Barashaka kwitwa abahanuzi,ariko bakanga kwishyura igiciro cyo kwitwa iryo zina!

Abantu benshi bitwa ko bakorera Imana cyangwa bavutse ubwa kabiri,bifuza impano yo kuba cyangwa kwitwa umuhanuzi,ndetse bakifuza ko Imana yabakoresha kuburyo bugaragra,nyamara iyo bigeze aho basabwa gutanga igiciro cy’uwo murimo usanga nta numwe witegute ki gitanga cyangwa ku cyishyura.

Iyo usomye ibyanditswe neza ubona ko abahanuzi bose bakoreye Imana,bagiye bazamurwa mu ntera kubera kwemera kwishyura igiciro cy’ubuhanuzi cyangwa kwitwa umuhanuzi.Uyu murimo urahenze cyane kandi urakomeye ariko kandi iyo ushoboye kwemera ugatanga ibisabwa byose bijyanye n’ijambo ry’Imana uhinduka nk’Imana imbere y’amaso y’abana bab’abanu.

Ntushobora guhanura wibereye muri etage,cyangwa wirira umugati wa buri munsi,byanze bikunze uzajyanwa mu butayu ujye kwigishwa n’Uwiteka Imana mu ishuri ry’Abahanuzi babanza kwiga mbere yuko bitwa iryo zina.

Umuhanuzi Elisha yabanye n’umuhanuzi Eliya wari shebuja,mbere yuko ahinduka umuhanuzi yabanje kugurisha ibye byose harimo inka zakoraga umurimo wo guhingishwa cyangwa guhinga,maze arangije abon agukurikira umuhanuzi Eliya.

Ntushobora gukora uyu murimo ugifite ibyo byawe byose,byanze bikunze ugomba kubanza kubireka ukabiha ababikeneye cyangwa ukabigurisha,ayo mashuri yawe aka kanya ntabwo yagufasha guhanaura cyakora harabayakoresha mugusoma ubuhanuzi nibinyamakuru maze barangiza bagakora isesengura ‘analysis barangiza bagahindura izo analysis bakazita ubuhanuzi.

Rwandamura Charles yahanuye ko,intambara yo mu Rwanda izaba hashize imyaka 400.

CharlesIgiteye ubwoba ntibatinya no kubishyira ahagaragara ,ahubwo bifuza cyane kubaka izina ritigeze rigira umurimo rikora mu buryo bwo mu mwuka.Ibi nabyo iyo ubyitegereje usanga ari nko kwiruka inyuma y’umuuyga!Abo bantu iyo bikomeje gutyo nibo bahinduka abahanuzi bibinyoma bagahinduka abanzi b’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Ajya yihindura Malaika w’umucyo.

PaulIjambo ry’Imana rivugako,SATANI ajya yihindura Mailaka w’umucyo,kuba wa kumv aijwi,ukaryita ijwi,ry’Imana biragoye cyane kuba wakwemeza ko iryo ijwi ari iry’Imana.Bene data mwifuza umurimo wo guhanura,nta muntu ushobora kwifuza uwo murimo ngo ahinduke nk’uko abyifuza.

Ahubwo Uwiteka Imana niwe witegereza akareba mu isi yabazima,agatoranya umuntu ukwiye kuzakoreshwa uwo murimo.Yarangiza akamutegura akamucisha muruganda mu ishuri ry’Abahanauzi yamara kuba utunganye akamukoresha ibikomeye mu isi yabazima!.

Daniel iyo ataza kwemera kujya murwobo rw’intare nabagenzi be,ntabwo barikwitwa abahanuzi,iyo banga kujya mu muriro ntabwo bari kumenya imikorere y’Imana,ariko babwiye Umwami ngo:Imana dukorera ibasha kudukiza,baza kwibuka ko iyo mu ijuru ishobora no kubareka bagashya.

Barongera baravug abati,ariko naho itadukiza,ntakabuza ko dupfukamira ibigirwamana byawe,Uwiteka amaze kumva ayo magambo amutera kubarwanira ishyaka mu buryo budasanzwe babajugunya mu muriro maze bagezemo umuriro uhinduka umuyaga!?Abantu banshi basoma ibibyanditswe bakibwira

Ko, bo batabishobora,byose biterwa n’urukundo ukunda Imana yawe ku buryo urupfu rudashobora kugukanga ngo bitumen wihakana Umwami wawe.Aha rero niho hagaragarira ubutwari bwuzuyemo urukundo ukunda Uwiteka Imana yawe warangiza Uwiteka nawe akagaragaza ko abana nawe kuko uba wabashije kumuhamya imbere y’aban bab’abantu.

Igiciro cyo kujugunywa mu muriro cyangwa gufungwa nk’uko umuhanuzi Yosepf yafunzwe hafi imyaka 13yrs muri gereza cyangwa mu nzu y’imbohe,uyu munsi wa none ntabwo izo ngirwa bahanuzi ntizishaka gufungwa barashaka gukora amateka adafite ‘foundation’nyamara buri gikorwa cyose kirahenze nshuti z’umusaraba ubwo se jyewe umaze imyaka (7) mu butayu wibwara ko ntarumuntu nkawe cyangwa ntahamagawe n’Imana yo mu ijuru?

Ngo biterwa numuhamagaro w’umuntu,ibyo ndabyemera,ariko se,nyuma yo gutanga icyo gisubizo,ko mbona urimo womboka ushaka kwitwa izina abantu batariye ubunwano?Kuki se urimo gushaka kwitwa umuhanuzi nyamara ubizi neza ko utari we?Ese niki cyaba cyihishe inyuma yiryo rari ryo gushaka ibitagukwiriye?

Buri mpano ifite agaciro kayo kandi ikagira umumaro wayo,niba ari uko bimeze rero niki kiguteye kwifuza ibitari ibyawe?Ibyo nta cyobitwaye,emera noneho wishyure icyo giciro cyo kuba uwo ushaka kuba we kugirango ahari bizakugirire umumaro w’iby’umubiri,ariko niba wifuza gukorera Imana,emera iguhe kuko iraguha ntimugura!Iyo muguze urahendwa .

Nuko rero ubwo bimeze gutyo nimureke kwiciraho iteka mwifuza ibitabakwiriye,ahubwo musabe data wo mu ijuru akaba na se wa Yesu Kristo Umwami wacu,kugirango abahe ibijyanye nuko muri cyangwa ni uko we abyifuza,kugirango igihe cyo guhembwa muzahemberwe umurimo mwahamagariwe.

Ariko niba mwishyize mu byiki gihe,ntakabuza ko mwamaze gucirwa iteka n’ijambo ry’Uwiteka IMana nyiri bihe byose kuko niwe uatanga,kandi ni nawe uahamagara kugirango buri kimwe cyose kibashe kuba mu mwanya wacyo nk’uko yagennye!

Nuko rero ubwo bimeze gutyo miwigenzure mutihindura abanzi b’Imana ,mugacirwaho iteka nyamara Uwiteka acyicaye ku ntebe y’imbabazi nubwo isigaje agahe gato ngo imbabazi igihe cyazo kirangire.ese niki cyabateye kwihindura abanzi b’Uwiteka Imana?Ni byiki gihe ?Dore birashirana n’isi kuko isi ishirana no kwifuza kwayo.

Nuko rero mugire umwete wo kwezwa no gukiranuka kugirango ubwo Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi “Ibyahishuwe 15”azasange mukwiriye rwose mutari ibizinga bibacira urubanza.Kuko byanditswe yuko tuzimana nawe mu bwami bwe imyaka igihumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar