Ubuhanuzi bwihuse !

18th Sept,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze riambwira riti,mwana w’umuntu,dore hagiye kubaho ibikomeye cyane mw’Isi yabazima.Nuko nerekwa ibikomeye mbona imibare yo mu bwoko (2);yegerenye kandi ituranye cyane kuburyo bukabije.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imibare ivugwa muri bibiliya ibyahishuwe 13:1-18 havuga iby’inyamaswa ifite imibare ikurikirana (666);iyi mibare mu gihe nari nkiri kuyitegereza,mbona Malaaika wanyerekaga azanye iyindi mibare (3);imeze nkiya mbere iyo mibare yari mu bwoko bumwe kandi isa,na ndetse ikurikirana nk’uko bimeze iyo mibare niyi ikurikirana (777);

Iyi  mibare yose uko yikubye inshuro (3);kandi isa inakurikirana nerekwa ishyirwa kumurongo imaze gushyirwa kumurongo nanjye ntegereza ikigiye gukurikiraho.Nerekwa mbona Malaika wanyerekaga afata ya mibare akimara kuyishyira kumurongo maze itangira kurwana iyo ntambara yarikomeye cyane

Ariko nubwo intambara yirikomeye ntabwo nategereje ko iyo ntambara irangira,nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu waba wamenye ibyo weretswe?Ndasubiza nti,nabonye imibare ifitanye isano ihangana ariko sinamenye icyo bisobanuye.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hahagarutse intambara hagati y’ijuru n’ikuzimu aho Satani agiye kurwanya abera agiye kubateza akaga mu isi yabazima kuko igihe cye cyamurangiranye kandi igihe cye kiregereje cyane.

Dore abadayimoni bafite ubwoba bukomeye bwigiye kubaho mu isi yabazima,nuko arakomeza arambwira ati,mwana w’umuntu ibyahanuwe nabahanuzi birasohoye kandi bigeze ahakomeye ndetse dore intambara yabizera nabatizera nayo igeze mu mahina uko niko Uwiteka avuze.

Ngaho burira bene so mu Mwami wacu Yesu Kristo,ubabwire ibyo ubonye kandi bigiye kubaho mu isi yabazima kugirango babe maso begere Uwiteka Imana basabe imbaraga kugirango Uwiteka abahe imbaraga zo kunesha umwanzi w’ijuru uko niko Uwiteka avuze.

Nuko igihe ngitangararira ibyo neretswe,arambwira ati,uriya mubare wa (666) uhagarariye umurimbuzi,akaba anashaka kurimbura intama z’intore z’Uwiteka Imana yabakiranutsi kuko atifuza umuntu numwe wazaragwa ijuru kugirango bose bazinjirane mu muriro utazima uko niko Uwiteka avuze’

Naho umubare wa (777) wabonye uhagarariye abakiranutsi cyangwa ijuru,dore abakiranutsi bagiye kurwana intambara yo kwizera hagati yabo n’Isi ikomeje kubarushya,ubabwire uti,ntama z’Uwiteka Imana yabakiranutsi ntimutinye.kandi ntimugire ubwoba,kuko Uwiteka Imana yabakiranutsi iri kumwe namwe ntazabura kubatabara ahubwo musenge Uwiteka abongerere kwizera kuko ibihe byamaze gukomera amazi yamaze kurenga inkombe ntabwo akiri yayandi.

Musome ijambo ry’Uwiteka kandi mugabanye amasaha yo kuruhuka kugirango mubashe gusoma no gukurikirana ijambo ry’Ubuhanuzi rya buri munsi kugirango rirusheho kubakomeza uko niko Uwiteka avuga.Dore hagiye kubaho amategeko nudutegeko bizarushya abera,none musenge kugirango Uwiteka azabacire ikinzu kuko Uwiteka azaba hafi yabizera ijambo rye,mureke kudamarara kuko iyi ntambara ari ndende izafata igihe kinini muhanganye n’umwanzi murimbuzi ushaka kubariganya ubugingo bwanyu,ariko muhumure kuko abo Umwami Yesu Kristo yafashe mukiganza nta numwe uzabavununura mukiganza cye uko niko Uwiteka avuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar