Niki cyihishe inyuma yokurekura abakoze genocide yakorewe abatutsi batarangije ibihano?

Bwana Carmel Agius yemeye ko mu bihe byashize hari abantu barekuwe batarangije ibihano, ariko hatitawe ku bitekerezo bya Leta y’u Rwanda n’iby’abacitse ku icumu

Urwero rushinzwe kurangiza ibikorwa bya TPIR ngo ruzashishoza mu kurekura abafungiwe jenoside.

 

Umukuru mushya w’urwego rwashinzwe gusoza imirimo itarangijwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda, TPIR, yabonaniye i Kigali n’abashinzwe umuryango Ibuka.

Yavuze ko igikorwa cyo kurekura bamwe mu bahamijwe ibyaha batarangije ibihano kitazahagarikwa ariko ko azashishoza cyane mbere yo gufata iki cyemezo.Ibi bigaragara ko amahanga yamenye ikinyoma cy’ingoma ya abega kuburyo basigaye bafata icyemezo cyo gufungura abakoze genocide batarangiza ibihano byabo???

Bwana Carmel Agius uri mu ruzinduko mu Rwanda yemeye ko mu bihe byashize hari abantu barekuwe batarangije ibihano, ariko hatitawe ku bitekerezo bya Leta y’u Rwanda n’iby’abacitse ku icumu.

Ubwo yahuraga n’umuryango Ibuka uhuje amashyirahamwe y’abarokotse jenoside, Bwana Carmel Agius yavuze ko igikorwa cyo kurekura bamwe mu bahamijwe jenoside kitazahagarara kuko cyemewe n’amategeko.

Gusa ngo hazabaho kureba uburemere bw’icyaha cyakozwe n’usaba kurekurwa.

Uyu muyobozi avuga ko azabanza gutega amatwi uruhande rw’abacitse ku icumu ndetse n’icyifuzo cya Leta y’u Rwanda.

Urukiko rwashyiriweho u Rwanda, TPIR, rwashoje ibikorwa mu 2015

Iri ni naryo pfundo ry’ibyaregwaga umuyobozi ucyuye igihe Theodore Meron washinjwaga kubarekure uko abyumva.

Bwana Carmel wemera ko asanze umubano udahagaze neza hagati y’uru rwego na Leta y’u Rwanda avuga ko azi neza ibyo agiye guhindura.

Yagize ati: “Ibikorwa byo kurekura abafunze batarangije ibihano bizakomeza. Bizakomeza kubaho ariko mu gihe dusanze kubarekura bitazahungabanya umutekano.

“Tuzabanza kureba niba bitazagira ingaruka mbi ku bacitse ku icumu kandi tuzareba niba bicuza ibyo bakoze kandi biteguye gufasha mu bwiyunge.

“Ni byo hari abo tuzarekura ariko ntibizaba byoroshye nk’uko byari bimeze kugeza ubu.”

Ibuka yo ihagaze he?

Uruhande rw’umuryango Ibuka na rwo rwemera ko kurekura uwahamijwe icyaha atarangije igihano hari igihe byemerwa n’amategeko.

Gusa ngo rugasanga iyi atari yo nshingano nkuru yatumye uru rwego rujyaho.

Umuryango Ibuka ngo usanga ingufu zikwiye gushyirwa mu bikorwa byo guhiga abatarafatwa no kubashyikiriza ubutabera.

Freddy Mutanguha, visi perezida wa Ibuka

Hari hashize igihe ubushyamirane bweruye bugaragara hagati ya Leta y’u Rwanda n’uru rwego rw’umuryango w’abibumbye.

Leta y’u Rwanda n’imiryango y’abacitse ku icumu bakomeje kurega umucamanza Theodore Melon kurekura abakatiwe n’inkiko kubera jenoside atabanje kumva uruhande rw’abahohotewe.

Mu byashingirwagaho hemezwa ifungurwa hari uko ufunze yabaga amaze kurangiza 2/3 by’igifungo cye ariko akaba yaranitwaye neza muri gereza.

Bwana Carmel avuga ko we azongeraho kumenya niba urekuwe atazahungabanya abo azasanga kandi akaba yaragaragaje ko yicuza ndetse ngo akazabanza no kumva ibyifuzo by’u Rwanda.

Translate »
Skip to toolbar