Ubuhanuzi bukomeje kudindiza inama ya chogam umwakagara yari kuzungukiramo!

Umukuru wa Commonwealth Patricia Scotland aherutse mu Rwanda aho yahuye na Perezida Kagame asezeranya ko nta gisibya inama izabera mu Rwanda

CHOGM 2021 – Rwanda: Inama ya Commonwealth yasubitswe bwa kabiri ‘kubera Covid-19’

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland bavuga ko inama yari iteganyijwe kubera mu Rwanda y’uyu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza yongeye gusubikwa bwa kabiri “kubera ingaruka ikomeje y’icyorezo cya Covid-19”.

Itangazo rihuriweho basohoye ku wa gatanu risubiramo amagambo ya Perezida Kagame agira ati: “Icyemezo cyo gusubika CHOGM ku nshuro ya kabiri nticyapfuye gufatwa gutyo gusa”.

“Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bose ba Commonwealth muri iki gihe gikomeye bigomba gushyirwa imbere. Dufite amashyushyu yo guha ikaze i Kigali umuryango wa Commonwealth mu gihe kibereye”.

Ku ruhande rwe, Madamu Patricia yavuze ko iki cyorezo gikomeje kugira ingaruka ikomeye ku bihugu binyamuryango bya Commonwealth, byinshi bikaba bikomeje gupfusha abantu benshi n’imibereho ikahangirikira.

Ati: “Nubwo bibabaje kandi twicuza kuba tudashoboye guhuriza hamwe abategetsi ba Commonwealth muri iki gihe ngo baganire kuri byinshi muri ibi bibazo, tugomba kuzirikana ibyago inama ngari ziteje kuri bose”.

Madamu Patricia yashimiye leta n’abaturage b’u Rwanda “ku bunyamwuga bwabo, gushyigikira, kwihangana ndetse no kuba bari biteguye kwakira CHOGM”.

Mu kwezi kwa gatatu, Madamu Patricia yagiriye uruzinduko mu Rwanda kureba aho imyiteguro yo kwakira iyo nama igeze, avuga ko “u Rwanda rwiteguye bya nyabyo” kuyakira.

Mu kwezi kwa kane, Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe Commonwealth Tariq Ahmad na we yagiriye uruzinduko mu Rwanda, mu rwego rwo kuganira n’abategetsi aho imyiteguro igeze ngo iyo nama ibe mu buryo butekanye.

Iyi nama ya 26 y’ibihugu bya Commonwealth yari iteganyijwe kubera i Kigali mu cyumweru cy’itariki 21-26 y’ukwezi kwa gatandatu muri uyu mwaka.

Mbere, yari iteganyijwe ku itariki ya 22-27 y’ukwezi kwa gatandatu mu 2020, na bwo isubikwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Translate »
Skip to toolbar