Abega baratanguranwa na UN/ONU,mbere yuko bavuga ko,(REP) iriho itemewe n’amategeko,babe bamaze gutegura umushingwa w’ubwami bw’Abega!??

Amakuru agera ku inyangenewss.com arahamya uburiganya bw’abega bagiye gukorera abanyarwanda,nyuma yahoo baboneye ko abanyarwanda badashaka republika itemewe namategeko.Ibi bije nyuma yahoo inyito ya genocide yakorewe abatutsi ihinduriwe n’umuryango wabibumbye UN/ONU, umushinga witegeko washyigikiwe na Leta zunz’ubumwe z’America n’Ubwongereza,kugirango amoko yose yazize genocide yibone muri ubwo bumwe n’ubwiyunge.

Bamaze kubona ko bakuwe kw’ibere,nibwo bahinduye ingendo baca umuvuno w’ikinyoma cyambaye ubusa.Barabizi neza ko ubwami bw’uRwanda bukiriho,kandi ko bukorera mu buhungiro.Ubu ni bwa buhanuzi buvuga ko Umwami YUHI VI azagurisha ubwami bw’uRwanda akabuha ingoma y’abega.Ngo akagozi gahambiriye inyama bijyana mu nkono.

Abanyarwanda banze republika itemewe namategeko,ariko bakomeje kuyihatirwa n’abakoloni b’Ababiligi,none babonye ko abanyarwanda barambiwe ikinyoma cya republika itemewe n’amateegko,bahitamo kwiba ubwami bw’uRwanda kumugaragaro izuba riva.

Amakuru dufitiye afite gihamya,yemeza ko umuryango wabibumbye waba ugiye kwemeza ko republika y’uRwanda itemewe namategeko.Ibi bije nyuma yahoo ingoma y’abega icaniye umubano n’igihugu cy’Ububiligi,aho birukanye abadiplomate bicyo gihugu.

Kandi nyuma yahoo na none inyito ya jenoside yakorewe abatutsi ihindukiye genocide yakorewe mu Rwanda.Ibi byatumye ingoma ya FPR iyobowe n’Abega,itakaza ubudahangarwa mu mahanga aho bajyaga barisha amagupfa yabatutsi bishe 1994.

Bakaba bagiye gutanguranwa no gushyiraho ubwami bw’Abega, nabwo butemewe namategeko,ndatse nabanyarwanda bose batemera,mu gihe UN irimo gutegura gutangariza amahanga ko republika y’uRwanda itemewe n’amategeko.Mu ijoro ryakeye habaye inama yahuje abega n’abanyamadini bayobowe n’idini rya  «Evangelical Restoration Church» aho basabye abanyaadini bose gushyigikira uwo mushinga wo gushinga ubwami bw’Abega.

Ibi bishobora kuzagira ingaruka zikomeye cyane kubanyamadini bazabigiramo uruhare dore ko,ari nabo bagize uruhare rwo gusenya ubwami bw’uRwanda bafatanije nababiligi.Ariko se ibi bizabahiri?Iki kinyoma gishobora kutazemerwa,ahubwo gishobora kwihutisha irimbuka ry’ubwami bw’Abega ku buryo bwihuse!

Tubibutse ko abega,abashambo,abasita,abasinga,n’abashingwe,bagize uruhare rukomeye rwo guhitana «Gen.Fred Rwigema GISA» wari wagiranye amasezerano n’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro gusubizaho ubwami bw’uRwanda.Ari nayompamvu habayeho ibikorwa twakwita uruhurirane rw’ubufatacyaha by’ubugambanyi.

Abega bagize neza kwemeza ko republike bayoboye itemewe n’amategeko,noneho abanyarwanda bajya bamenya ukuli kuzuye.Ariko se bizabahira?Reka tubitege amaso icyo nzi ni uko Uhoraho ibyo yavuze atazabura no kubishoza!!!

Translate »
Skip to toolbar