Jeune Afrique yatangaje ibihuha kugirango umwakagara ahinduke igitangaza kubera ko bari bahawe intonorano!?

Amakuru aturuka mu Burayi aravuga yuko ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje inkuru y’ikinyoma ivuga yuko ngo,abanyarwanda baje muri Rwanda day mu gihugu cy’UBUHOLLANDE ngo bari bageze ku bihumbi 4000.Nyamara amakuru dufite avuga yuko umwakagara yatanze agatubutse muri icyo kinyamakuru cya Jeune Afrique ngo batangaze ibinyoma byerekane yuko Rwanda day yitabiriwe.

Imyaka uko igenda ishira,ni nako ubunyangamugayo bugenda bushira,tekereza ikinyamakuru abantu bose bemera yuko cyandika inkuru zukuri dore ko umugabane w’IBURAYI wemerwa cyane bitewe nabanyirawo bigaragaza nk’abantu babanyakuri.

Ubanza ubukene bwaba bugeze habi umwana w’umuntu,kuva ubukungu bw’isi yose bwagwa,umugabane w’IBURAYI watangiye kumvikanamo amakuru ajyanye naruswa,hamvukanye Bank yitwa HCBS ibarizwa mu gihugu cy’UBSUWISE ko yahishiriye abantu babitsemo miliyari zirenze $100 zitigeze zitangirwa umusoro cyangwa amahoro.

Amakuru afite gihamya agera ku inyangeNews avuga yuko Rwanda day yajemo abantu batarenze 200,naho ibitangazwa na Jeune Afrique ni binyoma byuzuyemo ibihuha bagirango bamamaze umwakagara yuko ar’igitangaza.

Ndetse biranavugwa yuko habaye imyagaragambyo ikaze cyane,aho bafashe abashinzwe kulinda umutekano w’umwakagara bari bihaye gufata za video na mashusho maze bamwambura za Camera zose aba police baratabara ngo umwakagara yaragiye kuhasiga ubuzima atariye manda ya lll.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar