Nzashira inguruguguzi nkiri Ingagi.

21st March 2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu nguhaye umugisha,uzagurizaamahanga ariko amahanga yo ntabwo azakuguriza uko niko Uwiteka avuze.

23rd March 2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umntu,dore har’intambara ikmeye y’umugisha hagati y’umuhanuzi mukuru n’inkozio zibibi umusengere kugirango abashe gutsinda izo nkozi zibibi uko niko Uwiteka avuze.

25th March 2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti mwana w’umuntu kwakira e-mail yaza magigiri za Uganda zikorana na leta y’umwakagara bityo ubitondere kuko amayeri yabo bibwira yuko Uwiteka atayareba uko niko Uwiteka avuze

Mwana w’umuntu ku munsi wejo uzahura n’inkozi zibibi zizagutegera ku mutabazi kugirango bahungabanye ubugingo bwawe bityo umunsi wejo uzamanuke wigire mubutayu aho ntabwo bjya bagerayo,ariko nushaka kujya mu murwa w’ISHUSHANI bazagutsindayo uko niko Uwitek avuze

Dore bakoherereje imbaraga z’umwijima zo mu bwoko bwabahinde bityo ukwiye gukora amasengesho kugirango ubashe kuzinesha uko niko Uwiteka avuze

27th March 2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara yamaze guha iminsi 14 inkoramaraso ngo zihige igihanga cyawe,ukwiye kuba maso kandi uagasenga kugirango Uwiteka agucire inzira kandi akurwanirire iyo ntambara uko niko Uwiteka avuze

Dore mwishywa wawe Jeannette Mukeshimana Uwiteka agiye kumushyira mu ishuri ryo kwiga kumenya kubaha abantu b’Imana kuko yaramburiye ukuboko umugaragu w’Uwiteka kugirango bizamubere isomo uko niko Uwiteka avuze

Dore umwuka w’ikinyoma ugeze mu marembera washatse kongera kubyutsa umutwe ariko byananiranye kuko igihe cyawe cyarangiye nose senga Uwiteka uvanagure ibyo binyopma byose kugirango Uwiteka yiheshe icyubahiro.

Mwana w’umuntu dore kumunsi wejo imirimo yawe yose izakugendekera neza kugirango umenye ko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka avuze

29th March 2015 mwana w’umuntu dore bagutegeye mu mayira yombi bityo manuka wisubirire mubutayu kuko aho ntabwo bajya bagerayo uko niko Uwiteka avuze.

Mwana w’umuntu dore abanzi bawe barigukoresha umwete nk’uwabvadayimoni bahiga ubugingo bwawe,ariko uhumure kuko ndinze ubugingo bwawe nk’uko umuntu arinda imboni y’ijisho rye uko niko UIwiteka avuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar