Amatora yo mu gihugu cy’Uburundi,amahanga yanze kuyemera!

Amakuru yatangajwe na leta zunz’ubumwe z’America,hamwe n’igihugu cyo kumugabane w’Uburayi,igihugu cy’UBWONGEREZA,bita united kingdom.Byavuze yuko leta ya Nkururnziza itemewe n’amategeko kubera amatora yakozwe hatar’umutekano uhagije ndetse bikaba bivugwa yuko,abagiye mu matora bose batari bageze kumubare usabwa n’ibwiriza shingiro.

Ibyo byabaye mu gihe leta ya CNDD_FDD iyobowe na Pieere Nkurunziza yarikomeje kubara amajwi yavuye mu matora,aho bavugaga yuko Pierre Nkurunziza yaje kwisonga mugutsinda amajwi menshi wagirango ahari harundi bahiganwaga.

Abarundi bakomeje kumanjirirwa,no gutegereza imikorere yiyo leta,hamwe no kureba icyo amahanga azakora,kugeza magingo aya,nta cyo umuryango w’Africa yunze ubumwe African Union AU uratangaza kubijyanye nayo matora yabaye mu gihugu cy’Uburundi kuko uwo muryango wabujijwe kujya kuba indorerezi muri ayo matora.

Bisobanuye yuko,ibyateguwe gukorwa muri ayo matora,nta bwo byari binyuze mu mucyo,kugez’ubu nta gihugu na kimwe gishobora gushimira Uburundi ibyavuye ,mu matora kuko isi yose yahakanye ayo matora.Ndetse leta zunze ubumwe z’America zahise zitangaza ko zigiye gutanga impapuro zita muri yombi abayobozi ba leta ya Nkururnziza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar