Umwakagara mu ikoni rya politike yamarembera!!?

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangenews aturuka mu bacamanza bo mu rwagasabo,ngo babuze ingingo yarengera umwakagara kugirango azabashe kubona manda ya lll aho ashaka kuzagwa kubutegetsi.

Biravugwa yuko umuryango fpr inkotanyi babwiye abacamanza kuzakora uko bashoboye bakazaca urubanza bagaragaza ko,umwakagara atemerewe kongera kwiyamamaza nk’uk bisabwa ningingo y’101 n’ya 193,ariko ngo abaturage bakaba aribo bifuza ko itegeko nshinga ryahindurwa hagakurwamo ingigno zibuza umwakagara kutongera kwiyayaza kugirango azasazire kubutegetsi nk’uko byasabwe nabakagara-kazi

Ibyo mu gihe birimo kuvugwa,hasigaye iminsi (3);ngo urukiko rufate ibyemezo rugaragarize amahanga aho ruhagaze,amakuru duftiye gihamya aravuga ko,abacamanza barimo gushyirwaho iterabwoba ngo bazanzure bavuga yuko mu gihe byasabwe nabaturage nta kundi byagenda ngo kuko itegeko nshinga ribereye ho abaturage.

Ariko bakaba birengegiza ingingo zikubiye mu itegekonshinga zitanga urubuga rwa politike mu banyarwanda bifuza guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu,ndetse rishimangira rivuga yuko ubwo ari bwo bwonyine bwatuma demokarasi ishinga imizi mu gihugu kugirango hatazongera kumeneka amaraso nk’uko byagenze muri 1994.

Ibyo byose umwakagara na fpr,n’inkomamashyi bakaba bakomeje gushimangira ko,umwakagara yazemererwa kwiyamamaza muri 2017,kubera gutinya no kuba baremeye gufata intonorano zingana na miliyoni (17) z’amanyarwanda.

Ibi umuhagarariye Green party akaba atabikozwa ngo kuko bishobra kuzashora igihugu mu marorerwa nkayabaye 1994 ,nti yatinye kwerura yuko umwakagara nasubira kubutegetesi,nta kizabuza abanyarwanda kongera gufata intwaro bagaharanira gukuraho umwakagara kugirango habashe kuboneka amahoro abanyarwanda babuze igihe kirekire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar