Gen.KARANGI agiye gufata akaruhuko kizabukuru maze yiyamamarize intebe ya state House.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya mu murwa mukuru wa Nairobi,agera ku kinyamakuru inyangenews,aravuga yuko umukuru w’ingabo Gen.Karangi ngo yaba agiye gufata akaruhuko kizabukuru uhereye kuwa 28th April 2015 bikaba bivugwa yuko ngo yaba ariwe uzasimbura perezida Uhuru Kenyatta Mwigai.

Bikaba bivugwa yuko iyi migambi yaba igiye kujya ahagaragara kubera yuko umukuru w’igihugu wungirije William Ruto ngo abakurikirana amakuru hafi yo mukarere bavuga yuko ngo ashobora gufungwa imyaka itarihasi ya (20);kubera intambara ya politike ya moko yari ihanganishije Uhuru na Ruto bayoboye igihugu muri iki gihe.

Kubera yuko muri politike nta mwanzi ubaho,ndetse hakaba nta ninshuti ibaho ahubwo habaho inyungu zihoraho abari abanzi ubu bakaba aribo bayoboye igihugu mucyo bise Jublee Coalition ndetse bakaba baherutse no gusenya amashyaka yabo TNA na URP maze bashinga Jublee Aliance Party JAP.

Ubu bikaba bihwihwiswa yuko ngo perezida Uhuru yaba yaragambaniye mugenzi we kubera ko amutinya nk’umunyapolitike ufite imbaraga mu gihugu bityo urubanza rwe rukaba rushobora gusomwa muri uku kwezi aho bivugwa yuko azabatakaje umwanya wa politike muri icyo gihugu.

Amakuru atuegraho aravuga yuko ngo Uhuru yaba arimo kwitegura intambara yaba igiye guterwa nakavuye ka moko yo muri icyo gihugu aho bivugw ayuko ubwoko bw’Abakalenjini n’Abanande bamaze kurahira bidasubirwa yuko umukuru wabo wahoze ar’Umwami gakondo ubu usigaye ariwe Vice perezida William Ruto ko naramuka afunzwe bazahita batangiza intamabara erudaca.

Uhuru akaba yamaze gutegura mugenzi we Gen.KArangi kuba ariwe wazamusimbura kubutegetsi niba biramutse bigenze neza nti habe intambara,ariko abakurikirana ibintu nibindi bakaba bavuga yuko ibyo byaba aruguta inyuma ya huye kuko amaoko yo muri icyo gihugu arwanya ubwoko bwa Uhuru Kenyatta kubera ko ubwoko bwe bw’Abakikuyu bivugwa ko batsikamiye cyane ayandi moko yo muri icyo gihugu aho bihariye umugati w’igihugu mu gihe abandi barimo kwicira isazi mu jisho.

Uyu Gen.Karangi ugiye gusimbura Uhuru akaba nawe akomoka mu bwoko bw’Abakikuyu bityo ubwo bwoko bukaba buvugwa ko aribwo bwinshi ariko ayandi moko yose yishyize hamwe abaruta ubwinshi kuburyo bahanganye barwanira intebe ya State Hause.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar