Hanuka uruntu runtu!!!

Polisi yarashe yica abanya-Uganda babiri batatu baracika.Bosco Tuheirwe (ibumodo) na Job Ebyarishanga barashwe barapfaPolisi y’u Rwanda yatangaje kuri iki cyumweru ko yarashe ikica abantu babiri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe.

Polisi ivuga ko aba bantu bari mu itsinda ry’abakora ubucuruzi bwa magendu yari imaze gufata binjiza ibicuruzwa bivuye muri Uganda baciye ku mupaka utemewe.

Abarashwe bagapfa ni Job Ebidishanga w’imyaka 32, Bosco Tuheirwe w’imyaka 35 bombi bafite ubwenegihugu bwa Uganda.

Polisi yemeza ko aba barashwe kuko barwanyije abapolisi.

Polisi ya Uganda yatangaje ko iri gukora iperereza ku iyicwa ry’aba baturage ba Uganda, aba ngo bari kumwe na bagenzi babo batatu bo babashije guhunga basubira muri Uganda.

Mu cyumweru gishize, umunyarwanda witwa Havugimana Peter w’imyaka 26 yarashwe n’inzego zishinzwe umutekano ubwo yari avanye ibirayi muri Uganda nk’uko polisi ya Uganda yabitangaje.

Havugimana yakomeretse urutungu abasha guhungira muri Uganda aho yakomeje kuvurirwa, mugenzi we bari kumwe bivugwa ko yitwa ‘Muhirwa’ yarashwe mu gituza arafatwa.

Aba bombi barasiwe ku mupaka wo ku ruhande rw’Akarere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda bagerageza kwinjiza ibirayi mu Rwanda nk’uko Havugimana yabitangaje.

Mu byumweru bibiri bishize abagore babiri b’abanyarwandakazi bararashwe barapfa mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare.

Aba bivugwa ko bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano bikoreye ibicuruzwa bavanye muri Uganda maze bakiruka, bakaraswa.

Kuva mu kwezi kwa kabiri abategetsi b’u Rwanda na Uganda bashyamirana ab’u Rwanda bakabuza abaturage gusubira muri Uganda (abaca ku mupaka w’ubutaka) ibikorwa nk’ibi byagiye bibaho.

Abaturage begereye umupaka bamwe bakomeje kugerageza gusubira muri Uganda mu bikorwa bari basanzwe bakora by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Bamwe na bamwe bagiye baraswa n’inzego zishinzwe umutekano bahasiga ubuzima bashinjwa kurwanya inzego zishinzwe umutekano.

Hashize amezi atatu ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bumvikaniye muri Angola kurangiza ibibazo hagati y’ubutegetsi bwabo bigira ingaruka ku baturage.

Translate »
Skip to toolbar