Nyuma yokunoza umugambi wo guhitana Umwami YUHI VI,MPYISI MAHUMA,yamaze gutegura uzamusimbura!!!

 

 

 

 

Amakuru agera ku inyangeNewss.com,aturuka muragasabo,aravuga yuko ngo,MPYISI MAHUMA,wa mugambi yarafite wo gushyiraho Umwami wa Nyirarureshwa ngo wamaze gutungana,ibi bihe nyuma yuko nyakwigendera Rwigemera uherutse kwitaba Imana mu gihugu cya Norway (Norvege) niwe bafatanije kugambanira Umwami Kigeli V Ndahindurwa baciye igihanga bakoresheje amarozi ya twa tuzi twa MUNYUZA.

Amakuru avuga ko,ngo habayeho ubugambanyi bukomeye kugirango abavandimwe [3] ba Ndahindurwa barimo Christine Mukabayojo,na speciyoza Mukabayojo uko ari batatu bari bananiwe kumvikana uwaharira undi ngo abana babo basimbure Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Kwibitiro babanje kutumvikana,cyane cyane mushiki wa Ndahindurwa utuye muri Kenya-Nairobi,yabanje kwanga kuko niwe warufite imbaraga cyane mu muryango,akaba na nyirasenge wa Rwigemera uherutse kwitaba Imana,byasaga naho ariwe bemereye yuko umwana we azasimbura Ndahindurwa akaba arinayo mpamvu yaje gutuma acururuka akemera ko umugogo w’Umwami utabarizwa mu Rwanda kandi mbere yari yabanje kubyanga.

Umwiru mukuru Nyakubahwa Chancelloe Boniface Benzinge witwaye neza cyane agatabara ubwami bw’uRwanda bwari bugeraniwe nabahinduro bashakaga kubuhindura ubwami “traditional monarchy” kandi ari ubwami “Constitutional Monarchy” kuko bari bahawe intonorano zingana na miliyari [3] ngo bazigabane bose abagize umuryango w’ibwami maze bemere bacyure ubwami bw’uRwanda buhinduke ubwami bw’umuryango.

Amakuru avuga ko muri iyi business Umwakagara yabihombyeyemo atigeze yunguka,nkuko yabitekerezaga.Igitekerezo cyo kongera gushaka usimbura Umwami YUHI VI cyongeye kugarukwaho nyuma yuko ngo gahunda yo guhitana Umwami YUHI VI basa nabamaze kuyigeraho.

Bakaba biteguye guhita bimika undi Mwami umusimbura mbere yuko Umwami YUHI VI bamutabariza,kugirango abagize inama y’Abiru y’ibwami batabagenza uko ubushize babagenje.Ngo nibamara kwimika undi Mwami usimbura YUHI VI Bushayija Emmanuel,ngo uzimikwa nyuma kandi bamaze kwimika undi,ngo uwo azemerwa.

Uko niko MAHUMA MPYISI yamaze gutegura uwo mushinga kandi ngo yawujyanye k’Umwakagara arawumwereka ngo Umwakagara yarawushimye cyane avuga ko noneho bagerageje gutekereza neza.

UMWAMI MUSHYA N’ABAMWIMITSE BAMAGANIWE KURE.


Icyemezo cyo gutabariza mu Rwanda Umwami Kigeli V Ndahindurwa, giheruka kwemezwa n’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’impaka zikomeye hagati ya bamwe bo mu muryango we n’ababanaga na we, gusa haracyavugwa byinshi ku ruhande rw’abatarishimiye umwanzuro w’urukiko bahise bagena umusimbura.

Umugogo wa Kigeli V wagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa 9 Mutarama 2017, aho wakiriwe nabamwe mu bagize umuryango we n’abayobozi mu nzego za leta,nyuma y’amezi abiri atanze kuko yasezeye ku Isi kuwa 16 Ukwakira 2016,muri Leta Virginia aho yari atuye.

Mu gihe hari hakivugwa ibyo kumutabariza, uwari Umujyanama wa Kigeli V, Boniface Benzinge yasohoye itangazo rivuga ko himitswe umwami mushya Emmanuel Bushayija ugomba gutwara u Rwanda,ibintu bitavugwaho rumwe bitewe n’uburyo byakozwemo.
Bushayija utuye mu Bwongereza kuva mu 2000 ni mwene Theoneste Bushayija mwene Yuhi V Musinga, wavukiye mu Rwanda mu 1960.

Benzinge yavuze ko ubusanzwe usimbura Umwami atangazwan’Abiru ku itabarizwa ry’umwami uba yaratanze, ariko kubera ko ataribo bari kumwe n’umugogo w’Umwami,“Abiru batangaje ko ko umusimbura we ari Emmanuel Bushayija”,uwo yari abereye se wabo.
Iri tangazo rivuga ko imihango yo kumwimika igomba gukurikira,ndetse hashingiwe kuri gakondo, uyu watangajwe nk’umwami mushya azafata izina rya Yuhi VI.

Bushayije ni umwe mu batarifuje ko Kigeli V atabarizwa mu Rwanda Ubwo impande ebyiri zitumvikanaga aho umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa, zari imbere y’urukiko rwa Virginia, Emmanuel Bushayija w’imyaka 56 ufite n’abana babiri, yari mu bashyigikiye ko atabarizwa ishyanga kuko ngo ‘kuba u Rwanda rutarigeze rwifuza ko ataha nk’umwami ari impamvu ihagije yo gutuma adasubizwayo nyuma yo gutanga

Umujyanama w’Umwami, Boniface Benzige we yabwiye BBC ko uretse kwimika umwami hari ibindi bizakurikiraho kuko ibyabaye batabyemera, avuga ko urubanza rwajemo ibintu byinshi birimo n’inzandiko by’umwami byibwe mu nzu ye, byagaragazaga ubusabe bwe ku itabarizwa.

Abajijwe uko Umwami wimitswe azakora n’aho azakorera Benzige yagize ati“ibyo bizavugwa nyuma icyo twabanzaga kureba ni usimburaundi mwami.”

Pasiteri Mpyisi ati ‘sinzi niba umukarani yimika umwami”Guhera nibura mu 1378 ku ngoma ya Kigeli I Mukobanya kugeza ku ngoma ya nyuma ya Kigeli wa V Ndahindurwa mu 1961, urukurikirane rw’abami rwerekana ko amazina bagiye bafata yahindukaga uhereye kuri Kigeli wakurikirwaga na Mibambwe, Yuhi na Mutara none ho indi nshuro Umwami ukurikira Yuhi akitwa Cyilima.

Ugendeye kuri urwo rukurikirane,abiru nta na rimwe bigeze bakurikiranya Kigeli na Yuhi bisobanuye ko umwami wari gukurikiraho yari kwitwa Mibambwe.Pasiteri Ezra Mpyisi wabanye n’umwami Kigeli V, kuva muntangiriro z’ikibazo yavugaga ko agiye kugerageza guhuza abavandimwe bari bamaze gucikamo ibice,ko agomba “kwicaranan’ umuryango w’Abahindiro nkabasaba kwicarana bagakura umuvumo uri mu
muryango wabo”.

Mu kiganiro na IGIHE,Pasiteri Mpyisi yavuze ko umwami yagombaga kwimikwa n’Abiru, kandi atumva neza uko ababanaga na Kigeli V Ndahindurwa bitwa Abiru.ati “None se umwami utavuzwe n’Abanyarwanda akimikwa n’abantu babiri, ko ari babiri bamwimitse,kandi bakamwimikira mu mahanga, ibyo ni ibyabo umuntu yabibabaza.Ikindi bariya bantu si Abirub’ibwami.

None se bakwimikira umwami mu mahanga atari Abiru kandi akimikwa n’abantu babiri,ese uwo mwami azaba umwami w’abantu babiri?”“Ni uko nanjye mbireba, bazaba bavuga uwo mwami abantu azajya gutwara niba ari abo babiri. Niba ari benshi ntibarenze batanu.”

Mpyisi yakomeje avuga ko muri ikigihe hari kuba inama yiga kuburyobwo gutabaza Kigeli V Ndahindurwa, inama igomba kwemeza igihe azatabarizwa n’uburyo bizakorwamo kuko “hari ibigomba kwitegurwa.”Itangazwa rya Bushayija nk’umwami ryabaye nyuma gato y’uko abagombaga kuzana Umugogo w’Umwami bari bahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,ritangazwa na Boniface Benzinge wari umujyanama n’umuvugizi w’Umwami.Pasiteri Mpyisi ati “Uriya (Benzinge) kandi yari umukarani we (Umwami Kigeli).Niba umukarani yimika
umuntu rero simbizi.”

source: za magigiri z’Umwakagara

Share :

Translate »
Skip to toolbar