Gen.Nyamwasa yakuwe kurutonde rwabagamba gusimbura umwakagara!

Amakuru aturuka ahantu hibanga hizewe neza,agera ku kinyamakuru inyangeNews,aravugako,hongeye kuba inama mu ntangiriro z’iki cyumweru,iyo nama ikaba yarigzwe na bamwe bo mu bihugu bikomeye maze bemeza yuko,badakwiye gufasha Gen.Nyamwasa Kayumba ngo kuko yafatanije n’umwakagara kwica abanyarwanda muri genocide y’1994 bo mu bwoko bw’Abatutsi.

KingAmakuru aravuga yuko ibyo bihugu by’ibihangange byongeye na none kwemeza yuko,uRwanda rukwiye gusubizwa Umwami w’uRwanda akaba ariwe uruyobora.Amakuru aravugako,ngo kuba abanyembaraga batarumvikana kubijyanye nugomba gutegeka cyangwa uzasimbura umwakagara ngo nicyo gikomeje gutinza ivanwaho ry’umwakagara.

Twibutse yuko,iyi nama ibaye kunshuro ya (4);uhereye mu mwaka ushize wa 2014,aho ikinyamakuru inyangeNews cyashyize ahagaragara inkuru yihitamo umuyobozi ugiye gusimbura umwakagara,mwibuke yuko buri giye mu itangazo rya leta zunz’ubmwe z’America zihora ziha ikaze umuyobozi mushya uzasimbura umwakagara.

Bitewe nuko iyi nkuru yaturutse mu nzego zo hejuru mu nzego z’ubutasi zijya ziha amakuru ikinyamakuru inyangeNews,birumvikana yuko nta cyo ikinyamakuru inyangeNews cyagombaga kubaza uruhande rwa RNC cyangwa kuba twahamagara umuyobozi mukuru wa RNC Gen.Kayumba Nyamwasa,cyangwa se ngo tube twavugana n’inzego zikorana na Nyir’uRwanda kuburyo bwa hafi kugirango babe bagira icyo babivugaho.

Ariko ibyo byose nta nakimwe twakoze muri ibyo usibye gutangariza abanyarwanda uko gahunda zirimo kugenda muri iyi minsi ya nyuma ya marembera y’ubutegetsi bw’umwakagara nyamara ubanza abanyarwanda baba batarimo kubibona usibyeko iyo imvura iguye buri wese yihutira kugama.

Reka dukomeze dutegreze kuko burya ibivugwa niyo bidahari,biba biri mu nzira birimo biza,kandi uwihanganye akama ishashi,reka rero twizere yuko iby’Uwiteka Imana yavuze bitazabura no gusohora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar