Umwami uzasimbura Umwami YUHI VI yahawe izina ry’ubwami

May 9, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona ko hagiye guhagurutswa abavugabutumwa badasanzwe bagiye kuvuga ubutumwa bwiza ari nabwo bwa nyuma bwo kuza k’Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo.Abo bavuga butumwa bazaba buzuye imbaraga zidasanzwe kandi bazaba ari tangabagabo b’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Iryo vugabutumwa ntabwo rizamara igihe kinini kuko rizaba ritegura umugeni wa Kristo Umwami wabakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyeshuli benshi cyane bo mu Abega, Abashambo, Abasinga, n’Abashingwe, bajya kwiga kaminuza ikomeye cyane kugirango barangize amasomo batarangije yibirarane mu mwaka w’1994 uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Mbona ko babaze inkoko nyinshi cyane baraziteka kugirango bazirye binezeze (iherezo ry’imandwa zabo) nta cyo zizabamarira mu gihe cy’ibyago,akaga,namakuba niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nkomeza kubona izo nkoko zitetswe na ba (Apostles, Bishop’s, Rev, Pastors) nsabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu yaba izo nkozi z’ikibi zose ntaho zitaniye nabiyita abashumba b’ubwoko bwanjye (intama) birirwa bazicura bufuni nabuhoro bakibwira ko ntabibona kandi bafatanije ningoma ya abega kugirira nabi ubwoko bwanjye niyompamvu nanjye ngiye kwihora kugirango bamenye yuko bangiriye nabi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

May 10, 2019 Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’Ibabyloni hagiye kubaho inama yo kwunga Uhuru Kenyatta na William Ruto kuko bamaze igihe bahanganye maze nibamara kubunga bazabonereho nabo kwunga abanyagihugu kuko kutumvikana kwabo kwazanyemo amacakubiri.Ariko mbona ko nubwo ibyo bikozwe William Ruto bitamunejeje kuko byari binyuranye namasezerano bagiranye yo kumushyigikira (supportive Agreement In Politrics).

Ahubwo aho kwemera ko habaho kubunga hagati yabo bombi,mbona ko William Ruto atangiye gushakisha ibimenyetso bigaragaza ko umuryango wa Uhuru Kenyatta wagiye wifatira amadeni uko wishakiye bikaba ari byo byateje amadeni menshi y’igihugu ho igihugu cy’Ibabyloni ubu cyishyuzwa Tiliyari 5.3 Kenya Money Shillings uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndimo kuririmba indirimbo yamazamuka twerekeza muri gakondo ya bakiranutsi ivuga ngo”bana b’Israel mu egypta,bararuhijwe cyane,kubw’ubuntu bw’Imana ituma Moses,ngo abarokore bose.

Baragiye bise baratashye,bagiye muri gakondo yabo,bavuye we,mu bubbata x2

Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore ugiye gucyura ubwoko bwanjye butahe muri gakondo yabwo nkuko nabisezeranije ubwoko bwanjye bwite kuko nzabugirira neza kandi nzabwitaho nzabumara umubabaro nagahinda bwatewe n’Abega icyo gihe nibwo buzamenya yuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona ibintu bitangaje cyane,nerekwa Umwakagara umwana w’umwega akurwa ku ngoma mu buryo bw’ibanga rikomeye kuburyo bitamenywe na bantu benshi.Mbona ko habayeho guhangana hagati yingabo zaba iziri mu gihugu cyangwa iziri hanze yacyo,ariko bose ntabwo bari bazi uko Umwakagara yakuwe ku ngoma,usibye ko abanyarwanda batongeye kumenya amakuru y’Umwakagara babonaga gusa ibimodoka bya gisirikare binyuranwamo hirya no hino ingabo za RDF zihanganye n’izabajepe Republican Guard R/G,uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi hagati ya Rwarutabura na Mageragere aho Gaston na Mugabekazi Justine batuye,mbona barafunguye idini ryabo kuko bahoze basengera muri Evangelical Restoration Church ERC,inzira iganayo yari inzira mbi cyane y’igitaka ariko inavanzemo ibyondo (inzira yo gukiranirwa).

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uwo muryango wa Gaston na Mugabekazi Justine ubacireho iteka kuko umurimo bita ko ari uw’Imana bakora wuzuyemo gukiranirwa gusa.Kuko ninzira iganayo ubwayo irabigaragaza yuko urwo rusengero ari nta mwuka w’Imana uharangwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Bahabwa numero yubutabera yuko batsinzwe nurubanza kuko bakoze imirimo yo gukiranirwa. Nº0467/0005/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndimo kuzamuka mva mu butayu bugufiya,narimperekejwe na bantu bikoreye imbuto za moko yose (all the types of the fruits) mbona hirya yubutayu bugufiya aho inkozi z’ibibi zicaye zilimo gushakisha uko zaburizamo uwo mugisha ngo ntugere k’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uko niko Uwiteka abitegetse.

May 11, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona ubuhanuzi bwambereye inshoberamahanga,nerekwa Umwami wahimbwe “KIGELI NDOLI” yima ingoma kandi Umwami YUHI VI akitwa Umwami wa gakondo ya bakiranutsi.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,Umwami YUHI VI akuwe ku ngoma,kandi Umwami umusimbura yimye ingoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Maze mbona ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bishwe numunezero mwinshi cyane kuko Uwiteka Imana Nyiringabo yasohoje ibyo yasezeraniye ubwoko bwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,umugore wubaha umugabo we,ntazabura kwambikwa ikamba ry’icyubahiro,ariko usuzugura umutware we,ntazabura gukubitwa inkoni zabapfapafa mu butungu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Kandi umugore uca inyuma umugabo ntazabura gukorwa nisoni kuko ar’ikizira k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ko umugore yaca inyuma umugabo igihe adahari akigira mu bandi bagabo,maze umugabo yaza,akigira nk’aho yishwe nurukumbuzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore iminwa yabagore irabacumuza kandi yuzuyemo ubusagwe kuko bajya bavuga ibyo gukiranirwa gusa.Ariko umunyabwenge azarinda umunwa we kuvuga ibitagira umumaro uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uburire abagabo uti,uwirinda igitsina cy’umugore aba abaye intwari,kuko ari bwo burozi bwa abagabo.Umugabo rero wirinda gukiranirwa guhishwe mu maguru yabagore,aba abaye intwarane numugabo ndetse yitwa umunyabwenge imbere numukiranutsi imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,imbaraga z’umugore ziba kururimi,kandi aho niho hahishwe imbaraga ze,ninaho haturuka isooko yo kurimbuka.Umugore w’umunyabwenge wubaha Uwiteka Imana Nyiringabo,azirinda kurimbuka kwe gushingiye kugitsina no kururimi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ariko umugore w’umuriganya ntazabura guhanwa no kurimbuka,kuko yuzuyemo uburianya bwinshi no kugira nabi kwinshi kuko aba yambaye uruhu rw’intama kandi ari isega riryana niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Umutima w’umugore uhora wuzuyemo uburiganya uko yariganya Uwiteka Imana Nyiringabo,no kuriganya abagabo batagira ubwenge bahora bagendera mu gukiranirwa nyamara iherezo ryabo rikaba kurimbuka niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Hari icyintu kimwe umugore yanga,inzira z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo zihora zisharirira ubugingo bwe,kandi ubushake bw’Uwiteka buramushisha yumva yavuguruza inzira z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ariko iyo abonye iherezo ry’ibyiza bituruka k’Uwiteka Imana Nyiringabo,yigira inshuti ye magara wagirango nta cyo bigeze bapfa kuva isi yaremwa na nubugngo nubu uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Umugore akunda inzira ngufiya,kuko inzira ndende zimutera kurambirwa imigambi y’Uwiteka Imana Nyiringabo.Aho niho ubupfapfa bwabo bushingiye kuko kwihangana kwabo kuba kure cyane y’umugambi w’Uhoraho,yabone awinjiramo,ariko ntayabona ategurirwa kuzawinjiramo kuko kuriwe ar’ikizira cy’iteka ryose niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Hahirwa abiringira inzira z’Uhoraho bakazikurikiza kandi bakazigenderamo,kuko abo bameze nk’isooko ya mazi itajya ikama no mu gihe cy’izuba ryinshi ikomeza kududubiza amazi yurubogobogo kuko aba yuzuyemo imbaraga z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko abivuga.

Umutima ubamo ubwibone uzarimbuka,kuko ariho sooko yiby’ubugingo,kandi umuntu utabasha kurinda umutima we,ntazabura kurimbuka kuko ariho hahishwe amabanga ari hagati y’Imana na abantu.Urukundo rw’Uwiteka rutera gukiranuka,naho urwango rw’umurimbuzi rutera kurimbuka.

Uwibuza inama mbi,aba yiteganirije ejo hazaza,kuko aba arinze ubugingo bwe,urwobo rukerule cyane rwali rumwasamiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu isi iherereye kumibumbe iri hejuru ku ijuru muri ya mibumbe (9) mbona umubumbe umwe (1) uzahungishirizwamo itorero rya Kristo,ubwo anti-kristo na satani bazaba bahawe iyisi ngo bayigenze uko bashaka basohoze gukiranirwa kwabo.Aho itorero rizamara amezi (42) bingana nimyaka 3 namezi 6 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Maze ntambagizwa kuriyo mibumbe (NINE PLANET 9) nsanga imbaraga zaho zijya hejuru,naho izahano kw’isi,zo zijya hasi.Haba umuyaga mwinshi cyane arizo mbaraga zaho kuburyo kugenda ushaka kujya ahantu urisimbiza ugahita uguruka ukajya hejuru ukaguruka nk’inyoni kurinda ugeze aho washakaga kujya nabonye ari isi idatuwe na bantu kandi hari igitaka gisa nicyahano kw’isi dutuyeho.Ndetse hari nibyatsi bisanzwe tujya tubona kw’isi umwuka waho nimwiza umeze nkuwahano uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

Share :

Translate »
Skip to toolbar