Ese kimwe cy’icumi,gitandukaniye he,n’ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo?ese kiremewe? Oya! kuko kiyoborwa n’amategeko kandi tukaba turi mu buntu bw’Uwiteka Imana

Bene data bakundwa si byiza ko mukomeza kubaho mu gihira hiro,mutereganwa n’umuraba wo hirya no hino, muterwa  n’abafarisayo bemeye kuyoboka amategeko,nyamara igihe cyayo cyararangiye.Abafarisayo n‘umwuka ukorera mu bantu,nta bwo ar’umuntu ku giti cye!

Abemeye gukomeza iyo mihango,kugirango bakomeze kwironkera indonke,bitandukanije n’ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi,witangiye abanyabayaha kumugaragaro kumanywa yihangu,yemera kumanikwa kumusaraba kugirango abazamwizera bazahabwe ubugingo buhoraho.

Nk’uko mu bizi,umubibyi,yabibye imbuto,umwanzi aza ni njoro amishamo umurumapfu,mu murima,bukeye ingano zimerana n’umurumapfu,ni uko abari bashinzwe gukorera uwo murima babaza nyir’umurima bati,mbese data buja,byagenze gute ko twabibye ingano,hanyuma urumapfu rwaturutse he?

Nyir’umurima yarabashubije,ati,ubwo mwabibaga imbuto,umwanzi yaje ni njoro abibamo urumapfu,bati noneho,reka utwemerere twinjire mu murima maze turandugure urwo rumapfu,arabasubiza ati,oya!Kuko bikiri bito byose birasa,ariko mu byihorere bikurane igihe cyo gusarura nikigera tuzamenya kubitandukanya.

Ahangaha Umwami Yesu yavugaga uburyo abafarisayo,bazafata ibyanditswe byera bakabivanga n’amategeko,ariyo uyu munsi wa none ubona agendana n’ubuntu bw’Imana kandi bidahuye.Ubwo buntu niyo ngano yabibwe na nyir’umurima kugirango azabone umusaruro uhagije.Urumampfu abarisayo bavanze n’ubuntu.

Buri gihe,abafarisayo bahishukirwa,ibijyanye n’inda,n’icyubahiro,nta gihe na kimwe bazahishukirwa iby’ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo,Umwami wabakiranutsi,mu gihe cyose bazaba bakigundiriye amategeko, n’imigenzo yabo,bananiwe kwizera Kristo wabambwe kumusaraba.Ahubwo bahitamo kumuhindura igicuruzwa cyungukira nyaracyo ndetse kikamugirira umumaro.

Wavanga ute? Agakiza,kabonerwamo Ubuntu bwa Kristo,hanyuma yako gakiza kagaherekezwa n’amategeko? Ese koko ibyo bintu birajyana?Ibyo byonyine ni byo nshaka ko mu mbwira! Kuva 21:17 havuga ko uvumye ababyeyi be,Ise,cyangwa Nyina,agomba kwicwa kuko ar’itegeko.Mathayo 15:1-16 ututse se cyangwa nyina bamwice nuko mukomeza imihango yanyu kugirango mubone uko mwica amategeko.

Isabota yahawe ubwoko bw’Istrael,ndetse Uwiteka abaha imigenzo myinshi kuko yateganyaga ko bazaba ubwoko bufite igihugu,hanyuma y’imigenzo nyuma yuko bananiwe kubahiriza amategeko,bahawe Ubuntu bwa Kristo.Urugero,nta muntu wari wemerewe kujya gusengera cyangwa guteranira ahantu harenze aho yatera ibuye.

Mwasomye ibyanditswe byera,kuki Umwami wabakiranutsi yesu Kristo,yagaragaye akora ku isabato?Ibyo kenshi yagiye abipfa nabafarisayo,ndetse byabaye n’intandaro yo kumubamba kuko imirimo yakoraga niyo yatumye bashaka kumubamba.Ntabwo yishwe nabapagani.Oya,ahubwo yishwe nabafarisayo ari bo biyita abakozi b’Imana muri iki gihe.

Yarababajije ati,ese mugereranije imirimo nkora muyivugaho iki? Bati iyo yo,nta cyo twayivugaho!Arongera arababaza ati,naho amagambo mvuga yo muyavugaho iki?Bati ayo yo,twagautera amabuye!Umwuka uba mubafarisayo,ushaka kugenzura buri kimwe cyose nkaho ar’Imana.

Bigize utumana duto,nyamara bazapfa nk’umwe mubakomeye! Zaburi 82:6…,uko niko byagenze nyuma yo kwica Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo,bahise bahabwa uburiganya na shebuja ari we satani umwanzi w’ibyiza byabakiranutsi,batangira kuvanga amasaka n’amasakaramentu.

Icya cyatungaga abatambyi bakomoka muryango wa Moses umugaragu w’Uwiteka,hamwe na AARON kuko imiryango yabo nta gakondo yagiraga muri gakondo bahaweho n’Uwiteka Imana,igihugu cya Cannani.Umurimo wabo kwar’ugusengera ubwoko bw’Imana bakabatambira ibitambo kuko nibo Uwiteka yari yaratoranije ko ari bo bazajya baza imbere ye, gutakambira ibyaha by’ubwuko bwabo.

Ikindi gikomeye mukwiye kumenya,buri muryango wa Israel,warufite inshingano zawo,kuburyo rero kubigereranya n’ibihe tugezemo byaba ar’ukwibeshya,kuko harimo ibice (2) amategeko agenga igihugu,n’amategeko agenga agakiza.Ibyo bintu mukwiye kubitandukanya.

Amategeko y’igihugu nk’uko bisanzwe,arahana.Agakiza n’imbabazi,none se,wavunga ute,amategeko n’imbabazi? Bishatse kuvuga ngo,Imana yaririmo ibategurira igihugu,n’uburyo bwo ku kiyobora,na none irimo kubategurira itorero Umwami wabakiranutsi azavukiramo.Ariko ibi byose abafarisayo bahisemo kubyirengegiza nkana,ahubwo bikomereza imihango yabo kugeza magingo aya.

Nta Mulewi wagairaga gakondo ye,nk’uko iyindi miryango yabisrael yarifite za gakondo,niyompamvu bahabwaga icya cumi nk’umwe mu migabane yabo.Ikindi mukwiye kumenya,icya cumi bakizanaga imbere y’Uwiteka Imana bakirira imbere y’Imana murusengero arabakizanye cyangwa abakizaniwe bose bariraga hamwe.Ubundi cyari bwaga n’abantu (4) umushyitse wazaga mu gihugu cyabo,umutambyi,imfubyi,umupfakazi Giteka kwa kabiri 14:22-29.

Nyamara aho ngaho havuga imyaka (3) nta bwo havuga buri kwezi ko ari bazajya bazana kimwe mu cumi ariko noneho nunashaka reka turebe muri Mathayo 23:23,uko havuga,ikibanza si icya cumi,gutanga icya cumin ta mbabazi,ubutabera,no kwizera,ibyo mwari mukwiye kubikora,ariko na byabindi mutabiretse.

Nikangahe utanga kimwe cy’icumi,nyamara ugifitiye abantu amadeni utarabishura?Mbere yogutanga ituro ryawe,banza ugende wikiranure na mwene so,hanyuma ugaruke utange ituro ryawe,ese niko ujy’ubugenza?Nujya gutanga ukuboko kw’ibumoso ntikukamenye icyo ukwiburyo kwatanze!? Jyewe Murindahabi nitanze Miliyoni imwe.wowe watanze bakamenya ko watanze aya naya wamaze kubona ingarorano yawe niko ijambo rivuga.

Niyompamvu mu isezerano rya cyera,urusengero rwagaragraga nk’inzu yubatswe n’amaboko y’abana bab’abantu,niyompamvu bashyigamo ibyo kurya kugirango umuntu wese utari umunyagihugu naza mu gihugu cyabo azakirwe n’urusengero bisobanura kwakirwa n’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Ariko muri iki gihe,nk’uko bigaragara mu 1bikorinto 3:16 mbese ntimuzi yuko muri urusengero rw’Uwiteka Imana,kuko utsemba urusengero rw’Imana nawe izamutsemba bishatse kuvuga ko,itorero muri iki gihe ar’umutima w’umuntu.

Naho Umwami Yesu we yaravuze ngo nimuterana muri (2) cyangwa (3) kuri we bizaba bihagije muba muri itorero imbere y’Imana.Ariko kubera ubucuruzi bw’iki gihe,bakubwira utagiye mu materaniro uba ukoze icyaha!Yego kujya mu materaniro ni byiza,ariko se nayahe?Materaniro umuntu akwiye kujyamo?

Ahantu hose hatari umwuka wImana,kujya guteranirayo,nugutakaza igihe cyawe,ngabo bari mu matiku,bararwanira amafaranga,imyanya,ibyubahiro,nibindi byinshi musanzwe muzi bikorerwa mu madini yabafarisayo.

Ni gute wavuga ko,umuntu n’adatanga icya cumi azavumwa? Kandi icya cumi bigaragara ko,ar’itegeko,ryasimbuwe n’ubuntu bwa Kristo Umwami wabakiranutsi.Ese kuki Ananiya na Safira batatanze icya cumi?Kuki Intumwa bazizaniye ibyabo byose kugaza bagurishije amasambu yabo!Ese ni kuki batagurishije hanyuma ngo bazane icya cumi?Kandi cyari cyemewe n’amategeko?

Benshi bakomeje kwandikira umuhanuzi Majeshi Leon,bamubaza kubijyanye n’ikibazo cy’icya cumi 1/10, iki kibazo nanjye nakunze ku kigira kandi naracyatse ndetse na cyigishijeho cyane inshuro nyinshi.

Ariko maze guhishukirwa ukuri kw’Imana,nasanze nari naribeshye cyangwa se nari narayobye,kuko ubu imibereho mfite mbeshejweho no kwizera ijambo rya data yabwiye abakiranutsi ko bazabeshwaho no kwizera.

Abantu benshi bavuga ko,bizera Imana,nyamara iyo ubaganirije ubasangamo ko nta kwizera namba bagira,urugero ntanga hano ni uko Imana ikoresha abantu tutaziranye bumva bahatwa no gushyigikira umurimo w’Imana yampaye gukorera abakiranutsi.Kuva aho mviriya mubutayu,Uwiteka Imana yambwiye ko,azajya ampemba nk’abakozi bakora muri ONU cyangwa UN.

Mu kwezi gushize ibibazo byose narimfite bijyanye namafaranga byose yahise abirangiza,uku kwezi gutaha kwa kanama,ngiye kwimukira mu nzu ikijijwe,itarangwamo imbeho,harimo amakaro,byose bisabwa inzu iba yujuje biimo kuko niko Uwiteka yambwiye ko nimwubaha azangirira neza,ndetse agashyira kure abanzi banjye KUVA 23:22,23:25 azakura indwara zose mu mubiri wanjye bivuga ngo nta sezerano ryo kurwara mfite muri jye.

Dore abiringira imirimo itegetswe n’amategeko,icyo bazasarura,naje gusoma ibyanditswe byera,nsanga icya cumi kijyana n’amategeko,cyitajyanye n’ubuntu bwa Kristu Umwami wabakiranutsi.Bibaye ari ibyo,twasubira kumategeko tukagendera mu isabato kuko nayo ijyanye n’amategeko kandi abubahiriza amategeko ntibayasohoze, bayoborwa n’umuvumo Abaragatia 3:10. Cyangwa baba munsi y’umuvumo

Bene bada bakundwa,igihugu kitagira umuhanuzi w’Imana,kiba gifite ikibazo gikomeye cyane,itorero ridafite abahanuzi dore babirukanye munsengero zabo bakihindura abahanuzi,n’intumwa,kugirango babashe kubona indonke nyinshi,niyompamvu mu bona abantu b’Imana bafite ikibazo gikomeye cyo guhura n’Imana.

Tekereza ko,ubu bizaba ngombwa ko umuhanuzi afungura itorero kugirango abone aho yakorera umurimo,ariko nawe asabwa gufungura itorero agashyiraho umushumba akaba munsi ye,nk’uko bigaragara mu byanditswe byera EFFESO 4:11 ahasigaye akabona aho akorera kuko bidashoboka ko waba umuhanuzi,ngo wongere ube umushumba ibyo ntibishoboka habe nagato.

Ubundi itorero rihagararirwa n’intumwa kuko ari wo murimo wayo,naho abitwa ba BISHOP,bibiliya igaragaraza ko abo arabasaza bitorero cyangwa abajyana,ariko muri iki gihe,babigeze titles cyangwa imwe mu mpano kuko bagenda bakoporora kuri kiliziya gatolika ndetse bakagenda bifuza gusa nayo.

Niyompamvu papa Paul ll yahamagaye Gitwaza intumwa ya satani nk’uko yabyivugiye bakemeranya ko bagiye gukorana kugeza igihe idini rye risigaye ar’umusaka.Ubu yasimbuwe na BISHOP Rwandamura Charles nawe wivugiye ko,ari we papa wo mu Rwanda.Nta nubwo yifuje kuba intumwa,cyangwa umuhanuzi,nubwo yahanuye ko intambara izongera kuba mu Rwanda nyuma y’imyaka (400) nyamara ikaba irimo isatira amarembo y’uRwagasabo.

Bene data ngongeye kubasaba nkomeje mvuga ngo musome ibyanditswe byera ,niyompamvu mwagiye kwishuri mukamenya gusoma no kwandika,igihe cyose utunze bibiliya ariko ntuyisome,urumwe mubashyigikiye umwanzi wabakiranutsi.Kuko nusoma ibyanditswe byera uzafasha bene so bataragera kurugero uzab augezeho.

Nta bwo iyo bibiliya utunze ari umurimbo,nyamara za filime buri munsi urazireba,ntusiba kureba amakuru,kuri internet sinakubwira,niyompamvu Uwiteka Imana yashimye gukoresha ikoranabuhanga kuko abizi neza ko muzajya mubona ijambo ryayo kuri internet.Reka ndekeraho nduhuke ho gato tuzongera guhura muri weekend,cyangwa se mukwezi gutaha

Ubuntu bw’Imana bituruka k’Uwiteka Imana yabakiranutsi,akaba na se w’Umwamo wacu Yesu Kristo,bubane namwe iteka ryose,ndetse n’ibihe byose Amen.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar