Nukuli,nukuli,nukuli nta cyo mubasha gukora mutamfite.

Aya ni amwe mu magambo yavuzwe n’Umwami wabakiranutsi YESU KRISTO,ayabwira abamwizeye bo mu ntumwa ze.Abantu benshi icyo gihe bashatse kumenya uwari we,ndetse banagerageje kumubaza uwari we,ariko we ababwira ko ngo ndi uwo ndiwe.

Ahangaha nanjye nifuzaga kubabwira ngo,«sindi Kristo Yesu Umwami wabakiranutsi»ariko kandi nta bwo natinya kubabwira ngo,sindi ndiwe,ahubwo ndi uwo ndiwe.  Ibi sinjye ubivuga,ahubwo byahamijwe na data wo mu ijuru,kuko nubwo nd’umucamanza w’isi,ntabwo natinyuka guhamya ibi,ariko niba data wo mu ijuru abihamya,jyewe rero sinaba nciye inka amabere ndamutse mpamije ibyo data yahamije.

Ariko sicyo nifuzaga kuvuga,nubwo nabyo ndamutse mbivuzeho, ntaba nishe amategeko.Ahubwo nashakaga kubabwira ngo,nshingiye kubyo data yahamije yavuze ko,ari nta cyo muzageraho mutamfite!Abo avuga nibande?Nta bandi usibye abanyapolitike batavuga rumwe n’Umwakagara.Abumva babijyaho impaka, bazagerageze barebe ko hari icyo bashobora,ariko nibwira ko RNC yababereye isomo ryiza kuko baciriweho iteka kugeza magingo aya baheze mukeragati.

Nyamara nimuza aho ndi,muzinjira kandi musohoke muzagubwa neza kuko muzaba musohoje gushaka kwa data wo mu ijuru.

Gakondo yabakiranutsi nayihaweho umwandu kuva kera uhereye ubwo ubwami bw’uRwanda bwakwiraga imishwaro (1964) nyamara byose byabereyeho kugirango Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yiheshe icyubahiro.Ariko niba mudashaka kwemera iyo ivugira mu ijuru,mukaba mudashobora kumva imiburo y’uwantumye,ubwo bivuzeko,mushaka guhangana na data wo mu ijuru.Gutabarwa kwanyu kuzababa kure kandi icyo gihe nibwo muzamenya ko ndiwe.

Translate »
Skip to toolbar