Umugore wasambanyije amahanga JEZEBEL,gukorana na bashumba bamatorero mu ibanga!

22nd July 2015 njyanwa mu gikombe cy’Iyerekwa Uwiteka ajya yerekeramo abakiranutsi,nerekwa habaye inama y’Abapastori ku isi hose.Nerekwa umuhanuzi mukuru nawe ari muri iyo nama,maze abo bashumba babonye ko,inama yabo yaje abahanuzi,bagira ubwoba ko,gahunda zabo z’uburiganya zitari bugende neza.

Nuko guhunda bari bateguye yari iyo kumvikana na wa mugore witwa JEZEBEL kugirango bajye bakorana nta mbogamizi.Nuko bahita bohereza umudayimoni kumuhanuzi mukuru,ngo agende amwinjiremo bityo umuhanuzi mukuru navangirwa,nabandi bahanuzi barahita bavangirwa.

deveiUwo mudayimoni anyura mukayira kari aho iruhande rw’umuhanuzi mukuru yibwira ko,ako kayira kamufasha kugera kumuhanuzi mukuru,kuko ako kayira kasaga nagafatanye neza aho umuhanuzi mukuru yari yicaye,ariko harimo urusika rutandukanije hagati kuburyo rutagaragaraga.

Wa mudayimoni ageze kumuhero asanga yibeshye mu gihe agiye gusubira inyuma,ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,bwira umuhanuzi mukuru ahaguruke ahunge uwo muzanyagwa w’umudayimoni

Ndamubwira nk’uko ijambo ry’Uwiteka rimbwiye,maze aragendera,ya nama yabapastori yari yatumijwe na mugore w’umusambanyi wasambanye a’Abami b’isi yose,abona gukomeza gukoresha inama kuko yari yanze gutangiza iyo nama kubera ko umuhanuzi mukuru yari yaje muri iyo nama.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho rirambwira riti,mwana haguruka winjire muri ruriya rusengero,ndahaguruka ndagenda ninjira murusengero rwar’imbere yanjye.Maze nerekwa ni njira mu biro bya pastori ngezemo mu gihe twarimo kuganira,wa mugore JEZEBEL aza kuramutsa pastori kuko amateraniro yararangiye.

Yinjiranye imyenda (2);uwo yaje yambaye aje guterana,uwo yahise awiyambura,yambara uwundi mwenda umurekuye ya myenda cyangwa amakanzu mare mare asumbana imbere n’inyuma ashushanije V.Nerekwa yambara iyo kanzu ya V maze arangije atangira gufata fata pastori batangira gusomana aho muri ibyo biro.

Ijambo ry’Uwiteka rirambiwira riti,uko ubonye uwo mu pastor arimo gusomana n’uwo mugore witwa JEZEBEL,uko niko abashumba bagiye gukorana nawe,bityo bagatangira gusambana nawe Ibyahishuwe 17:1-18.Niyompamvu uwo mugore yanga abahanuzi kubera batuma amabanga ye ajya ahagaragara kandi abayashyira ahagaragara nabagaragu b’Uwiteka bitwa abahanuzi uko niko Uwiteka avuga.

Bwira ubwoko bwanjye bube maso kandi bwirinde kuko abapastori bagiye kugurisha umukumbi w’Uwiteka Imana yabakiranutsi,uwirinda azanesha kandi azahabwa izina ritazwi n’umuntu wese,hejuru yibyo azagororerwa kurya ku giti cy’ubugingo uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa abagize inama kandi bategura umukino wikarita witwa matatu,nuko nerekwa umuhanuzi nawe ajya gukina ayo makarita kuko uwo mukino arawuzi,bakimara kubona ko,uwo mukino uzwi n’umuhanuzi,bahise bakora uburiganya bashakisha inzira zose zatuma adakina uwo mukino kugirango ataza gutahura umukino wabo.Nuko bashyiraho umubare wa bantu bagomba gukina maze kuko abo bantu barangizaga umubare wigiharwe bituma umuhanuzi asaguka abura uwo akina nawe.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,ngubwo uburiganya ujya wumva bw’abashumba “pastor’s” bajya bakorera uwo badashaka kugirango uburiganya bwabo budatahurwa,ariko igihe kirageze ngo Uwiteka akoze isoni abo bashumba bamaze kwemera gukorana na wa mugore w’Indaya asambana n’abami bo mu isi yose uko niko avuga.

Ahagana mu masaha ya nimunsi,njyanwa mu yerekwa ubwo nari mvuye kumurimo w’Uwiteka mu gihugu cy’IBABULONI ku murwa mukuru w’ISHUSHANI.Nerekwa ndi kuri gakondo maze,mbona ku mbuga ya hafi ya gakondo ahatuye inkozi zibibi,huzuye ikidendezi cy’amazi y’ibiziba byari imbere y’imiryango yabo.

haoNinjira muri iyo nzu nsangamo umusaka wonyine ari wo wuzuyemo muri iyo nzu.Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,sohoka ujye hanze Uwiteka agire icyo akwereka.

Ndasohoka ngeze hanze ngenda nsimbagurika bya bizaba kugirango ntabikandagiramo nkiyanduza.Nuko ndakomeza gatoya ngera muri rwarutoki rwasaga neza,rwari rukoreye ariko rwararumbye kuko igihe cyari kirangiye rutaragaritse nibura igitoki na kimwe.

Aho urwo rutoki rwagabaniraga niyombuga,hari imyanda bajayaga bakubura bakayishyira aho imbuga irangirira,maze nerekwa muri ya bunanamyanda harimo iso-ko y’amazi ihishemo.Ndagenda mfungura iyo rubine yarifite umutwe ufungura amazi wererana.

Mfunguye ngo nkarabe intoki n’amaboko,haza amazi y’urwererane mukandi kanya akajya gusa,n’umuhondo,ndakaraba kandi ayo mazi yarashyushye!Imyanda yose inshiraho.

Nuko ako kanya ijambo ry’Uwiteka Imana,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore urwo rutoki ubonye rwahoze ar’Uwiteka Imana yabakiranutsi,hanyuma abiyitiriraga kuba abagaragu b’Uwiteka baza kurwambura Uwiteka Imana basigara urwo rutoki ar’urwabo Uwiteka Imana atakirabategekaho!

Bamaze kurumwambura,Uwiteka yahise azana iriya rubine wabonye cyangwa umaze gukaraba amazi yayo,ayishinga muri ruriya rutoki,kugirango izajye imena amazi n’injoro basinziriye kugirango ayo mazi atwike ruriya rutoki rutazigera ruragarika kuko barwambuye Uwiteka Imana uko niko avuga.

Niyompamvu ubona bagerageza gukorera ruriya rutoki ariko umwaka ukaba urangiye rutaragaritse kubera ariya mazi aturuka muri iriya tabso-ko agatwika imizi ya ziriya ntoki none inkozi zibibi zigiye gufatwa n’ubukene bukomeye cyane kuko Uwiteka yahagaritse imigisha abakiristu babonaga kuko barayibona bakayijyana muri bariya bashumba niyompamvu umuntu wese ugikorera mu madini yabariya bafarisayo adateze kubona umugisha habe nabe narimwe kuko umuvumo w’Uwiteka utazamuvirira kumuryango uko niko Uwiteka avuga.

Babwire basooke muri babuloni kuko Uwiteka agiye gutanga umugisha kubasohotse muri ayo madini aho Uwiteka azongera kwegeranya abo bose bahoze mu madini kugirango bazahinduke umukumbi umwe maze Umwami wabo azaba umwe uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kujyanwa mu iyerekwa,mbona umwe mubagabo w’umukiranutsi,warufite urugo rwe,maze inkozi zibibi zikamuhumanya bituma afata ingamba zikomeye aho buri munsi uko yavaga murugo rwe,hamwe n’utwana twe tw’udupfubyi yasigiwe n’umugore wa mbere niko yagendanaga natwo.

Ndetse ni nzu agasiga ayiranduye akayishyira kuri rukururana akagendana nayo,bityo bigatuma umwanzi adashobora kuba yabasha kubona uko yahumanya muri gakondo yabo.

Maze umwuka w’Imana arambaza ati,mbese waba wamenye icyo biriya bisobanura?Ndasubiza nti Oya nyaguhora ku ngoma y’ibihe byose,maze aransobanurira arambwira ati,uko niko Uwiteka asigaye agenza inkozi zibibi,asigaye afata urugo rwe,akarugendana maze inkozi zibibi zaza kuroga zigasanga urugo ntaruhari bityo agahita aburizamo umugambi wazo uko niko Uwiteka avuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar