Inda nini itumye Umwami YUHI VI yamburwa ubwami,buhabwa Umwami Kigeli Ndoli ugiye kumusimbura niko Uwiteka abitegetse!!!

16 aug,2019 njyanwa mu iyerekwa mu butayu bugufiya,mu iriba ryahozemo amazi,nsangamo urukwavu (ubwenge) rufite ibyana (2) mbanza gufata nyina kugirango mbone uko nza gufata na bana barwo bataza gucika. Maze mbijyana murugo iwanjye.

 

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ube maso cyane,kandi ugire ubwenge kuko inkozi z’ibibi z’abega n’abashambo,bagambiriye kurimbura ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiribihe byose abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunsobanurira uburiganya bwizo nkozi z’ikibi,uko bagiye kwiyitirira ko aribo bashinzwe (domain name of registrar) yitwa PDR public maze bambwire ko bakeneye details zanjye zose hamwe na password ngo kuko bagiye gukora UPGRADING SERVICES uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nyuma ya masaha (48) bahise bohereza email bambwira ibyo umwuka w’Uwiteka Nyiringabo yaramaze kumburira, wagirango nibo bahostinze server yanjye, kandi ntari umufatabuguzi wabo kuko services nzihabwa na (hosting) niko Uwiteka abivuga.

Maze bandika inyandiko ndende cyane bise (agreement between both parts) kandi ko nindamuka ntemeye gusinyana nabo amasezerano hagati yanjye nabo ko bazahita bahanagura (deleting files) ndabihorera kuko ibyo bifuzaga ntaho byari bihuriye namategeko angenga uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

17 Aug,2019 njyanwa mu iyerekwa maze mpabwa igihimbano cy’umwuka (hymn inspiration songs) yo mu ndirimbo zo gushimisha ya (82) mu gihe ndimo kuyiririmba

Indirimbo ya 82 mu GUSHIMISHA

1

Mwami, wakomeretse:

Ni twe waziraga !

wahemuw’ utyo, Mwami,

Ushinyagurirwa

Ker’ utaraza mw isi,

War’ ufit’ ubwiza !

Dor’ uko bagushyize

Mur’ abo bambuzi

2

Mpindukirir’ undebe,

Mukiza w’ ukuri:

N’ impano y’ imbabazi

Njya nkuboneramo

Yesu, waramfiriye:

N’ ibyanjye wazize;

Ump’ amahoro masa

Kuko nkwiringira

3

Kand’ imipfire yawe

Ni yo yankijije

Intera kugushima

Mu kubaho kose:

Imbabazi n’ izawe,

Mucunguzi wanjye

Nah’ urupfu rwantera,

Nta cyakunkuramo

4

No mw ipfa ryanjye, Yesu,

Uzambe bugufi:

Urupfu ni runsinda

Uzamar’ ubwoba

Kokw umubiri wanjye

Uzabor’ uveho;

Nyamara, rizakubona

Mu maso, Mukiza

5

Mukiza wanjye mfite

Ubwuzu n’ ishimwe,

Ngo ndeb’ inkovu zawe

Wagize kubganjye!

Umpe kunesha rero,

Nkuko wanesheje

Hahirw’ uzapfa apfira

Muri wowe, Yesu !

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,igihugu cy’Ubwongereza kigiye  kwishyura ibihugu byose cyakolonije, ndetse kigerekeho no kubasaba imbabazi kubera ibyo babakoreye bitari bikwiye niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse.

Dore Abongereza barashaka kugaragaza ko bubahiriza uburenganzira bwa muntu mw’isi yabazima,kugirango igihugu cyabo kigire ishusho nziza mu batuye isi.Kandi babe biteganirije hakiri kare kuko batekereza yuko, igihe kizagera ibyo bihugu bikazabarega ku buryo bazabyishyura igiciro gihambaye cyane ugereranije nayo bari kuzabashyura mbere yuko babarega bagasaba imbabazi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Uwiteka Imana yawe Uhoraho Nyiringabo, agiye guhora inzigo, ariko cyane cyane agiye kubanziriza kuri Rucamihigo Mark n’umugore we Mutubahamana Rachel kugirango bamenye ko ukorera Uhoraho Uwiteka Imana waremye ijuru nisi uko niko abyirahiriye kandi niko abivuga.

Nerekwa nzika na nzigo (abashambo & abega) bampereza imiguru (2) y’inkweto ngo nyoze neza nibarangiza barampembe.Maze ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ubutumwa ugiye kwakira buraba buturutse kuri za magigiri z’Umwakagara na Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba ubwihorere kuko bagenzwa no ku kugirira niko Uwiteka abitegetse.

18 aug,2019 nerekwa ubugamanyi bwa za magigiri (spy) z’abega buhindukamo umugisha k’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha. Mbona habayeho gutatana gukomeye cyane hagati ya za magigiri zari zarabujije amahwemo Umuhanuzi mu gihugu cy’Ibabylon uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona ko ibyo baruhiye byose bihindutse umugabane w’Abakiranutsi muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Abega bamaze kubona ko Umuhanuzi abananiye kumuca igihanga,bahitamo kohereza za ntonorano zabo bari barahagaritse nyuma yuko babuze uko baca igihanga Umuhanuzi kugirango bishakire amayira y’ejo hazaza uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa Umwami Kigeli Ndoli ugiye gusimbura Umwami YUHI VI wahisemo kugurisha umugabane we ingoma y’abega,kubera igaburo ry’umunsi umwe,yabaye nka ESSAU wagurishije umugabane we kubera ibirungo bitukura by’umunsi umwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,Umwami YUHI VI ntabwo azi agaciro ko kuba Umwami w’ubwoko bwanjye,none hanura uvuge uti,yewe wa mwami we wahisemo kugurisha ubwami wahawe n’Uwiteka Imana Nyiringabo kubera inzara y’umunsi.

Genesis 25:29-34 King James Version (KJV)

29 And Jacob sod pottage: and Esau came from the field, and he was faint:

30 And Esau said to Jacob, Feed me, I pray thee, with that same red pottage; for I am faint: therefore was his name called Edom.

31 And Jacob said, Sell me this day thy birthright.

32 And Esau said, Behold, I am at the point to die: and what profit shall this birthright do to me?

33 And Jacob said, Swear to me this day; and he sware unto him: and he sold his birthright unto Jacob.

34 Then Jacob gave Esau bread and pottage of lentiles; and he did eat and drink, and rose up, and went his way: thus Esau despised his birthright.

Tega amatwi uku niko Uwiteka akubwira,dore nakugize Umwami utari ubikwiye,ahubwo n’imbabazi zanjye nagiriye inzu yanyu (abahindiro) kugirango idashiraho burundu,ariko noneho kuko utigeze uha agaciro ijambo ryanjye (Ubuhanuzi) ahubwo wahisemo kurirwanya,niyompamvu nkwambuye ubwami nari naraguhaye nkaba mbwimuriye muyindi nzu itari iy’Abahindiro kugirango mumenye ko ubwami atari umugabane mwagabanye mu muryango wanyu,ahubwo mumenye ko buturuka k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar