Ubucakara bwa UPDF,buratuma abasirikare ba Uganda baza kumarana!!?

 

Ihene mbi ntawuzirikaho indi: Amateka yubucakara nicuruzwa rya abantu muri FPR plus RDF,babikomora muri Uganda.Aho igisirikare cya UPDF cyabayeho imyaka myinshi cyane bakora ubucakara ku buryo buteye ubwoba.Urugero twatanga muri UDPF,nta musirikare wemerewe kuba yakoresha SIM CARD itari iya kompanyi ya “WARRID” kuko ngo ari ya madame Jeannette Museveni.Buri musirikare wese asabwa kuba umunyamuryango wa WARRID ubishaka utabishaka.

Bakata amashillingi abasirikare bakoresha iryo tumanaho rya warrid,nta kubaza ikibazo cyangwa ngo witotombe kuko uramutse ubikoze uhita ufungwa bakagushyiraho icyaha cyitwa “KUONGOZA MGOMO” ngo wakanguriraga abandi basirikare kwigomeka.Kandi ibyo babikorera abatari abahima cyangwa abanyankole.

Ubwo umunyamakuru Majeshi Leon yarafungiye muri gereza yahitwa MBUYA-BUGOROBI,mu ibagiro rya CMI,niho yakuye ayo makuru yose uburyo bafatamo abo basirikare nkabacakara. Aho babazana kubafunga bakabanza kubashyira mu ngunguru yuzuyemo amazi.Bakirirwamo cyangwa bakayiraramo kuzageza igihe bazamukuriramo nabwo ari uko atanze ingurane yamashillingi atagira ingano.

Uwo muco wacitse ubwo umunyamakuru Majeshi Leon bamugiraga kuba Chairman wagereza maze abifashijwemo na RED CROSS INTERNATIONAL baca uwo muco kugeza afunguwe taliki ya 12 mata 2012.

Muri gereza abasirikare bavugaga uko abasirikare bajyanwa mu butumwa bwamahoro kw’isi,uko babambura amashillingi yabo y’umushahara wabo aho usanga umusirikare umwe abarirwa $ 3000 by’idollar ariko agahembwa atageze ku gihumbi $1000 aho usanga bahora bitotomba burigihe.

Ndetse bamwe nta nubwo batinya kwirasa kubera kwiheba kuko babona ntabuzima bwejo hazaza.Icyo gihe abasirikare bavugaga ko habuze umuntu watangiza urugamba ngo bahinduke Museveni bamwereke uko zambarwa.Banengaga abarwanya m7 ko,abagerageza kumurwanya Museveni bose ari ibikoresho bye,ahubwo ngo barushaho ku bashyira mukaga aho bataruhuka kuva Museveni yafata ubutegetsi 1986 kugeza magingo aya.

Ngiyo copy paste yicuruzwa rya abantu nabasirikare ba RDF na RPF,ndetse nabaturage muri rusange aho niho hakomoka uwo muco ugayitse w’ubucakara aho umuntu afatwa nkinyamaswa kandi ari ikiremwamuntu.Murwanda ho iyo utari umwega w’Umututsi cyangwa umwega w’UMUHUTU,kuko abo bombi nibo benegihugu barusha agaciro abandi basirikare bose b’abanyarwanda babaho,ndetse no mubacivilian ubwo uba witeze ko ibyo twavuze haruguru ry’icuruzwa rya abantu ritazabura ku kugeraho.

Icyo ingabo nyinshi zavugaga ko abajyanwa mu butumwa baruhira nyindwi,kuko bakora hagahembwa abatakoze (abahima) kuko umushahara wabo bawunyuza kuri konti ya gisirikare ntabwo bayahabwa yose nkabandi basirikare kuko bashyizeho payer master ushinzwe kujya guhemba abarikare buri kwezi uko amadollar yinjiye.

Hari umubare ntarengwa ahabwa bakamubwira ko ayandi bayamuteganije kuri konti,igitangaje ni uko abavuye mu butumwa baza bagasanga amashillingi yabo ataragera kumakonti yabo ugansaga atangiye gusiragira.

Iyo babonye utangiye guhumuka cyane ubwo misiyo yawe yo kujya mu butumwa bahita bayikuraho (cancelled) kugeza ubwo uzongera kujya gupfukama ukamenya ikiguhatse mbese baba mubuja bwindengakamere ku buryo ubwiwe ibyubuzima bw’ingabo za Uganda ntaho zitandukaniye n’iz’Umwakagara nubucakara burutwa nubwabazungu kuko bo wenda hariho nigihe bageraho bakamenya ko uri umuntu bakadohora.

Iyo mikorere niyo Gen.Kayumba Nyamwasa arimo kubaka igisirikare acyubakira muri Uganda kugirango atere uRwanda.Tekereza rero nimba udakomoka mukazu (From Uganda by birth) urumva icyo gisirikare hari icyo kizamarira?Reka tuvuge ko kubera wenda bakeneye abantu babafasha gukuraho ubutegetsi bw’Abega,bashobora kwirengagiza mu ntangiriro,ariko nibabona ko bagiye gufata ubutegetsi  bazatangira kurasa abasirikare bize bafite amashuri badafitanye isano na kazu kabo,nkuko ubishize babikoreye abataraturutse Uganda cyangwa Gen.Nyamwasa Kayumba ubwo nawe yimike akazu nk’ako yari yarimitse we n’Umwakagara.

Ubwo niba ari umushambo cyangwa se umunyiginya,ubwo nawe urubyumva ko azakorera muri scenario yabashebuja yamenyereye.What You Believe Is What You Receive.Ibyo yize kuri bashebuja ninabyo azashyira mu bikorwa,kuko bidashoboka yuko yakora ibyo atigishijwe cyane ko ari nayo nzira yonyine yo kwigwizaho umutungo aho umuntu yiyubaka mu bantu aho kubaka inzego z’igihugu nubutegetsi.

Ngo ntawutinya ishyamba,ahubwo atinya icyo yarihuriyemo nacyo,kandi uwiba ahetse aba yigisha uwo mugongo.Ingwe ntabwo yarizi gufata kugakanu ahubwo yarigishijwe uko niko abakurambere bavuze!!!

Kuba mu gisirikare cya UDPF,RDF,ntaho bitandukaniye no kuba mu muriro utazima, nnuko iyo winjiye uba winjiye kuzavamo ntabwo bishoboka kuko bahora bikanga ko uwakivuyemo atwara amabanga yabo mabi akajya kuyavuga hanze bityo akangisha abaturage kwinjira muri ubwo bucakara.

Igihugu kimaze gufatwa muri 1995 Umwakagara yabwiye intekonshingamategeko yuko ngo abasirikare bitanze ho intwererano yamezi (9) yumushara ngo bahisemo kuyaha ministeri y’ingabo MDF ngo bagure intwaro wagirango ahari bari bakiri mu ishyamba.Ayo mezi uko ari (9) bayamize bunguri yigira mu mifuko yabo.

Intambara ikirangira hari umusanzu abaturage batanze amafaranga atagira ingano yageraga kuri tiriyari bashimira inkotanyi kuba zarafashe igihugu zigacyura abari impunzi,buri muturage amacye yatanze yari inote 100,igihugu cyose buri muturage yatanze uwo musanzu,ariko mukanya ko ghumbya Umwakagara yasohoye itangazo rishimira ingabo kuba zemeye kwitangira igihugu zikaba zinatanze uwo musanzu ngo bawugure intwaro ubusambo bw’indengakamere butagira uko bungana.Ayo mayeri yose bayakomora kwa Museveni.Ubutiriganya bwindengakamere.Icyo gihe ayo mafaranga yitwaga “pole Msituni”.

Bitewe nuko republika y’uRwanda ishingiye ku kinyoma,ugiyeho wese ahita atera ikirenge mucyo bagenzibe bageragamo kuko ari bundi buryo babona bwo kwiba usibye gusahurira munduru ninayompamvu badashaka ubwami bugendera ku itegekonshinga na demokarasi kuko bituma batigwizaho imitungo bifuza kugeraho.

Gusa bagira ibyago kuko inzira y’intambara bayobotse ntabwo ikigezweho ubu,kuko isi irambiwe intambara za hato na hato,kubera bishegesha ubukungu bw’isi bitewe nuko isi iri mu irushanwa ry’ubukungu.Naho ubundi byari kuzajya byorohera abantu batavuga rumwe nubutegetsi guhita bafata intwaro bakajya mu ishyamba bagatangira kurwanya ubutegetsi buba buriho.Ariko kandi mu gihe byanze ko abantu basangira ubutegetsi niko bizajya bigenda ariko bishobora kuba bifite igihe gitoya hakoreshwa ubwo buryo.

Mu Rwanda nta moko ahari,igihari ninda nini yabategetsi bahora bateranya abaturage kugirango babone uko babategeka.Urugero ntabwo ruli kure urabona ko Ingabire Victoire Umuhoza bongeye kumurundaho dossier bavuga ngo yanga abatutsi “devide and rule” systeme yazanywe nababiligi tubatandukanye tubone uko tubategeka.Ahangaha rero umuturage yarakwiye kuba maso cyane kuko utabyivanzemo abategetsi bageraho bakabona ko mwatahuye ikinyoma cyabo maze bakayoboka demokarasi.

Share :

Translate »
Skip to toolbar