Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba akoze ubukwe bwihuse!!!

21 june,2019 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona za kaminuza (universities) zo muri gakondo zose ko zigiye guhura nakaga gakomeye cyane katigeze kabaho mw’isi yabazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

 

 

 

Nongera kwerekwa amakipe y’umupira wa maguru,arimo Rayon Sport,na APR FC,ko zigiye guhura nazo n’akaga gakomeye cyane katigeze kabaho mw’isi ya bazima.Uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abatutsi biyita abanyamurenge batuye mu gihugu cy’Ibabyloni, basengera murusengero rwa Pastor SIMON NKUNDABANTU” bajya inama yuko bakiza abantu abantu babo bari muri gakondo ya bakiranutsi.Bakabakurayo bakabazana mu gihugu cy’Ibabylon.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho kandi cyane,rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abanyamurenge bateraniye ahitwa “KASARANI” mu murwa mukuru w’IBABYLON witwa “SHUSHAN” barimo gutegura uko bakiza abantu babo (abanyamurenge+tutsi) basigaye muri gakondo ya bakiranutsi.Ese bizabakundira?Uko niko Uhoraho Nyiringabo abaza!

Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi ingoma ya abega ishyiraho amananiza ku bantu bifuza inzandiko z’inzira (passport) bakabasaba ibyemezo byamavuko aho bavukiye (birth certificate) nicyemezo cy’aho yigiye amashuri abanza (primary school certificate) kugirango babone guhabwa urwandiko rw’inzira rwa passport uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore ingoma ya abega ikomeje gushyiraho amananiza kubashaka kujya mu mahanga babima inzandiko z’inzira,kubera gutinya yuko bashaka guhunga igihugu kigasigaramo ubusa!Ikindi kandi batekereza ko, bashaka kujya kwifatanya nabatavuga rumwe n’ubutegetsi bwabo bagatinya ko byakongerera imbaraga abatavuga rumwe nabo niko Uwiteka avuga.

Nerekwa umuntu w’umugabo yotsa ikigori kugirango akizanire Umuhanuzi Ainesha Majeshi Leon,ariko ntabwo icyo kigori cyari gihiye neza,maze ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ikigeragezo kiraje cyihuse ariko ntabwo kiri bukugereho uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona njya ku ishuli ry’ubakiwe abatutsi rizabigisha kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,mbona ngiye kwinjira mu ishuri ariko nsanga harimo umwijima kandi nta na balimu bahari bo kumyigisha.Ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ikigeragezo warugiye guhura nacyo giciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inzoka nini cyane kandi ndende cyane yizingiye ku giti,mbona ukuboko k’Uhoraho gufashe INKOTA mukuboko kuraza gutemera ya nzoka (python) aho yizingiye kuri cya giti,uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ubugambanyi bw’Abega,uburiganya,n’ubugome byabo byose Uwiteka yamaze kubiciraho iteka rya burundu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa inka nyinshi zabazwe zitemagurwamo inyama (ubugambanyi bwadutse) maze ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ziriya nyama ziraribwa nabazitemaguye,ariko wowe ho,ntabwo ziribukugereho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

22 june, 2019 nerekwa mpabwa icyansi cyuzuye amata,ndayanywa numva nshize inyota.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ngiye kuguha inshyushyu kuko umaze igihe utanywa amata uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndikumwe nabagize itsinda ry’ibyogajuru (SATELLITE) ryitwa “LEGAL FRAME WORK PROCESS NETWORK” maze mbona ba nzika na nzigo,bashaka kwinjira muri iryo tsinda bakoresheje ingufu nuburiganya ngo nabo babe bamwe mu bagize iryo tsinda,ariko mbona ko bitabakundiye,bahitamo kubyihorera ngo badahura na kaga gakomeye kurushaho uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umuhanzi w’indirimbo z’Imana witwa Uwimana Aime,ajyanwa mu butayu bwo mu bwoko [2] JUNGLES AND WILDNESS,agerageza kwikura muri ubwo butayu ariko biranga kuko Atari kubishobora wenyine adafashijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona “NYAMPINGA” wavuzwe mu buhanuzi bwanditswe n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,aza gusura uwo muhanuzi,maze asanga Umuhanuzi agoswe n’amazi y’ibiziba,ariko Umuhanuzi yarafashe igikolopesho (moob) arimo kwerekeza ayo mazi mu mwobo wari hafiye,maze Umuhanuzi amukubise amaso anezezwa no kumwakiriza ibyishimo n’umuzero ako kanya yibagirwa imibabaro yose yo mu butayu uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse!!!

Njyanwa mu iyerekwa mbona amato (protection) menshi ari mu Nyanja ya hahoze ubutayu bugufiya bwo muburengerazuba bw’Africa.Nditegereza mbona ko ayo mato (ship) yararimo abega bari bahunze gakondo ya bakiranutsi nyuma yuko ingoma yabo ikuweho.

Mu gihe bibwiraga yuko bagiye gufata ibwerekeza ngo bagende bajye imahanga batangire kwisuganya kuzagaruka guteza intambara muri gakondo ya bakiranutsi,igicu cy’imvura itunguranye gikuba ikubagahu,maze mbona imvura yitwa “ikimanuka cy’imvejuru”irabanyagira bagwa muri bwa butayu bwahindutse inyanja uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abega bahuye na kaga gakomeye kandi katigeze kubaho kuva isi yaremwa.Basengeye Uwiteka kw’ishyiga,none abasize ivuu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.(uyisengera kwishyiga,ikagusiga ivu).

June 23, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba Gen.Kayumba Nyamwasa,atangaza intambara (Lunching War Struggle) mbona ko yiyeretse amahanga nkindwanyi ikomeye igiye gukuraho Umwakagara wigize ikinairamana.Mbona ko yubatse akazu k’igisirikare cy’abaturukanye nawe mu gihugu cy’Ubuperesi ndetse ari nabo bamurindira umutekano (ISKORTS) uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ariko ntangazwa cyane ni uko,abagize agatsiko ka FPR,nabo barikumwe nawe,kandi avuga ko arwanya ishyaka riri kubutegetsi.

Nerekwa ko urugamba rumukomereye cyane,apfusha ingabo nyinshi cyane,mbona harokotse umusirikare umwe gusa,nawe yari yacitse akaboko k’iburyo,mbona ko amashillingi amushizeho,ajya gusaba inkunga mu bazungu,maze bamutegeka ko agomba kubanza kwemerera itangazamakuru ry’igenga rikaza kureba ibikorwa by’intambara kugirango babone kumuha amfashanyo yasabaga uko niko Uwieka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,ndabwirwa ngo ”ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore n’itangazamakuru rya INYANGENEWS MEDIA AGENCY naryo rizashyirwa mu binyamakuru byigenga bizemererwa kujya gukurikirana intambara kurugamba,no gutohoza uko intambara yagenze. Nerekwa ko kuruhande rwa Leta ya abega badashaka kugaragaza amakuru yibibera kurugamba uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba Gen.Kayumba Nyamwasa,akora ibishoboka byose ngo amfatire kuntonorano,riko ndamunanira kuko yashaka kunca igihanga nkuko yabyifuje kuva kera.Abonye yuko munaniye noneho yifuza guhura nanjye ngo tugirane imishyikirano uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore uwo mugabo w’inkozi y’ikibi,yagerageje kenshi guhiga ubugingo bwawe,ariko byaramunaiye kandi nta nubwo azigera abishobora ngo abigereho kuko ulinzwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Ndabwirwa ngo,dore iyi ni inshuro ya (5) agerageza guhiga ubugingo bwawe,ariko ntarigera abishobora kandi ahora abyifuza,kuko avuga yuko ngo umubangamiye gufata ubutegetsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba Gen.Kayumba Nyamwasa Faustin,ntagutere ubwoba kuko yamaze gucirwaho iteka,kandi vuba cyane byihuse agiye gukoraubukwe bwihuse kugirango umenye yuko arijye waguhamagaye kandi nabo icyo gihe,bazamenya yuko uri umugaragu wanjye nagushinze ku nkorera umurimo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ku nshuro ya (7) mu ijoro (1) nerekwa Gen.Kayumba Nyamwasa ajya gusaba ubwami ko yakorana nabwo,abwira ibwami ko we,ashaka kurwana agakuraho ingoma ya abega (Umwakagara) maze agahamagara ubwami bukaza kw’ima ingoma.

Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,burira ibwami uti,uwo mwana wabashambo wamaze gucirwaho iteka,arababeshya arashaka kwitirirwa ubwami kugirango abone abamujya inyuma maze namara gufata ubutegetsi azabagira nkuko Umwakagara yabagize ubushize uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,erega ijwi ry’Urangurura mu butayu,gakondo nayishyize mu biganza byawe ngo uyihe uwo ushaka,none uburire ibwami ko,badakwiye kwemerera abagabo b’ibigwari bafite amaraso mu biganza ngo bitirirwe ubwami bw’uRwanda kuko bizabahindukira igisebo kuri bo,ndetse bikazababaho umuvumo kuko bazaba banyuranije n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ryahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uko niko Uwiteka avuga.

                                                                                                                                                                                     nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar