umuhanuzi,ariko mbona ukuboko gufashe inkota guca umutwe wicyo gisiga uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Babonye ko,uwo mudayimoni aneshejwe, bohereza inzoka yo mu bwoko bwa ‘COBRA’ izana umunwa wayo gushonda Umuhanuzi, maze kwa kuboko nabonye mbere guhita guca umutwe wayo muriyo imbere ntangazwa nuko haturutsemo umuriro uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar