RNC bicisha bugufi ngo babone uko bagambanira ubwami bw’uRwanda!!?

24 june,2019 njyanwa mu iyerekwa mbona abagore benshi bambaye ubusa (naked woman) bajyanwa kumusozi (high mountain) bamaze kugera kuri uwo musozi,batangira imyigaragambyo (demonstration) kugirango bahabwe imyambaro yo kwambara.

 

 

 

Umuhanuzi Kazi Princess Kazera

Njyanwa mu iyerekwa mbona umugisha wa ma euro € 100,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,Uhoraho ahaye umugisha Umuhanuzi kazi witwa Princess Kazera wavukiye kumugabane w’Uburayi kugirango nyina ABIGAIL amenye yuko nd’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu (the voice of the wildness) dore umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe akuwe mu butayu bugufiya uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha ashakirwa ibyangombwa birimo pass port,hamwe ninzandiko z’inzinzira (amabaruwa) amuhesha uburenganzira bwo kujya muri Leta zunz’ubumwe z’America.Ndetse mbwirwa kuzuza inyandiko igizwe na pages 146,zo muri Leta zunz’ubumwe z’America uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa mpabwa inyama zikaranze zisa nizashiririye (ubugambanyi) ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,hariho abantu biyita abakozi banjye (pastors) barimo bakugambanira kubera waranduye amadhabahu ya sekibi satani (the pulpit of the devils) none witegure yuko bagiye kukwirukana mu cyumba cy’amasengesho uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Hon.Baricana Eugene hamwe n’umugore we Umulungi Marie Claire botsa ibigori ngo babihe Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,maze ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore uwo muryango barimo gushaka uko bawukoresha ngo bakugambanire bagutangeho ibiregobitwaje ko watandukanye n’umukobwa wabo”Murekatete Odette Mukandirima”wagusize mu butayu bugufiya akisubirira iwabo muri gakondo yabakiranutsi.Ibyo birego bizabizana mu gihugu cy’Ibabyloni kugirango bigutambamire kuva muri icyo gihugu werekeza imahanga. Ariko ibyo bigeragezo barimo kugutegurira bigiye kubasubiraho uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu dore hashize iminsi [2] abagambanyi ba RNC bemera (REP) itemewe n’amategeko,bemeje ko bagiye guhiga ubugingo bwawe kugirango baguce igihanga kuko ijambo wa bahanuyeho rikomeje kubabera ingume na magingo nayo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Muri iyo nama kandi, bigaga no ku kibazo cy’ubwami bw’uRwanda bukomeje kuremerera republika itemewe n’amategeko,ndetse no mu muryango wabibumbye.Numva bavuga ko ngo Umunyamakuru Majeshi Leon niwe ukomeje kutuvangira asobanura ibintu by’ubwami bw’uRwanda bumaze imyaka [60]; maze banzura bavuga ko bakwiye gushaka uwo munyamakuru agacibwa igihanga maze bakazahita babyitirira Umwakagara ko ariwe wamwivuganye niko Uwiteka abivuga.

Mbona ko bashatse abakobwa [2]; babaha intonorano kugirango bazandege murukiko yuko nabafashe kungufu, kugirango baburizemo umwuga w’itangazamakuru niherewe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore ingoma ya abega yasabye gushyikirana n’abatavuga rumwe n’ingoma yabo (abega) nyamara no mubo bifuza gushyikirana nabo, harimo n’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro bumaze imyaka [60] niko Uwitekaa abivuga.

Dore ingoma y’abagara igoswe n’abanzi iburyo n’ibumoso, impande zose, nta bwinyagamburiro bagisigaranye.Kubera iyo mpamvu bamaze kubona iherezo ry’ingoma yabo,n’ubuzima bwabo,bakaba ariyo mpamvu bagiye gusaba gushyikirana nabo batemeraga, ahubwo bahoraga babita amazina agayitse,none birangiye basabye ko babumvikanisha niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Jezebel Nyiramongi Jeannette kagame asahura imitungo ya gakondo ya bakiranutsi,maze ayiha abagore b’abacuruzi ngo bayihungane,akimara kuyibaha b’abagore bahita barafatwa bajyanwa kwiga za kaminuza zitandukanye (gereza) uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa Jeannette Nyiramongi Jezebel ko ariwe uri inyuma y’urubanza rw’uwahoze ari Amb.Gasana Eugene babyaranye umwana w’umuhungu ugira 3,KIZIGENZA,mbona ko ariwe wacuze ikinyoma ashaka umukobwa wakoraga muri UN/ONU,ko yatanga ikirego yuko Gasana Eugene yamufashe ku ngufu kuko yamukojeje isoni akavugako babyaranye umwana w’umuhungu “IAN KIGENZA” kandi atarakwiye kubishyira ahabona,niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abana batoya biga mu mashuri abanza,ndetse nay’abanziriza (nursery schools) bajyanwa mu mashuri yandi batari bageza imyaka cyangwa igihe cyo kwimukiramo uko niko Uwiteka abivuga.

Icya ntangaje ni uko abo bana bose bari benshi cyane,bari abo mu miryango y’ingoma y’abega niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umugabo witwa Nabonibo (gay) avuga kumugaragaro ko ari umutinganyi,maze mbona ubutegetsi bw’abega bwahise bumushyigikira buvuga ko buzamurindira umutekano security.Akimara gutangaza ko ari umutinganyi kandi ko ari umuririmbyi maze mbona ahawe agashimwe gakomeye cyane kuko umwanzi ngo yashakaga kugayisha Uwiteka Imana Nyiringabo,hamwe numuco nyarwanda niko Uwiteka abivuga.Ahabwa N° 0520/0006/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ucireho iteka abantu bose baguharanya kandi bakagutoteza.Bahabwa N° 0521/0006/0019 uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

June 27,2019 ku ngoma y’Umwakagara kumwaka wa [25] ijambo ry’Ubuhanuzi ryarushijeho gukomerera Umuhanuzi,no kumuremerera cyane kugezwa ubwo asubijwe mu butayu kunshuro ya kabiri mu gihugu cy’Ibabyloni kumurwa mukuru w’Ishushani uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane  rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ijambo ry’Ubuhanuzi ryandikwa n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,ntabwo ari wowe riremerera gusa,ahubwo na RNC ribamereye nabi,ndetse n’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro,hamwe n’ingoma ya abega.Niyompamvu baguhigira hasi kutabura hejuru ariko bakibagirwa yuko urinzwe nijambo ry’ubuhanuzi uko niko Uwiteka abivuga.

Dore bize amayeri yo kwicisha (humbled) bugufiya cyane ngo bireke ubwami bw’uRwanda ko bashaka kwifatanya nabwo,kugirango babone uko babacengeramo nibamara kubinjiramo babace ibihanga maze babyitirire Umwakagara ko ariwe wabashe niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunganiriza cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,RNC ifite ubwoba bwinshi cyane yuko ubwami bushobora kuba bugiye kumvikana na FPR,maze barangiza imishyikirano imbaraga za RNC,zikaba zishizeho burundu kuko imbaraga zabatavugarumwe na FPR,zizaba zigabanutse uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Kuko Umwami YUHI VI yarahiriye ubwami bugendera ku itegekonshinga BUSHAYIJA Emmanuel warahiye taliki ya 9 mutarama,2017 aho yasimbuye Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze ubwami taliki ya 16 ukwakira 2016,kandi ubwami bw’uRwanda bukaba aribwo bwemewe muri UN/ONU,icyo nicyo kibahagaritse umutima cyane uko niko Uwiteka abivuga.

RNC ikaba ifite impungege yuko ubwami bwaba bugiye kwima ingoma,maze bigatuma badafata ubutegetsi.Niyompamvu bashaka intambara kugirango bazafate ubutegetsi kuko bazi yuko ngo ubwami butagira ingabo zaburwanirira niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona haza umwuzure mwinshi cyane,maze usenya icyintu cyose gifite ubugingo.Ndetse mbona n’abakristu basengera muri kiliziya (Eklezia) bagira ubwoba bwinshi,n’impungege nyinshi z’uko haba hagiyekongera kwaduka intambara yapolitike,kandibakaba bafite ubwoba ko,ubutegetsi bwa abega buzabirenza niko Uwitekaa abivuga.

Mbona za magigiri za DMI department military intelligence nabo batwarwa kumashana kuko urugamba rwali rwabaye amahina,abarwanyaga Leta bagendaga barushaho kwiyongera kandi bagwiza imbaraga bituma Umwakagara afata abantu bose abajyana kurugamba,ariko birangira akuwe kubutegetsi niko Uwiteka avuga.

Nerekwa abahoze ari abapadiri (Father’s) muri kiliziya gatorika,babishingukamo bajya kwishakira abagore,aho kugirango bakomeze kubikora rwihishwa kandi ari ntawe bagakwiye gutinya niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abajepe R/G bajyanwa kurugamba maze bagwa muruzi rwamazi menshi cyane bananirwa kuvamo.Mbona abandi bicaye hasi bameze nkibicuma bitagira indiba uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona Umwakagara ahamagaye abakonikoni be,ababaza intsinzi,maze bamubwira yuko ari nta cyo yageraho igihe cyose azaba atari yica “Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha” ko azakurwa kubutegetsi.Mbona ko Umwakagara yisubijemo imbaraga aha abajepe R/G intonorano zo kongera guhigira hasi no hejuru Umuhanuzi ngo acibwe igihanga niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa inkozi z’ibibi zohoreza umwuka umeza amenyo mukanwa (spiritual teeth or spiritual detective) kugirango bajye babasha kumva ibyo Umuhanuzi avuga bamenye imigambi ye yose.Ndetse mbona za magigiri ziyoberanya ziyita umusirikare uba mu bajepe waturutse mu gihugu cy’ABAKALUDAYA (Tanzania) witwa NYABUGONDO akaba ari officer abandi nabo bihindura undi witwa January nawe wahoze mu bajepe kugirango baza mu gihugu cy’Ibabylon bavuga ko bahunze basabe Umuhanuzi ko bahura nabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ibiti [2] byabaye amarumbo bihuza amashami yabyo kuburyo utabona aho wamenera,ariko hejuru  mu mashami yabyo harimo inyoni (abadayimoni) za amoko yose.

Maze ndabwirwa ngo,abarwanira ubutegetsi bushingiye ku kinyoma,mu gihugu cy’Ibabylon,kandi ririya shami wabonye ni icyegera cya UHURU KENYATTA witwa WILIAM SAMUIE Ruto wirukanywe mu butgetetsi bw’Ibabylon niko Uwiteka abivuga.

Mbona ko igiti kimwe cyari kifatanije na cya kindi bikaba [2],mbona haje ukuboko k’Uwiteka gufashe urukero rukata cya giti kirarimbuka.Mbere yuko icyo giti gitemwa,hejuru mu mashami yabyo,harimo urusaku rw’izo nyoni (birds) maze ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,kiriya giti wabonye ni RUTO uzirukanwa mu butegetsi nta teze kuzaba umukuru w’igihugu cy’Ibabylon (president) niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar