Uwari umukire muri gakondo yabakiranutsi,agiye guhinduka umukene w’umutindi nyakujya!

Kuwa 23 Nyakanga 2015 :Nerekwa mbona abanyarwanda batoye umurongo muremure kw’iduka ngo bajye guhaha,ariko mbona abahaha benshi bitwaje ibiceri ukibaza icyo bigura bikakuyobora,ijambo ry’Uwiteka rinzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inzara yahanuwe nabahanuzi,bakoreshejwe n’ijambo ry’Uwiteka Imana.Dore bigeze kumuryango wagakondo yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

wfpNuko mbona bamwe bahagaze bakora mu mifuka y’abandi(biba) ngo nibura babone ko bagura ifunguro ribatunga umunsi umwe,cyangwa babashe kugura (shingo cyangwa shikalete),nuko mbona umucuruzi yari afite ibikombe bibili abikamo amafranga yakiriye,maze abishyura ibiceri bo ntibagarurirwaga.

Nuko asigaye yashyirwaga mu gikombe ukwayo,abishyura inoti yashyirwaga ukwayo,nyamara nubwo abantu bari benshi bategereje guhaha uwabakiraga(umucuruzi)yakoraga ari umwe,kandi akakira abinjira baziranye kandi bifite bo batabanje kujya inyuma gutonda ku mirongo.Wabonaga yanezerejwe n’ubwinshi bw’abakiliya.

snakeNuko njyanwa mu kibaya cy’iyerekwa mu gikombe cy’abakiranutsi,mbona iriba ry’amazi meza kandi menshi.Ariko iryo riba rikaba ryarashokagaho Inzoka,kandi izo nzoka za nyinshi zo mu bwoko bw’inkazi.Kuko iryo riba ryari rikikijwe n’ikigunda n’ibihuru.Maze ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti,mwana w’umuntu,waba wasobanukiwe biriya ubonye ?Ndasubiza nti,nyaguhora ku ngoma we,nabibwirwa niki jyewe imbata y’umugaragu wawe ?Nuko arambwira ati,mwana w’umuntu,ririya riba ubonye,n’isoko y’inkomoko y’iby’ubugingo izengurutse n’abanzi nubugome by’iyi isi.

Bwira bene data bose musangiye umurimo w’Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi,basengere ririya riba ry’amazi y’ubugingo rihishe mu isi yabazima uko niko Uwiteka avuga.

road2Nerekwa mbona mu Rwanda harimo gukorwa umuhanda mushya kandi wenda kuzura,ukaba wari umuhanda ugororotse mu gihe uwari ushaje wahoze ari umuhanda urimo amakorosi menshi,ivumbi,imvura cyagwa ukanyerera.Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo muhanda wahanuwe n’Umuhanuzi mukuru ndetse n’Umuhanuzi Majeshi Leon nawe yarawuhanuye,iyo n’inzira nyabajyendwa Uwiteka yamaze gutegurira abakiranutsi kuko iyo gakondo yabakiranutsi Uwiteka arimo gukuramo imihanda y’igitaka bisobanuye gukiranirwa.

roadUwo muhanda w’igitaka uzasimburwa n’umuhanda wa kaburimbo,bisobanura gukiranuka uko niko Uwiteka avuga.Ibyo azabikorera kugirango amahanga yose amenye yuko muri gakondo yabakiranutsi habonetse Imana yo mu ijuru yaremye ijuru n’Isi uko niko Uwiteka avuga.

Maze mbona mpabwa urugero, ko iyo mihanda yombi, nerekwa aho uwo muhanda wa kera wahoze unyura hagati y’amasambu y’abavandimwe (2),umwe atuye hepfo y’umuhanda undi atuye haruguru.Aho muri buri sambu y’umwe harimo imbibi z’imihati zerekana aho umwe agarukira maze bakoze umuhanda mushya mu rwego rwo kugabanya amakorosi basatura umusozi nuko isambu y’uwo haruguru igipande kimwe kijya kuy’uwo hepfo.Hanyuma ikindi gipande cy’isambu y’uwo hepfo kijya kuy’uwari atuye haruguru y’umuhanda nuko ibyo bitaga imbibe bapfaga basanga ntacyo bikimaze.

road3Hanyuma uwo muhanda mushya umaze gucibwa,hanyuma baraganira bati hariya hahoze ari mu kwanjye n’undi ati nanjye hariya hari ahanjye ariko nta ntonganya zari zikiri hagati yabo kuko bari bishimiye uwo muhanda mushya.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,nyuma yuko Uwiteka azaba amaze gutegura inzira muri gakondo,nta bwo hazongera kubaho umwuka w’uRwango hagati yabavandimwe kuko bazaba bamaze guhinduka umwe kandi bakaba bazaba babaye ubwoko bw’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

cloudNuko ndangiza mbona igihu cyari kibundikiye uwo muhanda mushya, kigenda gitamuruka gishiraho ngo buke neza maze abantu babone uwo muhanda mushya kuko wubatswe mu gihe cy’ijoro ukaba wari kwerekanwa bukeye ku manywa.

Ijwi ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira ubwoko bwanjye mwicemo amatsinda kugirango dusengerane,nuko mbona njyanye n’umudamu umwe ngo dusenge nuko mbona dukandagiye mu mazi meza y’urubogobogo maze Umwuka w’Imana anzaho ndahanura ngo « Umuhanuzi Samweli ntacyo azaba,ntacyo bazamutwara,ntawuzamukoraho »uko niko Uwiteka avuga.

Nuko numva muri njye hajemo kwibaza uwo muhanuzi Samweli uwariwe nuko nsobanurirwa ko Umuhanuzi Samweli yari ufite amavuta yo kwimika Umwami Sawuli na n’umwami Dawidi,hakaba hari Umuhanuzi wahawe amavuta yo kuzimika Umwami.

Maze mbona ya magambo y’ubuhanuzi y’uko « Umuhanuzi Samweli nta cyo azaba,ntacyo bazamutwara,ntawuzamukoraho »yanditswe k’urupapuro « The Rhema word » mbona hari uje ajya k’uruhisha mu rutare rwo munsi y’amazi maze ahomeshaho ubushishi,aho nta mwana w’umuntu wahagera cyangwa ngo ahabone.

KigaliNerekwa mu Rwanda umuntu w’umukire wubatse amazu ,agura amazu menshi y’imiryango ishoreranye,azisiga irangi ryiza ry’umuhondo ribonwa na bose ariko zikaba zubatse munsi y’umukingo w’umuhanda aho imvura izagwa zose zikarengwaho n’isuri kuko ababonaga izo nzu ze basangaga yarabaze nabi agashora ubutunzi aho butakagombye gushorwa kuko imvura iguye yari kuzabihomba byose.

Maze uwo mukire ngo ntiyagiraga ubuntu yari umunyabugugu bukabije,ntiyahaga umuntu ibikwiranye n’ibyo amusabye ahubwo yamuhaga we ibyo yishakiye,kandi ntiyibukaga n’uwamugiriye neza,ntiyibukaga n’uwatumye agera kubyo yari atunze,nuko mbona birangiye arimo gupakira utwe kw’igare agiye.

Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambaza riti,mbese mwana w’umuntu waba wamenye uriya mukire uwari we ?Ndasubiza nti oya ! Nyagasani nyaguhora ku ngoma.Ndabwirwa ngo :Uwo ntawundi utari umukuru w’igihugu cy’uRwanda Paul Kagame uko niko Uwiteka avuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar