Umukambwe w’umunyapolitike Twagiramungu Faustin afitiye ishyari nubwoba bwinshi Hon.Shima Diane Rwigara.

Umunyapolitike Twagiramungu bakunze kwita akazina ka “RUKOKOMA” mukiganiro yagiranye n’ikondera yabwiye iryo tangaza makuru yuko ngo umunyapolitike Hon.Shima Diane Rwigara ngo yababajwe nuko ubwo uwo munyapolitike yafungurwaga yagizwe intwari nibitangaza makuru byamahanga ngo kandi atari umunyapolitike uzwi mu Rwanda.

Nyamara igitangaje ni uko ubushinze ubwo Diane Rwigara yafungwaga muri gereza Twagiramungu ubwe yivugiye ko ngo Umwakagara ari rwabuze isoni kuba atinyuka agafunga Adeline Rwigara wiciwe umugabo na Leta ya FPR,ndetse akanafunga umunyapolitike utavuga rumwe na FPR Shima Diane Rwigara.

Ahangaha wakwibaza icyo Twagiramungu F.Aba abwira abanyarwanda bikakuyobera,ese kuba umunyapolitike hari aho babanza kubisabira urushya?Kugirango umuntu abone kwemerwa kwitwa kuba umunyapolitike?Ese haba hariho amahugurwa abantu babanza gukoreshwa ngo bahinduke abanyapolitike?

Ikigaragara hari ibintu Hon.Umwali Shima Diane Rwigara yakoze abandi banyapolitike batavuga rumwe nubutegetsi bw’Abega batakoze.

  • Shima Diane Rwigara yahanganye na Leta ari imbere mu gihugu kandi ayinegura atabanje kurya iminwa ndetse anagaragariza abaturage ko yifatanije nabo mukarengane bahuye nako
  • Umwali Shima Rwigara yabashije gutanga imibare nyayo igaragaza ubukungu bw’igihugu uko bwagiye bugwa mu gihugu bitewe na Leta ya FPR yise Leta ya Mafia
  • Yagaragaje imibare ya mbere y’intambara ya baturage bari bafite umuriro cyangwa amashanyarazi na mazi ko bitigeze byiyongera mu myaka irenga 20 FPR imaze kubutegetsi
  • Shima Diane Rwigara yemeye guhagarara kumaguru 2 avuga ubucuruzi bwa bantu bukorwa na FPR kugirango ibungukemo,mu gihe abandi bose batanashoboraga kuba bavuga ayo makuru ahubwo bakihatira kunenga Leta aho rimwe na rimwe abanyarwanda bamvuga ko ari nta Leta ibura abayinenga bityo bakaba ari nta makuru ya nyayo bashoboraga guha abaturage ngo bamenye uko igihugu gihagaze nubwo buri wese yabibonaga ariko bigahinduka amayobera
  • Shima Rwigara yemeye gufungwa kugirango amenye akababaro abaturage bagirirwa na Leta mpotozi ya FPR
  • Shima Rwigara yaburanye na Leta ya FPR ndetse na komisiyo ya matora arabatsinda imbere ya mahanga nisi yose

Twagiramungu wibereye Brussels ntashobora gukandigiza akarenge mu Rwanda,ahubwo we yirirwa avugira kuri za nkoranyambaga na youtube.com akabeshya abaturage cyane abo mu bwoko bw’abahutu kuko Twagiramugu arazwi yuko avuganira ubwoko bw’abahutu b’abanyaGitarama na Cyangugu aho akomoka akaba atari umunyapolitike uvuganira abanyarwanda bose.

Ariko Hon.Shima yashinze umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu,aho abanyarwanda bose bazana ibibazo byabo akabasha kubakorera ubuvugizi kandi amahanga agakurikirana byihuse cyane kumakuru aba yanzwe nawe hakamenyekana ukuri kw’inyerezwa rya bantu bakomeje kubura umunsi mu Rwanda.

NB: ntabwo Hon.Shima Rwigara ashakishiriza ubuzima muri politike nka Twagiramungu F.Kuko nubwo amunegura avuga ko ngo aramutse afashe ubutegetsi ngo yahita yihora,ndibutsa Twagiramungu yuko nawe yinjiye muri MDR hutu Power nyuma yo kurongora umukobwa wa KAYIBANDA sebukwe wabaye imbarutso yamacakubiri mu Rwanda kugeza magingo aya.

Ikindi Twagiramungu azwi cyane kuba yaragambaniye IKINNAI HABYARIMANA,aho yifuzaga ko yakumura kubutegetsi kugirango ahorere abanyaGitarama perezida Habyarimana yari yaramariye ku icumu nyuma yo gukora coup d’etat mu w’1973 italiki 5 nyakanga.

Abanyarwanda bakwiye kumenya abanyapolitike babaheza nguni bafite ibitekerezo bya aba (NAZI, RACISM, TRIBALISM, SEGREGATION) badashobora kugira icyo bageza kubanyarwanda barimo Twagiramungu,umunyakima wo kurwego rwo hejuru kandi wumwibone cyane wumva ko ngo azi politike kurusha abandi banyarwanda,Gen.Kayumba Nyamwasa nawe numwe mu basirikare bashaka gutegeka uRwanda bakoresheje imbaraga za gisirkare batanyuze inzira ya demokarasi,kandi akaba nta byiringiro byuko atategekesha igitugu nka shebuja kuva ashyigiwe na Leta ya Uganda ya Museveni,Paul Rusesabagina afashe ubutegetsi nawe yamera nka Gen.Kayumba Nyamwasa kuko yahisemo kuyoboka intambara afatanije na Maj.Calixite Sankara,nubwo ari umuciville,madame Ingabire Victoire Umuhoza nawe nubwo yafunzwe azize kwiyamamaza ariko kugeza magingo aya yifatanije na RNC bashaka gukoresha imbaraga mugufata ubutegetsi aho kuyoboka inzira yamahoro na demokarasi.

Kandi nawe twibutse ko agifite ka virusi ka moko muri we,nubwo ubu amaze kubona ko ibyo yibwiraga atariko bimeze.Ariko aramutse avuye muri RNC akifatanya na Hon.Shima Diane Rwigara ashobora guhindukamo umunyapolitike mwiza nubwo yibwiraga ko ari we mudamu wenyine wagerageje guhangana na FPR, nyuma yahoo rero yaje guhura na mugenzi we Hon.Rwigara watsinze Leta ya gatsiko mu gihe we yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 akaba yaramazemo imyaka [8] akaza kurekurwa ku mbabazi za Leta ya FPR,bivuze ngo nta nubwo yemerewe gukora politike mu Rwanda igihe cyose atari yahanagurwaho ibyo byaha.

Undi munyapolitike kugeza magingo aya wahahamuye FPR,kugeza ubwo afatirwa ibyemezo byo kumwicisha ubukene kugirango barebe ko yagamburuka ni Me Ntaganda Bernald washinze ishyaka rya PS-Imberakuri ryemewe namategeko nubwo baje kurimwambura bakariha madame Mukabonane ariko we magingo nta mvugo ya moko twamwumviseho usibye ko yagaragaje inzara mu itangira rye ubwo yavugaga ngo tura tugabane niwanga bimeneke.

Nubwo FPR yamusinyiye ikemera ishyaka rye bizera ko bazamugira agakingirizo nyuma yahoo nta bwo ari ko byagenze ahubwo nawe yahise abahinduka maze bahitamo kumufunga imyaka 4 muri gereza avamo akomeza kunenga Leta murwego rwa politike.Ikigaragara nuko abanyapolitike bakennye bose bashobora kuba ibisambo bakamera nka agatsiko ka FPR kaje kuzuyemo abantu bafite imyobo mubifu byabo kugeza magingo aya byanze kuzura bene abo rero ntabwo bashobora kugirango icyo bamarira abanyarwanda.

Twagiramungu afashe ubutegetsi yahorera sebukwe hamwe na banyaGitarama bose,akitura inzika kubakiga ibyo babakoreye ndetse akitura inzika na abatutsi bose aho bava bakagera.

Ingabire Victoire nawe nuko yagera ikirenge mu cya Twagiramungu,FDLR ifashe ubutegetsi ubwo abatutsi bose barara bashize,Nyamwasa nafata ubutegetsi yaba abatutsi bo muri FPR,na bahutu banze kumushyigikira abo yabanywa nkuko banywa amazi,kandi umutungo w’igihugu yawusahura awujyana Uganda kuko yibona nkumunyaUganda kuruta uko yibona nkumunyaRwanda.

Aba bose tuvuze haruguru nta cyo bashobora kubarira uRwanda usibye kuduhoza mubibazo gusa, no kuryanisha abanyaRwanda kugirango babone uko barangaza abaturage maze babone uko basahura igihugu cyacu.Kuko hafi ya bose nabakene nta cyintu bigirira politike bayihinduye ubucuruzi kugirango babone uko babaho.

Niyompamvu abanyarwanda bakeneye ubwami ko bwima ingoma kugirango buce inzigo kandi maze abanyarwanda babone amahoro arambye niterambere kuko bidashoboka ko haboneka amahoro arambye igihe cyose hatariho politike nziza ubumwe namahoro na demokarasi ubwizanzure kwishyira ukizana mu gihugu,ubutabera nitangaza makuru ryigenga ridakorera mukwaha kwabanyapolitike cyangwa kw’ishyaka iryali ryo ryose.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar