NTA BWOBA NAMBA IKINYAMAKURU INYANGENEWSS GIFITIYE INTUMWA GITWAZA

Dukurikije inyandiko yasohotse mu kinyamakuru ishema muri nimero yayo ya 84 yasohotse aho bavugako ngo Paul Gitwaza ahagaze  imbere y’itorero yavuze ko ngo iyo hagize umurwanya ahura n’ibibazo ndetse anatanga urugero rw’ikinyamakuru umuseso  cyigeze kumwandikaho kimwibasira maze ngo aricara abwira Imana ko ikinyamakuru umuseso kimurambiye ndetse  ko gikwiye guhagarara birangira nyuma y’amezi 6 gihagaze.Nyamara hano yarabeshye kuko icyo kinyamakuru yagihaye amezi (3) kizaba gihagaze.Ariko ntabwo cyahagaze kuko hashize igihe cyingana n’umwakaga wose n’amezi (4) icyo kinyamakuru cyigikora.Cyaje guhunga ibibazo by’iterabwoba bw’igitugu ntabwo rero cyahagaze kumpamvu za gitwaza.Kandi naho cyahagarara kubera imyuka mibi intumwa ya satani Gitwaza akoresha byaba byumvikana,nawe se umuntu wibera mu isanduka yabapfuye akiri muzima,wibwira yuko ar’ibintu byo gukinishwa?

MNdetse Paul Gitwaza yanongeyeho ko ngo n’ifungwa rya Kizito ryaba ryaratewe nuko yashatse kumwisumbukuruzaho bikarangira afunzwe, aha tubibutse ko intandaro y’amakimbirane hagati ya Gitwaza na Kizito yakomotse mu giterane cya Rwanda shima Imana mu mwaka wa 2013 aho Kizito mbere yo kuririmba indirimbo ye arc en ciel  yabanje akayisobanura aho.Gitwaza amenyerewa nk’inkozi y’ikibi ya satani kuba yigamba ibikorwa bibi akorera abantu b’Imana ibyo twabifata nk’iterabwoba rya satani risa n’intare izirirtse.Ariko ku kinyamakuru inyangenewss siko bieze kuko imbaraga za Gitwaza tuzisenya buri munsi ndetse ninayo mpamvu Imana igenda imushyira ahagaragara!

yagize ati“Mu isezerano rya kera, mbere ya Yezu, Bibiliya igaragaza ko rimwe na rimwe Imana yagiraga uburakari bukabije ndetse ikica n’abantu bayo. Urugero ni nko guteza umwuzure ukica abantu batagira ingano nk’uko tubisanga mu gitabo cy’intangiriro umutwe wa gatandatu”

Kizito Mihigo yabivuze muri aya magambo “Imana yagaragaje ubushake bwo kuba Imana Nyirimbabazi mbere yo kuba Imana Nyiruburakari.Niba arimo yishima hejuru ya Kizito Mihigo reka tumwibutse yuko inkoni ikubise mucyeba uyijugunya naho iyo uyirengekje urugo iragaruka ikagukubita,kuba yarakoresheje amashitani ye akamuteza ibibazo natereze ntahiga n’uvuye kurugamba mu gihe wowe uba urimo wambara imyenda ugiye kurugamba undi yiyambura avuye kurugerero.

Mu gihe Gitwaza wari uyoboye gahunda  yafashe ijambo aravuga ati “Nagira ngo mbanze nkosore Kizito Mihigo aho avuze ngo Imana yishe abantu. Ntabwo Imana ijya yica abantu bayo, ahubwo ni Satani ubica. Iyo ubwicanyi buje, Satani niwe wica ntabwo ari Imana.”

Gitwaza yakomeje agira ati “Kizito Mihigo ntimumurenganye, we ntabwo yize theologie (Ibijyanye n’Iyobokamana) Theo bisobanura Imana,naho ologie bigasobanura kwiga ese harumuntu wakwiga Imana? Nkatwe!, ntabwo ari umupasitori, nta n’ubwo ari padiri, ni umwana w’umuririmbyi w’umukirisitu gusa.

Kizito yaje kongera gufata ijambo maze abwira  Gitwaza ko atashatse kuvuga ko Imana ari ingome  ahubwo isura yayo y’amahoro n’urukundo yarushijeho kugaragara aho Yezu aziye ndetse Kizito akomeza amubwira ko mu gikorwa nka kiriya hadakwiye kubaho umuntu usa nkaho ari mwalimu ngo akosore abandi. kuko byaba ari ukujya abantu bose mu rusengero rwe. ni aho muri make ayo makimbirane yavuye.

twe nk’ikinyamakuru inyangenewss rero ayo magambo ya Gitwaza nta bwoba namba aduteye kubera ko ibyo Gitwaza yavuze byose nta shingiro bifite haba imbere y’Imana n’abantu kuko urugero duhereye kubyo yavuze ku museso kuri ni ibinyoma byambaye ubusa  kubera ko umuseso wasenyutse kuko umuyobozi wawo Charles Kabonero yahunze agiye kwicwa kandi kuvuga ko umuseso uzafungwa ni ikinyoma cyambaye ubusa  kuko Gitwaza we ubwe mbere yari yavuze ngo umunyamakuru  Kabonero azapfa nyuma y’iminsi 3 birangira bidasohoye none ari kuvuga ngo ni amezi 6, naho Kizito urubanza n’ifungwa bye n’ibibazo bya politike kubera ko n’ejo cyangwa ejo bundi Kizito ashobora gufungurwa .

naho ibyo kuvuga ko umurwanya wese ahura n’ibibazo cyangwa kwirirwa avuga ngo yagizwe intumwa n’Imana ni ubwibone kuko ku isi nta muntu numwe uhagarariye Imana uretse na Gitwaza ntawe, twese turi abantu b’Imana kandi Imana ifite abakozi benshi ntishingira ku muntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu runaka ari nayo mpamvu y’umusarabawa Yesu naho kwifatira abayoboke nk’abagaragu bawe wirirwa  ubigisha kuvuga mu ndimi nibindi byinshi by’ubuyobe ntawe byatera ubwoba keretse umupfapfa ikindi kandi kuba Kizito yaravuze kuriya ntiyanyuranyije na Bibiliya kuko muri 1 Smweli 2:6-7 Uwiteka arica, agakiza, Ashyira ikuzimu kandi agakurayo.Uwiteka arakenesha agakenura, Acisha bugufi agashyira hejuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar