Imanza zishingiye kubadayimoni muri gakondo yabakiranutsi ziteye Uwiteka kumanuka kureba urusaku rwabaharega bo mu bwoko bw’Abakiranutsi

Kubiringira Uwiteka Imana yabakiranutsi,Uwiteka ahora abazamura mu ntera no kubashyira hejuru,nyuma yogutunganywa muruganda rwo mubutayu,abantu benshi bifuza gukrera Uwiteka ariko ntibajya bemera amabwiriza ye,ndetse n’inzira abanyuzamo cyane inzira yo mu butayu kuko umugaragu w’Uwiteka Moses yahamaze imyaka mirongo inne(40) abona kujya gukoreshwa imirimo ikomeye cyane yogucyura ubwoko bw’Imana bwari buheza muburetwa

Umwami Yesu kristo nawe mbere yuko atangira umurimo yabanje kwigishirizwa mubutayu nyamara nubwo yar’umwana w’Imana ndetse akongera kuba Imana,ntibyamubujije kujya kwigishwa mubutayu,iyo biza kuba amasomo asanzwe yari kujya kwiga iyobokamana ryaciye ibintu muri iki gihe aho abantu basigaye bibona mu mashuri aho kugirango bibone mu Mana kugirango ibakoreshe

Intumwa Paul nawe akimara guhura n’Umwami Yesu,yahise atwarwa mubutayu,bukomeye aho yatangiye guhangana n’imbaraga z’Abafarisayo,abafarisayo n’umwuka ukorera mubapastor barwanya ibikorwa by’Imana kubera inyungu zabo.

Umunsi umwe nagiye gusenga amasengesho y’iminsi (3)ndihafi yo kugera kurusengero nayoboraga,numva ijwi ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ugiye gusenga,ariko umenye ko Uwiteka Imana,afite utubazo (2);akambere,Uwiteka Imana afite abantu (2);umwe n’injiji isenga Uwiteka akayisubiza ariko ntimenye imvugo y’Imana,abo bantu nibenshi cyane kandi baheze mubutayu nyamara Uwiteka ahora avugana nabo ariko ntibamenye imvugo y’umwuka kuko abahanuzi birukanywe mw’itorero rya kristo.

Undi muntu wa (2);n’umunyabwenge ubasha kumenya icyo Imana ivuga,akagerageza kujyendana n’Imana,yamara kugera aho abona ko bitunganye agatangira kwikorera ibitandukanye n’Imana,bityo umwuka w’Uwiteka aukamuvuho gutyo agahita umurimo w’Imana awuhindura uwe,ni uko Imana irambwira iti,abantu benshi banyambuye umurimo wanjye nayamara iyo ntazakubana nabo ntabwo uwo murimo warugutungana.

Ubwo nahise nshaka aho nicara ntangira kwibaza uwo mugani Imana inciriye,nibajije niba ndi,mubanyabwenge cyangwa mu nijiji,nsanga ntagisubizo mfite ako kanya ubwo nahise mfata imodoka nsubira murugo ibyo gusenga mbishingukamo.benedata bakundwa mukwiye gutekereza kuri aya magambo!Inshuro nyinshi nasengeye uyu murimo nkora nsaba Imana ko yahagurutsa umuntu wayo akadufasha uru rugendo rujya Zion,numvaga kubwanjye natagaciro mfite imbere y’Imana

Natekerzaga yuko Imana yakoresha abanyamashuri menshi nubwo nanjye yaje kungirira neza ikankandagiza mwishuri mu nzira zibizigu,natekerezaga yuko Imana ikoresha abasore beza cyangwa abagabo beza binzobe barebare cyane wenda abo mu bwoko bw’Abatutsi kuko harabasa neza

Ariko naje gusanga ibyo byose ntahuriro bifitanye n’isano yoguhitamo kw’Imana,cyangwa gukorera Imana,natekerezaga yuko Imana ihitamo ihereye mu miryango myiza igaragara ifite icyubahiro,ariko nasanze nibeshya

Usibyeko nanjye naje gusanga mfite uburanga bujya gusa nabo nifurizaga gukora uwo murimo wo gukiranuka,nyamara har’ibimenyetso byinshi byanyerekaga ko Imana yampamagaye ariko ngacibwa integer nibyo ndebesha amaso y’umubiri

Tujya ku ngingo nyirizina nyuma y’igice cya (7) cy’ubuhanuzi ,Imana yatangiye kumpishurira ko impaye umwuka w’umuhanuzi Elisha,ubwo buhanuzi bwoguhabwa uwo mwuka bwamaze amezi agera kuri (6);bubona gusohora,mbere yuko mpabwa uwo mwuka,namenyaga iby’umuntu mbaje gusenga,maze guhabwa uwo mwuka natagira kuzajya mbona ibibazo by’umuntu uko bimeze mbere yuko angeraho cyangwa mbere yuko musengera

Nyuma y’ukwezi nahise mpabwa umwuka w’umuhanuzi Eliya,wogukora ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye birimo gusengera indwara zikomeye yangwa zananiranye,cyane abo duhurira kumbuga za internet,bansaba kubasengera bagakira tutaziranye cyangwa bisabe ko twabanza kuvugana kuri telephone

Dore umubare wabantu nasengeye muri uku kwezi kwa gicurasi 2015 turangije,nasengeye umuntu warurwaye umutwe wananiranye kwa muganga,nasengeye umwana w’umukobwa w’imyaka (2) kuva yavuka kugeza iyo myaka yarafite ibiro(9) gusa ndetse kwa muganga bari bamaze kumurambirwa ikibazo cye yari yatanzweho igitambo na se umubyara,uwo mwana w’umukobwa yitwa Rachael nyuma y’icyumweru kimwe yajyanywe kwa muganga basanga afite ibiro bigera ku (10)

Hakurikiyeho umukobwa witwa IRENE warurwaye umutwe wananiranye kwa muganga,Imana yambwiye ibye atarangera mbere y’iminsi (4) amaze gusengerwa byamubereye igitangaza yarasigaje iminsi mirongo (89) ngo akurwe mu mubiri,yagombaga kuzava mu mubiri kuwa 10 kanama 2015

Yahise anzanira muramukazi we,warurwaye impyiko zananiranye kwa munganga kuburyo buri cyumweru yagombaga kwishyura amadollar (80) yaburicyumweru kugirango abone guhumeka,uwo yarasengewe ahita akira ako kanya atabanje gukekeranya ndetse ansaba ko yajya kwa muganga kwipimisha ndamwemera asanga yakize

Hakurikiyeho undi mubyeyi warufite umwana kwa muganga warurwaye warusigaje iminsi (2) ngo akurwe mu mubiri,yarasengewe ako kanya abadayimoni babarogano bahita bamuvamo baragenda ahita akira,bene data imirimo ikomeye cyane irakomeje gukorwa n’Uwiteka Imana yikiriza abantu be,kugirango yiheshe icyubahiro,ikindi cyambereye amayobera atangaje ni uburyo Imana impa amazina yabantu baje gusengerwa mbere yuko bahagera kubera kwizera gucye kwabo Imana itanga amazina yabo ndetse igahita imbwira ibibazo byabo kugirango babashe kwizera kuko muri iki gihe abanzi b’umusaraba babaye benshi kuburyo batuma abana mugakiza batabasha kwizera Uwiteka Imana

Ndakwibutsa ko ibi byose bikomoka mu gihugu bita ubutayu,aho niho umwana w’umuntu atunganirizwa kugirango abashe kugera kurugero rwa kristo rukwiriye,ubu sinatinya kubabwira ngo mugere ikirenge mucyanjye nk’uko nanjye nkigera mucya kristo,nibyo iyi mvugo iraremereye ndetse bamwe banavuga ko umuntu yaba yishyize hejuru nyamara ntabwo byaba arukuri ahubwo nurwego abantu baba batarageraho muburyo bw’umwuka.

JMay 31st ,2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri gakondo yawe yabakiranutsi imanza zicyo gihugu zishingiye kubadayimoni,ndetse abakiranutsi batsikamiwe n’imbaraga z’umwijima z’umwakagara,nyamara ubabwire uti,Uwiteka amanuwe no kumva urusaku rwabakiranutsi barira muri gakondo yabakiranutsi kugirango yitrebere n’amaso ye,amenye ko kurira kwabo gufite ishingiro,umwuka w’Uwiteka urambwira uti,yewe bab’abantu bariraga koko bafite ishingiro dore Uwiteka avuye kureba kandi asanze abaharega bafite ukuri kuko igihugu ntabutabera bafite uko niko Uwiteka avuga

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwoko bwanjye bwagizweimbohe n;Umwami Ahab,yabigishije gukorera ibigirwamana,ndetse no gusenga izindi mana zitari imana nya Mana.None wongere uhanure uvuge uti,dore Uwiteka arirahiye ngo nzamanuka nkize ubwoko bwanjye bwagizwe imbohe mbukize amaboko yibigirwamana kugirango isi yose izamenyeko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu ,igihe ubaye mu gihugu cy’ubutayu “IBABULONI”kumurwa mukuru w’Ishushani mu kengero z’ubutayu bw’uwo murwa,dore igihe kirasa nigisohoye,none hanura uvuge ngo hehe nubutayu uko niko Uwiteka avuga

TVIjambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka aguhaye TV flat screen yo kuzajya ureberaho ubuhanuzi aho bugeze kugirango umenye ibikorwa bikorerwa mu Isi,dore Uwiteka yarangije ikibazo cya mudasobwa,agiye no kuguha uburyo bwa connection kuburyo utazongera guhangayika kuko Lapwagaragaje kumvira no kwihanganira ubutayu wemera gusiga ibyari indamu zawe,nicyogituma Uwiteka yagushyize hejuru kandi yakuvuzeho umugisha mwinshi utagabanije

ROn the first day of the week on the day of our Lord Jesus Christ,the Rhema word comes to me,and told me,son of man,look front of you,on the board was the word written in this words”Radicalization”according the research throughout find that means « Radicalization (or radicalisation) is a process by which an individual or group comes to adopt increasingly extreme political, social, or religious ideals and aspirations that (1) reject or undermine the status quo or (2) reject and/or undermine contemporary ideas and expressions of freedom of choice».This word concerning the country of Kenya thus says the Lord our God mighty .

MedOnce again the word of the Lord comes to me,from above in heaven, son of man, look front of you,on the board was written this word”SYMPATHY” according the research we’ve made,find that means Full Definition of SYMPATHY

1

a :  an affinity, association, or relationship between persons or things wherein whatever affects one similarly affects the other

b :  mutual or parallel susceptibility or a condition brought about by it

c :  unity or harmony in action or effect <every part is in complete sympathy with the scheme as a whole — Edwin Benson>

2

a :  inclination to think or feel alike :  emotional or intellectual accord <in sympathy with their goals>

b :  feeling of loyalty :  tendency to favor or support <republican sympathies>

3

a :  the act or capacity of entering into or sharing the feelings or interests of another

b :  the feeling or mental state brought about by such sensitivity <have sympathy for the poor>

4

:  the correlation existing between bodies capable of communicating their vibrational energy to one another through some medium

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar