Uwiteka amanura umwuka mu banyarwanda wo kwanga umwakagara.

Kuwa 30 Kanama 2015,nerekwa  mbona imbere yanjye harimo imodoka yo mu bwoko bwa jeep igenda yihuta cyane itwawe n’umugabo w’igisusirane,nuko igeze imbere muri tunnel(umuhanda uca mu butaka hasi) nuko isanga imbere aho gukomeza hari imihanda myinshi ,kandi bisaba kurira nk’ingazi imwe(escalier imwe)ngo ubashe gukomeza,ubwo uwari atwaye abona imodoka ye itahurira nuko mpageze mbona afite igikapu mu ntoki ,ndamubaza ngo Imodoka wari utwaye irihe,nuko ati nabonye itakurira hano nuko ndayizinga nyishyira muri kino gikapu.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umukuru w’igihugu cy’uRwagasabo agiye kwamburwa ubuyobozi kuburyo butunguranye aho ubuyobozi bwe buzasubizwa aho bwavuye azasigara yipfumbase uko niko Uwiteka avuga.

MeatNuko mbona wa muagabo yahawe isoko n’abayobozi b’igihugu cy’U Rwanda ngo atekere urubyiruko n’abandi banyarwanda benshi bari bateraniye ahantu  hameze nko mu kibuga baje mu nama,nuko wa mugabo wahawe isoko afata imbwa ebyili(2) nini yarabonye aho,nuko ajya kuzibaga ngo azigaburire abo bantu bari bateraniye aho.

Impunzi-zAbanyarwanda-300x224Maze mbona wa mugabo wahawe isoko,avanga n’inyama z’ihene yari yabaze,nuko mbona abanyarwanda bari aho ngaho batangiye kwijujuta bati ibi turabirambiwe,nuko bati tugeze naho tugaburirwa imbwa ?Nuko mbona bose barivumbuye baragenda bati nawe abyirire,nuko hasigara bake cyane,maze asigara yibaza  uko ari bubigenze kandi yamaze kubishoramo amafranga menshi.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umukuru w’igihugu cy’uRwanda arimo gutegura umwuka w’ubusambanyi uvanze n’umwuka w’ikinyoma ,kugirango abigaburire abanyarwanda.

Nyamara dore abanyarwanda bazabitahura maze asigare wenyine n’agatsiko ke wenyine aho abanyarwanda bazamukuraho amaboko hanyuma asigarane nabo bafatakanije kumena amaraso uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore ubwo umukuru w’igihugu aza amaze kuvaho,hazabaho ikivunge cya bantu bazahunga ari benshi cyane ariko intwaramuheto za RDF zizababuza guhunga niko Uwiteka avuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar