Inama yo kugambanira Hon.Diane Shima Rwigara nagatsiko gategeka ingoma y’Abega!!!

13 mar, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona njya kwishuri rya primary school nizeho,maze nsanga abanyeshuri bari kumirongo barangije kuririmba indirimbo y’igihugu,ako kanya bahita binjira mu ishuri,batanguranwa intebe zo kwicaraho,maze kuko naje nkererewe mbura intebe yo kwicaraho ubwo nsubira inyuma ntaryinjiyemo.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ntabwo uribuje kwiga mu ishuri rya abega(ibigeragezo)biguhagurukiye kuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yamaze kubishyira iherezo no kubiciraho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

14 March 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona amatsinda [2] yabagore bakora umurimo wa politike muri gakondo ya bakiranutsi.Itsinda rimwe rituruka mumajyepfo ya gakondo ya bakiranutsi,naho irindi rituruka mu majyaruguru ya gakondo maze ahurira hagati yishyira hamwe ahinduka itsinda rimwe [1] amaze gushyirwa hamwe ajya guhuzwa nitsinda rya abega bari ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Mbona ko, batangiye kugabana imyanya ariko bamwe ntibabona imyanya bari bafite ubwo bari mu matsinda yabo (amashyaka) habaho kwitotomba no ingingimira mu mitima yabo no kwivugisha nkabasazi.

Mbona umutavu w’inyana y’inka, winjira muri gakondo y’ubwami bw’uRwanda,utangira kurisha insina,ariko bigaragara ko uwo mutavu ufite inzara nyinshi cyane kandi ko wakomeretse kandiwasaga naho udafite nyina (imbyeyi yumudayimoni) maze ako kadayimoni kakiri gato kananirwa gukora umurimo wako kuko kari katagifite urufatiro ngo gasenye ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekonshinga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu ibintu muri gakondo ya bakiranutsi ntabwo bimeze neza nagato,nubwo ingoma ya abega ikomeza kwihagararaho,kuko hagiye gukoreshwa ya scenario yakozwe kubwa KINANI CYANANIYE ABAGOME NABAGAMBANYI uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,umunyapolitike Hon.Shima Diane Rwigara barimo kumugambanira kuko inama ya FPR-Inkotanyi irimo kubera mu muhezo yaririmo kwiga ku cyifuzo yahawe na Leta zunz’ubumwe z’America cy’uko byanze bikunze bagomba kuyoboka ibiganiro byamahoro kugirango haboneke umutekano mukarere kose kibiyaga bigari ndetse nakarere kuburazirazuba bw’Afrika yo hagati uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Mu nama bakoze (abega) basanzwe nibaramuka bemeye ibiganiro byamahoro,byanze bikunze abatavuga rumwe na Leta bazasaba ko amashyaka yabo yemerwa mu Rwanda nkimitwe ya politike yemewe namategeko uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nibamara kwemera kwandika ayo mashyaka ya politike alimo P5,nayandi mashyaka yandi yose atemewe akorera hanze ya gakondo ya bakiranutsi bizaba ngombwa ko nayo yemererwa kwandikwa nkamashyaka yemewe namategeko uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

NB: ikibateye impagarara cyane,ni uko nibaramuka bemeye ibyo,hazabaho gusangira ubutegetsi byanze bikunze,kandi icyo gihe,abatavuga rumwe na Leta ya Abega,bazasaba ko itegekonshinga rihindurwa, kandi nta bwo bizaba bigishoboka yuko haboneka inzira yo kubirwanya kuko natwe (RPF) nibyo twasabaga ingoma ya Habyarimana ubwo yari kubutegetsi.

Abantu b’abagabo bahanganye nanjye koko bumva nta soni bafite???

Ibyo nituramuka tubyemeye, uriya mukobwa wa Rwigara  (Diane) ufite ishyirahamwe rihanira agateka kazima muntu,murabibona ko afite imbaraga kandi ko amahanga amurinyuma, byanze bikunze, People Salvation Movement-Itabaza agakiza karubanda azahita arihindura ishyaka rya politike uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nibimara kumera gutyo bazasaba ko dusubira mu matora y’umukuru w’igihugu,kandi nutujyamo byanze bikunze azadutsinda kuko n’ubuhanuzi bwamaze kuvuga yuko ariwe uzaba umukuru w’igihugu uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

None tubigenze gute?Kumwica byatugora kandi cyane!Kumuha ubutegetsi nabwo twaba dukzowe nisoni,kwemera intambara nabwo tuzahura nakaga gakomeye cyane ko amahanga atatwumva yamaze gutahura ikinyoma cyacu,reka tuburizemo ubuhanuzi dushake umuti wuriya mukobwa wa Rwigara kuko abaye umukuru w’igihugu azahita yihora adukorere ibyo twamukoreye cyane ko twishe umubyeyi we uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Reka duhagarike inama tujye kuruhuka kuko twumva ari ntagisubizo dufite,hanyuma tuzongere duhure vuba cyane turebere hamwe icyo twakorera uriya mukobwa wa Rwigara kuko ariwe uduhagaritse imitima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Kuko byanze bikunze hagamba kuboneka umuti wikibazo,turamutse tumwishe bizagenda gute,kandi ngaruka nizihe,mbeze kumwica byashoboka?Niba bitunaniye ubwo tuzahitamo intambara kuko gupfa gutanga ubutegetsi twaruhiye ntabwo byapfa kutworohera nabo bazabanze bamene amaraso babone kubufata niho bazamenya agaciro kugufata ubutegetsi umennye amaraso cyangwa utamennye amaraso niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

Share :

Translate »
Skip to toolbar