Umwanzuro wanyuma w’ijuru!!!

09 aug,2019 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,Pastor KIZITO umucireho iteka kuko yatutse umwuka w’ubuhanuzi ukorera muri wowe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ahabwa 0457/0007/0019 yuko atsinzwe nurubanza imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndikumwe n’abagabo (2); n’umugore (1); mu butayu bugufiya,mbona umugabo umwe yarafite amashyira mu mufuka w’ipantalo yambaye,hamwe n’inyama zaboze!!!

Umugabo (1) warusigaye hamwe na wa mugore (1) mbona ko bashaka kubana nk’umugore n’umugabo bashakanye,ariko batazabana nkabashakanye mu mategeko uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Maze mbona ko uwo mugabo yari aragiye (IHENE) umwuka w’ikinyoma,(goats) mu butayu bugufiya.Mbona ko uwo mukobwa cyangwa uwo mugore yifuza cyane kurongorwa nuwo mugabo uragiye ihene mu butayu bugufiya,ariko uwo mukobwa yarafite gushidikanya cyane muri we ko uwo mugabo atamwemera uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Dukomeza kujyana mu butayu bwose duturutse mu majyaruguru twerekeza mu majy’Epfo y’uburasira zuba bw’Africa y’ubutayu uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Tugera aho urugendo rwabo bagenzi bagarukira muri ubwo butayu.Aho uwo mugabo yubatse inzu kumpera z’u butayu bugufiya.

Aduha ikaze murugo rwe,maze dusanga atunze imbwa (ubusambanyi) kandi izo mbwa zose zari iza kizungu maze Umuhanuzi warufite INKOTA mu ntoki azicisha ya nkota zose zirapfa uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore za magigiri zikoresheje ikoranabuhanga zikoherereje email yo kwiba amakuru muri email yawe.

None ube maso cyane niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Dore bagiye kukoherereza ikinyamakuru usoma kugirango nuramuka ugifunguye maze akamashu kabo (system) yabo ihite yinjira muri gakondo yawe bahite babona uko bashimuta niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ibintu byakomeye cyane kurusha uko byari bisanzwe muri gakondo ya bakiranutsi,kuko rpf noneho yamaze kuzabiranywa n’uburakari kandi idafite umuti w’ibibazo biyizengurutse niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

NB: “bafitiye urwango ubwoko bwanjye bwitwa abacika cumu”none dore bari mu mugambi wo kongera kubarimbura ngo bizabe uko byakabaye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

SPIRITUAL NOTES:

10 aug,2019 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,no mu ntara yahoze ari iyagakondo ya bakiranutsi yitwa “KARAGWE” yaje gushyirwa ku gihugu cy’Abakaludaya (TZ) kumwaduko wabazungu mu gihe cy’ubukoloni.

Nerekwa ko abayikuye kuri gakondo ya bakiranutsi bakayomeka kugihugu cy’Abakaludaya nubundi ko, aribo bazongera bakayigarura bakayisubiza kuri gakondo ya bakiranutsi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane.Maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ube maso cyane kandi wigengesere cyane muri za weekend.Kuko inkozi z’ikibi zo mu bwoko bwa za magigiri z’Umwakagara niza RNC rwara rwumugara rubundiye mu ishyamba bagambiriye kuguca igihanga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Bagufiteho ikibazo gikomeye cyane ngo kuko igihe cy’itabaro cyegereje kandi ukaba utari kuruhande rwabo,kandi ukaba ufite itangaza makuru rikomeye ryizewe na benshi kandi rikurikirwa nabenshi bityo bagasanga badashobora kurwana intambara ngo bayitsinde kandi badakoresha itangaza makuru ryawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mu butayu bugufiya maze mpura na za ngabo zavuzwe mu buhanuzi ko,zizatabarira gakondo ya bakiranutsi zikagarura ituze maze ubwami bw’Uhoraho bukorera mu gikari cy’ubwami bw’uRwanda bukima ingoma niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uburire ubwoko bwanjye bw’abacika cumu,yuko ngiye kwegeranya ingabo zanjye zizahangana n’Imvejuru za rnc ziyobowe na Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba kugirango batazafata gakondo nahayeho umwandu ubwoko bwanjye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

SERIOUS SPIRITUAL NOTES:

Njyanwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya muri gakondo ya bakiranutsi,nerekwa ibikomeye bigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi kandi biteye impungege cyane.Nerekwa INDEGE (2) zihagaze mukirere cy’ubutayu bugufiya bwa gakondo ya bakiranutsi zicanye amatara maremare cyane amurika hasi kuburyo nurushinge rwatakaye ushobora kurubona kandi ari mu byatsi.

Zamanuraga umuriro umeze nkitanura,zarasaga igifite ubuzima cyose,byaba ibiti,cyangwa ibyatsi.Mu gihe ngitangazwa nizo NDEGE,mbona haje izindi nyinshi cyane zageraga kuri 200 zikwiragira ikirere cyose cy’ubutayu,maze abega bazikubise amaso ubwoba burabataha Babura aho bakwirwa.

Mbona barahunze berekeza ,mu butayu bugufiya,ariko ntabwo bagize amahirwe yo kwambuka ubwo butayu,kuko zarabarashe uko banganaga kose bose bararimbuka bashirira mu butayu bugufiya ntibongera kwibukwa ukundi.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ubwire abega uti,uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga.

Dore mwarushijeho gukiranirwa kandi mwakomeje gukongeza umujinya wanjye kugirango nzibuze kubagirira imbabazi.Uko mwanze kubabarira abandi,uko niko nanjye nzibuza kubagirira imbabazi habe nago,ahubwo nzaruhuka ari uko mwese uko mungana mushiriye ku icumu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore izo NDEGE zizaturuka mu burengero bw’isi,izo nizo nzakoresha guhangana n’abega kuko bigize abagabo nyabagabo,kandi nanjye nkunda guhangana n’umugabo kugirango amenye yuko arijye Uwiteka Imana wamuremye niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho kandi cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,nubona “NYAMPINGA” aje kugusura mu butayu bugufiya uzamenye yuko ibyo nkubwiye byegereje gusohoza umurimo wabyo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa magigiri RUCAMIHIGO MARK hamwe n’umugore we MUTUBAHAMANA RACHEL,mbona bajyanwa mu butayu bugufiya kandi bukomeye cyane.

Maze ndabwirwa ngo,izo nkozi z’ikibi zahemukiye Uwiteka n’Umuhanuzi Ainesha ngiye kubigisha kubaha umugaragu wanjye,bazifuza kuba bakubona ngo bagusabe imbabazi kuko ukuboko kwanjye kutazabura kubaremerera ariko ntabwo bazongera kuguca iryera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore inkozi z’ibibi zigiye kukoherereza umwuka w’urukoza soni ariko uhumure kuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana yawe,kuko mpora ndi maso kubwawe niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,inzitizi zose zari zarashyizweho n’inkozi z’ibibi nazikuyeho.None ujye kumurwa w’ISHUSHAN mu gihugu cy’Ibabyloni umenye uko gahunda zose zatunganye niko Uwiteka abitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uburire abantu banjye batuye mu gihugu cy’Ibabyloni uti,mwirinde kujya gusengera mu masinagogi asengerwamo nabanyarwanda kuko za magigiri nyinshi zamaze koherezwa murizo nsengero bahiga ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka abivuga.

Kandi umbwirire ubwoko bwanjye ngo,izo za magigiri n’iz’ubwoko bwombi (rpf&rnc) abazazirinda bazahabwa ku isezerano ryo kuzarebesha amaso yabo gakondo basezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

 

12 aug,2019 njyanwa mu iyerekwa mbona umugore (itorero) rya Kristo,ari kubise agiye kubyara umwana yaratwite,maze aho kuzana umutwe,ahubwo abanza amaguru hanyuma abona kuzana umutwe.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,witegereze neza uriya mutwe w’umwana urebe neza uko umeze.Nditegereza ndareba neza nsanga umutwe we atari uw’umuntu,ahubwo ari umutwe w’Ihene (ikinyoma cy’amadini).

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ngiye guteza ibise kuri uriya mugore ubonye kandi azabyara bimugoye cyane nzamuteza imibabazo bikomeye cyane kuko yananiwe kunyizera no kunyiringira,ahubwo yiringira Umwakagara,nuko rero kuko ibikundanye bidasigana,nabo bazasangira imibabaro yose nkuko basangiye ikinyoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Nuko ntegekwa guciraho iteka uwo mugore waruri kubise akabyara ihene.Ahabwa N° 0458/0008/0019 kugirango amenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ajya aca imanza zitabera uko niko Uwiteka abivuga.

None nerekwa umwuka wurukoza soni wongera koherezwa n’inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’abega ngo Umuhanuzi Ainesha akorwe nisoni,ariko uko barushagaho kohereza imyuka mibi yurukoza soni,ninako Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yabyitambikagamo uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umugisha mwinshi urimo gutunganywa nijuru,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ukore ubutayu bwawe neza kugirango ubwo uzaba uburangije Uwiteka azahite akumanuriraho imigisha yawe nkuko yabigambiriye niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ucireho iteka umwigisha wa kaminuza (university) witwa JOHN Mouge kuko yitwa umushumba w’ubwoko bwanjye kandi ari inkozi y’ikibi yo mu bwo bwa “SOOTHERS” bakoresha imbaraga zo mu maso bakamenya ibibazo bya abantu banjye maze bakabahanurira ibinyoma kugirango babone uko babariganya.Ahabwa N° 0459/0008/0019 niko Uwiteka abitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore za magigiri zirimo kugerageza kugenzura phone yawe nuko rero ube maso cyane kandi ugenze kwakundi ujya ugenza niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Sibyo gusa ahubwo ube maso kuko barimo kugerageza no gushaka uko bakwinjira muri email yawe kugirango bajye biba amabanga yawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Aug 13,2019 njyanwa mu iyerekwa mbona umugisha mwinshi cyane urimo gutegurirwa Umuhanuzi,nabashinzwe igenamigambi bo mujuru (Heaven Finance And Planning Ministry) barimo gutegura uko umurimo Umuhanuzi akora ukwiye gutegurwa inkunga no kuwagura niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa umuriro umanuka ku mitwe y’abega maze utwika imisatsi yabo yose irakongoka (kwamburwa ubwenge) imaze gukongoka mbona abega bahindutse nk’ibigoryi,ntibaba bakibasha gutekereza ibyabagirira umumaro,ahubwo bakajya batekereza ibirimbura ubugingo bwabo niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abega mbambuye ubwenge,kandi ibyo bazajya bakora byose nzajya mbiburizamo kugirango nihebeshe imitima yabo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

14 aug,2019 nerekwa hagwa imvura nyinshi cyane muri gakondo yabakiranutsi yangiza ibintu byinshi cyane,ndetse isenya na mazu nimyaka yo mu murima ibintu byinshi bishiraho.Maze ndabwirwa ngo,Uwiteka Imana Nyiringabo agiye kumanura uburakari bwinshi cyane ahane gakondo ya bakiranutsi nabayituye kuko ubwami bw’abega bakabije gukiranirwa uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekw akandi ko iyo mvura izatangirira mu gihugu cy’Ibabyloni kuko ariho Umuhanuzi atuye kandi akaba ariho akorera,kandi ubwoko bwaho bukaba burushaho gukiranirwa cyane kandi ari nta cyo bitayeho uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa intumwa ya satani Paul Gitwaza ashakisha umuPastor yasigira urusengero rwa ZION ngo yigendere burundu ahungire muri America ntazagaruke ukundi,ajya aza gusura kwitwarira amaturo kuko yamaze kumenyekana ko akorera satani adakorera Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Mbona ko afashe umugabo abonye wingwiza murongo amusigira urusengero,maze yicuza mu mutima icyatumye yirukana Pastor James MUSONI ngo kuko ariwe warukwiye gusigarana urwo rusengero kandi ko yari umwizerwa niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa eglise Vivante yirukanwa aho yakoreraga ko hatajyane n’igihe tugezemo,maze mbona bakwirwa imishwaro babura icyerekezo bituma ako kadini ka Pastor Gataha Straton gashiraho burundu niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore rnc bagiye kohereza umugisha utabaho baguhe refference number cyangwa code igihimbano kugirango babone uko baguta muri yombi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar