Abo mu Rwanda bicwa na bwaki mbere yo kwinjira mu ishuli

 

Robert Smith afite umutungo ubarirwa muri miliyari eshanu z’amadolari y’Amerika

Umuherwe Robert F Smith wo muri Amerika yishyuye imyenda yose abanyeshuri bari bafitiye kaminuza.

 

Umuherwe w’umushoramari mu bikorwa by’ikoranabuhanga utunze za miliyari wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatunguye abanyeshuri bari kurangiza amasomo yabo i Atlanta muri leta ya Georgia ababwira ko azabishyurira imyenda yose n’inguzanyo bahawe.

Robert F Smith, umwe mu birabura bazwi cyane mu bikorwa bya kimuntu, yavuze ibi ari kuri Kaminuza ya Morehouse, ifite amateka mu kwigisha abahungu b’abirabura gusa.

Hafi abanyeshuri 400 b’iri shuri bazungukira kuri uyu mugiraneza uzabishyurira bose hamwe miliyoni zibarirwa muri za mirongo z’amadolari y’Amerika.

Aba banyeshuri bari kurangiza uyu mwaka hamwe n’abarimu babo “bakubiswe n’inkuba” bumvise aya makuru, mbere yo kwishima bikomeye.

Mu mwaka wa 2000, Bwana Smith w’imyaka 56 y’amavuko yashinze ikigo “Vista Equity Partners” gishora imari muri kompanyi z’ikoranabuhanga. Umutungo we ubarirwa muri miliyari eshanu z’amadolari y’Amerika, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru Forbes.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru, Smith yabwiye abo bari kurangiza kaminuza ati: “Mu izina ry’ibisekuru umunani by’umuryango wanjye wabaye muri iki gihugu, tugiye gushyira amavuta macye mu modoka yanyu”.

“Abarangije muri 2019 ni abanjye. Umuryango wanjye utanze inkunga yo kubishyurira imyenda n’inguzanyo”.

Igiciro nyacyo cy’iki gikorwa ntabwo kizwi kuko ishuri rigomba kubanza rikabara ayo aba banyeshuri barigomba yose, gusa biravugwa ko ashobora kurenga kure miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika.

Aaron Mitchom, umunyeshuri w’imyaka 22 y’amavuko urangije amasomo y’imari, yagombaga kuzishyura amadolari y’Amerika ibihumbi 200 y’inguzanyo yahawe ngo abashe kwiga, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Associated Press.

Yagize ati: “Natunguwe, umutima wanjye wabaye nk’uciye. Twese twarize. Byabaye nko kudutura umutwaro”.

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Morehouse yabwiye televiziyo CNN ko iyo urangije ufite ideni amahitamo yawe y’ibyo wakora ku isi aba afite imipaka.

Ati: “Iki gikorwa kibahaye ubwisanzure bwo gukora ibyo bakunda no kugera ku nzozi zabo”.

Translate »
Skip to toolbar