Ingabo za RDF zihinduka Umwakagara!!!

 

14 mar, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona Col.Rwahama Jackson afashe  za dossier mukuboko kw’Iburyo ziri muri folder asa nugiye mu buyobozi bigaragara yuko afite ibibazo mu butegetsi bw’ingoma ya FPR, na Abega.

 

Mukanya gato na none nsubizwa mu iyerekwa, mbona yicaye hasi hariho umwana w’umsore urimo kumwokereza umuba w’ibigori bibisi babyotsa vuba cyane numuriro wamashara bituragurika vuba vuba kandi nawe ari ko abirya arangiza kimwe bamwongera ikindi maze ampaho ndamuhakanira mubwira ko ntarya ibigori.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu, Col.Jackson Rwahama agiye guhura nibibazo byihuse cyane kandi bikomeye cyane ku buryo bwihuse kandi kuzabivamo bizamugora uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri (intasi) cyangwa (spy) zose zihamagajwe kwitabira ubutumire bwo kujya muri gakondo ya bakiranutsi aho ziri ku isi yose.Ziragenda zigeze mu gihugu zihabwa amabwiriza mashya ndetse izindi zihagarikwa mukazi barazigabanya kongera gusubira hanze y’igihugu, ahubwo babwirwa gukorera mu gihugu hagati.

 

Mukanya gatoya intambara ihita iratangira maze hagati ya za magigiri harimo umwuka w’inzika ikomeye yabahawe imyanya myiza cyane abandi bagahabwa imyanya mibi ndetse na mapeti ntibayahabwe nk’uko bikwiye bituma hagati yabamo inzika y’inzika maze intambara itangiye aho kurasa umwanzi bahanganye nawe ahubwo batangira gusubiranamo barasana kubera bamwe bagiye bahohotera imiryango yabo kandi bakorana umurimo umwe maze bituma urugamba rwo kurasa umwanzi rurabananira uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane maze rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu, dore ikimenyetso kigiye kubaho vuba  cyane,umwana w’UMUSITA agiye gusura Umwakagara ku buryo butunguranye cyane kandi vuba maze Umwakagara azibwira yuko bagiye gusubirana umubano bahoranye namara kuvayo ako kanya bazahita batera igihugu uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

15 March 2019 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona ingabo za RDF, niz’Umwakagara mbona mu ngabo za RDF igice kimwe gishyigikiye Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba Gen.Kayumba Nyamwasa mbona ko izo ngabo zishyigikiye Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba ariko zikajya zigira nk’aho zitazi ibibazo biri hagati y’Umwakagara na Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa mbona ko Umwakagara atanga amapeti mu ngabo ze za Kagame Defense Force KDF, bishatse kuvuga abajepe cyangwa R/G, ndetse mbona anatanze amapeti muri za magigiri za DMI, ariko nubwo byari bimeze gutyo, ntabwo bigeze banyurwa nayo mapeti yabahaye

Mbona ko Umwakagara atumye abasirikare bakuru ngo bajye kureba aho Maj.Calixte Sanakra akomoka ngo bagigire abaturage baho bamve kandi bamenye neza aho bahagaze maze bazabone uko babaca ibihanga uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu, nubwo bariya basirikare bakuru bagiye kugigira iwabo na Maj.Calixite Sankara nta cyo bazageraho kuko hagati yabo no kumurenge wiwabo na Sankara harimo inyanja batazabona uko bayambuka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu bwira abanyarwanda uti, uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, dore abategereje ko Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba Gen.Kayumba Nyamwasa ko aje kwima ingoma ariko siko bimeze!

Ahubwo ubabwire uti, uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, dore Uwiteka yimitse ubwami bwe kandi ijambo rye yavugiye mukanwa k’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha ko ubwami ari bwo buzasimbura Umwakagara ku ngoma naho abategereje Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba barimo gushing umuhunda ku kirenge uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abasore, abakobwa, abagabo bajyanwa kw’ishuli ryubakiwe kwigisha  abanyarwanda bo mu bwoko bwa abatutsi.Bajyanwa kwiga kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango bamenye neza yuko ariwe waremye ijuru nisi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abanyeshuri biga muri primary cyangwa amashuli abanza,ndetse nabiga amashuri yisumbuye nabo bambikwa za uniform zijya kuba irose ngo zibabere umwambaro ubaranga kwishuri bagiye kwigaho ryubakiwe ubwoko bwa abatutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa Umuhanuzi ajyanwa kuri iryo shuli ariko agezeyo akubita umwalimu washakaga kumwinjiza mu ishuli maze wa mwalimu yurira motor bike yarafite amanuka yirukanka maze Umuhanuzi arambura ukuboko avuma ya motor bike yarimutwaye maze arabiranduka amanuka mu manga yitorora maze Umuhanuzi ahita abona igitoki iruhande rwe aragifata aragitwara arakimanukana ntiyaba akinjiye mu ishuli uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ingabo za RDF zongera gusubira kurya impungure (ibigori) zari zimaze kwibagirwa, mbona ko aribyo byokurya bahabwa kurya kurugamba kuko batabona uko bateka maze ndabwirwa ngo,Umwakagara agiye kwitwaza intambara ajye abagaburira ibigori kandi yange kubahemba yitwaza ko bari kurugamba niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona habaho intambara muri gakondo ya bakiranutsi,maze impunzi zihungira mu gihugu cya Abakaludaya (Tanzania) mbona ko impunzi zose zakiriwe mu bigo byamashuli kandi zari nyinshi cyane, ariko icyanyobeye ni uko izo mpunzi zari zivanzemo nizaturutse mu gihugu cy’Isamariya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona izuba ryonyine rimanuka mu ijuru riza gusura Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha, maze ndabwirwa ngo ijwi ry’Urangurura mu butayu dore imbaraga zabaye nyinshi cyane zikurwanya none Uwiteka amanuye izuba ngo rize kugusura no gutatanya izo mbaraga z’umwijima bakugotesheje uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu dore igihugu cya Abakaludaya kigiye guhura nikibazo cya “Import And Export” kandi ibyo bibazo bizaba bikomereye igihugu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

16 March 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona itako ry’inka ry’inyama (ubugambanyi) barimo bagabana bacagaguramo kandi batera imirwi ngo buri wese ahabwe uwe mugabane.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu, ubugambanyi bw’inkozi z’ikibi burakomeje kuko barimo kugambanira Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha ngo bagerageze kureba uko bamuca igihanga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunganiriza cyane rirambwira riti, ijwi ry’Urangurrua mu butayu, mbese wowe ubana na bana b’abantu, ubona ubwenge bwabo bukora neza? Nigute abantu bemera yuko Umuhanuzi avugana n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze bakibagirwa yuko ashobora no kumurinda?Uko niko umwuka w’Imana Nyiringabo abaza!!!

Njyanwa mu iyerekwa mu gihugu cy’ibabyloni mbona uko igihugu cyuzuyemo imyanda kandi ko igihugu cyose cyahumanye,mbona aho twanyuraga hose twagendaga dukandagira mu mabyi,twagendaga dusimbuka za ruhurura (drainage) maze tugera aho abantu bari abagore nagabo bafite ibitiyo barimo bashaka gukuraho ikirundo cyamabyi yabaye icukiro (ikiguri cy’aho bahumaniriza) maze Umuhanuzi ashaka kubafasha ariko asanga hari ikibazo cy’aho guhagarara ng’umuntu abone uko atangira gushungura ayo marozi ayamanura mu manga ryali hepfo yahoo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu, dore igihugu cy’ibabyloni cyuzuyemo guhumana gusa gusa,habaye igicumbi cyabazimu nabadayimoni, kandi abagerageza gukuraho ayo mahumane ahumanya abantu Babura aho bahera kuko nabo ubwabo barahumanijwe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Abagore baho bose bararoga bagenzwa no kwirirwa bashakisha abagabo bahumanya ngo babone uko babigarurira kandi babambure utwabo babone uko babacuza babeho bitabagoye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, ndetse nabagabo nabo ubwabo abenshi nabo bakoresha imbaraga z’umwijima kuko bizera kandi bakemera yuko ngo umuntu yahawe ubwenge bumufasha gufasha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Wagirango Imana ijya kurema abantu hari uwigeze kuyigira inama cyangwa kuyifasha kurema,niba se Uwiteka yarashoboye kurema ikiremwa muntu,ntabwo yakiremye afite nububasha bwo gutunga ibyo yaremye?Niko Uhoraho Nyiringabo abivuga!

Hanyuma se inyamaswa zifasha iki Uwiteka kugirango zibashe kubona imibereho myiza niba buri kiremwa cyose gishobora gufasha umuremyi wacyo ngo kimworohereze muri bimwe na bimwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu,igihugu cya Abakaludaya (Tanzania) kigiye guhura nikibazo gikomeye cy’ubukungu,kandi dore bagiye gukora inote zibiceri inote ya 50,20,15,5, uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nyanwa mu iyerekwa mbona mu idini rya Vivante Church urubyiruko rwaho rujya impaka ko ari nta gukiranuka kunaho,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,abo bajya impaka nabamaze kwizera ko bakwiye gukora ibyaha maze bakazajya mu ijuru kubw’imbabazi z’Uhoraho kubera kwikundira ibyaha kuko abadayimoni bamaze kubarika mu bugingo bwabo aho bumvako batabaho badakora ibyaho kuko bamaze kuryoherwa nibyaha bakaba bahakana gukiranuka kugirango batababwira ko habaho gukiranuka bityo bagacirwaho iteka mu mitima yabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar