Umwakagara bamuciye igihanga byihuse cyane,ukwezi nako guhise guhunga gakondo ya bakiranutsi!

June 2, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona umugisha ulimo gutunganywa neza ngo wohererezwe Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uri mu butayu bugufiya mu gihugu cy’Ibabylon uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu bugufiya,dore inyandiko y’ubuhanuzi wanditse mu gice cy’i (113) cy’ubuhanuzi ijambo ryitwa korali hindura wandike Alarm iyo ni korale nakubwiraga igiye guhura nikibazo gikomeye cyane kuko umurimo wanjye bamaze kuwuhindura igicuruzwa cyunguka.

Kandi ubwabo batuguka mu buryo bw’umwuka’ ahubwo bagenda barushaho guhomba no gusuzuguza izina ryanjye niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 3, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona ibikorwa bya za magigiri zirwanya ingoma ya abega,zigambirira kandi zinategura umugambi wo gushakisha uburyo bwose zata muri yombi Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uri mu butayu bwo mu gihugu cy’Ibabylon uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 4, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona njya gukora ikizamini kidasanzwe, mbona abanyeshuli bigaga kuri iryo shuli ikizamini bakoraga bamanukaga mu iriba ry’amazi (ikuzimu) bakanyura muri ayo mazi,bagatungukira mu irindi iriba ry’isooko ya mazi byari byegeranye bakaba batsinze icyo kizamini.

Jyewe bangezeho mpakanira umwalimu mubwira ko; ntiteguye gukora ikizamini, kuko ntigeze niga bihagije ndagihunga.Ariko mbona na Nzika ya Nzigo afite ibisubizo byicyo kizamini (exam) sinzi aho yari yabikuye, nawe mbona yanze kugikora asa nawe naho agihunze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,mugaragu w’Uhoraho Isumba byose,dore ikinyamakuru inyangeNewss.com ejo kizaba kidakora neza, kuko inkozi z’ikibi zamaze kwitambikamo.Ariko uhumure kuko iki kibazo kitazagukomerera cyane Uwiteka nawe yamaze gutanga igisubizo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

June 5,2019 Njyanwa mu iyerekwa mbona umudayimoni warushinzwe gutoteza Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha acirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ahabwa numero y’ubutabera kugirango arimbuke burundu ntazongere kubaho ukundi.Ahabwa Nº 0512/0006/0019 uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu humura gakondo yawe wahaweho n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, Uwiteka yamaze kuyitunganya neza ntugire ikibazo umudayimoni yari yitambitsemo yamaze gucirwaho iteka uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko Umuhanuzi agiye guhura n’ikibazo gikomeye, kizaba kimeze nk’izamini (exam) ya byitwaramo neza akagitsinda,maze abanzi b’Uwiteka Imana Nyiringabo ibyago bamwifurizaga bikaba aribo bigarukaho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 6, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona uburiganya bugiye gukorerwa Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uri mu butayu mu gihugu cy’Ibabylon.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore umutwe wa politike RNC,bagiye gukora uburiganya bukomeye cyane,ariko bazabukora mu izina rya za magigiri z’abega,kandi bo ari “abashambo” uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona Nzika ya Nzigo y’abashambo yakera cyane imaze iminsi,mbona tuzamukana tujyana ku ishuli kwiga, ariko yangendaga inyuma jyewe ndi imbere (kuyobora) inzika yabakurwanya.

Turagenda tugeze ku ishuli jyewe nyura kumuryango nkomeza inyuma yishuri,njya kureba uko hameze.Maze ndakomeza ndagenda ngeze imbere gatoya mpasanga umugore ushinzwe kurinda abanyeshuri ngo badatoroka banyuze mu madirishya.

Anyereka akayira nyuramo mba ari ko nyuramo, ngeze imbere gatoya, nsanga inka (abadayimoni) zapfuye zibura abazirya! Maze abaturage bahitamo kuzihamba kuko zari zatangiye kubora no kunuka.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,abadayimoni ba RNC bamaze gucirwaho iteka rya burundu, ukwiye kubaha file number.Bahabwa Nº 0513/0006/0019 kuko bamaze kurimburwa niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu haguruka ufunge umuryango w’inzu yawe.Ndahaguruka ndagenda nkinga umuryango w’inyuma, kuko yarifite imiryango (2);maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu ukwiye gukora amasengesho ugafunga imiryango yose y’inyuma (back doors) abashambo barimo bashakisha kunyuramo RNC uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 7, 2017 njyanwa mu iyerekwa maze mbona RNC bamfungishije,maze abashinzwe ubugenza cyaha babura icyo bandega, maze numva babaza RNC icyaha bakwiye kunshyiraho RNC,barasubiza  bati,nimumushyireho icyaha cyo gufata kungufu (rape) kuko atagira umugore aba wenyine bizoroha cyane ko byumvikana murukiko kandi umukobwa uzamushinja tuzamuha akantu kugirango azahagarare murukiko yemeze iby’uko yamufashe kungufu kuko tuzamuha umwirondoro we wose maze ahere muri gereza tuzabone uko tumwirenza uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwana w’umwega RENE MASASU uyoboye idini rya EVANGELICAL RESTORATION CHURCH ERC,amanurwa mu butayu bugufiya cyane,ariko kandi bwari bufite ibiti birebire (ubuhunzi) nerekwa ko bagiye kwiga kaminuza yo gukora doctorate cyangwa phd.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,idini rya Exalter’s Church International hamwe nirya ERC ryo muri gakondo ya bakiranutsi,bagiye gukora phd.Kuko barangije masters icyiciro cya [3] cya kaminuza uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane ndabwirwa ngo,ihunga rya abega (Leta ya FPR) rizajyanirana nihunga ry’abanyamadini bahisemo gukorera abega na fpr,aho gukorera Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo ya bakiranutsi hamwe n’igihugu cy’Ubuperesi ko bigiye gusenyuka nabi cyane bidasubirwaho.Ariko mbona ku ikubitiro igihugu cy’Ubuperesi gisenyuka cyane kiraswa n’umwana w’umwega (Umwakagara) hafi no ku nkiko z’igihugu baraharasa cyane harasenyuka hahinduka ubshingwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi abagore benshi,na abagabo benshi ko bagiye kuba abapfakazi,ndetse mbona abana benshi ko bagiye kuba imfubyi zitagira kirere kubera intambara yo gukuraho Umwakagara kuko izaba  iteye ubwoba uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu ukwiye guciraho iteka umwuka w’indagu za Magayane kugirango uwo mwuka ukurwe muri gakondo ya bakiranutsi.Uhabwa Nº 0514/0006/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho rirambwira riti,na ya nkozi y’ikibi yitwa NYIRABIYORO ikorera mu mwakagara,nayo ukwiye kuyiciraho iteka kugirango irimburwe burundu.Uhabwa Nº 0515/0006/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko RNC igeze igihe cyo gutera Umwakagara ngo bamukure ku ngoma,ariko mbona ko bahuye nikibazo cy’itangazamakuru rya “INYANGENEWS MEDIA AGENCY” riyoborwa n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha maze bahita bategura umugambi wo gufatisha no gufungusha Umuhanuzi mbere yuko batera gakondo ya bakiranutsi kugirango atazongera kwandika amakuru no kuvugira kuri radio egretNews radio abwira ubwoko bw’Uhoraho uko ibintu bimeze.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu udaterwa ubwoba nizo ntakebwa zitakebwe kuko Uwiteka Imana Nyiringabo ari kuruhande rwawe kandi arinze ubugingo bwawe kuruta uko arinze ikintu cyose cyo mu isi yabazima nuko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 8, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’abakiranirwa,hamwe na bana babo ndetse nabuzukuruza babo kugera kubuvivi bose bamburwa umugisha watwaye ubwoko bw’abakiranutsi (ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo).

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,hanura usubize umugisha ubwoko bw’Uhoraho bwambuwe umugisha bugahabwa umuvumo mukimbo cy’umugisha.

Jyewe Ainesha Umuhanuzi w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,nsubije umugisha ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo (abakiranutsi) umugisha bambuwe n’inkozi z’ibibi zikawutwara zikoresheje uburiganya bw’imbaraga z’umwijima barangiza bakajya babeshya yuko ngo Uhoraho ariwe wabahaye umugisha uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,SUSANA THOMAS yatwaye umugisha wawe kandi atunze inzoka biyitiriye amazina yawe (LEON) kuko ako kbati kiyo nzoka kari kanditseho inyuguti ya L,bisobanura Leon w’Umuhanuzi.None ongera ucireho iteka iyo nkozi y’ikibi yumucyecuru ndetse nuwo mudayimoni umucireho iteka rya burundu.Bahabwa  0516/0006/0019 uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibinyamakuru mpuzamahanga byinshi cyane byandika mururimi rw’Icyongereza byandika bivuga kuri gakondo ya bakiranutsi,ko yatewe nabatavuga rumwe na Leta ya abega bari kubutegetsi.Mbona isi yose ikurikiranira hafi cyane iby’iyo ntambara yariturutse Uganda na South Africa nkuko byavuzwe mu buhanuzi.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho kandi cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Umwakagara yamaze gufata icyemezo cyo kumvikana nabanyapolitike bari imbere mu gihugu,kugirango aburizemo umugambi wa RNC wo gutera igihugu.None Rwara Rwumugara Rubundiye Mu ishyamba hamwe na nyirarume (UMUSITA) bafashe icyemezo cyo kuburizamo iyo mishyikirano kuko bazi yuko nyuma yimishyikirano hazabaho amatora kandi ko badashobora gutsinda amatora ngo bagere kubutegetsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ingabo z’Umwakagara zoherejwe DRC kurwana ko zimaze kurambirwa intambara,kandi zikaba zirwanira ubusa.Mbona ko icyabajyanye badateze kugikora ahubwo bazarwana byurwiyerurutso kandi benshi muribo bakazashyirira kurugamba niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umudayimoni wo mu bwoko bwa RUSAKE,umuzimu w’umuterekererano (urugimbu) mbona ko haje ukuboko gufashe INKOTA guca agatwe kayo icirwaho iteka uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 9, 2019 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane.Maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ibintu byakomeye cyane kuko abagambanira umwana w’umuntu,barimbanije mu migambi yabo yo kugira nabi nyamara bibagiwe yuko bamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Dore inkozi z’ibibi zigiye kohereza umugisha w’imvange, kugirango bawufatireho,ariko barimo gushinga umuhunda ku kirenge. Kuko bidashoboka yuko Umuhanuzi yatabwa muri yombi ari mu butayu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko rero ugire ubwenge cyane, kandi umenye uko ziriya mvange z’umugisha uzazakira batagufashe, kugirango ukugirire umumaro mu gihe gisa nk’iki,kuko byanditse ngo «abubaha Uwiteka Imana Nyiringabo,azabaha umugisha uhishwe ahantu hihishe h’umwijima uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.ISSAIAH 45:3» uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,dore bagiye kuguhiga cyane kurusha ibindi bihe byose byabayeho.Kandi batinya itangazamakuru ryawe wagabiwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ariko barashinga umuhunda ku kirenge kuko bidashoboka ko,ibyo bifuza byashyirwa mu bikorwa.Bahabwa 0517/0006/0019 uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore bagiye kohereza intonorano ngo bazigutegereho,kuko bamaze kugambana na bashinzwe umutekano bo mu gihugu cy’Ibabylon,kandi burya ubushize igikorwa bagukoreye cyokuza iwawe kwiba impapuro wagiye wakiriraho umugisha bashakaga kumenya neza aho ujya wakirira amashillingi kugirango bazahagutegere mu gihe gisa nk’iki,bitwaje kohereza umugisha maze wagenda ugiye kuwakira bagahita bagushimuta bakabyitirira Leta y’Umwakagara.

Kandi icyo gikorwa umwana w’UMUSITA niwe ukiri inyuma,kugirango bazahite babyitirira Umwakagara, kuko yababajwe cyane nuko wavuye mu gihugu cye ataguciye igihanga cyangwa ngo akoherereze Umwakagara aguce igihanga, kuko Uwiteka yabitambitse imbere akaburizamo imigambi yabo bari bateguye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.Ariko kandi na za magigiri z’Umwakagara nazo ziri muri uwo mugambi kandi cyane!Mbese uwatanga undi kuguca igihanga,cyangwa kugushyirisha mu nzu y’imbohe,yahita abyitirira undi kuko bose bakwanga bakaba ari numwe ugucira akari urutega uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore bakoze deployment kuri za bank zose ziri hagati rwagati mu murwa w’Ibabyloni,hamwe no kuri za exchange money Forex Bureau zikorera hagati CITY CENTRE mu murwa w’ISHUSHAN (Nairobi) uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Kandi uwo mugisha ni uwanyuma nta wundi bazohereza kuko babikoze bibwira yuko biza kubahira.Dore bari kugitutu gikomeye cyane cyo gutanguranwa intebe yabukunzi badateze kuzapfa bagezeho,niyompamvu bagiye gukoresha uburiganya bwose bubaho yaba intambara cyangwa amahoro,kugirango barebe ko bagera kubutegetsi.Ariko bararuhira ubusa kuko bamaze gucirwaho iteka niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,maze ndabwirwa ngo,bazatangira kuguhiga uhereye taliki ya 11 june,2019 kuzageza taliki ya 15 june ,2019 nibabona ko bakubuze,CID y’Ibabylon izahita ikuramo akabo karenge uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nuko rero uremenye ube maso cyane kuko abashambo b’inkozi z’ibibi bameze nabi cyane kuko bamaze kugambirira kuguca igihanga. Ariko bararuhira ubusa ntabwo bazabigeraho kuko ubuhanuzi ari nta cyo bwabivuzeho uko niko Uwiteka abivuga.

Dore umugambanyi yababwiye za hotel ukunda kuba ariho ujya gukorera akazi kawe ko kwandika,izo hotek nazo ntuzazigeremo kuzageza igihe Uwiteka azakubwirira ko batakirangwa mu murwa ukabona kuhasubira niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umwana w’UMUSITA ajya kuraguza abaza abacwezi n’Abalangi (evil doors spirits) ko ngo bagiye gutera Umwakagara,bazamutsinda?Mbona umugore w’umurozikazi inkozi y’ikibi,ababwira ko ngo gutsinda bagatsinze,ariko ngo hari inzitizi y’umuntu witwa Umuhanuzi,uwo niwe ubabujije gufata ubutegetsi!

Mbona umwana w’UMUSITA azabiranijwe nuburakari,maze ategeka inzego zose z’ubutasi gukora ibishoboka byose zigaca igihanga Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,wabacitse ubwo yari abari mu maboko 2011-2012 niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 10, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona abagore benshi bateranye,inkozi z’ibibi,baragurira Umwakagara hamwe na Rwara Rwumugara ngo babafashe umwe atsinde undi ntazamukure kubutegetsi.Ariko izo nkozi z’ibibi zibabwira yuko ubutegetsi atari cyo kibazo,ahubwo ko,ikibazo,ari ubuhanuzi bw’Umuhanuzi,kandi bose bwamaze kubaciraho iteka rya burundu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inka (abadayimoni) zihunga cyane zirukanka ariko ubutayu zinanirwa kuburangiza.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,abadayimoni bari bateganijwe kuzaguta muri yombi,bose bajyanywe mu butayu bugufiya batsinzwe batari bakora icyo basabwaga gukora niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona bamwe mubasore n’inkumi bo mu bwoko bwa abatutsi bahungishwa intambara nimiryango yigenga idaharanira inyungu.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore intambara iraje kandi irabaye yo gukuraho Umwakagara.Abantu benshi barapfuye kandi benshi bararimbutse kuko banze kwihana no kumvira umwuka w’ubuhanuzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa bintu bibabaje cyane kandi biteye ubwoba kubazabireba bakazarokoka intambara,mbona abega batema imitwe ya bantu ikagwa mu muhanda maze bakayifata bagahita bayijugunya muri toilet ibihimba bigasigara aho.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abega bagiye gukora amahano atabaho,aho bamaze kuzabiranywa n’uburakari bagiye gutema abantu izuba riva babace ibihanga isi yose irebera ngo kuko babambuye ubutegetsi uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona abantu bahungishwa intambara,muri abo bahungaga harimo abanyaBabyloni Kenyan’s,maze arambwira ngo,numvise bavuga ko ngo uri Umuhanuzi,but in Kenya there’s another  a great prophet than you thus is how the Lord God in heaven says.Iwacu muri Kenya hari undi muhanuzi w’umunyaKenya ujya yandika mu kinyarwanda ukuruta uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inyama zokeje (ubugambanyi bwamaze gutunganywa) mbona zishyirwa ku isahani ngo Umuhanuzi azifungure,ariko yanga kuzirya.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abagambanyi inyama bokeje bagiye kuzirira kuko uwo bari bazokereje yanze kuzirya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 11, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona njya mu nama y’ubugambanyi ya za magigiri,ngezemo numva bavuga ngo; bagiye gushaka undi muntu tutaziranye babe ariwe bakoresha kohereza intonorano z’umugisha w’imvange,maze babone uko bagwa gitumo Umuhanuzi bamuce igihanga.

Uwari ayoboye inama arababwira ati,naho twakoresha umuntu wacu basanzwe baziranye, kugirano bigaragarare ko,asa naho yatuvuyemo akaba ashyigikiye ubuhanuzi ahanura cyane kugirango azamugirire ikizere maze tuzabone uko tuzamugeraho.Maze tumwoherereze umugisha agende ajya kuwakira kuko azaba azi neza ko ari za magigiri z’abagara n’ubundi zisanzwe ziwumwoherereza zigambiriye kumufata.

Nitumara kumufata tuzahita twandika yuko yafashwe na za magigiri z’Umwakagara zishaka kumwica zimuziza itangazamakuru rye ryigenga yikoreraga.Kandi icyo gihe tuzamwandikaho neza kugirango tuyobye uburari abantu ntibazamenye ko ari twebwe twabikoze uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nitumara kohereza umugisha abantu bacu bari hariya,bazahita bakorana na police yo mu gihugu cy’Ibabylon bahite bamushakira ibyaha bamushyiraho mu gihe tuzabona kumwica bidashoboka.Bashaka umukobwa wo mu bwoko bwa abakikuyu azamubeshyere ko yamufashe kungufu cyane ko ari nta n’umugore agira, Leta izahita ibyemera vuba cyane ari ntagushidikanya. Icyo cyaha kizamuhezamo maze tubone uko twikorera akazi kacu tutagifite abaturosera, maze turebe ubwo bwami ahora avuga uko buzadufatana ingoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 12,2019 njyanwa mu iyerekwa mbona mpabwa isufuriya yuzuye umushongi w’ubuki,ubwo buki nabuhawe nabagabo [2] bo mu bwoko bwa za magigiri z’abega.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,yaba RNC,cyangwa Umwakagara na FPR ye,bose baraguhigira hasi no hejuru ngo bahige ubugingo bwawe.Kuko imandwa zamaze kubahakanira yuko ari nta cyo zabasha gukora igihe cyose Umuhanuzi azaba akiriho,kuko ari we wahawe gucira imanza abari mu isi yabazima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ukwezi guhunga muri gakondo ya bakiranutsi kwihuta cyane ku buryo bwihuse kukimara kumenya yuko Umwakagara acibwa igihanga.Mbona gusubiye mu burengero bw’isi aho izuba rirengera kandi kwihuse kuburyo butangaje cyane kuruta ibindi bihe byose byabayeho maze gakondo ya bakiranutsi ihinduka ubwirakabiri numwijima ukabije uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ukwezi kumaze guhunga, mbona n’abadayimoni bakomeye cyane nabo bacirwaho iteka,bajyanwa mu butayu bugufiya,abandi bararimbuka bajyanwa ikuzimu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Bahabwa Nº 0518/0006/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

June 14, 2019 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona umu police umwe, ahamagarwa nkuri telephone iturutse ibukuru,ahabwa amabwiriza ko abwira aba police bose bagafunga inzira zose zigize umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi.

Ako kanya mbona inzira zose zirafunzwe hose mu gihugu,abagendaga bose aho bari bageze naho bahise bahagarara, ntibaba bagikomeje urugendo rwabo ibintu byose biradogera. Ariko abantu bayoberwa ibibaye! Yaba police yahawe ayo mabwiriza, ntabwo bamenye   impamvu y’ifungwa ry’imihanda no guhagarika ubuzima.

Ubwo abantu batangira kujujura ko Umwakagara yaba yaciwe igihanga,akaba ariyo mpamvu ubuzima bwahise buhagarara uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mukanya ko guhumbya ingabo za abega (R/G) bisanze mu butayu bugufiya bakurikira Nyiramongi Jezebel muri rya zinga ry’inyanja bajya kwiberayo hamwe na nyirabuja uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa hakurya y’ubutayu bugufiya kurufunzo rw’inyanja iri haruguru yubutayu bugufiya buherereye muri Africa yuburasoazuba.Mbona abega hamwe na za magigiri na Nyirimongi Jezebel bajya gutura muri iryo zinga ry’inyanja.Mbona ko hagati yiryo zinga (ISLAND):a piece of land surrounded by water. a thing regarded as resembling an island, especially in being isolated, detached, or surrounded in some way.Maze Hasigaramo akayira kamanuka kajya mu butayu bugufiya.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Umwakagara arapfuye vuba cyane byihuse bamuciye igihanga,ibyo yakoreye abandi,nawe nibyo akorewe nkuko ijambo ry’Imana (bibiliya) ribivuga ko uzicisha inkota nawe ariryo azazira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona ko bubatse umunara muremure cyane (monument or status) y’imva y’Umwakagara bazajya bamwibukiraho igihe cyose bazaba bari muri iryo zinga ryiyo Nyanja.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko abantu bajyaga bahanura ibinyoma (ubuhanuzi buyobya) bajyanywe mu kiyaga kogamo.Kubera kubeshya kugirango babone amaronko.Mbona abagabo, n’abagore, n’abakobwa bose bajyanwa koga muri icyo kiyaga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore impunzi zo mukarere kibiyaga bigari,bari mukaga gakomeye cyane kubera gucyerensa ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Bemeye kuba ibigoryi nibirumbo,ngo kugirango bakore ibyo umwanzi ashaka kugirango bajyanwe America n’IBURAYI.

Bayobotse imibonano mpuzabitsina y’Isodoma n’Igomorah kugirango babone intonorano,none bibateje akaga gakomeye cyane aho bagiye kwirukanwa mu gihugu cy’Ibabyloni niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ukore amasengesho kuko ibintu byarushijeho gukomera kugirango Uwiteka Imana Nyiringabo agucire inzira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro butangira ubukangurambaga.Ariko mbona ko batabaye maso  kuko hagati muribo harimo abagambanyi [2] b’abega,kandi ikimenyetso cy’abo bamagigiri amashuli yabo agerwa kumashyi cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.Kandi bombi ni abagabo niko Uwiteka avuga.

June 16, 2019 Uwiteka Nyiringabo,inzira zawe ziragoye cyane kuzimenya,kandi ubwenge bwawe n’ubumenyi byawe,birahebuje,kuko ari nta muntu numwe wabasha kubimenya,kuko ibyo tumenya,ni ibyo uba wagambiriye yuko tumenya,kandi nabyo,hari igihe ubihindura bikaza mu zindi nzira ubwenge bwa muntu butamenyereye,bigatuma habaho gushidikanya gukomeye mu bwenge  bwa muntu,cyangwa mu mutima wa muntu.

Kugendana nawe ntibyoroshye! Ni uguhara amagara,hari igihe ugaragara nkaho uri kure,kandi nyamara icyo gihe,uba uri hafi cyane,ikindi gihe,ukagaragara ko uri hafi,nyamara wibereye kure y’umwana w’umuntu.Ibyawe biyobera abahanga,ndetse abanyabwenge bakabijyaho impaka nyinshi cyane!

Ninde ubasha kumenya ibyawe utabimusobanuriye?Abibwira yuko babizi,ngo ni uko babyize mu mashuri,mbese ninde wakwiga cyangwa ngo yigishe abantu,kamere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo?

Kandi babyize mu buryo buhambaye,abo nibo baswa bakomeye cyane kuko babyigishijwe na abana b’abantu.Mbese umuntu yabasha kwigisha undi kandi atarigishijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo?

Abagaragara nk’abahanga imbere ya bantu,abo nibo bapfapfa bakomeye mu ijambo ryawe,bakoze uburiganya,bibwira ko bariganya abantu bagenzi babo,none birangiye bamaze kubona ko biriganije bo ubwabo!Kandi kubera icyubahiro cyabo,bananiwe kwihana ngo bemere gukiraniwa kwabo,ahubwo bahitamo icyubahiro kizabarimbura.

Nanditse iby’ijambo ryawe,ibitabo birenga (110) nyamara ibyawe bikomeje kumbera amayobera!Hari aho imvugo yawe uyihindura,kandi ivuga ibisa nibyo umuntu asanzwe yarigishijwe nawe.Nyamara iyo ubihinduye kubitahura ngo umuntu amenye icyo wavugaga,bisaba imbaraga z’Uhoraho n’ubuntu bwe.

Gukiranirwa kubaye kwinshi mu isi yabazima,imbabazi z’Uhoraho nazo zirasa nizirimo gucyendera,abakiranutsi baranyinyiriwe.Inkozi z’ibibi zisa naho zirimo guhirwa nyamara zerekera ku irimbukiro.

Abanditsi bahora bibuka iby’abatubanjirije bavuze,ndetse bakabigarukaho mu nyandiko zabo za buri munsi,ariko kirazira kumva bibuka amateka yawe, nijambo ryawe, kuko bisa naho bibaciraho iteka,bagahitamo amagambo ya bantu bibwira ko abasubizamo imbaraga ndetse bakayagenderaho ariko nta mu maro bibasha kubagirira na hato.

Benshi bahisemo kwisangira sekibi,kuko abaha ibyihuse (instant miracle),naho ibyawe biribwa nabarambije,abarambiwe bagiye!Ibintu birakomeye cyane,ubwami bwawe barabwigaruriye buhinduka ubwabo!Bivugira ibinezeza abantu,kandi nyamara ineza yashize muribo no kugira imbabazi n’impuhwe ntazikirangwa hagati muri bo.Nyamara iyo bumvise ko akaga kaje bashaka za mbabazi bibujijje ko zibageraho kandi barirengagije kuzigirira abandi.

Ariko se niki gituma inkozi z’ibibi zigubwa neza?Kuki ushyigikira ibikorwa byabo?Niki gituma wirengagiza ubwoko bwawe nk’aho batakebwe?Uzageza ryali kwirengagiza kurira kw’abarengana?Imbabazi zawe ziri hehe?Niki gituma kuvuga kwawe bitwara igihe kinini cyane,ariko gukora kwawe bigafata igihe gitoya?

Abakiranutsi isi nta bwo ibashaka,kandi nawe ukagerekaho kubihorera,uzageza he kurebera inkozi z’ibibi zinezeza mu migisha ya bakiranutsi?Ubwo niba abafite ho Uwiteka umugabane wabo,bameze gutyo,noneho abibwira ko bawufite kandi ari ntawo,ubwo ibyabo bizagenda gute?

Urukundo rwashize mu bantu,ndetse ntabwo bagitinya kuvuga gukiranirwa kwabo hagati mu iteraniro rya bantu,bisa naho byahindutse ikivugo cyabo,abakiranirwa wagirango nta bwenge bagira.Kuko uko ari ko bagaragara imbere yabatuye isi.Ubwicanyi bwahawe intebe,abashinzwe kuburwanya,nibo babukora.

Ubusambanyi bwahindutse indirimbo iririmbwa ibihe byose, abatinganyi batera ibitero, lessibians bakikiriza.Leta nazo zikabaha umugisha zibashyiriraho amabategeko abarinda kugirango batazahanwa nitegeko.Maze ibyitwa umugisha bikamanuka nkimvura hagati muri bo.

Ariko se, ko nshimye abakiranutsi bazajya mu ijuru,umugaboane wabo hano bakiri mu isi,nuwuhe?Wavuze ko bazakubirwa inshuro 100 bakiri mu isi,ariko se ko tutababona bakubirwa mu isi,mbese baba babaho?Inkozi z’ibibi nizo zitunze,ziguwe neza,nemeranywa nawe yuko,uwo ari wo mugabane wabo bakiri mu isi yabazima kuko batazabura kubihanirwa.

Abiyitirira kuba ubwoko bwawe,abo nibo bahindukira bakarwanya ijambo ryawe,bari barigaruriye bakarigira ubwiru bwabo nkaho ari umugabane bagabanye mu ijuru.Nyamara ukuri ku ijambo ryawe ntaho kwigeze kujya kuko guca muziko ntigushye.

Cyera ijambo ryawe ryahoze ari iryawe,none ubu ryabaye iry’abana b’abantu.Imvugo yawe barayishumuse,basigaye bayiyitirira.Ariko se niki gitumye bahagarika imitima,niba koko ubuhanuzi wahaye umugaragu wawe butaraturutse k’Uhoraho,noneho niki gitumye bagira imidugararo?

Uwiteka Nyiringabo umugaragu wawe ndarushye kandi cyane,kuko ubutayu mbutinzemo cyane,nyamara abega na abashambo bahisemo gukiranirwa,barahiga ubugingo bwanjye!Ndahamya yuko buhishanywe na Kristo mu Mana,ariko se amaherezo yibi bintu,nayahe?Umugaragu wawe niko mbaza!

Kuki dusa nabaciriweho iteka,kandi ari twe ducira imanza abakiranirwa?None se niba abakiranirwa ubaha kuramba,ubwo noneho abakiranutsi bazabaho igihe kinganiki?Ndabizi neza yuko abana b’abantu ntashimwe bagira,kuko na nyuma yo kubagirira neza,n’ubundi bazakomeza gukiranirwa.Kuko nyuma yimyaka (25) ubahaye igihugu,birirwa bamena amaraso nkumena amazi,nyamara abarwanyaga imenwa ry’amaraso,uyumunsi bararuciye bararumira bigira ba ntibindeba,kuko bo bumva ko ahari bitazabageraho.

Basingiza inkozi z’ibibi ndetse bakazivuga imyato hagati yiteraniro,kandi bitirirwa izina ryawe,ubwo se gukiranuka kwabo kuri hehe?Niba ari wowe utaga kubaho,kandi ukarinda ubugingo bwa benshi,niki gituma abitirirwa izina ryawe bagayisha izina ryawe??!

Isi ya none umukiranutsi ari guhigwa, nk’Intare ihiga Imparage, cyangwa impongo,kandi igitangaje ntabwo ahigwa n’umwanzi,ahubwo arahigwa nuwitwa mwene se ngo muri Kristo daa!!!

Ariko kandi jyewe hariho ibyanyobeye, ese waba wishimira gukorwa nisoni kw’abakwizera? Gusuzugurwa imbere y’intakebwa byaba ari byo bikunezeza? Cyangwa nibwo buryo bwiza wahisemo bwo kuzajya wihesha icyubahiro?

Ibyawe bigoye ubwenge bwa muntu.Iyo bicuramye kuri wowe biba bihagaze,byaba bihagaze, ku bantu bikaba bicuramye!Urumva ko ibyawe kubigendanamo nawe biragoye cyane cyeretse uwabihishukiwe uwo niwe bitagusha ariko benshi barashize kandi baraguye ndetse bazarimbuka.

Ngushimira ko ukomeza isezerano,nanjye sinzaritatira kuko ibyo twasezeranya ntazabura kubyubahiriza.Na none ngushimira yuko ibyo wavuze utazabura kubisohoza kuko utanga ubutabera bukwiriye.Ariko nubwo bimeze gutyo,Uwiteka Nyiringabo,hari icyo nasabaga,hagati y’isezerano,no gusohoza kwaryo,aho niki wahateganirije?Mbese haba ubutayu gusa?

None niba ku nkengero z’ubutayu, hatandukanye n’ubutayu (jungles and wildness) niki gituma ubuzima bwaho usanga busa naho bufitanye isano? Ubundi umuntu iyo avuye mu Nyanja,agera kumusenyi (sea shore) none se inyanja ni nkengero zayo ndavuga kumusenyi,byaba bitandukaniyehe n’ubutayu n’inkengero zabwo?

Ikindi nabazaga,gukorwa nisoni igihe kirekire,cyangwa kuba mu butayu igihe kitabarika,byaba ar’igiciro cy’ubwiza bwo gusohoza mu isezerano?Cyangwa nigihe uba warahaye umuntu kugirango atazava mu isezerano,bityo ukamuhitiramo kwibera mu butayu ategereje kugira neza kwawe?

Ubundi se gukira nyuma ugakena, byo bimaziki?Hanyuma  se,gukene nyuma ugakira byo byaba bifite bifite umumaro?Cyangwa nibihe bisimbura ibindi tukiri muri iyisi ya Rurema?Ubanza ibi nabyo byaba bifite umumaro mucye, kuko bidahanagura igisebo umuntu yigeza,cyangwa ngo bikureho inkovu zicyaha!!!

Ahaaa kurimbuka nibisanzwe kubarimbuka,ariko kubakizwa ubugingo buhoraho n’impano yisezerano ituruka murubavu rw’amaraso y’Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar