Umwami kazi akuyeho umwakagara nk’uko Uwiteka yabivuze!

June 29th ,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,itereze urebe imbere yawe maze umbwire icy’ubonye.Ndareba kandi nditegereza mbona inyama nyinshi nkizo nari nabonye mu gitondo mbere yuko ntangira igice cya (11);CY’UBUHANUZI.

Nuko ndasubiza nti mbonye nkibyo nabonye mugitondo cyakare mbonye inyama ziri mukintu kimeze nk’imodoka ariko gifunguye hejuru cyuzuyemo inyama zivanga vanze izimibiri n’izumubiri no munda nimyijima.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,dore muri gakondo yabakiranutsi bakomeje kuvuga vuga bavuga umwakagara ko imbaraga ze zarangiye.Abenshi batangiye kubona ko ubutegetsi bwe butakiriho kuko yahangaye abamwicaje ku ntebe yibwira ko ageze aho abarisha imbatraga nyamara arashinga umuhunda ku kirenge kuko atazabishobora.

Dore ibyo wahanuye birasohoye ,ndetse abirirwaga bavuga yuko ngo ubuhanuzi butinze ,dore noneho buje bwihuta nk’umuyaga uko Uwiteka yabivuze ninako bibaye uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero nk’uko wabihanuye yuko umwakagara azakurwaho n’igihugu cy’Abongereza mu gice cya 1-3, cy’ubuhanuzi iki nicyo gihe cyabyo cyo gusohora uko niko Uwiteka avuze.Uhereye muri 2011-2015 abantu ntabwo batekereje neza ngo babone ko ibihanurwa bigiye gufata umwanya kugirango Uwiteka abahe akanya ko kwihana no guhindukira ahubwo bo bakomeje inzira zo gukiranirwa kugeza magingo aya Uwiteka Imana ntahutiraho atanga umwanya wo kwihana no kwigenzura kugirango hatazagira uvuga ko atahawe umwanya uhagije kuko nd’Uwiteka uca imanza zitabera.

Ubu rero igihe nari narabahaye cyo kwihana cyarangiye niyompamvu ureba ko ibyahanuye byegereje kumuryango ndetse byiteguye gusohora kugirango ubwoko bwanjye buruhuke uko niko Uwiteka avuga.

Dore abanyarwanda bararambiwe ndetse bageraho bavuga ko ubuhanuzi bubeshya kuko budasohora amaso y’ubwoko bwanjye yaheze mukirere ategereje ibyahanuwe,None bwira ubwoko bwanjye ngo nimutunganye inkuge kuko imvura y’umuyaga namahindu biraje kandi bizanye ubukana bukomeye kuko uko Uwiteka yabivuze ninako bisohoye uko niko Uwiteka avuze.

Babwire uti,iyi niyompanda ya nyuma abari mu ntegenke bazivemo,abaguye babyuke kuko ntishimira kurimbuka kubwoko bwanjye.Ahubwo bashake mu maso h’Uwiteka kugirango nzabere inkuge mu gihe cy’ibikomeye bije byuhuta kuko bigeze mu marembo ya gakondo yabakiranutsi.

Dore Malaika uzanye ibyo byago yamaze kuhagera ahagaze mu marembo!Ategereje guhabwa itegeko ngo atangire akazi,nuko rero mwana w’umuntu wumvise bavuga ngwiki ubwo witegerezaga.

Numvise bavuga ngo:Abashaka kwihagarika ntibihagarike iruhande rwizo nyama kuko ninyama zateguwe neza ndetse ziratunganywa kugirango abaza kuziteka zibagora bazoza.Nuko aramabaza ati,izo nkari waba wamenye icyo bisobanura?Ndasubiza nti oya Nyagasani!Arambwira ati,kutihagarika iruhande rwizo nyama nukudahirahira ngo bongere kuba bavuga amakuru yogusebya no gutuka igihugu cy’Umwami kazi.Kuko nibongera barahita bahaura nakaga gakomeye uko niko Uwiteka avuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar